Abaramyi bo mu rusengero rwa Satani mu mujyi wa Lancaster, Los Angeles; bagombaga kuba barangije kuzamura ikimenyetso cy’umutware wabo( Satani)hejuru y’uwo mujyi . Icyo ni ikimenyetso gikoze nk’inyenyeri, kimwe aba Illuminati bakunda gukoresha.
Intego nta yindi ngo ni ugukangurira abantu kwitabira kwakira Satani, kandi uko bigaragara, iki gikorwa gisa nk’icyageze ku ntego zacyo. Birumvikana, iriya tariki bayitoranyije kubera ko ishaka gusa nawa mubare w’inyamaswa, uvugwa mu byahishuwe. Dore intego abo bakozi ba Satani bagamije bubaka kiriya kimenyetso. Ibi ni bimwe twabasomeye mu kinyamakuru cyabo:
“Iki kimenyetso gifite amashami atanu. Dukoresheje ubuhanga bugezweho tuzazamura iki kimenyetso ku buryo cyose n’amashami yacyo gitwikira umujyi wanyu.Ibyo ni birangira biraba ari ikimenyetso cyuko twe abo mu rusengero rwa Satani rw’i Los Angeles, twiyemeje kurinda mwebwe abaturage beza baho, tukiyemeza gushyigikira uburenganzira bwanyu mu kuvuga icyo mushaka, no guharanira ko habaho itandukanyirizo hagati y’amadini na Leta…”
Muri iki gihe, hari amadini menshi muri Amerika, arashakisha abayoboke, ariko ikigaragara nuko amadini ya Gikristo arimo gusubira inyuma cyane ahubwo amadini y’ubupfumu n’aya gipagani niyo agenda yunguka abayoboke”.
Impamvu ibi birimo kuba nuko amatorero ya gikristo ubu ubwoko bw’inyigisho atanga butarimo gusubiza ibibazo biriho. Inyigisho ziriho ubu ni akazuyazi. Ubu isi igiye kugera aho ihura n’ibibazo by’ikubagahu, aho abantu bazakenera kumva icyo Bibiliya ibivugaho, ni bitabona igisubizo ngo bazizera icyo aba baramyi ba Satani babizeza. Dore Ibiza byabayeho mu bihe bya vuba, byatumye abantu bikanga:
Kuva mu kwezi kwa Nzeri konyine 2015, imyuzure 10 yo mu rwego rwo hejuru yateye muri USA. Nibwo bwa mbere imyuzure ingana ityo yaba mu gihe gito nk’iki.Reka dutange urugero rw’imyuzure imaze kaba mu gihe cy’amezi munani gusa muri USA.
Muri Nzeri 2015: Habaye imiyaga n’imyuzure yiswe Joachim.Ibintu byari bimeze nabi, cyane cyane muri Karolina y’amajyepfo, ku buryo Guverineri waho yavuze ko hatari harigeze kuboneka ubukana bumeze nkubwo mu myaka 1000 ishize.
Muri uku kwezi na none, imiyaga muri Karolina y’amajyepfo yateye imyuzure ku buryo ibyondo byatwikiriye imihanda (yitwa highway, igezweho), kiugeza ubwo ibyo byondo byageze kuri metero 6, imodoka nyinshi zararengewe. Umurambo w’umugabo umwe wari warengewe hamwe n’imidoka ye wabonetse gusa hashize iminsi, kuko byasabye abatabazi icyo gihe cyose kugira ngo babashe kumutaburura. Muri uku kwezi kwa Nzeri kandi, habaye imyuzure yiswe Patricia (Hurricane Patricia) iyi nayo ngo ntaho yari yarigeze iboneka ku isi. Aya mazi yari afite umuvuduko ku buryo yahitanye igice kimwe cya Gari ya Moshi kigatandukana n’ibyo gikuruye.
Ugushyingo-Ukuboza: Mu bice ya Washington na Oregon, imiyaga n’imiraba yateye ako karere, kimwe n’aka Seattle, ku buryo byatwaye iminsi n’iminsi mbere y’uko ubutaka bwaho bwumuka, byari byiswe, “Ubutohe bw’ubutaka bwa mbere Mu mateka ya Portland”
Mutarama 2016: Mu gice cy’icya kabiri cy’igihugu, (hagati) habaye imyuzure ikomeye: Abantu bavuga ko iyo babonye yasaga nayo ari iyabaye muri 1993. Guverineri wa Missouri, Jay Nixon yavuze ko babonye imyuzure igera aho itari yarigeze igera mu bihe byashize. Ubusanzwe hagati mu gihugu ibyo bishobora kuba gusa mu gihe urubura rutangiye gushongeshwa n’ubushyuhe bw’izuba. Kubona ibi rero mu gihe cy’urubura, ngo ntibisanzwe.
Mutarama na none: Imiyaga mibi itarigeze kubaho, yateye mu mijyi ikomeye, Washington, New York, n’indi mijyi migari. Henshi urubura rwarengeje metero 3, Ibihumbi byinshi by’abantu byasigaye nta mashanyarazi bifite. Iyi miyaga yiswe Yona, nka wa muhanuziWerurwe: Imyuzure ya metero 2 yabonetse mu bice bya Texas,Louisiana na Mississipi, nko ku mugezi Sabine, yarengeje metero 5, imihanda imwe ihuza za Leta yafunzwe iminsi igera kuri 5.





