April 1, 2017 Umwuka w’ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore uburiganya Umwami wabaphilisitia Yoweri Kaguta Musveni yaragiye kugurisha gakondo ya bakiranutsi waburijwemo n’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo.None ntigire ubwoba cyangwa ngo uhagarike umutima kubwagakondo yawe wahaweho umwandu n’Uhoraho Uwiteka Imana yawe.
Ahubwo bwira ubwoko bw’Uwiteka uti,mwitegure gutaha kuko Umwami YUHI VI wahanuwe n’Umuhanuzi Majeshi AINESHA Leon yuko azima ingoma,dore yagizwe Umwami wasimbuye Umwami Ndahindurwa,kandi dore ahawe gakondo ya bakiranutsi kuyibera Umwami kuzageza igihe cyategetswe n’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuga.
Ijambo ry’Uhoraho rikomeza kumbwira uburyo ijambo ry’ubuhanuzi ryaburijemo abariganya bari bagiye kuriganya ubwami bw’uRwanda.Gen.Nyamwasa yari yagambiriye kuriganya ubwami bw’uRwanda bukorera mu buhungiro,kandi nawe Umwami wabaphilisitian nawe yari yagambiriye kugurisha gakondo y’ubwoko bw’Uhoraho kugirango abahutu bongere bime ingoma murwego rwo guhima ubwoko bw’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo.
Ariko noneho dore uwo mugambi wakurikiranywe n’Uwiteka asanga ari byo koko hariho ubugambanyi bwo kurwego rwo hejuru maze aburizamo uwo mugambi w’inkozi z’ibibi uko niko Uwiteka avuga.
Nerekwa umwanzi azamuye ikigeragezo kigiye kungeraho gihita gihura numuyaga uturutse mu Ijuru,maze gihita cyuma.Ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore bari bagambiriye kohereza icyo kigeragezo,ariko noneho kiburijwemo n’Uhoraho Uwiteka Imana yawe niko Uwiteka avuga.
Njyanwa mu iyerekwa mbona abanyamasengesho b’abagabo bagiye mu butayu bugufi bagiye kwiherera ngo bagambanire umurimo wo mu idini bakora,kugirango babone uko nabo batangira idini ryabo.Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo maze rinzaho rirambaza riti,mwana w’umuntu,witegereje bariya bagabo?Ndasubiza nti nababonye!Ndabwirwa ngo,bariya bagabo babeshye yuko bagiye gusenegera mu butayu bugufiya,ariko icyari kibajyanye nukugambanira umurimo bakora mu idini kuko uwo bakorana yamaze kubigizayo uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuga.
None se ko batangira umurimo bawutangiriye mu butayu kandi bo batari bigera binjizwa mu butayu,kandi bamara gutangira uwo murimo wo gushinga idini ntibagire icyo bahindura nabo bagakora nk’aho bavuye bavuga batsikamiwe kandi batita kumfubyi nabapfakazi,nyamara barangiza nabo bakagenza kwakundi ubwo baba bakozi iki?Uko niko Uwiteka ababaza!
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka rirambwira riti,mwana w’umuntu,burira abo bagabo uti,niyompamvu umuvumo utazabavaho kuko muhungira umuvumo mu muvumo.Kandi ubwo busambo bwanyu mushinja bagenzi banyu,namwe mwamara gushinga idini mugakomereza aho mwali mugeregeje kwigwizaho ubutunzi maze mwarangiza ko mutagira isoni mukirata ubutunzi bwavuye mu mbaraga z’ubwoko bw’Uhoraho mukitangaza mubinyamakuru no nkoranyambuga.
Kandi ibyo byose iyo mubikora mwibwira yuko data wo mu Ijuru muhora mubeshyera yuko mu mukorera mwibwira yuko atabona cyangwa atagira amaso na matwi yo kumva ibyo muvuga?Uko niko Uwiteka ababaza!Ariko noneho kuko mutagambiriye gukiranuka,niyompamvu muciriweho iteka n’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo kuko mushaka gukomeza ibyiringiro byanyu bitandukanye n’iby’Uhoraho Uwiteka Imana yanjye muvuga ko mukorera kandi mukorera inda zanyu.
Niyompamvu kurimbuka kwanyu kuzaba kubi cyane kandi kukazaba gukomeye kubera kutihana kwanyu ahubwo mukarushaho kurarikira mubeshya ko ngo mu mulimo wa data wo mu Ijuru,ahubwo mwibereye mu nama yubugambanyi mwabaye nkabanyapolitike birirwa bagambanirana bukira niko Uwiteka avuga.
Njyanwa mu iyerekwa mbona ukuntu abanyamasengesho bajya mu byumba byamasengesho bakarara basenga ariko bakarinda barangiza amasengesho Uwiteka nta cyo avuganye nabo.Ndabwirwa ngo mbabaze,niki gituma mukomeza kuza gushaka mu maso h’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo kandi iyo muje gusenga atabavugisha?Mbese mubona nta kibazo mufite?Niko Uwiteka ababaza!
