HomeNewsIgice cya (35) cy’ubuhanuzi

Igice cya (35) cy’ubuhanuzi

June 30, 2016 Ijambo ry’Uhoraho rikomeza kunzaho ubwo nari ndangije igice cya (34) cy’ubuhanuzi maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, wa muntu mwahuye arijye umukohereje, waramusengeye mukorera ibitangaza none yarenze kumabwiriza wamuhaye yuko atazagira uwo abwira ko wamusengeye none urusengero asengeramo yongoreye umwe muri bo ko yahuye n’Umuhanuzi aramusengera mukorera ibitangaza.

None dore bamuhamagaye mu nama bamubaza ibyamubayeho.Dore bamusabye ko yaguhamagara ukajya kubasengera kuko bishwe nibibazo byinshi none uramenye ntugire ahujya kuko byaguteza ibibazo kuko Pastor uyobora urwo rusengero afite inshoreke kandi ndakuzi ntabwo ujya wihanganira bene abo,none ntuze kugenda utazavuga ngo naguteje ibibazo nugenda ubwo umenye uko ubyitwaramo ariko ntuvuge ngo nijye wagutumye uko niko Uwiteka avuga.

Nuko mbona imvura nyinshi iraguye ndetse sinaba ngishobora kubwiriza ijambo ry’Uhoraho mbona mfashe utwanjye nsubira inyuma ariko bari bararitse urusengero rwakubise rwazuye abantu bicaye hanze babuze aho bicara ubwo menya yuko bitari muri gahunda ya data yo kujyayo mfata ibyemezo byo kutagira aho njya mbere yuko ndarikwa.

Igice cya (34) cy’ubuhanuzi

Njyanwa mu iyerekwa mbona urusisiro rw’abadayimoni rwaragutse kubera yuko,babuze imikorere yo gusohoza imigambi mibi ku mugaragu wawe.Mbona umwuka w’Inzika y’Inzigo nawo ubwawo warabuze amikoro kandi inshingano zawo zararangiye.Ariko nubwo urusisiro rwali rwaragutse,ariko abazimu na badayimoni bari baratorongeye batakirara cyangwa ngo babe muri urwo rusisiro.

Nsohoka gato,nerekeza inyuma y’urugo rw’izo nkozi z’ikibi,mpasanga inkozi z’ibibi zo mu bwoko bw’Abagore bakora umwuga wo guhumanya (abarozi-kazi) nsanga bicaye mu mwijima utagira akanyenyeri kawumurikira ngo nibura umuntu abe yacengeza akajisho hirya yawo nuko nsubira inyuma gato njya kuzana urumuli rwo kumurika maze ndabwirwa ngo,

«erega mwana w’umuntu,na ya nzika yindi yo muli gakondo,nayo byayiyobeye kuko imaze kwizingira mu nzu» (igihugu) uwo mwuka ukaba udashobora kongera gusohoka kuko wakomeretse bihagije ukaba ufite ibikomere byinshi bikaba bimaze kuwuzonga akaba ariyo mpamvu udashobora gusohoka ahubwo ushobora kuzahagwa!Niko Uhoraho avuze.

Nsubira inyuma gato,mpasanga undi mugore uri mu mucyo (itorero),maze uwo mugore arambaza ati,mbese,warangije kwiga Kaminuza?Ndamusubiza nti cyane!Aransubiza ati,rero ntabwo ukwiye kongera gusubira mu ishuli (ibigeragezo by’igihe kirekire) ahubwo ukwiye gushaka uburyo watangira kujya wikorera ibijyanye n’ubukori kori bw’ikoranabuhanga.

Kuko igihe cyo kwigishwa ibyo wigaga cyarangiye!Nuko ubwo menya yuko ibigeragezo bishyizweho iherezo nyuma y’imyaka [8] mu butayu umwaka umwe [1] nawumaze ku nkengero zitangira ubutayu,imyaka [6] nyimara mubutayu hagati,naho undi mwaka nkumara ku nkengero zirangiza ubutayu mbere yo kwinjira mu masezerano y’Uhoraho Uwiteka Imana ya bakiranutsi.

July 1, 2016 njyanwa mu iyerekwa mbona amacenga y’umupira wa maguru hagati ya leta y’umwakagara n’igihugu kiyobowe n’Umwami kazi (UK) maze mbona leta y’umwakagara itsindwa itangira kujya ijugunya umupira hanze kugirango ikipe ya (UK) idatsinda ibitego byinshyi maze ikipe ya (UK) ibasiga mukibuga kuko balimo gukina umupira nkuwa ban aba primary amashuli abanza.

