Bakundwa bene data nongeye kubasuhuza mu Mwami Mana akaba na se wa Yesu Kristo,Umwami wa bakiranutsi watwitangiye kumusaraba akatubera incungu y’ubugingo bwacu,kugirango abazamwizera bazakizwe nayo maraso yamenekeye inyabihanga kubwabenshi bazamwizezwa nimilimo yakoreye I gorigotha.
Nk’uko mu bimenyereye kand akaba ari isezerano twagiranye ryo kujya twiga ijambo ry’Imana duhereye kumurongo tudasoma urutaru taru,ahubwo duhereye ku itangiriro kuzageza tugeze ku iherezo.ndibwira yuko tutatinze cyane kuko duherukanira mu gitabo cyo KUBARA cyangwa se NUMBERS ubu rero tukaba dutangiye intangiriro yo gutegeka kwa kabili cyangwa se DEUTERONOMY.
Igitabo cyo gutegeka kwa kabili cyanidtswe n’Umuhanuzi umugaragu w’Uhoraho witwa MOSES akaba yaracyanditse mu mwaka w’1407/6 B.C. Ariko inyandiko ziheruka cyangwa zisoza zikaba zaranditswe na JOSHUA wamusimbuye kumurim akaba ariwe warangije icyo twakwita SUMMARY of DEUTERONOMY.
Imamvu yo kwandika iki gitabo nukugirango twibutse abantu b’Imana imilimo ikomeye Uhoraho yakoreye mu gihugu cya Egypt kugirango namwe bibasubizemo imbaraga cyangwa bibatere ibyiringiro byo gukomeza kwizera iyaduhamagaye kugirango turusheho gukomeza murugendo rugana I Cannan.
Iki gitabo cyandikiwe hakurya ya Yordan mbere yuko bambuka bagana I Cannan,cyandikiwe mu burasira zuba bwa.YORDAN bagana I Cannan.Mur’iki gitabo hagaragaramo cyane amategeko [10] Uwiteka yahaye Moses ngo ayageze ku bwoko bwe,ndetse hakagaragaramo amabwiriza yon a maheme yo kubaha Uwiteka kuko ngo ari byo byonyine bishobora kuduhesha umugisha mu gihe tuzaba tubyubahirije uko niko Uwiteka yabitegetse umugaragu we ngo abibwire ubwoko bwe.
Ndetse hagaragaramo ningaruka zi kutubaha amategeko na mahame cyangwa amabwiriza «Rules and Regulations» dushobora kwita umuvumo cyangwa CURSE bizakurikirana umuntu wese utazubaha Uwiteka Imana ngo akurikize ibyo yategetse abagaragu be ari bo bahanuzi b’Uhoraho Uwiteka Imana ya bakiranutsi.
Ubusanzwe amaraso y’Umwami Yesu,adukuraho ibyaha iyo tumwizeye tukiringira ijambo rye,ndetse aduhesha ibyiringiro byo kuzajya mu Ijuru cyangwa mu isi nshya nk’uko bigaragara mu byahishuwe ibice 7:1… no mu gice cya 14:1.. ariko ntabwo atwemerera kwica amategeko y’Uhoraho kuko nubwo ar’icumi [10] ya yakubiye muri abili gusa gukunda Imana yawe n’umutima wawe wose,ubwenge,imbaraga,no gukunda mugenzi wawe uko wikunda.
Bivuze ngo,kutubahiriza amategeko yashyizwe muri abili [2] bishobora kutaguhesha umugisha ukabaho ufite umuvumo wo kutubaha amategeko y’Uhoraho ariko ukazajya mu Ijuru kubwo kwizera no kwiringira amaraso y’Umwami wacu Yesu Kristo.Ndabizi yuko iyi mvugo iribuvangire benshi badashobora kuyumva cyeretse bagiriwe Ubuntu bwo kumva no gusobanukirwa Ubuntu bw’Imana aho buhuriye namategeko.
