Home Inte'l RWANDA:Uhagarariwe ningwe aravoma!!!Ayiwe FPR ishake aho yihisha,politike iciriritse?

RWANDA:Uhagarariwe ningwe aravoma!!!Ayiwe FPR ishake aho yihisha,politike iciriritse?

0

Rwigara Yasabye Ubutegetsi Guhagarika Politike Iciriritse!Shima Rwigara turagushyigikiye haba mu gihugu cyangwa hanze.Ikibazo nta bwo bazi ikinyarwanda!

Umwana w’umukobwa arabahamije pe!Nukuri umaze agahinda pe!Mbega ikinyarwanda!!!Wabyumva muri audio ntiwabisoma,ariko se umurozi umunyakinyoma yatinya iki?Yewe wa mukobwa urababwiye nuko batumva bashake umuntu uzi ikinyarwanda abasobanurire,ngaho da!Ngo bazategeka imyaka [400] yewe haragazwe!Hazaca uwambaye.

Diane Rwigara, umukandida mu matora y’umukuru w’Igihugu mu Rwanda

Diane Shima Rwigara, umukandida wigenga mu matora y’umukuru w’igihugu mu Rwanda yemeje ko inzego z’ubutegetsi zikomeje gukora ibishoboka byose kugirango zimuce intege.

Yabivugiye mu kiganiro yahaye abanyamakuru kuri uyu wa Kane i Kigali. Rwigara yakomeje avuga ko igikorwa cyo gushakisha imikono hirya no hino mu gihugu y’abamushyigikiye agikomeje kandi ko imikono 600 akeneye yarangije kuyigezaho kandi ko akomeje gusinyisha.

N’ubwo biri uko aravuga ko hari ibikorwa by’iterabwoba n’urugomo abamufasha bagenda bahura nabyo bikozwe n’inzego z’umutekano akavuga ko bigamije kubangamira ibikorwa byo kwiyamamaza no kubangamira uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo

Rwigara yavuze no ku mafoto n’inkuru byacicikanye ku mbuga nkoranyambaga zigaragaza ubwambure bwe. Ibi byabaye nyuma y’amasaha 48 atangaje ko aziyamamariza gutegeka u Rwanda.

Yavuze ko ari uburyo bw’ikinyoma ubutegetsi bwahimbye kuko yari amaze kugaragaza ibibazo yita ko ubutegetsi bwananiwe gukemura nyuma y’imyaka 23 ku butegetsi.

Ku kibazo kimuvugwaho ko yakoresheje ruswa mu kubona imikono imushyigikira, Rwigara yabihakaniye itangazamakuru. Yavuze ko ari uburyo Komisiyo y’amatora yahimbye akimara kugaragaza ko abamushakira imikono bari guhohoterwa.

Abega nta bwo bazi ikinyarwanda nabavantara,Dunia simama nishuke,abega abage ndabona bagiye!Nubwa mbere habonetse umukandida uzi ikinyarwanda cyiza avuga adakoresheje imvugo nyandagazi.Kandi akaba abasha guhangara RUPIFU(RPF) umugani w’umcyecuru.Abega ni mandwa zabo barajyahe?Basabe Imana yasamure isi ibamire,nibitaba ibyo,barata ibaba mu nkike.

Save

Save

Translate »
Exit mobile version
Skip to toolbar