Home News Rwara Rwumugara Rubundiye Mu Ishyamba Arusimbutse!

Rwara Rwumugara Rubundiye Mu Ishyamba Arusimbutse!

0

Mar 23. 2018 ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rinzaho cyane maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore umugisha wamaze gutegekwa nijuru ngo woherezwe ugusange mu butayu ukomeze imilimo y’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo uko niko Uhoraho abitegetse kandi ni uko abivuga.

Nerekwa inyoni yo mu bwoko bwa KASUKU yoherezwa kuza kugigira Umuhanuzi,iraza ihagarara ku giti hafi yahoo Umuhanuzi akunda kwicara munsi y’igiti alimo kwandika ijambo ry’ubuhanuzi.

Ijambo ry’Uhoraho rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,reba ku ishami ry’icyo giti witegereze neza urahabona umudayimoni woherejwe kuza ku kugigira ngo urebe kandi witegereze uko bakugenza kuko ibyo bakora byose byabananiye bityo KASUKU asubireyo ajye gutanga amakuru yibyo yabonye niko Uwiteka abivuga.

Ubwo mu gihe ndimo kureba kandi nitegereza mbona ukuboko kuraje kuzanye umukasi,maze gufata umunwa wa KASUKU gahoro gahoro gukata umunwa wo hasi KASUKU ajya akoresha kuvuga,guca na gace kumunwa wo hejuru maze KASUKU isigaza ururimi hagati idashobora kuba yavuga.

Ijambo ry’Uhoraho rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore KASUKU iciwe umunwa kugirango itajya kuvuga ibyo yabonye,kumva no kureba byose yabikoze neza ariko se ko isubiyeyo iribukoreshe uwuhe munwa itanga report?Niko Uwiteka abaza.

Njyanwa mu iyerekwa mbona igitoki kinini kandi kirekire kirambitse hasi giteguriwe kohererezwa Umuhanuzi,mbona no kuruhande hariho nibindi bipfunyitse byamaze gutegurirwa kohererezwa umuhanuzi uko niko Uwiteka abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona inyama zitetse abashinzwe kuziteka zilimo gutegurwa neza cyane,maze ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore ubugambanyi bwo kugambanira Umuhanuzi w’Uwiteka Imana Nyiringabo burarimbanije cyane ariko ubanza basa nabashinga umuhunda ku kirenge niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Ibyo babinye ko mbibonye bifashije za mandwa zabo,barahindura noneho bafata inyama barazikaranga barangije barazotssa bavuga ngo balimo kuzumutsamo amavuta.

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore barahinduye uburyo bari bagambanyemo basanze butari butange umusaruro wamaraso none bongeye gufata izindi ngamba zikomeye cyane zo kuguca igihanga ariko noneho babaye nkabasazi kuko bibwira yuko bashobora kurwanya umwuka w’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo bakawunesha kandi ariwo bahumeka niko Uwiteka Imana yanjye abivuga.

Umugambi wo guhitana Rwara Rwumugara Rubundiye Mu Ishyamba:

Njyanwa mu uyerekwa mbona indege yaririmoigenda mu kirere iramanuka igwa hasi ibura imbaraga zo gukomeza kuguruka.Noneho mbona irimo kugendesha imitende yayo nkuko ibinyabiziga bigendera hasi.

https://inyangenewss.com/wp-content/uploads/2017/11/Gen.Nyamwasa-1.mp3?_=1 https://inyangenewss.com/wp-content/uploads/2017/11/Gen.Nyamwasa.mp3?_=2

Mbona indi ndege yarije gutabara iyongiyo,mbona inyuze hejuru yiyongiyo yaguye hasi,mbona irabitse yerekeza mu gihugu cya Africa y’Epfo,zose zaturukaga kubutaka bwo mu gihugu cy’Ubuperesi mbona umugore warutwaye iyo ndege yaguye hasi abuze gifasha kuko abakamufasahije bahise bikomereza muri Africa y’epfo badatabaye iyo ndege yindi warurikumwe n’Umusirikare umwe gusa wari mundege bonyine.

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,iyo ndege ubonye isobanura urupfu rwali rumanutse rugiye mu gihugu cy’Ubuperesi guhitana Rwara Rwumugara none ubwo butumwa burapfubye ahubwo basubiye aho yahoze mbere yuko yimukira mu gihugu cy’Ubuperesi uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

njyanwa mu iyerekwa mbona Umwakagara avugana na perezida Cyril Ramaphosa uburyo yamufasha akemera kwakira intonorano maze agaha inzira nziza Umwakagara agaca igihanga cya Rwara Rwumugara Rubundiye Mu Ishyamba.

Mbona uwo mukuru w’Igihugu cya South Africa yemeye gufata izo ntonorano ngo kuko Rwara Rwumugara Rubundiye Mu Ishyamba akiri muri icyo gihugu akaba atarakivamo uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Mbona abega bashinzwe kumena amaraso baragiye bajya gushaka Rwara Rwumugara Rubundiye Mu Ishyamba,maze bagerayo mbere ye yuko agera murugo barasana igihunga amasasu menshi maze Rwara Rwumugara Rubundiye Mu Ishyamba aza gutabara umuryango we yihuse cyane ngo yihumure ku Umwakagara yice izo nkoramaraso zihora zishaka kwica ubwoko bw’Uhoraho Nyiringabo asanga zimaze kugenda.

Ijambo rirambwira riti,mwana w’umuntu,burira Rwara Rwumugara Rubundiye Mu Ishyamba yuko bamaze kumugurisha igihanga cye bamaze kugitera imirwi kugirango acibwe igihanga uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.

Ijambo ry’Uhoraho rinzaho rirambwira riti,kandi ubwire Umwakagara ngo,nta bwo bishoboka yuko wa kwica Rwara Rwumugara Rubundiye Mu Ishyamba bidaturutse k’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo,kuko uwo yashyiriweho kuzajya aguhagarika umutima burigihe wakwibuka ko ahari,bikaguhagarika umutima uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Kandi umubwire uti,iki sicyo gihe cyo kumuca igihanga,kuko atari cyo cyategetswe n’Uwiteka Imana nkorera,ahubwo hariho igihe cyategetse nijambo ry’ubuhanuzi nikigera icyo gihe azacirwaho iteka n’Umuhanuzi azira kwanga kumvira ijambo ry’Uhoraho Nyiringabo ariko wowe nta bushobozi nimbaraga ufite zo kuba wamuca igihanga uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona INKA (abadayimoni) zijyanwa kurisha ibyatsi mu ishyamba ryatewe na bana b’abantu.Mbona ko abo badayimoni babuze ibyatsi byo kurisha bicwa ninzara maze mbona Umuhanuzi anyuraho baraza baramuagarira ariko kuko bari bashonje ntabwo bigeze bamenya ko ariwe ndetse nabashumba babo basaga naho batigeze bamenya isura y’Umuhanuzi maze baramureka yikomereza urugendo.

Ijambo ry’Uhoraho rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,ibintu birakomeye cyane kandi cyane kuko Umwakagara yamaze kubona urupfu rwe,none alimo gukora ibishoboka byose ngo arimbure ubugingo bwawe nyamara birasa no gushinga umuhunda ku kirenge uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Ijambo ry’Uwiteka rirambwira riti,mwana w’umuntu,Umwakagara ntiyumva uburyoki batari baguca igihanga ahubwo ukomeza kwidengembya kandi ukarushaho gushyira ahabona amabanga yimikorere y’abega nuburyo bakoresha imyuka mibi bigatuma abanyarwanda babatakariza ikizere bakaba ari muntu numwe wifuza ko buriya butegetsi bwarama ahubwo bose barumiwe nta nubwo bemera yuko buzavaho ukurikije uko batabushaka ntibazi niba Imana izabubakiza kuko nabyo batabyizera bavuga ko ngo Ubuhanuzi bwabatindiye kandi Umwakagara akomeje kubacura bufuni na buhoro uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona umugore uri kubise yenda kwibaruka umwana,ariko bisa naho byanze bamujyana mu bitaro.Agezeyo bamutera urushinge rutuma ibise byihuta,maze mu gihe bari bategereje ko ibise Bizana umwana umuganga yiberereka gatoya yerekera hirya gato asa nutinze maze ibise Bizana umwana ariko abura umwakira uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Mar 24, 2018 njyanwa mu iyerekwa maze mbona ibitaboneshwa amaso yumubiri,nerekwa inama nyinshi zilimo gukorwa na udutsiko tw’abega bafatanije na gatsiko kabafumbira batuye ahitwa GISORO.

Ibyari kurongo wibyigwa:

Abega bazahungirahe nyuma yo gukurwa ku ngoma?Icyo nicyo cyari ikibazo cya mbere bibazaga,basanze umubano wabo n’umwana w’UMUSITA warajemo “NKONGWA”muri iyo nama banzura bavuga ko,nta nzira yindi bafite usibye gushyigikira abafumbira ba GISORO mu gihugu cy’UBUPERESI maze bagatangiza intambara yo gukuraho umwana w’UMUSITA bityo bakazahangana n’ubwami bw’uRrwanda bushaka kongera kwisubiza ingoma hanyuma bazashaka kugaruza imbago zahoze ar’Iz’uRwanda bakazabona aho bazahera barwana bakongera bakisubiza gakondo ya bakiranutsi kuko bazaba bamaze kwigarurira igihugu cy’UBUPERESI uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Ariko murizo nama zabo nubwo bari bashyigikiye abayislamu ba GISORO bafashije FPR kujya kubutegetsi,ntabwo abakirisitu bo bari bashyigikiye yuko GISORO yigarurirwa na bayisilamu.

