Jan 29, 2017 ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo,rikomeza kunzaho kandi cyane.Maze umwuka w’Uwiteka unzaho ahagana mu masaha ya nimunsi,urambwira uti,mwana w’umuntu,dore Uwiteka akomeje gukora ibikomeye ku isi ya bazima kandi biteye ubwoba.Abantu basuzuguye Uwiteka barakabya bakora ibyo gukiranirwa bahabwa intebe,none Uhoraho yarabarakariye cyane niyompamvu yimitse Donald Trump kugirango akorere Uwiteka ashyire mubikorwa ibyo Uwiteka yifuza ko bikoreka niko Uwiteka avuga.
Kandi sibyo gusa,ahubwo bizanakomeza kuko isi Uhoraho yamaze kuyifatira ibyemezo bikaze,kandi akaba atazongera kwihorera inkozi z’ibibi ngo zidegembye ngo zikore icyo zishaka kuko urusaku rwabakiranutsi rumaze kwiyongera ruturuka mu buvumo aho bajya kwiherera bagahamagara Uwiteka bucece maze Uhoraho akabumva ari mu Ijuru nicyo cyatumye atazongera kurebera ukwisanzura kw’inkozi z’ibibi niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuga.
Njyanwa mu iyerekwa mbona umuyaga mwinshi uturutse mu burasra zuba bw’Africa uwo muyaga wari uturutse kumusozi muremure cyane,urimo guhuhwa numuyaga.Maze nanjye ngira matsiko impamvu uwo muyaga uturuka kumusozi hejuru ukamanuka mugikombe kiri hasi yuwo musozi,ukaza kunyeganyeza ibiti bikiri bitoya ariko bishishe birimo gukura bizamuka bifite amababi y’ibitoto kandi yicyatsi kibisi.
Nuko mbona uwo muyaga uraje ugeze hasi mugikombe unyeganyeza kimwe muri ibyo biti bikiri bitoya,ariko uwo muyaga wanyeganyezaga amashami gusa,ntabwo byashobokaga ko,unyeganyeza igiti cyose kuko cyari kikiri gitoya,kandi gifite imbaraga zidasanzwe.
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rirambaza riti,mwana w’umuntu,niki gitumye uriya muyaraga umanuka mu gikombe cyo mu itaba,kandi ubundi wakagombye kuzamuka kumusozi,ukaba ariho ujya kunyeganyeza?Kandi se niki gitumye uza kunyeganyeza igiti kimwe kandi mu gikombe harimo ibiti byinshi ariko ugahitamo igiti kimwe gusa?Ese byaba ari amayobera?Ndasubiza nti,kumusozi muremure nta biti bihari,ahubwo hari ibyatsi gusa gusa,kandi ibiti nibyo bitegeka ibikombe imsozi nudusozi(Ubutegetsi) umuyga rero usobanura ibibazo bituruka mu burasirazuba uje guteza ibibazo bikomeye mu isi ya bazima!
Ndabwirwa ngo,nibyo usubije neza,ariko uriya muyaga ninde uwohereje kandi uturutse hehe?Ndasubiza nti,rwose ibyo sibasha kubimenya kandi sinabisubiza ahubwo Uhoraho Uwiteka Nyiringabo niwe uzi aho waturutse!Ndabwirwa ngo,uwo muyaga uturutse k’Umwakagara aje guhiga Umwami wimye ingoma nubwami bwe”Nyir’uRwanda YUHI VI yo kagira Imana yo mu Ijuru”.Ngaho rero andika ibyo weretswe maze ubishyire ahagaragara kugirango ubisoma abashe kubimenya.
Ako kanya mfata intwaro yanjye ntangira kwandikira abatataniye mu mpande [4] z’isi yose,kugirango bamenye icyo Uhoraho Uwiteka avuze,kandi bamenye imigambi y’Umwanzi wabakiranutsi(Umwakagara na Satani) ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rirambwira riti,mwana w’umuntu,burira ubwami bw’uRwanda n’Umwami YUHI VI uti,uku niko Uwiteka avuga,wimitswe n’Uwiteka agushyira kumwanya wa Ndahindurwa kugirango umuyoborere ubwoko bwe,buheze ishyanga.Kandi ntutinye kuko uwakwimitse ntaho yagiye,ariko umenye yuko umwanzi wabakiranutsi arimo kuguhiga bukware.
