Uwiteka Mana witwa Uhoraho kandi uzahoraho koko iteka ryose kuko ari ko wahoze,ikaba na kamere yawe.Nkundira ngusingize nkuratire inkozi z’ibibi uburyo wambereye Imana y’iteka ryose ukankura mu makanwa kabanzi banjye bari bagambiriye kurimbura ubugingo bwanjye.
Nkundira nkuvuge ibigwi byawe kuko sibwo bwa mbere bivugwa,ahubwo twabyumvishaga amatwi,ariko noneho umugaragu wawe yabirebesheje amaso ku maso.Wakoze ibikomeye ibyo intwarizidashobora,ndetse ni ntwarane ntabwo zigeze zigerageza ngo zirebe ko zaramira ubutwari bwazo.
Yemwe bantu mwese nimuntege amatwi mbaratire ibyiza byo kubaha Uhoraho Uwiteka Imana nyirangabo Imana ya bakiranutsi itajya itetereza abayisunga,ibakura mukanwa k’Intare kumanywa yihangu ndetse no mu mwijima w’icyuraburindi utagira umucyo na mba!Akawuhindura umucyo kuko wahoze mu mwijima awuhindura umucyo.Kugirango abakunda umucyo bazabone kuragwa ubwami bw’umucyo buzahoraho iteka ryose amen.
Ndashaka kurata Uhoraho ngo mbwire inkozi z’ibibi ko yahozeho kuva mbere hose,nubwo zabimenyeshejwe zikabyirengagiza nti byatumye atitwa Uwiteka Imana ya bakiranutsi kandi abamwizera ntibigeze bamuvaho ngo ni uko intambara zabaye nyinshi zatumye batakaza kwizera ahubwo barushejeho kumwizera ababera Umwami ukiranuka muri byose kandi abagirira neza abakorera ibkomeye cyane byatunguye ubugingo bwabo maze bemera yuko ari we Mwami uca imanza zitabera.
Niyihe Mana yindi twigeze twumva yakoze ibikomeye igatandukanya inyanja nibiriba byayo maze ubwoko bwayo bukanyura hagati muri nyina maze abanzi babo babakurikiye bakagwa hagati mu Nyanja amazi akabirundaho kubera imanza zibera no gutoteza ubwoko bwayo.
Uyu munsi wa none ndanezerewe kandi nta cyindi kinejeje usibye Ubuntu bwayo bwayisaze bukayirenga bukagera no kubanzi bayo,kandi bahora bayirwanya ndetse bakavuga ko itabaho,abandi nabo ngo«ntishobora byose kandi ariyo yabahanze cyeretse nimba barihanze bakaba abagabo bo kubihamya!»
Izo nkozi zikibi zijya gutuka Uwiteka Imana yacu,zari zizi yuko zizabaho?Ko zidashobora kwirwanirira iyo bikomeye bahamagaza abiyitirira izina ryayo kandi bayirwanya wabareba wagirango barayikunda nyamara bahabanye nayo kuko baciye ukubiri na mabwiriza yayo ajyanye nurukundo batagira mu mitima yabo.Ninayompamvu bahora bayirwanya mu mvugo zabo kandi bavuga izina ryayo mbese bazakizwa niki umujinya wayo ugiye kuzatera mu isi ya bazima uhereye muri gakondo?
Reka nyirate jyewe wayibonye kuko yankuye mu menyo yabo ndetse ibarwanya kumanywa yihangu,icagagura intwaro zabo,ubwo bari bampagurukiye ngo barimbure ubugingo bwanjye!Maze Uhoraho araza aramwbira ati,humura mugaragu wanjye kuko nagukunze kuva cyera nubwo utigeze ubimenya ariko noneho uyu niwo mwanya wo kubikubwira kugirango ngukorere ibikomeye maze umenye yuko arijye Uwiteka Imana yawe yagukijije imikaka yabagome bagambiriye kuva cyera kugirira nabi ubugingo bwawe.
Yemwe bene data dufatanije kubaha Uhoraho,nimwemere ko yahozeho kugirango mubone ubugingo kuko ar’umugwaneza kandi yiteguye kubagirira ibambe ndetse nibyo mwibwira ko byananiranye byose azabikora kugirango mumenye yuko akiranuka muri byose.Nuko rero mwemere musome urya mwana kugirango abahe ubugingo kuko yadukoye saa sita kumanywa yihangu maze umwanzi wabakiranutsi akorwa nisoni ku karubanda urwandiko rwaturegaga arukuzaho amaraso ye,yameneye bose bazamwizeza imitima yabo bakazaragwa ubugingo ubwo abanzi bacu bazaba baciriweho iteka ryose bakazajyana na Satani mu muriro w’iteka aho batazongera kwibukwa ukundi.