Itegeko ryaricaga,guhana!Ariko Ubuntu bwakuyeho ibyo bihano abantu bahabwa umudendezo wo kubaho bisanzuye ariko bashyirirwaho kuzahabwa ibihano igihe cy’urubanza rwa nyuma ubwo bazaba bagana mu muriro cyangwa bagororerwa kubana n’Imana ubuzira herezo.Kuba Imana yarakoze ibi byose abantu bashobora kwibeshya ko Imana itabaho bitewe nuko batabona ibikorwa bijyanye no kubahana kubera gukiranirwa kwabo.Ibi byose Uhoraho yabikoze kugirango arebe kwishyira no kwizana kwa muntu nimba ashobora kugira umutima w’ubuha Imana hatabayeho kuyubaha kubera kuyitinya ahubwo bakayubaha kubera kuyikunda aho niho bitandukaniye!
Niyompamvu hashyizweho ibihano bikomeye binganya agaciro kamaraso y’Umwami wacu Yesu Kristo yameneye I gorigotha,ndetse hanashyirwaho ibihembo bingana nako gaciro ka bantu bazemera kubwurukundo bakunda Uwiteka Imana yabo,maze bakazahembwa bikomeye ibihembo by’iteka ryose kubera kubaha no gukunda Imana kubwirimo myiza yadukoreye bivuze ngo igikorwa cyose umuntu akora,agikora giturutse mu mutima wanga Imana cyangwa ukunda Imana aho niho ubutabera bw’Uwiteka bushingiye.
Mur’iki gitabo kandi hagaragaramo ibintu [4] icya mbere n’amategeko [2] Gukunda Imana [3] Amahitamo [4] Kwigisha.Ibi byose uramutse ubikurikiranye uko bisabwa ukabyubahiriza ubasha kwisanga murukundo rw’Uhoraho rudafite akagero cyangwa ibisobanuro ku buryo abantu bazajya bakubaza impamvu Uhoraho yagukunze ukazajya ubura ibisobanuro kuko nawe udashobora kubitahura usibye Ubuntu bw’Uhoraho byaraditswe ngo,abayikunda,bamenywa nayo!
Igice cya [1] hagaragaramo uburyo ubwoko bwa Israel bwatangiye urugendo buturuka mu EGYPT ariyo misiri ya none.Uhoraho ya yoboye ubwoko bw’Israel akoresheje Moses abambutsa inyanja itukura (Red SEA) iracyariho na bugingo nubu ushobora kujya kuyireba gusa wahura nikibazo cyo kwibaza uko byagenze kuko nta kimenyetso cyahasigaye kigaragaza aho bambukiye baturuka cyangwa bajya muri Cannan.
Igice cya [ll] hatwibutswa ibitangaza Uhoraho yakoreye ubwoko bw’Israel mbere yuko buva mu gihugu cya EGYPT,ndetse hakatwibutsa nibyago bikomeye Uwiteka yateje Umwami wa Egypt kugirango ageraho yemera gutanga itegeko ryemerera ubwo bw’Israel gutaha bukajya muri gakondo kujya gutambira Imana yabo.
Igice cya [lll] hatwibutswa intsinzi ikomeye ubwo bw’Israel bwabonye ubwo barwanaga n’Umwami witwa OG w’igihugu cy’IBASHAN.Aho uzasangamo ijambo ry’Uwiteka Imana yabwiye ubwoko bw’Israel ari ryo nawe akubwira uyu munsi wa none rivuga ngo ntutinye kuko intsinzi nayishyize mu biganza byawe kuko ndikumwe nawe icyo gihugu ndakibahaye kugirango mukigire uko mushaka.
