Ibiro by’umukuru w’igihugu wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, White House, byatangaje ubutunzi bw’abakorana bya hafi na Donald Trump.
Gutangaza ubwo butunzi bitegekanijwe n’amategeko, bikaba byerekana ko umukobwa we, Ivanka, hamwe n’umugabo bafite ubutunzi bungana imiriyoni z’amadolari 740.
Hatangajwe kandi ko umujyanama mukuru wa Trump mu by’ubutunzi, Gary Cohn, afite agera ku miriyoni amagana abiri na mirongo itatu z’amadolari.
Ibiro White House byari byariyemeje gushyira ahagaragara ubutunzi bw’ababikoramwo, bikavuga ko bahebye byinshi kugira ngo baze muri leta.
Nayo amafaranga atunzwe n’abakorana na bwana Trump, uyabaze neza hamwe, angana n’imiriyari cumi n’ebyeri z’amadolari.
Save