Yemwe mwabahanga mwe,namwe banyabwenge,nimuntege amatwi,kandi munyumve neza ndashaka gushima Uhoraho,kuko ari ryo sezerano ryanjye namubwiye yuko,ubwo azaba angiriye neza nzamushima muruhame rwabakiranutsi maze isi yose ikamenya imilimo myiza ya nkoreye ubwo nari mu butayu bugufiya kuko ariho nabonye Imana itavugwa na bana b’abantu ahubwo niy’ ibyanditswe byera bivuga ariyo ya basogukuruza bacu ABRAHAM,ISSAC,na YAKOBO.
Uhoraho Uwiteka Imana yanjye yarantabaye ubwo umwana w’Umusita yararimbuye ubugingo bwanjye,maze Uhoraho agaragaza gukiranuka kwe,akoresha amahanga menshi kurinda ubugingo bwanjye, maze abanzi banjye bakorwa nisoni kumanywa yihangu babura icyerekezo na bungingo nubu.
Uwiteka ankura ikantarange ampungishiriza IBABYLON angirira neza ankura mu butayu bwaho aho na maze imyaka [4] ngeragezwa mu gihugu cy’ubutayu bugufiya uwari umukunzi ahinduka umwanzi, atangira guhiga ubugingo bwanjye, nyamara narinzi ko twabuhambirije umugozi w’inyabutatu.Ariko kuko atari muri gahunda y’Uhoraho ansiga mu butayu asubira muri gakondo ya bakiranutsi maze ibyahanuwe biba birasohoye ngo «NYAMPINGA AZABA IKIMENYETSO CY’IVANWAHO RY’UMWAKAGARA UBWO AZASUBIRA MURI GAKONDO AVUYE MU BUTAYU BUGUFIYA AKAHASIGA UMUGARAGU WANJYE UBWO NIBWO MUZAMENYA YUKO IBYAHANUWE BIGEZE MU MAREMBO YO MU IRANGO RYA GAKONDO YA BAKIRANUTSI»
Abahanga bazi ubwenge bakurikirana iyi mvugo kugirango bamenye ikibyihishe inyuma maze bibatere umwete wo gushaka mu maso hayo,no gukiranukira Imana kuko ariwe mugira neza wenyine uba mu isi ya bazima.Ntabwo ajya aguriza ahubwo atangira Ubuntu,kuri bose bamwubaha kandi bakamenya izina rye kuko ari ryo gukiranuka kandi akaba umugwaneza nimumushakane umwete ntabwo azibuza kubagirira neza kuko iyo niyo kamere ye yahoranye kuva cyera byose bijya kuremwa.
Uhoraho yagize neza asohoza ibyo yavugiye mukanwa kumugaragu wayo,yacagaguye amacumu nimihunda,byabakomeye b’umwakagara bamaze igihe bangenza sinabura kubivuga kuko iyo mbicecetse numva umuriro waka mu magufya yanjye nkabura amahoro mu mutima kugeza mbisohoje kugirango nubwo birengagiza ineza yayo sinzabura kubashinja mu manza z’Uwiteka Imana kuko yangize umucamanza wabari mu isi angirira neza kuko ntari mbikwiye ariko amahitamo angirira neza nemezwa n’inteko zo mu ijuru yuko nkwiye kuba umwe muri bo bampindura umwanditsi mukuru wabo uzajya ageza kubari mu isi imigambi y’Uhoraho Uwiteka Imana yaremye Ijuru n’Isi.
Uyu munsi ku wa 27 Kamena,2016 Uhoraho anyeretse inyinya ye,najyaga mbyumva ariko sinari bwabyibonere ngo menye yuko bibaho cyangwa ababivuga byaba ari ibinyoma byabo cyangwa se amakabya nkuru.Ariko uyu munsi wa none Uhoraho anyeretse inyinya ye,yuzuye kugira neza kwinshi kuko idasa n’iy’abantu ahubwo irihariye ntawavuga ibara ryayo kuko ntaribaho mu isi ng’umuntu abone uko abyigana yerekane kugira neza kwayo kugirango abatabizi babimenye maze bakize ubugingo bwabo butazajya muri rwa rwobo nabonye kuwa 27 Nyakanga 2012 ubwo nari mu butayu bw’umwana w’umusita.
Kurimbuka kurahari s’ukubeshya,kuko icyaremwa cyose kigira igihe cyacyo kubaho mu isi ndetse kikagira nigihe cyo kuyivamo,ninde wamenya aho kijya iyo kivuye mu isi?Uko kwishyira hejuru kose,no kwiyemera kose mbese kuzabamarira iki ubwo muzaba mugeze ahacecekerwa? Ese mwari muzi yuko nyuma y’ubu buzima hari ubundi bugingo bukomoka mu bwahano ku isi?