Byashoboka yuko nawe uyu munsi waba ufite Umwami OG akaba ahagaze imbere yawe akubuza kwinjira mu masezerano,ariko aha ndavuga ubwoko bw’Uhoraho bwahawe amasezerano iri jambo ntabwo rireba abatizera Uwiteka Imana yacu kuko bafite ibindi bizera.ariko niba ndikuvugana nawe ukaba uri umwe mu bizera ijambo ry’Uhoraho,utuze umutima kuko Uwiteka yamaze kugusezeranya kandi ibyo yagusezeranije nta kabuza yuko atazabura kubisohoza.
Igice cya [iv] tuhasanga uburyo umugaragu w’Uhoraho Moses ashishikariza ubwoko bw’Uhoraho kumwubaha no kumwumvira kuko arimo habonekamo umugisha nubugingo ndetse akabwiriza yuko iyo Mana ababwira ariyo yahoranye nabasekuruza kuva kera kandi ko bagendanye nayo kugeza magingo aya.
Kumurongo wa [15] ababuza ibikorwa by’ubusambanyi kuva kuko batabonye Uhoraho mu ishusho y’umuriro,kandi akabagira inama yo kudasenga cyangwa kwikubita imbere y’ibigirwamana kuko ar’ikizira k’Uhoraho kandi ko bishobora kubazanira ingaruka zikomeye cyane bakarimbura ubugingo bwabo igihe kitaragera.Ndetse abereka yuko hariho Imana imwe rukumbi nta yindi Mana iriho bakwiye gusenga cyangwa gukorera.Mukurangiza iki gice hagaragaramo amahame remezo twakwita PRINCIPLES FOR GODLY LIVING.
Igice cya [v] tuhasanga ab’Israel bahabwa amategeko [10] ajyanye no kubaa Uwiteka Imana yabo.Uwiteka ababwira ati,nijye Mana yanyu nijye wakuye mu buretwa kwa Farao aho mwamaze imyaka [430] mukorera agahato nyabuneka muramenye ntimuzigere mukorera izindi mana kuko nazabamanuriraho umujinya wanjye kandi bidakwirie bityo muramenye muzigengesere kandi icyo mwifuza cyose nzakibaha ariko rwose mwirinde gukora ibikorwa by’urugomo bijyanye no gukiranirwa ngo mugomere Uwiteka kandi yarabagiriye neza.Bigaragara yuko batabyubahirije nk’uko nawe uyu munsi wowe urigusoma iyi nyandiko utajya wubahiriza amategeko y’Uwiteka kandi ukifuza yuko yakugirira neza,ubwo se yaherahe kandi waramaze kumuzitira ku kugirira neza?
Igice cya [vi] umugaragu yongeraa kugaragaramo abigisha kwirinda ibikorwa bijyanye no kutubaha Imana ahubwo abakangurira kubaha Uwiteka kugirango bazagere muri gakondo yabo amahoro.Bene data ngirango mwabonye ubutumwa bwo ku wa 30 Kamena 16 buvuga kubahutu na batutsi ndibwira yuko har’icyo bwababwiye kandi nib anta cyo,ntimukereze yuko ibyasezeranijwe gakondo ya bakiranutsi muzabigiraho umugabane!ibyo mbibabwiye hakiri kare kugirango mubimenye rwose hatazagira uwibeshya!
Ndabizi neza yuko harafata izi nyandiko nkaho ar’inyandiko gusa ahari uzandika asa naho yaba yarabuze umurimo wo gukora,abenshi bashobora kuba bataziha agaciro ariko ndababwiz’ukuri abantu bazatungurwa cyane ubwo bazatangira kubona ijambo ry’Uhoraho ritangiye gushyira mubikorwa ibyo ryavuze aho niho abantu bazatangira kwibaza kandi badashobora kuzabona igisubizo.
