Kandi ibyo byose iyo mubikora mwibwira yuko data wo mu Ijuru muhora mubeshyera yuko mu mukorera mwibwira yuko atabona cyangwa atagira amaso na matwi yo kumva ibyo muvuga?Uko niko Uwiteka ababaza!Ariko noneho kuko mutagambiriye gukiranuka,niyompamvu muciriweho iteka n’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo kuko mushaka gukomeza ibyiringiro byanyu bitandukanye n’iby’Uhoraho Uwiteka Imana yanjye muvuga ko mukorera kandi mukorera inda zanyu.
Niyompamvu kurimbuka kwanyu kuzaba kubi cyane kandi kukazaba gukomeye kubera kutihana kwanyu ahubwo mukarushaho kurarikira mubeshya ko ngo mu mulimo wa data wo mu Ijuru,ahubwo mwibereye mu nama yubugambanyi mwabaye nkabanyapolitike birirwa bagambanirana bukira niko Uwiteka avuga.
Njyanwa mu iyerekwa mbona ukuntu abanyamasengesho bajya mu byumba byamasengesho bakarara basenga ariko bakarinda barangiza amasengesho Uwiteka nta cyo avuganye nabo.Ndabwirwa ngo mbabaze,niki gituma mukomeza kuza gushaka mu maso h’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo kandi iyo muje gusenga atabavugisha?Mbese mubona nta kibazo mufite?Niko Uwiteka ababaza!
Kuki mushaka ko Uwiteka yumva ibyo mu mubwira,ariko mwebwe ntimushake kumva ibyo ababwira?Niki kibibatera?Niko Uwiteka abaza!Ubwo se iyo mubeshya ngo mwagiye mu butayu bugufiya ngo mugiye gushaka mu maso y’Uwiteka kandi muzi neza yuko mujyanywe no kugambana ubwo mwumva muba mukiranutse imbere y’Uhoraho Uwiteka Imana data wo mu Ijuru muvuga yuko mukorera?Niko Uwiteka ababaza!
Nerekwa umwuka w’Inzika y’Inzigo ya Jezebel Nyiramongi iburizwamo n’Uhoraho Uwiteka Imana yanjye.Mbona uwo mwuka w’Inzika y’Inzigo woherejwe mu ishuli kujya kwiga amashuri yisumbuye maze ijambo ry’Uhoraho rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,Jezebel Nyiramongi yari yarashandikishije hirya no hino agambirie kugucisha igihanga ariko umugambi we uburijwemo n’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo uko niko Uwiteka avuze!
Nerekwa intambara yahanuwe n’Umuhanuzi Majeshi AINESHA Leon,izaba muri gakondo ya bakiranutsi,mbona abantu barimo gucukura imyobo yo kwihishamo kubera intambara igeze mu irango ry’irembo rya gakondo ya bakiranutsi.Mbona kandi abanyamasngesho nabo basigaye bibera mu myobo ngo barashaka mu maso h’Uwiteka barimo gusenga aho kumenya icyo Uwiteka avuga kuri gakondo ya bakiranutsi kugirango bamenye icyo bakwiriye kumenya ahubwo birirwa mu myobo ngo barimo gusenga nyamara iyo myobo bazaza bayibapfundikiriremo muheremo uko niko Uwiteka avuga.
Nerekwa umutwe wa politike wo mu gihugu cy’IBABYLON witwa WIPER abanyamuryango bawo bamanurwa mu ntera kubera bagambiriye gushaka gufata intonorano ndetse barabigaragaza akaba ariyo mpamvu bamanuwe mu ntera mu gihugu cy’ibabylon ugereranije na bandi bagize Ihuriro rya politike rya NASA.
Nerekwa gakondo y’Umuhanuzi INYANGENEWSS.COM yuko ar’ikinyamakuru kimaze kumenyekana cyane kurwego rw’isi hirya no hino kwisi kuko bafata amakuru bakayahindura mu ndimi zabo cyane cyane ijambo ry’ubuhanuzi.Ariko ijambo ry’Uhoraho rirambwira ngo inyangenews bayifata nkinyamakuru cya politike kubera ijambo ry’ubuhanuzi ritangarizwa kuri gakondo yawe uko niko Uwiteka avuga.
Ijambo ry’Uhoraho rinzaho maze rinjyana mu iyerekwa mbona INKA (abadayimoni) mbona zabuze ubwatsi bwo kurisha,maze ndabwirwa ngo,bariya badayimoni bari bagutumweho ariko bagerageje kugushaka barakubura kuko Uhoraho Uwiteka Imana yawe yaguhishe mu mababa ye uko niko Uwiteka avuga.
Njyanwa mu iyerekwa mbona mu gihugu cy’ibabylon umunsi wa matora y’umukuru w’igihugu hamwe abayobozi bazayoborana n’uwatsinze amatora y’umukuru w’igihugu.Mbona abakomoka mu bwoko bw’Abakikuyu batanga za ruswa nyinshi kugirago abaturage babashe kubatora.Ndetse umuntu agakurwa mu gace ko aho yagombaga gutorerwa,agatwarwa kujya gutorera aho atemerewe gutora bijyanye nagace atuyemo.
Kubera ubwo bujura mbona habaye akavuyo kintambara zikomeye cyane,mbona abatoreraga mu murwa mukuru wa Nairobi,babuze aho bihisha abagore na bana Babura ubuhungiro kubera kwiba amatora mu buryo bunyuranije na mategeko uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuga.