Amakuru agera ku kinyamakuru inyangeNews aturuka mu nzego z’ubutasi bw’uRwanda aravuga ko,ikinyamakuru cyazamagigiri rushyashya.net cyashimuswe na ba hackers b’AbaRusia bakoreshejwe na leta Uganda iyobowe na Kaguta Yoweri Museveni.
Abatangabuhamya basabye ko amazina yabo atatangazwa kumpamvu z’umutekano wabo,babwiye inyangeNews yuko rushyashya.net imaze igihe ihuye na ba rushimusi ku buryo ikinyamakuru kimaze igihe kigerageza kwandika amakuru ariko bikanga.
Muri iki cyumweru mu murwa mukuru wa Kigali habereye inama yibihugu by’afirica yigaga uburyo bashyiraho isoko rusange Africa ihuriweho.
Nta bwo bimwe mu bihugu byabashije kwitabira iyo nama yariyiteguwe ku buryo bukomeye aho uRwanda rwabishyizemo ingufu,ariko ishobora kutazagira umusaruro bitewe nuko byamaze kumenyekana yuko igihugu cya Uganda kidacana uwaka n’uRwanda kandi umwanya wose hakaba haba intambara hagati y’ibihugu byombi.
Ikinyamakuru rushyashya.net ntabwo cyaashoboye gukurikirana amakuru kuko server yabo bari bayigushije hasi ku buryo bitaboroheye kwandika amakuru na magingo aya twandika iyi nkuru rushyashya.net ikaba isa naho yari itarasubira kumurongo witangaza makuru.
Icyo kinyamakuru kigereranywa na rutwitse gishinzwe guteranya ibihugu byombi dore cyari cyaribasiye ubutegetsi bwa Uganda cyane inzego z’ubutasi niz’umutekano muri rusange cyakomeje guharabika ubutegetsi Uganda none basa naho baba bahawe gasopo yo gukomeza kwireshyashya nabo batangana.
Twibutse ko igihugu cy’Uburusia ubu aricyo gihugu gisa naho kiyobora isi yose kubijyanye nikoranabuhanga dore bakoze anti-virus yitwa KASPERSKY kugeza ubu akaba ari yindi irashobora kuyihiga kw’isoko ry’ikoranabuhanga.
Biratangaje kubona ikinyamakuru cya za magigiri kirirwa gitukana uhereye ku italiki ya 1-30 ariko kikaba kidashobora guhabwa umutekano usanzwe uhabwa ibinyamakuru byitwa ko bikomeye nka rushyashya.net.
Ikinyamakuru inyangeNews.com cyagerageje kuvugana namwe mu basanzwe baduha amakuru kubirego bivugwa ko Uganda ariyo yaba yahackenze icyo kinyamakuru rushyashya.net
Ariko batubwirako ngo za magigiri z’umwakagara arizo zilimo gutunganya ikinyamakuru cyabo kugirango inkuru bazajya bandika hatazajya hagira uwazitwara akoze copy and paste.
Ndetse bakomeza bavuga ko,ngo hariho numugambi wo gusiba inkuru zose bagiye bandika kuri Uganda kugirango ubwo intambara izaba itangiye zitazaba ikimenyetso kizagaragaza ko uRwanda arirwo nyirabayazana.
Twibutse ko igihugu cya Uganda,Burundi,Nigeria,bititabiriye inama yabereye I Kigali kuri iki cyumweru dusa naho tukirangije.Birumvika ko Uganda n’Uburundi bidacana uwaka n’uRwanda,ariko se noneho Nigeria yo haba haraho yaba ihuriye n’uRwanda kuba bataza mu nama yibihugu nyafurika yabereye I kigali ari cyo bapfa?Gusa birazwi yuko ari cyintu uRwanda rwategura ngo bazigire icyo bageraho cyane ko uRwanda rufatwa nk’igihugu kiyobowe n’umuterroriste ikora iterabwoba muri rubanda ndetse kikaba igihugu kitagendera kumahame ya demokarasi no kutubahiriza uburenganzira bwa muntu.