Ambasaderi w’Amerika muri ONU, Nikki Haley
Uburusiya bwahagaritse icyipfuzo cya Leta zunze ubumwe z’Amerika cyo gutunganya mur’uku kwezi kwa kane ikiganiro cyo ku rwego rwo hejuru kugateka kazina muntu mu kanama ka ONU kajejwe umutekano.
Nikki Haley, aserukira Amerika muri ONU yifuza ko icyo kiganiro kiba kw’italiki ya 18 z’ukwezi kwa kane ariko ku kirangamisi cy’ibizigwaho mur’uku kwezi kwa kane icyo ntikirimwo.
Ambasaderi w’Uburusiya muri ONU iby’agateganyo, Petr Iliichev, yatangaje ko akanama kajejwe iby’agateka kazina muntu ariko karebwa n’ibiganiro nk’ibyo kandi yongerako ko guhaguruka ukavuga ko amahoro n’umutekano mpuzamahanga bibangamiwe atari ukuri.
Amakuru ava kucyicaro cya ONU avuga ko Ubushinwa, Boliviya, Misiri nabyo nyine bitari bishyigikiye ikiganiro nk’icyo
Mwamenya yuko icyo cyipfuzo cy’Amerika cyamiriwe kure mugihe Leta zunze ubumwe z’Amerika ariyo iyoboye ibikorwa by’akanama ka ONU gaashinzwe umutekano mur’uku kwezi kwa kane.





