June 2,2017 njyanwa mu iyerekwa mbona ibijyanye n’amatora agiye gukorerwa muri gakondo ya bakiranutsi.Mbona abavandimwe [5] bavukana mu nzu imwe,ariko abo bavandimwe bakaba barasigaye ar’imfubyi batagira ababyeyi!Ariko bose bakaba bararanije za kaminuza(Kunyura mu bikomeye)kandi na none bakaba bari mu myiteguro yo guhunga igihugu.
Nerekwa ko bagiye kubanza kwiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu!Mbonako bose uko bavukana ari [5] babwirana yuko bagiye kwiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu,kandi ko bari bugendere icyarimwe uko ari [5] bajye kwiyamamariza kuba umukuru w’uRwagasabo gakondo ya bakiranutsi.
Mu gihe bari bagiye kugenda babanza gutegerezanya kuko harimo abadamu [2] bishwe ariko bakaba barapfanye icyo gitekerezo cyo kwiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu cy’urwagasabo.Nuko mbona ko,babategreje maze baza icyarimwe kandi baza kumunota wa nyuma hasigaye iminsi micye cyane ngo gahunda zo kwiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu ngo birangire.
Maze wa mugabo arampamagara hamwe nundi mugabo umwe,aduha akazi babandi arabirukana,aduha ako kazi bakoraga ko gukuramo izo mungu.Amasaka yari yaramunzwe yari menshi cyane kuruta ayasigaye ari mazima.Ibyo byaberaga muri cya gikombe giherereye munsi ya gakondo ya bakiranutsi.
Maze ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,na b’abantu nari narabahungishije none bifashe nabi cyane aho bari imahanga.Ku buryo nta zabacyura bose ngo basubire muri gakondo ya bakiranutsi.Niyompamvu abagambanyi na baemu bishyize mu byo gukiranirwa bose batazataha gakondo ya bakiranutsi.
Ahubwo bazategereza abega babane muri ubwo butayu,kuko abantu banze gukora neza bibwira gakondo ya bakiranutsi yabaye gakondo y’umwega,nyamara siko bimeze kuko ijambo ry’ubuhanuzi nubwo bataryizeraga,ariko bari bazi yuko gakondo izongera kuboneka ariko bananiwe kwizera no kwihangana kuko nashatse kugerageza imitima yabo,ngo ndebe niba Umwakagara agaragaye ko atazavaho uko abantu bazabyifatamo.
Niyompamvu abakiga bazinutswe burundu gakondo ya bakiranutsi,kubera ubwicanyi bwa genocide basize bakoze,bakaba batifuza kuba bazasubirayo.Ubwami babuzira nkizira k’Uwiteka;none nabandi bose bafatanije na bega kandi bari barabahunze,ndirahiye mu izina ryanjye nta bwo bazaba muri gakondo ya bakiranutsi,ahubwo bazaba mu butayu ibihe byabo byose kuko ibyo bakoze babikoze babigambiriye kuko ijambo ry’Uwiteka ryabagezeho ariko banga kuryumvira uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Nongera kwerekwa ndi muri cya kibaya kuri munsi ya gakondo ya bakiranutsi,nerekwa njya gushaka inkwi zo gucana(amasengesho)mbona udukwi ducyeya,ariko hirya yanjya hari ibiti bibisi abantu batemye kugirango byume vuba maze haboneke inkwi zo kuzacana mu minsi iri mbere.Mu gihe nitegereje hakurya ya cya gikombe,hafi nimilima ya gakondo ya bakiranutsi munsi yahoo mpabona inkwi nyinshi cyane zumye neza umuntu yacanisha(Impunzi zirigusenga).
Ndibwira nti,reka mbanze ngende njye gufata ziriya nkwi hataza kuza umuntu akazitwara,nzegeranye ndaba ngaruka gufata utu dukwi ducyeya mbonye hano.Ndagenda ngeze mu imbere gatoya,mbona haje umugabo ngo yifuzaga yuko namusengera abana be bishwe na za magigiri uko ari [3] bakazuka ngo kuko yumva atakwihanganira kubahamba bose uko ari [3] nibura nibamara kuzuka hazajye hapfa umwe umwe ariko badapfiriye icyarimwe bose uko ari [3]
Ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,humuriza uyu muntu kuko yahemukiwe na bega bamumazeho abana be bakeka ko,ngo yaba akorana na RNC,akandi izo gahunda nabonaga zirikubera ibabylon.Mu gihe narindimo kuvugana nawe,haba haje undi mugabo wiciwe abana [4] na bega bavuga ngo,akorana n’ubwami bw’uRwanda bukorera mu buhungiro.
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,itegereze ku nkengero za gakondo ya bakiranutsi.Nditegereza mbona abega-Kazi,barimo kugenda baterekera banaroga abaturage baturiye inkiko za gakondo ya bakiranutsi.Mbona bagenda batega amarozi hirya no hino mu gihugu kugirango ubwo bazaba bahunze gakondo bakuwe ku ngoma,bagakurikirwa abantu bazagwe muri ayo marozi bagiye batega hirya no hino ku nkengero za gakondo ya bakiranutsi.
Ijambo ry’Uhoraho rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,wabonye abega ko ar’abantu babi cyane?Ndasubiza birandenze kandi narumiwe kuko ntigeze mbona ikiremwa muntu kimeze nkabo!Ndabwirwa ngo,binjiye kwa Satani wese wese ntibigeze basigaza nubwo kujya kuri toilet.Abo nibo wumva bitwa abega bizerera mu guhumanya kwica no kurimbura kandi nta rutangira bagira kuko bamaze kwemera yuko baciriweho iteka n’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo uko niko Uwiteka avuga.