Igice cya [vii] havuga kumahirwe ajyanye no kumvira Imana no gukiranuka (The Privilege of Holiness) nimwumvira Imana izakura amahanga [7] ubwo mukuvuga ibihugu [7] imbere yanyu,abishyire mu maboko yanyu mubigenze uko mushaka.Iki gice kirashimishije cyane kuko Uhoraho yahaye isezerano ubwoko bwayo,birashoboka yuko,nawe hari amahanga [7] imbere yawe bishatse kuvuga inkozi z’ibibi zitambitse imbere yawe zikubuza kujya mu masezerano yawe wahawe n’Uhoraho.Nuramuka wumviye ijambo ry’Uwiteka ntakabuza ayo mahanga azakurwa imbere yawe ubirebesha amaso yawe imbone nkubone.
Twibukiranye yuko,ibi binjyanye nubuzima bwo kubana n’Imana kubatoranijwe nayo,kandi,Uhoraho abo yatoranije avugana nabo buri gihe haba mu nzozi cyangwa mu mayerekwa “YOBU33:14-18”HABAKKUKI2:2” aho hose havuga iby’inzozi uko Imana ivugana na bantu bayo mu mayerekwa no mu nzozi iyo utabashije kumenya inzozi ntabufasha bundi buba busigaye kuko aho niho Uwiteka avuganira na bantu be.Kandi udasoma ijambo ry’Imana biragoye cyane kugirango umwuka wera abe yagufasha gusobanukirwa iby’iyerekwa Imana yavuganye nawe.
Igice cya [viii] habutsa cyangwa haduhamagarira kwibuka kumvira,no kubaha Imana kugirango tuzabeho igihe kirekire ndetse turumbuke turusheho kuba benshi cyane kuko nabyo ni bimwe mu migisha itangwa n’Uhoraho.Bivuze ngo,iyo umuryango ugenda ukendera ushira,uba warajwemo nuvumo wabadayomoni ngaho fata akanya witekerezeho nyuma yo gusoma iyi nyandiko maze usubize amaso inyuma urebe ubuzima wabayemo naho ugeze maze uce urwo rubanza wowe ubwawe maze biguhe gufata ibyemezo byo kubaha Uwiteka Imana kugirango akurumbure akugire benshi bazagukomokaho kandi bazaramba badakenyuka.
Niba waratangiye urugendo rwo kubaha ijambo ry’Uhoraho,byanze bikunze har’ibyo Imana imaze kugukorera,nubwo byose bitaratungana nk’uko ubyifuza.Ariko kubohoka ndakwibutsa yuko ar’urugendo rutoroshye gusa Uhoraho nawe arabizi niyompamvu akuba hafi burigihe kuko bitabaye ibyo,abanzi bawe baba barakurangije kera ntabwo warikuba ukuriho magingo aya.
Igice cya [ix] turahasanga intsinzi y’ubuntu bw’Uhoraho (Victory by God’s Grace) yemwe bana b’Israel,mube maso kuko uyu munsi mugiye kwambuka YORDAN,mwekeza mu gihugu muhawe gakondo n’Uwiteka Imana yanyu.Mwibuke yuko ibyo bihugu byambuwe amahanga akomeye kandi menshi abarusha imbaraga,none mwitonde mutazacumura k’Uwiteka Imana ya bakiranutsi kugirango igihugu mujyamo muzabone kukiramiramo.Ngaho nawe tekereza uburyo Uhoraho akomeje ku kugirira neza nyamara utarubikwiye ndetse akaba yaraguhaye ibyo abandi badafite bakabaye bafite(Agakiza) nuko rero witondere ako gakiza kuko kadafite abantu benshi«1Corinth 1:26»Nuko rero bene data muzirikane guhamagarwa kwanyu,cyane yuko abahamagawe mu BANYABWENGE,ABAKOMEYE,n’IMFURA nazo,atari benshi niyompamvu Uhoraho yatoranije abanyantegenke kugirango akoze isoni abakomeye na banyabwenge,ndetse nabirata iby’ubyubutunzi.