Nuko rero umenye uko ugenza ntube umwana kuko wimye ingoma usheshe akanguhe,dore Uhoraho azagukoresha iby’ubutwari,kandi umwanzi wawe uguhiga amanywa nijoro,iminsi narayigabanije,igihe cye cyarangiye ngo akurwe ku ngoma maze wicare ku ntebe ya bukunzi wahaweho gakondo n’Uwiteka Imana,iyo bizakuba umurage wabasokuruza,ntabwo wari kuyicaraho kuko umwanzi wawe akurusha imbaraga.Ariko kuko ijmabo ry’Uwiteka ryakuvezeho,niyompamvu nakugize Umwami w’ubwoko bwanjye!
Niwumvira ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana yanjye,nukuri nukuri ntuzabura kurya ibyiza byo muri gakondo yabakiranutsi uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.Dore Uwiteka azabana nawe,kandi azakulinda kuzageza akugejeje ku ngoma yagusezeranije ariko nutagendana n’Uwiteka Imana yanjye,ntakabuza Uhoraho azagusimbuza uko wasimbuye Ndahindurwa wanze kumvira ijambo ry’Uhoraho agacibwa igihanga nabanzi be,uko niko Uhoraho uwiteka avuga.
Dore Umwakagara ahagaritse umutima cyane,kandi yashyizeho ingenza,alimo gushakisha amakuru yerekeranye n’ubwami bw’Umwami YUHI VI wamuteye ubwoba bigatuma atagoheka kuko imigambi ye,yibwiraga yuko guca igihanga Ndahindurwa byari byo umuti w’ikibazo,ahubwo byahindutse ikibazo cyiyonegra kubindi bibazo yarasangwanywe.Niyompamvu Umwami Nyir’urwanda akwiye kuba maso cyane kandi akiringira uwiteka Imana yanjye kuko niyo yamwimitse ku ngoma kandi ninayo izamucyuza amaboko akomeye cyane kuzageza imwicaje ku ntebe ya bukunzi kugirango azamenye yuko Uwiteka Nyiringabo ari we Mana ikiranuka muri byose.
Naho uriya muntu wabonye uhagaze kuri uriya musozi,ni umwuka w’ubuhanuzi woherejwe kujya gutata imikorere y’Umwakagara nimgambi ye,nibyo alimo gutegura arwanya ubwami bw’uRwanda kugirango uwo mwuka ugaruke ukuburire maze nawe uburire ubwoko bw’Uwiteka hamwe n’Umwami wabwo wimitswe n’umwuka w’ubuhanuzi ukorera mu muhanuzi Majeshi Leon uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringo avuze!
Dore nta kabuza ibyo ijambo ryahanuye n’Umuhanuzi rizashyirwa mubikorwa kuko ar’Uwiteka wabivuze,atari umwana w’umuntu.Burira ubwoko bw’Uwiteka ububwire uti,dore ijoro rirendagucya,kandi umuseke uratambitse,kugirango ibyahanuwe n’ubuhanuzi bishyirwe ahagaragara.Dore Umwakagara igihe cyagiye kandi ntabwo kizasubira inyuma,ubwo igihe narindimo gutega amatwi ibyo nabwirwaga kugirango mbagzeho,mbona intama nyinshi cyane zituruka mu mulima wo muri gakondo ya bakiranutsi.
Mbona ziramanutse zigera muri cya gikombe cyiri munsi ya gakondo ya bakiranutsi,mbona ziraje zishorewe numushumba maze mbona zimaze kugera mugikombe ako kanya mbona wa mulima uhindutse umwirare.Mbaza uwanyerekaga nti,bigenze gute,ngo umulima w’Uwiteka uhinduke umwirare?Ndabwirwa ngo,Uhoraho yahishe intama ze,abanza kuzikura muri gakondo azimanura mugikombe azihishayo kugirango abone uko arimbura gakondo ya bakiranutsi kuko bidashoboka yuko abakiranutsi batarimbukana nabanyabyaha uko uko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Nerekwa umucyo mwinshi cyane umunuka uturuka mu Ijuru,ugera ku isi yabazima,ahatuye abana b’abantu.Uwo mucyo wari mwinshi cyane kandi udasanzwe,maze mbona umwijima ukuwe ahawo aho waruri kandi nyamara umucyo waravuye mu mwijima.Maze ntangazwa nuko umwijima uhunga umucyo,kandi umucyo warabyawe numwijima!Iki nikibazo gikomeye kugisobanukirwa cyane ubanza ari ya mayobera bajya bavuga.
