April 23rd ,2015 mwana w’umuntu uramenye wagizwe kuba umulinzi wagakondo yabakiranutsi,none dore umwanzi yagambiriye yuko yagura gakondo yabakiranutsi nk’uko Umwami Ahabu yifuje uruzabibu rwa Naboti akarumwima yarangiza umugore we Jezebel agacura umugambi wo kumwivugana afatanije nabagabo bindarikwa bibinyoma uko Uwiteka avuga.
April 24th ,2015 nerekwa ndi kunyanja nini cyane maze haza umuyaga w’ishuheri ukomeye utuma amazi y’inyanja asandara agera ku nombe z’inyanja maze mbona yamaze azanyemo ibifi (2) binini byo mu bwoko bwa ‘Trapia’ kimwe gifite amabara ikindi nacyo gifite ibara ry’umutuku maze ndabiroba mbishyira kubutaka bwumye maze ijambo ry’Uwiteka rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu dore umugisha utarimo umuvumo n’umubabaro uraje kandi ni wowe wifuza uko niko Uwiteka avuga.
Ubwo navuye aho ngeze imbere gato na none mbona ifi iringaniye yo mu bwoko bw’Inkubi irirukanka ngo ntayifata ndihuta ndayicakira maze ndayica nayo nyishyira hamwe nizindi maze ijambo ry’Uwiteka rirambwira riti ,dore harundi mugisha urimo ugushakisha ariko simwinshi cyane n’uko menya neza ko Uwiteka mubayeho umutoni kandi yumvise gusenga kwanjye areba no kwihangana kwanjye maze ahitamo kungirira neza yabakiranutsi.
Ako kanya inkozi zibibi ziba zabiteye imbone zahise zihaguruka kugirango ziburizemo uwo mugisha zirwana ariko intambara ntizagira amahirwe yo kuyinesha nica abadayimoni bagera n’ko kwijana 100 maze nshima Uwiteka Imana ko ajya aturwanirira intambara zidashoboye .
Maze umwuka w’Uwiteka aramfata anjyana mukibaya cya gakondo yabakiranutsi,anjyana aho intumbi z’inkozi zibibi twarwanaga nazo aho zaguye aranyereka ati,dore umurimo umaze gukora,ibi byose bitewe n’umugisha wawe inkozi zikibi zari zarigaruriye,none bahembwe urupfu kuko batabashije kukurwanya ngo bagutsinde niyompamvu bahise bagwa muri iyi ntambara mwarwanaga.
Mvuye aho njyanwa mu ishuri gukora ikizamini maze ndagikora ndagitsinda mbona manota 89% maze umwuka arambwira ati mwana w’umuntu jyenda uruhuke kuko Uwiteka aguhiriye uko niko Uwiteka avuga.
Ubwo mvanwa aho njyanwa kwerekwa ibiro byanjy e aho nzajya nkorea umurimo w’Uwiteka ngezeyo nsanga inkozi zikibi zindi zmaze kuhatera ibirnge ndetse na mwishwa wanjye Nukeshimana Jeannette yararimo kugirango aburizemo umugisha wanjye maze akimara ku nkubita amaso ahita akuramo akarenge afata imfunguzo z’ibiro byanjye aziha indi nkozi y’ikibi kugirango ntabona uko ninjira ndagenda iyo nkozi yikibi nyisanga aho yihishwe nyambura izo mfunguzo ninjira mubiro byanjye izo nkozi zikibi”ABagore” zineshwa gutyo .
Izo nkozi zikibi zibonye ko zineshejwe zitegura amafunguro maze zirantumira kugirano zimpumanirize mu mafunguro yanimugoroba,ariko zigira ibyago sinabasha kurya ayo mafunguro yabo bateguye bongera gutsindwa bwanyuma barashogoshera baragenda.
