Amakuru aturuka mu nzego z’ubutasi za Kigali,ziravuga yuko umwakagara yagambiriye gutangiza intambara kuburyo bushya kugirango ashyireho igitutu kuri leta ya Congo iyobowe na Josepf Kabila kugirango agire ubwoba bw’intambara kubera amatora y’umwaka utaha 2016 yegereje kandi abaturage bakaba batamumereye neza.
Aya makuru akomeza avuga yuko iryo turufu umwakagara ashaka kuri koresha vuba na bwangu kugirango bijyanirane n’intambara yo mu Burundi yo gukuraho peter Nkurunziza kugirango haboneke inzira yo gutangiza intambara mu gihugu cya Tanzania mbere yuko amatora yo muri Tanzania agera kugirango bahite bakura ingabo zabo muri Monusco ya ONU ishinzwe kurinda amahoro muri congo.
Nk’uko amakuru abivuga,ngo izo nzira umwkagara arimo gukoresha aratekereza yuko bizamuhesha mandat ya lll ndetse akavuga ko mu gihe azaba amaze kugaruza ako gace ka Congo fpr noneho izaba ifite uruvugiro rwo gukingiriza mu maso abanyarwanda cyane u Rwanda rufite inzara ikomeye,ndetse nabadafite inzara bakaba bahozwaho urutoto kuburyo nta munyarwanda wishimira kuba mu gihugu cye usibye amabura kindi,ibi bikaba bijyanye nubushakashakatsi bwakozwe ndetse ejo hashize twabubagejejeho aho Abarundi n’Abanyarwanda batishimira ibihugu byabo kubera ubutegetsi bubi.
Aka gakino rero ubanza gashobora kurangira gakuye umwkagara kubutegetsi kuko ubuhanuzi buvuga yuko igiti kizagwa gitrutse Congo kuburyo kizagwira uRwanda,abanyarwanda rero bakaba bafite inshingano zo gukurikirana ubuhanuzi buvuga ku gihugu cyabo kugirango barusheho kumenya byinshi batazi ku gihugu cyabo.
Ese amahanga yaba atinya intwaro umwakagara yaguze ibunda yo mu bwoko bwa misile?Hanyuma se yaba yizeye ko iyi ntambara azayitsinda cyangwa ni cya gitero kizamusama cyo muburengerazuba bwo mu majyaruguru,ngaho reka tubitege amaso kuko agatinze kazaza aramenyo yaruguru.