Ndavuga Uhoraho Uwiteka Imana yanjye wangiriye neza uyu munsi agakora ibikomeye ibyo abana b’abantu badashobora,kandi barigize ibikomerezwa ndetse bakarata amaboko menshi nyamara Uwiteka Imana yanjye ankoreye ibikomeye ibyo benshi bananiwe kandi babyifuzaga ariko ntabwo babishoboye kandi bavuga ko bamukorera ndetse banamusenga ariko amaganya yabo ahakana kwizera kwabo kuko ibyo bavuga bidafite aho bihuriye no kwizera kwabo.
Ndavuga Imana nabonye atariyo nabwiwe cyangwa nigshijwe,ndayivuga narayibonye utayizi azaze nyimwigishe kugirango agirirwe Ubuntu bwo kwigishwa nuwayibonye aho kwigishwa nabayigishijwe mu bitabo bayivuga batarayibonye ariko twebwe tuvuga ibyo twabonye kandi tukabihamisha amaso yacu kuko Uwiteka ariwe Mana washimye kutwihishurira ubwo twari tuguye isari aratuzahura tubona kugira neza kwayo ahabwe icyubahiro iteka niteka ryose amen.
Uyu munsi wa none ushyizeho iherezo ry’ubutayu nurutoto rwabadaimoni rwa hato na hato,byose bigira itangiriro bikagira niherezo rya byo uko niko wabishatse kugirango bizabere benshi ishimwe ryo kwizera maze bigishwe kwizera no gukiranukira Uhoraho badafite ibyo bitwaza byatuma bisobanura ngo bavuge ko batamenye kandi barabonye ndetse bakumva gukiranuka kwawe wagiriye umugaragu wawe.
Noneho nongeye kwizera suko ntari nsanzwe nkwizera ahubwo nuko ntakundi kwizera kundi washyizeho kuko ari kumwe gusa niyompamvu nsubiyemo kongera kwizera ibyo nari nalizeye kuko ntakundi nabigenza cyangwa ngo mbone imvugo yindi yemeza ko ari wowe wakoze ibikomeye ubwo abanzi b’ijambo ryawe bari bangose ukabahindisha imbaraga zawe ibyari byarananiranye ukabihindura ibishoboka ukangirire neza mu maso ya bose kugirango batazabona urwitwazo rwo kuzavuga ko batamenye maze bagacirwaho iteka nimanza zitabera zigizwe na mateka atekanye y’Uhoraho Uwiteka Imana ya bakiranutsi.
Dore bihaye kugigira umwuka wawe wera,nyamara bitari bikwiye ariko waberetse yuko,ibyo bakora byose wabimenye batarabaho kuko waruzi imigambi yabo,nuko bazavukana gukiranirwa ndetse bakazarwanya ijambo ryawe, none uyu munsi werekanye kugira neza kwawe ugiriye umugaragu wawe maze bakorwa nisoni mu marembo yamahanga kandi bitwa abanyembaraga ndetse nibikomerezwa byimye ingoma y’ikinyoma igambiriye kurimbura ubwoko bwawe ngo nuko bwemeye ijambo ryawe.
Reka ndate Uwiteka Imana kuko arabikwiye kandi ajya agira neza,kubamwubaha siko bizahora kandi ntibazakorwa nisoni bazategurirwa imeza yabo imbere ya banzi babo kugirango imbaraga z’Uhoraho zigaragarize muri bo maze ababarwanya bacirweho iteka kuko Uhoraho niwe Mana urengera abanyantegenke bamwijeje gukiranuka ku ijambo rye ryaturutse mukanwa kabahanuzi ari bo bagaragu b’Uhoraho Uwiteka Imana ya bakiranutsi.
Babonye bategeka gakondo,bongeraho numutsindirano utarusanzwe ar’umwandu wabo,bibwira ko babaye ibikomerezwa mu isi ya bazima,ariko ntibamenya yuko zari imbabazi z’Uhoraho wagirango bazabone itangiriro ryo kubona gakondo maze bajye gutambira Uwiteka Imana yabo,ariko bamaze kugerayo batangira gutambari ba baar maze ijambo ry’Uhoraho riramanuka rirambwira riti,iryo niryo herezo ryabo kuko ntawundi mugabane bagabanye mu butayu bwo gukiranirwa usibye kuzarimbuka aho bazashya iteka ryose!
Uwiteka Mana uyu munsi ndakuvuga bigwi bigwire mu isi yose!Abatakuzi bakumenye kugirango bareke kwishingikiriza kubakomeye bo mu isi,babonye bakomeye bagirango amaboko yabo agera hose,ariko bibagirwa yuko Uwiteka ari we Mana ikiranuka muri byose kandi afite kugira neza kwinshi kandi ajya yibuza kurakara ariko baranga bamutera uburakari ngo barashaka kureba yuko ashobora byose!!!