Ahubwo ubuhnauzi bwahise bugaragaza yuko abakiristu ba GISORO bashyigikiye kugaruka kubwami bw’uRwanda bukorera mu buhungiro bumaze imyaka [58] uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.Numva umwe avuga ati,nubundi ubuhanuzi buvuga ko ubwami buzagaruka bukima ingoma,kandi twebwe tukaba dukomoka muri gakondo ya bakiranutsi igihugu cyamasezerano tukaba nubwoko bw’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo nta kuntu rero twajya gutegekwa nabayisilamu ku nyungu z’Abega ngo tubemerere ntabwo byashoboka uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.

Ubwo kandi bikiraho mu gihugu cy’Ubuperesi nabo bari mu nama balimo biga uko bakuraho Umwakagara kuko bari bamaze kumenya neza yuko yamaze kugira imigambi yo gushaka kwigarurira abanyaGISORO yitwaje uwahoze ari umukuru wa polisi ya Uganda Kale Kayihura murumuna wa Jackson Nkurunziza bakunze kwita Jack Nziza ubu akaba ari we wahawe gutegeka umutwe ushinzwe iterabwoba wa FPR mukarere kibiyaga bigari.

Ijambo ry’Uhoraho rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore umwana w’UMUSITA na Rwara Rwumugara nabo bakoze inama yo gutangiza intambara kugirango birukane Umwakagara kungoma bafate gakondo ya bakiranutsi mbere yuko ubwami buyigarurira kugirango butazava aho bwigarurira imbago zahoze ari izagakondo ya bakiranutsi GISORO na NKORE ndetse na MASAKA byahoze ari muri gakondo ya bakiranutsi maze Ababiligi bacamo ibice gakondo ya bakiranutsi bahaha Abongereza bategeka igihugu cy’Ubuperesi murwego rwo guhima ubwami bwariho icyo gihe babushinja ko bwafatanije na Badege(Germany)mu ntambara ya kabiri yisi yose uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.

Gutsindwa intambara ya kabiri yisi yose kw’Abadage niko kwatumye gakondo ya bakiranutsi bayitera imirwi,none dore Ababiligi bayiteye imirwi ninabo barinyuma ya Rwara Rwumugara hbafatanije na baFrance kugirango bakureho Umwakagara maze bigarurire gakondo ya bakiranutsi mu maboko yabo babone uko bayitegeka.

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho cyane maze rirmbwira riti,mwana w’umuntu,hariho impaka nyinshi kumpande zombi,aho barimo bagurisha gakondo ya bakiranutsi nyamara byose bizarangira bibaye nko gushinga umuhunda ku kirenge uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.

Dore gakondo ya bakiranutsi nayishyize mu maboko y’Umuhanuzi Majeshi Leon AINESHA,uwo niwe uzategeka uzategeka gakondo ya bakiranutsi.Kandi yanamaze kubitegeka abakigisha imitma inama sinzi icyo bashaka uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.

Uwo niwe mucamanza nabahayeho umugabane mu gihe gisa nk’iki,uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.Abatabyemera rero mugerageze mushinge amacumu maze murebe yuko mwashyigura ijambo ryavuzwe n’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.

Nkomeza kwitegereza ibikorerwa mwisi ya bazima,nsanga abariho barutwa nabapfuye,kuko ibyiringiro byabo bihora mu ntambara gusa!Nta gihe na kimwe bajya biringira Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo yuko yabagirira neza biciye mu nzira z’ubutabera.Ahubwo burigihe bahora bibwira yuko ubwenge bwabo bushobora kugira icyo bwabagezaho ariko byose bikarangira bibaye gushinga umuhuda ku kirenge uko niko Nyiringabo Uhoraho Ibihe byose abivuga.

Ijambo ry’Uhoraho rinzaho cyane maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,ubwire ubwoko bw’Uhoraho bwiringire Uwiteka Imana Nyiringabo,naho abiringira amagare namafarashi mu bihorere kuko n’Umwami Farao nta bwo yarafite ibirwanisho bicyeya ariko byarangiye yoroshwe na mazi yinyanja itukura uko niko bigiye kugendekera abiringira imbaraga zabo na maboko yabo niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.

Babonye ubushize Uwiteka abihorera bafata gakondo ya bakiranutsi bagirango byakozwe mu mbaraga zabo nkuko bahora babivuga.Ngaho noneho nibakomeze bagerageze turebe ko bazagera kumugambi wabo aho niho bazamenya yuko Umuhanuzi yarari muribo uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Ijambo ry’Uhoraho Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane,maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,Uhoraho Nyiringabo agiye gukora ibikomeye kuko ugiye kuyobora urugamba rwo kubohora gakondo ya bakiranutsi kuko yayishyize mu maboko yawe.

