Vampire cyangwa Loup-Garous, ni abantu nyamaswa dukunda kubona mu mafilime, tukibwira ko ibyo ari filime nyine, bitabaho. nyamara rero, ubuhamya n’ibimenyetso byagiye biboneka kuva kera byerekana ko ibyo bintu atari imigani gusa yo gukanga abana. Inyandiko nyinshi n’ubuhamya byerekana ko nko hagati ya 1520-1630, mu Bufaransa honyine, habonetse ingero 30.000 zerekana iby’izo nyamaswa bantu.
Dore zimwe mu ngero za kera zibigaragaza:
Muwa 1598, umwana w’ingimbi, w’imyaka 16, Benoit Bidel, wari utuye i Nezan, mu misozi ya Jura, bamusanze ahorogoma agiye gupfa, atarashiramo akuka niko kubwira abari aho uko byamugendekeye.
Benoit avuga ko yari yuriye igiti arimo gusoroma imbuto, ari kumwe na gashiki ke kari kasigaye hasi. Mu gihe yari aho mu giti, ngo yaje kubona abona ikirura kiragateye, Benoit ngo icyo yahise akora yamanutse gutabara mushiki we, ariko icyo kirura ngo cyari gifite intoki z’abantu, cyamwatse icyuma yari afite kirakimutera, hafi aho abo baturage baje kuhasanga umugore witwa Pernette wari uzwi ho ubupfumu, bahita bamwica kimwe n’umugabo we basanze yuzuye ibikomere. Abaturage kandi baje gufata Uwitwa Antoinette na Georges bo muri uwo muryango, babemerera ko bajya bahinduka ibirura, bajya no mu masabato ya Satani.
Umucamanza Henri Boguet wari wabafunze avuga ko aho bari muri kasho yajyaga ababona bagendesha amaboko n’amaguru, nkuko inyamaswa n’ubundi zibikora. Ingero zaba nyinshi zigaragaza kuva kera ukubaho kwizo nyamaswa bantu. Bivugwa ko abantu bashobora guhinduka nkuko, biturutse ku muvumo, cyangwa imihango ya Satani bakoze ikabahindura ityo, bakomerekejwe n’ikirura cyangwa se ngo bigakunda kuba mu gihe ukwezi kwatangiye kuboneka kose.
Urugero rwo muri iki gihe:
Elaine ni umugore witangira ubuhamya ko yagiye kenshi ahura naza vampire n’izo Lu Garu (loups-Garous). Elene twabonye ni Umunyamerikakazi wari umwe mu batambyikazi ba Satani, n’umwe mu bagore be bakomeye muri Leta Zunze Ubumwe Za Amerika.
Mu buhamya bwe Elene avuga ko nyine yahuye naza vampire kenshi. Avuga ko Lu Garu, naza vampire nta wundi ushobora kubihaka ngo abitegeke bimwumvire keretse Satani wenyine n’abadayimoni bo mu rwego rwo hejuru.
Izi nyamaswa-bantu, ngo Satani azikoresha mu rwego rwa disipline, iyo ashaka guhana nk’umuyoboke wakomeje gusubira kwica amategeko ye. Elene avuga ko yibuka umunsi umwe bari mu nama, ngo Satani yategetse, Lu Garu guhana umwe mu bayoboke wari wakoze amakosa, uwo ngo abonye icyo kivampire kiza kimusanga, yirukanse ahunga, ariko kiba cyamwugarije, uwo mugabo ngo yarahindukiye akuramo imbunda ngo akimariraho amasasu yose yarimo ariko ngo, ntibyagira icyo bigitwara, ngo cyahise kimushwanyaguza.
Elene avuga ko abari aho ntawigeze akoma kugira ngo nawe batakimwoherezaho kikamugirira nabi.Elene avuga ko izo vampire na Loups Garous, ari abantu baba barinjijwemo amadayimoni afite ububasha bukomeye cyane, abo bantu ngo baba bariyeguriye Satani 100%.Elene akomeza avuga ko hari inyandiko za kera cyane zisobanura neza uko izo nyamaswa-bantu ziteye, izindi nyandiko zisobanura ibyazo ngo ziri mu bubiko bukomeye bw’ibyerekeranye n’amabanga ya Satani muri Carifornia.
Elene ubundi yahoze mu itsinda ry’abitwa Fraternite ari ryo tsinda rikarishye cyane mu matsinda agize Illuminati; Abo ba Fraternite, ku minsi ya Pasika bajya batambira Satani ibitambo by’abantu mu byo bita misa z’umukara( messes noires). Abo ngo babakura mu ndaya basanze ku mihanda, ba mayibobo bakuru, inzererezi zibera ku muhand (Street kids) n’uduhinja tubyarwa n’abagore babyarira Satani two kumubera ibitambo. Abo baramyi ba Satani, babamba abantu ku musaraba bakabakuramo ibyo munda bumva nyuma bakabica.Ngibyo ibya za Vampire, na Lu garu, ingabo za Satani irimo gukoresha cyane muri ibi bihe bya nyuma.