Nuko nerekwa Nyir’uRwanda akurikirana ayo macenga hafi cyane kugirango amenye amaherezo yayo.Ariko mbona abajyanma be bamugira inama yo kutayakurikirana ahubwo ngo ategereze azajye ayasoma mu bitangaza makuru ariko Nyir’uRwanda arabatsembera.

Nyuma yayo macenga nerekwa abanyarwanda bakomoka ahitwa RUKIGA,biheba kuko ibyiringiro byabo byo gusubizaho republika itemewe namategeko biyoyoka.Maze mbona ko bigiriye inama ibarimbura yo kugomera Nyir’uRwanda kubera umutima mubi nibyiringiro bicye ahubwo bahitamo kugoma kubajyana mukurimbuka!

Nerekwa leta y’umwakagara na za magigiri ze zose baturuka mu butayu bugufiya,baratambika berekeza muri cya kibaya cy’ubutayu burebure mbona niho bahungiye (Impunzi) bajya kwihishayo nyuma yo gutsindwa no kunanirwa amacenga bakinaga n’ikipe ya (UK) mbona za magigiri zose biraziyobeye kubera ariko kuko ntayandi mahitamo nta kundi bari kubigenza.

Maze ijambo ry’Uhoraho rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,uko ubibonye niko bigiye kugenda kandi niko bizagenda,none byandike kugirango usoma asobanukirwe kugirango ubwo bizasohora bazamenye yuko Umuhanuzi yarabalimo kandi ko,Uhoraho yavugiye hagati muri bo,ariko bakinangira imitima yabo kubera kutizera no kudakunda Uwiteka Imana yo mu Ijuru ahubwo bakiringira amaboko yabo kugirango bazabone uko birata imbaraga zabo bakomora k’Uwiteka Imana ya bakiranutsi.

Nerekwa ko,urutoto rw’abadayimoni,n’ubusambanyi bwa leta y’umwakagara na mudayimoni mukuru witwa JEZEBEL ushinzwe gutanga ubutunzi n’ubutegetsi mu isi ya bazima birangiye kandi ko,igihe cyabyo gishiranye na leta y’umwakagara.Mbona umwakagara nagatsiko ke;byibagirana burundu bahinduka umugani mu rwagasabo ngo habayeho!

Mbona abantu benshi batunguwe n’ivanwa kubutegetsi bw’umwakagara ndetse mbona ko ibyahanuwe byose uhereye mbere na mbere batigeze babyizera cyangwa ngo babyiringire bemere yuko Uwiteka yavuze kuko biringiye imbaraga z’umwakagara maze zibatera kurimbuka!!!

Ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu,nyamwangakumva ntiyanze no kubona,reka abiringiye amaboko y’umuntu,bahabwe ibihembo byabo kuko ari byo bibakwiriye.Iyo baza kwiringira Uwiteka Imana y’inyamaboko,baba bagiriwe ibambe,ariko kuko amatwi yabo bayagize ibihuri,reka bahabwe ibyo baharaniye kugirango bimenyekane yuko Umuhanuzi yarari hagati muri bo;batazabona icyo kwireguza imbere y’inteko y’ubucamanza bw’Uwiteka Imana ya bakiranutsi uko niko Uwiteka avuga.

Nerekwa urubyiruko nyarwanda ko bagiye kwinjizwa mu ishuli rya Kaminuza rikomeye cyane, kandi abenshi bari binjiye mur’iryo shuli nabo mu bwoko bw’Abatutsi.Mbona ko bashyizweho igitutu cya vuba na vuba maze mbona hinjijwe insorensore z’abakene n’abakire bose binjizwa mur’iryo ishuli (igisirikare) batangira kwigishwa kubaha Uhoraho Uwiteka Imana ya bakiranutsi ko ari we Mana ufite imbaraga nubushobozi,no gukiranuka kose,kandi ko ari we waremye Ijuru n’Isi nibiyirimo byose!

Ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu,abo ubonye nibo bagiye kugusimbura kumwanya wa mashuli wakoreye muri Kaminuza ya hitwa mu gihugu cy’ubutayu bugufiya.Warabivugaga bakumva aramateka,ariko noneho bagiye kubyibonera namaso yabo imbone nkubone kugirango bamenye kandi bizere ijambo ry’Uhoraho yuko ari ryo kwizerwa uko niko Uhoraho avuga.

Ijambo ry’Uhoraho ringarukaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore Inzika y’Inzigo yarwanyaga Umwami w’uRwanda Kigeli V Ndahindurwa,wananiranye guhindurwa ngo bigarurire ubwami,asubiye ku ngoma.