April 24th ,2015 Ijambo ry’Uwiteka ryongera kunzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu dore itegereze ubwoto buri munsi y’inyanja bwitwa Submarine ndareba ndabubona maze arambwira ati buriya bwato ubonye bw’Abarusiya burimo gutegura intambara ya lll y’Isi yose,burimo kugenzura aho bazarwanira intambara yo mu mazi ndetse niyo kubutaka none hanura uvuge ngo dore intambara y’Isi yose irabaye kandi iraje izasenya ibihugu by’amahanga kandi Uwiteka aniwe uyizanye kugirango avuguruze imigambi yabanyabwenge n’ubwibone bwabo ndetse asenye imbaraga zabo uko Uwiteka avuga.
Dore intambara izaba kandi izasenya ubwibone bw’abatuye Isi,nyamara abakiranutsi banjye sinzabura kubarinda kuko nd’Uwiteka waremye ijuru n’Isi uko niko Uwiteka avuga.
April 25th, 2015 mwana w’umuntu dore igihugu cya Tanzania kigiye mu matora ariko kizahura nibibazo bikomeye cyane kuko ishyaka rya Chama Cha Mapinduzi CCM rirashaka ko umwana wa Nyerere Julius Kambarage ariwe uzatorw anka perezida wa repubulika,ariko bizabagore cyane kugirango ibyo babigereho.Dore nyina mariya afashe amashillingi atagira uko angana ayakwirakwije muri ba Abasaderi kugirango umwana we bazamukorere ubukangura mbaga bwogutorwa kumuhungu we.
Ariko dore afashe ibitambo by’abana (3) babakobwa b’umugore runaka kugirango abatangeho ibitambo abo bana bahinduwe ibimuga by’abadayimoni none senya iyo migambi kugirango Uwiteka ayiburizemo ,dore abatavuga rumwe n’ubutegetsi baateza akavuyo k’intambara itazoroha nyamara bizab abiturutse k’Uwiteka kugirango ibyahanuye n’abahanuzi bisohore uko niko Uwiteka avuga.
Mwana w’umuntu dore wa mugore wasengeye ukica imbaraga z’umwijima yakoreshega zo mu bwoko bwa Djezebel zamuhaga ubutunzi,kubera ubuhanuzi wamuhaye ko natihana ntakabuza ko urupfu rurimo gukomanga kumuryango we,dore birasohoye arimo gushaka uburyo yakugera kuko yari yarakwanze ngo wamuhanuriye nabi nyamara ntawundi muti wamufasha gukemura ikibazo cye kuko yazengurutse hose abura uwamufasha abwirwa ngo uwahanuye ibyo ninaw eufite umuti wabyo none witegure umenye uko ugenza kuko yiteguye gutunga ibiguzi ibyo wamusaba byose ariko ukamukiza urupf nubwo yabanje kugusuzugura uko niko uwiteka avuga.
26th April 2015 mwana w’umuntu dore ubwoko bw’Uwiteka mu idini rya Islamu barashaka Uwiteka kandi bagiye gkizwa nyuma yo kubona yuko ko,ibyabo byose Uwiteka atabirimo ndetse bamwe bamaze no gukizwa ariko mu ibanga none sengera ubwo bwoko bw’Uwiteka kgirango abuhe agakiza uko niko Uwiteka avuga.
Nerekwa abasirikare bingabo z’umwakagara bitwa abajepe!Mbona Uwiteka amanuye umwijima urabakwiragira bose bananirwa kureba uwo barwana nawe,bakoraga ubulinzi batareba kandi bananirwa kuvuga ko batareba kugirango badahabwa ibihano maze ijambo ry’Uwiteka arinzaho rirambwira riti,uko niko bigiye kugenda kugirano ibyiringiro by’mwakagara Uwiteka abimareho kuko igihe cye cyo gukurwa ku intebe yabakirranutsio kirageze uko niko Uwiteka avuga.
Ni uko iambo ry’Uwiteka ryongera kunzaho riti,mwana w’umuntu dore amasaro agiye guseseka muri gakondo yabakiranutsi kuko imbaraga za satani Uwiteka yamaze kuzishyiraho ishyerezo uko niko Uwiteka avuga umwanzi w’Itorero rya kristo ararimbutse!