Nuko rero niba uziko Uhoraho yagutoranije akagukura mu maboko y’umwanzi mbese ntibikwiye yuko wakwigengesera kugirango utazavaho utakaza ikamba ry’ubugingo twese duharanira kugeraho ko ari ryo rizaduhesha ubugingo buhoraho!Umurongo wa [7] hibutsa ubwoko bw’Uhoraho kwibuka uburyo bwakoze igishushanyo cy’INYANA y’INKA maze bigatuma Uwiteka abarakarira cyane akabarimburira mu butayu bamaze kwibagirwa ibitangaza yabakoreye byo kwambuka inyanja itukura ubwo FARAO yarabari nyuma.
Nibangahe bahize imihigo muri genocide ko nibaramuka badapfuye bazayikorera?Ubuse nibangahe barimo kuyikorera?Nibangahe twahize umuhigo ko niturangiza urugamba tudaguye kurugamba tuzayikorera? Nibangahe bahize umuhigo ko nibadafungwa bazize genocide yahitanye abatutsi ko bazihana kandi bakayikorera?Ninde munyarwanda utarahize imbere y’Uhoraho!!!Niyompamvu agiye gusohoza umujinya we kuko mwabaye ababeshyi ibyo mwavuze sibyo mwakoze usibye Majeshi wahigiye Uhoraho ko nagirira neza akankiza ifuni ya basaja nzamukorera abandi nibandi?Nibangahe mutari mu moko ya bahutu na batutsi?Abahutu bifuza ko abatutsi bashiraho kuko bababereye ihwa rihanda.
Abatutsi nabo bakomeje kwihimura ku bahutu imyaka irenga [35] babategeka babakandagiza ikirenge kandi cyaraziraga ko Umuhutu yakandagira Umututsi.Nuko rero kuko mwanzi kumvira ijambo ry’Uhoraho,niyompamvu umujinya ugiye gutera nta muntu numwe yaba mubakomeye cyangwa muboroheje uzawubakiza kuko mwatatiye igihango mwanga guhigura umuhigo mwahigiye Uhoraho nyamara dore yabahaye igihugu abakiza amaboko ya mahanga menshi none mwamaze kwima ingoma mwibagirwa yuko ariwe wabikoze.Uyu munsi wa none abanyarwanda muri ruange bahunze ingoma yagatsiko kabicanyi bamaze imyaka myinshi harabamaze [56] hari abamaze [22] hari abamaze [10] cyangwa [5] uko buri muntu yagiye ahunga mu gihe cye.None dore Uwiteka agiye gukuraho umwakagara wabazengereje reka tumare kugerayo maze mwirebere ibyo muzamukorera amahirwe nzaba mpari nzajya mbutsa uko twari twarabaye za bihehe maze Uhoraho akatugirira ibambe none mukaba musigaye mwikorera ibyo mwishakiye.Icyo gihe tuzamuhamagara abateze amakuba ni byago bikomeye kuko turi abagabo bo kubihamya.
Umuhutu ukiriho akwiye kubikesha Uwiteka Imana kuko uwakize ukuboko k’umwakagara azashime Uwiteka Imana ya bakiranutsi.Na magingo aya aracyabica ndetse agiye kubatsembaho kuko yahundutse umukozi w’Imana ukorera muri NEGATIVE uzabihanirwa kuko yarwanije Uwiteka ndetse arwanya nubwoko bwayo ariko azarangiza asohoje umugambi w’Uwiteka kugirango abazaragwa gakondo bazubahe Uwiteka Imana yabakiranutsi.
Igice cya [x] havuga guhabwa amategeko [10] y’Imana maze Uhoraho abwira Moses ati,satura igice cy’urutare maze ukibaze neza maze nguhe amategeko [10] wandikeho ayo mategeko niyo azajya ayobora ubwoko bw’Israel.Umurongo wa [12] hashishikariza ab’Israel gukunda Uwiteka no kumwumvira kugirango bazagere muri gakondo bahaaweho umugabane.