Njyanwa mu Iyerekwa mbona aza ansanga mu nzu ikinze (igihugu) ndamukingurira maze arinjira,maze ya nzika ya cyera ibonye yinjiye irikubura iragenda iburirwa irengero.

Nuko ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore igihe cyo gutahuka k’Umwami w’uRwanda kirageze kandi kirasohoye kuko igihe amaze mu mahanga (ubuhungiro) gihagije kandi dore igihe Uwiteka yari yarateganije kigeze kumwuzuro wacyo kandi ubu tuvugana kirimbere ya maso y’Uhoraho,none Uwiteka yibutse kugira neza kwe none amusubije ku ngoma kugirango isengesho ryasabwe n’Umwami Mutara [lll] Rudahigwa risohoze umulimo waryo.

Nkimara guhabwa iryo yerekwa numva nejejwe ni uko Uhoraho atajya yirengagiza isengesho ry’Umukiranutsi kandi naho yapfa isengesho ntabwo ripfa!Numva ndanerewe cyane kandi ntangazwa nuko Uwiteka atajya yibagirwa cyangwa ngo akorere mu gihe cyashize ahubwo akorera ku gihe cye uko niko Uwiteka avuga.

Nuko nyir’uRwanda akimaraa kwinjira mur’iyo nzu,mbona yicaye ku ntebe ya bukunzi ariruhutsa ashima Imana Uwiteka nyiringabo wongeye kwibuka isezerano ry’ubwoko bwe,maze ashyitsa umutima atangira guca imanza zo gukiranuka kugirango agarure imitima y’ubwoko bw’Uwiteka yahungabanye igakurwa mu gitereko n’umwakagara maze abasheshe akanguhe bati,ahuuuuuu nashimwe rurema we wongeye kutugarurira ubwami bwacu ahabwe icyubahiro kuko ari we ushobora byose tuzamukorera tutinuba kugirango tubashe kumunezeza uko niko Uhoraho avuga.

Ijambo ry’Uwiteka ryongera kunzaho kandi kunshuro ya [3] maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore igihe cyo kugigira kwa za magigiri kirarangiye,igihe cy’abadayimoni b’umwakagara kirarangiye,igihe cyo kurimura no kwica abatariho urubanza kirarangiye muri gakondo yabakiranutsi.

Ubutegetsi bw’umwakagara burarangiye kuko Uwiteka amaze kurambirwa urusaku rwabakiranutsi barira barega ubutegetsi bw’umwwakagara urusaku rumaze kumubana rwinshi mu matwi none ararambiwe ahisemo kurekura umujinya we kugirango awucunshumurire kuri bene kagara maze ikibyimba kimeneke kugirango nyir’uRwanda yime ingoma nk’uko Uhoraho yabivugiye mukanwa k’Umuhanuzi uko niko Uhoraho avuga.

Nuko nibutse yuko Uhoraho yavuze yuko tutazishima ubwo umwakagara azaba akuwe ku ngoma,numva ndababaye!!! Ndibuka ko Habyarimana yakuweho tukaririmba ariko nyamara bene data barimo bicwa mu gihe twari tunezerewe ko apfuye!Icyo gihe ndahamya yuko cyar’igihe cy’ubujiji nubuyobe ubu twarakuze twabaye bakuru ntitukiri abana batamikwa cyangwa baramizwa amata twamenye icyatsi nururo nubundi kuvaho kumwakagara bisobanuye ko benshi bazahasiga ubuzima ariko nibura baraburiwe nubwo banze kumvira ariko nzapfa gukuramo inkweto ngende namaguru nibuke urugendo nagenze namaguru uko rwanganaga nuko Uwiteka yabanye najye akandindira mu butayu bwose nkaba ndamahoro.

Ikindi wenda umuntu yakora,nuko yakora amasengesho yo kwiyiriza no gushima Imana uko biri kose ibizaba bibaye sitwe tuzaba tubiteye tugushima Imana ko ivuga kandi ikanakora kuko ariyo kwizerwa ikwiriye ishimwe nicyubahiro wenda ibyo Uhoraho yabyumva kuruta kujya muri za disko no mu tubari abantu bakarara inkera bukabakeraho ndetse uzareba nabi ashobora kumukurikira kuko abakagara ntamukino bagira nubwo bazatsindwa ntibazabura gukomeza kumena amaraso kuko barayanyoye abahindukira ubuzima.

