HomeInte'lEse koko ingabo za RDF,ni ngabo z’igihugu?

Ese koko ingabo za RDF,ni ngabo z’igihugu?

Ni ryali Urwanda ruzabona ingabo z’igihugu zidashingiye ku bwoko cyangwa ku shyaka runaka?Kuva rwahura nikibazo cyo kugira repubulika itemewe na mategeko,ingabo z’uRwanda ntabwo zongeye kuba ingabo z’igihugu,ahubwo zahindutse ingabo z’abanyapolitike,aho kuba no kwitwa ingabo z’igihugu zirinda kandi zigakorera abaturage zirinda ubusugire bw’igihugu na Police ishinzwe kulinda abantu ni bintu aho kuba igiPolice cy’umuntu ku giti cye.

Nizihe nyungu zikomoka ku ngabo z’igihugu abanyarwanda babuze kuva imyaka [56]ishize?Abanyarwanda bamaze iyo myaka yose batari bigera babona cyangwa bumva ubwiza bwo kugira ubuyobozi bwubahiriza amategeko nitegekonshinga byishyiriweho na baturage.

Akenshi ibyo ni byo biteza intambara zaje kuvamo nubwicanyi bwa genocide yakorewe abanyarwanda bo mu bwoko bw’Abatutsi ibisigazwa byabo bacika cumu nabyo byaje kwivuganwa nuwateje genocide ari we Gen.Paul Kagame wanayishyize mu bikorwa kumanywa yihangu.

Ibyo guhitana abacika cumu bikaba byari mu mugambi muremure cyane,wabanjrirjwe no guhindura amazina y’intara z’uRwanda murwego rwo gusibanganya ibmenyetso byahabereye ubwicanyi bwa genocide.Bitewe rero ni uko abacika cumu bari bamaze kubika amakuru yose ahagije kugirango igihe cyose uRwanda ruzaba rutakiri mu maboko ya gatsiko kabicanyi bazabashe gukurikiranwa.

Amakuru avuga yuko nyakwigedera Rwigara Assinapol na Dr.Rose Mukankomeje hamwe na nyakwigendera Jean D.Mucyo aribo bari baragerageje gukora uwo mushinga wo kubika amakuru naho ubwo bwicanyi bwabereye hose.

Ni muri urwo rwego Umwakagara yaje kumenya uwo mushinga ahitamo kubaca ibihanga no kubakura ku isi ya bazima.Uwo mugambi wakomereje ku guhitana no guca igihanga Umwami w’uRwada Kigeli V Ndahindurwa byavugwaga yuko yaba agiye gucyurwa namahanga vuba bidatinze,bityo Umwakagara kubisanzwe numunyabwoba cyane mu banyarwanda bageze kuri miliyoni [12] yahise yihutira gushakisha uko yamuca igihanga akoresheje bamwe mu bavandimwe be,akoresheje Pastor Mahuma EZRA MPYISI ari nawe waje gushyira uwo mugambi mu bikorwa.

Ikibazo twatangiye twibaza,ese koko ingabo z’uRwanda zishobora kuba ingabo zirinda abaturage aho kubahohotera?Ese abanyarwanda bashobora kuzabona ingabo z’igihugu igihe cyose hazaba hataragaruka ubwami ngo bwime ingoma?

Iki kibazo kiragoye kugisubiza cyane kuko ingama zigera muri [3] z’abahutu na batutsi bo mu bwoko bw’Abarepubulike,zimaze kugaragaza yuko zidashobora gukorera abaturage habe namba.Ariko ikibazo ni uko,ingabo nizo zakabaye zifasha abaturage kugarura amahoro no gushyiraho ubutegetsi bubereye abaturage,none zahindutse ingabo z’umuntu ku giti cye.

Reka dufate urugero rwa nyakwigendera Mandera wo muri Africa y’Epfo,yarwanyije ba gashaka buhake,kugeza abatsinze,ingabo zari ziteguye kumurwanira zinjiye mu gihugu hagiye kuba amatora zose zahise zinjizwa mu ngabo zigihugu,ndetse nizabazungu zibonye ingoma yabo itsinzwe ruhenu,zemeye kuba ingabo zikorera abaturage zahoze zica buri munsi urupfu nabashyinyaguro.

Aha ngaha wakwibaza ngo,uRwanda ruzabona ryali ingabo zikorera abaturage zinarinda ubusugire bw’igihugu zidashotorana na baturanyi?Mu byukuri nta gisubizo dushobora kubona igihe cyose abanyapolitike bitwa yuko baharanira abaturage bahora bakurura bishyira urugero naho bananiwe gusenyera umugozi umwe biwaje amacakubiri ndetse bamwe muri bo,ntibanatinye gukorana n’Umwakagara wabirukanye mu gihugu bagahinduka kuba ba magigiri bagacsha ibihanga b’abaturage bahoze bavuga yuko baharanira uburenganzira bwabo.

 

Save

RELATED ARTICLES
- Advertisment -
Google search engine

Most Popular

Recent Comments