Kuki mushaka ko Uwiteka yumva ibyo mu mubwira,ariko mwebwe ntimushake kumva ibyo ababwira?Niki kibibatera?Niko Uwiteka abaza!Ubwo se iyo mubeshya ngo mwagiye mu butayu bugufiya ngo mugiye gushaka mu maso y’Uwiteka kandi muzi neza yuko mujyanywe no kugambana ubwo mwumva muba mukiranutse imbere y’Uhoraho Uwiteka Imana data wo mu Ijuru muvuga yuko mukorera?Niko Uwiteka ababaza!
Nerekwa umwuka w’Inzika y’Inzigo ya Jezebel Nyiramongi iburizwamo n’Uhoraho Uwiteka Imana yanjye.Mbona uwo mwuka w’Inzika y’Inzigo woherejwe mu ishuli kujya kwiga amashuri yisumbuye maze ijambo ry’Uhoraho rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,Jezebel Nyiramongi yari yarashandikishije hirya no hino agambirie kugucisha igihanga ariko umugambi we uburijwemo n’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo uko niko Uwiteka avuze!
Nerekwa intambara yahanuwe n’Umuhanuzi Majeshi AINESHA Leon,izaba muri gakondo ya bakiranutsi,mbona abantu barimo gucukura imyobo yo kwihishamo kubera intambara igeze mu irango ry’irembo rya gakondo ya bakiranutsi.Mbona kandi abanyamasngesho nabo basigaye bibera mu myobo ngo barashaka mu maso h’Uwiteka barimo gusenga aho kumenya icyo Uwiteka avuga kuri gakondo ya bakiranutsi kugirango bamenye icyo bakwiriye kumenya ahubwo birirwa mu myobo ngo barimo gusenga nyamara iyo myobo bazaza bayibapfundikiriremo muheremo uko niko Uwiteka avuga.
Nerekwa Uwiteka atuma abagaragu be kubashinga ibyumba byamasengesho ariko abatumweho bakica amatwi bakanga kumvira ijambo ry’abahanuzi b’Uwiteka batumwe kuri abo banyamasengesho bagenda bashinga ibyumba bagambiriye kwishingiye udushinga bita idini.Maze ijambo ry’Uhoraho rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,bwira abo banyabyumba buzuye ibinure byamavuta mu matwi yabo,ubabwire uti,kuko mudashaka kumva ibyo Uwiteka ababwire nta kabuza muzirimbuka kuko mwanze kumva icyo umwuka ababurira niko Uwiteka Nyiringabo avuga.
Nerekwa umutwe wa politike wo mu gihugu cy’IBABYLON witwa WIPER abanyamuryango bawo bamanurwa mu ntera kubera bagambiriye gushaka gufata intonorano ndetse barabigaragaza akaba ariyo mpamvu bamanuwe mu ntera mu gihugu cy’ibabylon ugereranije na bandi bagize Ihuriro rya politike rya NASA.
Nerekwa gakondo y’Umuhanuzi INYANGENEWSS.COM yuko ar’ikinyamakuru kimaze kumenyekana cyane kurwego rw’isi hirya no hino kwisi kuko bafata amakuru bakayahindura mu ndimi zabo cyane cyane ijambo ry’ubuhanuzi.Ariko ijambo ry’Uhoraho rirambwira ngo inyangenews bayifata nkinyamakuru cya politike kubera ijambo ry’ubuhanuzi ritangarizwa kuri gakondo yawe uko niko Uwiteka avuga.
Ijambo ry’Uhoraho rikomeza kunzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,niyompamvu wabonye za nkozi z’ikibi zitwa ILLUMINATI zakwandikiye zigusaba yuko mwakorana bakaguha intonorano zitubutse.
Ariko ntabwo bamenye uwo babwira ubanza bibwiraga yuko umutima wawe urarikiye ubutunzi cyane,akaba ariyompamvu Uwiteka yagutindije mu gihugu cy’ubutayu bugufiya kugirango inkamba zibanze zigushiremo kugirango uzakoreshwe ibikomeye umutima wawe uatekereza intonorano z’umwanzi wabakiranutsi uko niko Uwiteka avuga.
Ijambo ry’Uhoraho rinzaho maze rinjyana mu iyerekwa mbona INKA (abadayimoni) mbona zabuze ubwatsi bwo kurisha,maze ndabwirwa ngo,bariya badayimoni bari bagutumweho ariko bagerageje kugushaka barakubura kuko Uhoraho Uwiteka Imana yawe yaguhishe mu mababa ye uko niko Uwiteka avuga.
Njyanwa mu iyerekwa mbona mu gihugu cy’ibabylon umunsi wa matora y’umukuru w’igihugu hamwe abayobozi bazayoborana n’uwatsinze amatora y’umukuru w’igihugu.Mbona abakomoka mu bwoko bw’Abakikuyu batanga za ruswa nyinshi kugirago abaturage babashe kubatora.Ndetse umuntu agakurwa mu gace ko aho yagombaga gutorerwa,agatwarwa kujya gutorera aho atemerewe gutora bijyanye nagace atuyemo.
Kubera ubwo bujura mbona habaye akavuyo kintambara zikomeye cyane,mbona abatoreraga mu murwa mukuru wa Nairobi,babuze aho bihisha abagore na bana Babura ubuhungiro kubera kwiba amatora mu buryo bunyuranije na mategeko uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuga.