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,uriya mucyo ubonye wakumanukiye,Uwiteka amanuye umucyo mwinshi cyane kuri wowe kuko inkozi z’umwijima zamaze gutegura uburyo bwo ku kuvangira kugirango udakomeza kubona no kwerekwa ibikorerwa mu isi yumwijima ukabishyira ahagaragara kuko ubwoko bw’Uhoraho uwiteka Nyiringabo bwamaze kwizera no kwiringira Uhoraho uwiteka Imana yawe nyuma yuko ijambo ry’Uhoraho rikoze umulimo waryo Trump akima ingoma,hamwe n’Umwami YUHI VI nawe akima ingoma.
Babonye ko,umwuka w’Uwiteka akorera muri wowe kandi aba cyangwa atuye muri wowe uko niko Uhoraho uwiteka Nyiringabo abivuze!Nuko rero dore igihe kirageze ngo ibikorerwa mu mwijima byose birangire ahubwo umwuka w’Uhoraho abe ariwe uganza mu bwoko bw’Uwiteka Imana ya bakiranutsi uko niko Uwiteka avuga.Dore umwijima wabaye mwinshi kandi waremereye ubwoko bw’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo ndetse ni nkozi z’ibibi zibigiriza ho nkana zizi yuko batazatabwara none igihe nicyabo ngo zimenye yuko Uwiteka ajya ayumva gusenga kwabakiranutsi niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.
Nongera kwerekwa INKA (zisobanura abadayimoni) nerekwa izo nka zishakisha ubwatsi bwo kurisha,zizenguruka ubutayu bugufiya no ku nkengero z’ubutayu ario zibura icyo zirisha(bisobanura yuko babuze abantu bo kwica cynagwa abo gutangaho igitambo)nuko mbona ko bakomeje kuzerera cyane ariko ntibagira icyo bageraho maze ijambo ry’Uwiteka rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore ziriya nzererezi zirimo gushakisha abo zivugana none burira bene so aho batataniye hose ku isi uti,umwanzi wabakiranutsi arimo kwivuga ariko n’Intare iziritse!
Nuko rero mube maso cyane kugirango mudakurwa mu masezerano kandi ugeze kumarembo yo gukiranuka uko niko Uwiteka avuga.Mu gihe nkitegereza iryo yerekwa, njyanwa murindi yerekwa mbona umugore wigicamuke azana intoki akora ku isahani yanjye maze mbona atwaye umugisha ubyibushye asiga unanutse maze ijambo ry’Uwiteka rirambwira riti,mwana w’umuntu urabe maso cyane kuko umwanzi akoherereje umugore wigicamuke wigize ingunge mu ishyamba akaba atuye wenyine ategereje uwo yahumanya!Nuko rero ndabizi neza yuko uri inyamibwa ariko kandi ube maso cyane atakunyura murihumye akaganza ubugingo bwawe niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuga.
Nsubizwa mu iyerekwa mbona abakagara kazi,bahagaze kumihanda basaba abashofeur batwaraga ibinyabiziga,babasaba yuko babaha amafaranga,ariko igitangaje nubwo abo bakagara basaga neza cyane,ariko bari bakennye nta mafaranga bafite.Bibwiraga yuko ubwiza bwabo bushobora gutuma bahabwa amafaranga (Bisobanura imbaraga) naho ibinyabiziga bisobanura ubuyobozi.
Ijambo ry’Uwiteka rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore abakagara bagiye guhunga bakwire imshwaro aho bazahagaragara imihanda yose mu bihugu bigiye guhungiramo bazaba basabiriza amahanga ko babafasha ariko ntabwo bazahabwa ubufasha ndetse nta nubuhungiro bazahabwa kuko ijambo ry’Uwiteka ryababayeho akarande kandi ukuboko k’Uwiteka kuzabaremerera birenze kwizera kwabo uko niko Uwiteka yabivuze!Ibyo bakoreye ubwoko bw’Uwiteka bazakubirwa inshuro [7] kugirango bazamenye yuko Uwiteka ari we Mana uko niko Uwiteka avuze!
Nkomeza kwerekwa imigambi y’umwanzi nerekwa abanyeshuli binjira mu ishuri,mu gihe abandi basubiraga mu ishuli ahagana kugicamunsi mu masaha ya saa munani [14] maze aho kugirango nihutire kujya muri iryo shuli,ahubwo njya gushakisha bibiliya yanjye maze nibagirwa kujya mushuli.
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rirambwira riti,mwana w’umuntu,ibyago,akaga amakuba byategurwaga n’umwanzi byose bikuweho n’Uwiteka Imana yawe kubwo amasengesho wakoze uyu munsi kuko umwanzi yari agambiriye nabi ariko noneho akozwe nisoni uko niko Uhoraho uwiteka Nyiringabo avuga.