Nta bwo uzarwanisha intwaro za bana b’abantu,ahubwo uzakoresha ijambo ry’Uhoraho Nyiringabo,kuko yariguhayeho nkintwari ikomeye uzajya urwanisha hagati ya banzi bawe uko niko Uwiteka Imana yawe abivuga.

Dore nzabana nawe kandi nzagukoresha ibikomeye cyane mwisi ya  bazima,abanyagakondorero bose bazamenya yuko mbana nawe kandi nd’Uhoraho Uwiteka Imana yawe uko niko mvuze!

Abazakugisha impaka bose uzabacireho iteka,kuko naguhaye kwimika no gukuraho kandi ibyo ntawe ubigiraho impaka nawe kuko nabonye gukiranuka kwawe n’umutima ukunda Uhoraho Uwiteka Nyiringabo,maze nezezwa nuwo mutima udaifte benshi mwisi yabazima uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona inkozi z’ibibi zo mu bwoko bw’abafarisayo,bakora inama bamenya ko mukarere kibiyaga bigari hagiye kuba amakuba ibyago na makuba,maze bategura igiterane cyitiriwe ivugabutumwa maze baryoherezamo umugore ngo abe ariwe ujya kubwiriza.

Ariko umugambi wabo kwari ugusahura ubutunzi bwabo buherereye mukarere kibiyaga bigari,mbere yuko intambara itangira.Mbona batangiriye mu gihugu cy’ISAMARIYA kugirango abo bakorana nabo bari mugace ka BUKAVU babashe kunyura za UVIRA maze bazane ZAHABU cyangwa GOLD bahurire mu murwa mukuru w’ISAMARIYA Bujumbura byitwa ko baje mu giterane cyivuga butumwa uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.

Bamaze kwakira izo zahabu bahita igiterane bakijyana mu gihugu cy’ABAKALUDAYA(Tanzania)aho bari bagiye guhura nabarangura izo zahabu maze bagenda mu izina ry’Igiterane kigiye gukorerwa muri Tanzania uko niko Uhoraho Nyiringabo abihishuye kandi ni uko abivuga.

Barangije kuzigeza muri Tanzania igiterane kirangiye bakimurira mu gihugu cy’IBabylon mu murwa mukuru w’ISHUSHAN kugirango bashobore kwambutsa ubwo butunzi babunyujije ku cyambu cya MOMBASA gahunda yabo yivugabutumwa ikaba irangiriye aho.

Mbona izo nzira nizinanirana na none bazakoresha indege ishinzwe kuzana ibikoresho byivugabutumwa bakazakora ibiterane hanyuma izo feza nizahabu bikazashyirwa muri ibyo bikoresho byivugabutumwa maze bakarangiza ubutumwa bwabo bakitwarira ubutunzi butanyuze mu mategeko kandi butishyuriwe umusoro ngayo nguko uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.

Ijambo ry’Uhoraho rikomeza kunzaho cyane,maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore itorero rigiye kwezwa kandi rigiye gutunganywa kuko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo agiye gukora ibikomeye cyane mwisi yabazima uko niko Uhoraho abivuga.

Ni uko rero uburire bene data uti,iki nigihe cyo kwezwa no kwihana no kwitunganya imbere y’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo.Kuko agiye kurekura amakuba ibyago,akaga gakomeye mwisi kugirango avunagure imbaraga z’umwijima umaze kuba mwinshi cyane watwikiriye isi yose kandi abana b’abantu bamaze kuba babi cyane birenze urugero uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Ijambo ry’Uwiteka rikomeza kunganiriza cyane rimbwira umwuka wikinyoma wuzuye mu ivugabutumwa ryabazungu,bitwaza ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo kandi inyuma hihishe imbaraga z’abazimu na badayimoni.

Nerekwa IHENE za kizungu nyinshi cyane zirangirwa mu murima(umulimo wa data)mbona bazikuyemo bazanamo ni INKA za kizungu. Bisobanura umwuka wikinyoma wabazungu,nabadayimoni bakizungu bazanira abanyafurika kugirango ubatsikamire babeho mu mwijima witeka niteka ryose uko niko Uwiteka abivuga.

Maze ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,andika kandi ushyire ahabona umwuka wikinyoma wabadayimoni bakorana na badayimoni uwo mwuka ukaba ari uwabafarisayo biyitirira ivugabutumwa kandi bibereye mu bucuruzi bwijambo ry’Imana ndetse inyuma yibyo hihishe nibindi ariko bakabyitirira ijambo rya data wo mu Ijuru nyamara ari ikinyoma.

Ngaho byandike kugirango ubisoma abimenye ntazajye agendera mu mwijima yibwira yuko ibyera byose byutwa amata nyamara atari byo uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.

Translate »
Exit mobile version
Skip to toolbar