Ninde ufite amatwi yumva ngo atege amatwi BWENGE maze amubwire iby’ubwenge bishobora kumwungura ubwenge bwabuze mu isi ya bazima?Nibyo simpakana ko badafite ubumenyi nubuhanga ariko simeza ko bafite ubwenge kuko ubutubaha Imana buhinduka uburetwa butera kurimbuka ibihe byose kubwiringiye.
Ngaho rero za magigiri nimukorwe nisoni ibyo mutifuzaga birabaye ngaho nimujye imihanda yose muhangarare mutuyira nuduhanda mutegereze Umuhanuzi kugirango atazabacika kuko igihe kirageze ngo ibyahanuwe bisohore maze abatagira kwizera babonereho kwizera Uwiteka Imana nkorera itabaye ubwoko bwayo namaboko akomeye aturutse mu mbabazi zayo zatangiye cyera isi itarashyirwa imfatizo zayo niherezo ryayo.
Jyewe Umuhanuzi MAJESHI LEON, nabonyi Imana, abangisha impaka sinzi icyo mushaka, nzayigisha abatayizi ibakize imibabaro nimiruho nk’uko nanjye yankijije kandi izabagirira neza ibakize ndetse ibakureho igisuzuguriro nk’icyo ya nkuyeho ikampindura umucamanza wabari mu isi kuko iryo ari ryo sezerano ryacu twasigiwe n’Umwami wa bakiranutsi wadukoye kumanywa yihangu agasiga atugiriye neza kugirango hatazagira utugirira nabi nk’uko bahora bashyugumbwa guca imizi yabakiranutsi ngo bacibwe mu isi ya bazima.
Uhoraho we,wavuze ko uzangirira neza umutima wanjye ukikanga none koko ndikanze umutima wuzuye ibinezaneza ariko ubwnege bufite ubwoba, kuko bwabuze umurimo wa bwo wo kuvangira umutima wanjye kugirango ureke kwizera ahubwo uyoborwe nubwenge kandi umutima ariwo ufite isooko y’iby’ubugingo.
Iki kimenyetso nzagishyira ahagaragara vuba bidatinze nicyo wavuze yuko ubwo kizaba gisohoye umwakagara azaba arangije igihe cye cyo kuba mu isi ya bazima.Akazasimburwa na NDAHINDURWA wananiranye guhindurwa kuko ari ko Uhoraho yabishatse kugirango agamburuze imigambi ya bagome bambaye umugomo,bibwiye ko arabanyembaraga ariko barangiza bahindutse abanyantegenke.Dore Umwami wa gakondo ya bakiranutsi wimikishije ijambo ryawe, yongeye kwima ingoma.Ndemeye koko umwakagara waduteye ubwoba ndetse akaduhindisha umushyitsi,akivuga imbere ya mahanga ati barababeshya ntaho muzanyura ngo mu nkure ku ngoma kuko arijye nzira yanyu, nkaba na gakiza kanyu, muboneramo amahoro, nta bwo bizashoboka ko nkurwa ku ngoma.Ahubwo nimunyoboke nzabaha girinka maze munywe amata ya Furizone mwumve uko amera maze mujye munyirahira aho kwirahira Umwami utagira ubwami kandi nta cyo yabahaye!!!
Arakomeza ati,dore nijye Mwami wanyu kuko iyo Mana muvuga niko yabishatse kandi ntizankura ku ngoma, kuko nahanye igihango nayo,nuko rero nimunyoboke kugirango mbagirire neza kuko amahanga yose aranyubaha.Ndetse akampa n’ibikombe ndetse icya nyuma nagihawe nab’Ishumayiri bakungahaye mu by’ubukungu ubwo nari nagiye kubashakira ihaho kugirango inzara ya barembeje icishwe bugufiya maze mumenye yuko ndumugira neza arijye Mana yanyu.
None Uhoraho we ndemeye peee!!! Kandi n’ukuri ubwenge bwanjye bwajyaga bungisha impaka noneho nabwo bugeze aho bwemera kuko bumaza guhamya byinshi mu bmenyetso by’ikurwaho ry’umwakagara.None bwemeye guca bugufiya kugirango bwemere kuyoboka Uwiteka Imana ya bakiranutsi.Uwiteka Mana nzagushima ibihe byose, ubwo imfura zizaba zateranye zirimo kuvuga ibisingizo byawe, byo kugira neza kwawe, zizahiga imihigo zizavuga iby’ivugo zizavuga amahamba zizaririmba zivuge yuko uruwera kandi witwa Uhorahow’ iteka ryose.
Amen
Umuhanuzi Majeshi Leon





