HomeNewsPeter Nkurunziza yakubise igihwereye!

Peter Nkurunziza yakubise igihwereye!

Ntabyago nko kwima uwaguhaye,warangiza ugasaba uwo wimye.

Amakuru aturuka murwagasabo aravuga yuko imishyikirano ya perezida Peter Nkurunziza wo mu gihugu cy’Uburundi na mugenzi we Paul kagame yaba yarafashe umuyaga.Bivugwa yuko Peter yasabaga paul ko yareka kwakira impunzi zirimo guhungira mu gihugu cye cy’urwagasabo.

Ariko nk’uko abari bari muriyo nama uko babibwiye ikinyamakuru inyangenews bavuga ko kagame yamuteye utwatsi cyane ko ngo yanamwibukije ko ariwe wamufashije afatanije n’sihyaka frp riri kubutegetsi kugirango Nkurunziza abashe kugera aho ageze uyu munsi.

Twakwibutsa yuko fpr yamuhaye miliyoni $ 500 zo kugirango abashe kwinjira mu muryango East Africa Community aho kagame yashakaga ko u Rwanda ruzajya rubona majwi menshi mu matora yabadepite cyangwa mugufata ibyemezo ariko yiyibagiza yuko leta ya Tanzania ariyo yagiye ifasha abarundi babahutu kugera kubutegetsi dore ko ari nayo yabaye ubuhungiro imyaka irenga 30.

Nibwo Nkurunziza yahise agaruka Iburundi nyuma yimibonano yaburijwemo no kutumvikana kwabayobozi bombi kubera ikibazo cya EAC,amakuruavuga yuko Peter akimara kugera mu Burundi yahise atanga itangazo ko leta y’uRwanda yaba iri mubikorwa byo gukangurira abarundi ko bahunga igihugu cyabo ko mu matora hatazabura kuba intambara.

Ibyo bika abiri mu strategies fpr irimo gukoresha kugirango itangize intambara mukarere kose dore ubu abasirikare ba Abega Deffense Force ADF bamaze kugera muri Congo kugirango batangire guhungabanya umutekano wicyo gihugu aho leta y’umwkagara yitwaza ko,Congo na Monusco babananiwe gukemura ikibazo cya fdlr nyamara abahanga bavuga yuko fdlr itakibaho ahubwo ari imvugo yamahanga na letab y’uRwanda bakoreha kugirango bibe igihugu cya Congo.

Ubu Abarundi bakaba barimo kwitegura intambara igiye gutangira m kwezi kwa kanema 2015,biravugwa yuko leta y’umwakagara yamaze gutegura gahunda ifatanije n’Abarundi bo mu bwoko bw’Abatutsi kugirango bahirike Peter Nklurunziza dore bagize amahirwe akanga kubahiriza itegeko nshinga kuburyo urupfu cyangwa intambara izaba muburundi izajya kugatwe ke kuko atabyemerewe n’itegeko nshinga.

Wabona abaye nka Raurent Bagbo ubu ufungiye I LA HAYE mu gihugu cy’Ubuholande,ariko byose birajyana n’ubuhanuzi kuko yanze kumvira Uwiteka kandi yaramaze kuvuga yuko yitirirwa izina ry’Uwiteka reka Uwiteka amwereke gukiranuka kwe ko ntaho guhiriye n’ukw’abana baba’abantu.

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.

- Advertisment -
Google search engine

Most Popular

Recent Comments