July 2, 2016 Njyanwa mu iyerekwa rikomeye cyane nerekwa umwana w’umusita,hamwe n’umwakagara bishyira hamwe kugirango bajye bahanahana abaturage mu gihe cy’amatora bajye gutora umwakagara cyangwa umwana w’umusita maze barambe ku ngoma.Nerekwa umugabane w’Africa ukora amatora y’umukuru uzajya ayiyobora.Mbona hakozwe campaign  yo gutora [M7] ariko atabikwiriye.Mbona abari mu matora bagiye batora inshuro ebyiri [2] kandi kizira ko batora inshuro ebyiri.

Mbona umwakagara abimufashijemo cyane kugirango abe ari we utorwa ariko mu by’ukuru,nta muntu numwe kumugabane w’africa w’umukuru w’igihugu nabonaga warukwiye gutorwa ngo yicare kuri iyo ntebe kuko ntawarubikwiyeriye numwe kuko urebye umuntu washakagwa ntawari uhari kuko abari bahari bose bitaby’Imana nka Mwalimu Nyerere,Mandela,mbese abantu bazwiho gukunda umugabane w’Africa kandi bakaba abantu baharaniye uburenganzira bwa muntu.

Nitegereje mbona ntawe usigaye kuri uyu mugabane ahubwo hasigaye abanyagitugu gusagusa!Nuko mbona amamodoka ya gisirikare n’abasirikare byuzuye mu muhanda bagose imihanda yose hirya no hino ngo babone uko biba amatora maze barangiza gutora mbona mbona abanyaUganda bose bagiye mu matora bahise binjizwa mu ishuli kuko bari batoreye kubigo by’amashuli ako kanya mbona bambaye uniform bahita binjira mu ishuli batangira kwiga bategereje ko umwalimu aza kubigisha.

UMUSITA, n’umwakagara bigize ibinanira Imana,babonye bima ingoma kuko Uwiteka yirukanye abayicaragaho,maze bibwira yuko ari bo babikoze kumbaraga z’amaboko yabo ari zo zabagejeje kuri iyo ngoma.None dore Uhoraho agiye kuzakora icyintu gishya muri ibyo bihugu kuko byarwanije ijambo ry’Uhoraho ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo uko niko Uwiteka avuga.

Maze ibyo bihugu byimika umwanzi wabakiranutsi kandi ahabwe intebe ngo niwe wabahaye ubutegetsi none ngiye kububakuraho maze turebe aho ibyo byiringiro bizabageza uko niko Uwiteka avuga. Numva nongeye gutinya Uwiteka kuko ajya yitegereza iby’umwana w’umuntu akora ikamwihorera ndetse ikamuha nigihe agakomeza kwikorera ibyo byose yibwira yuko nta Mana iriho ahubwo ababivuga bayoborwa na maranga mutima (Imagination) maze bakibwira ibitariho.

Nkomezwa kubwirwa ibyabo bagabo bombi bagurishije gakondo za baturage bakazihindura imigabane yabo bwite,bakazishyira mu maboko y’inkozi z’ibibi ngo nubutegetsi bashaka bakemeza amategeko arwanya ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo.

Kwendana kw’abahuje ibitsina,no gukuramo inda kandi ar’ikizira k’Uwiteka Imana ya bakiranutsi.Nerekwa ko,ubwoko bw’Abatutsi nabo biyita abahima cyangwa abararo ko,umujinya w’Uwiteka ubahagurukiye cyane kandi barakariwe n’Uhoraho kubera ibikorwa birwanya ijambo ry’Uhoraho bamamaje mu baturage bayoboye bavuga yuko ngo ar’uburenganzira bwabo gukora ibikorwa bituka Imana yo mu Ijuru.

Maze byemezwa n’inteko zombi,zishinzwe gushyiraho amategeko agenga ubutegetsi akanarengera ubusugire bw’ikiremwa muntu binyuze mu nteko zishiznwe amategeko.Ariko ibyo byose babirenzeho ngo barashaka gushimisha abanyembaraga biyemeje kurwanya Uhoraho Uwiteka Imana ya bakiranutsi uko niko Uwiteka avuga.

Ijambo ry’Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane,maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore ubwo bwoko ngiye kubuhanagura mu isi ya bazima maze bumenye yuko kubaha Uwiteka ar’ibyigiciro abazasigara bazacika ku icumu bazubaha Uhoraho n’imitima yabo yase, ubwenge bwabo bwose, kuko imfatiro zabo nzazikuraho bagategekwa nabo bategekaga maze bagacishwa bugufi bakamenya yuko mu Ijuru har’Imana ikiranuka.

Dore ubutegetsi bwabo nzabuha abatavuga rumwe nabo, babushatse igihe kirekire ariko barabubura ariko noneho ngaruye umutima wanjye ndabubahaye kugirango izo nkozi z’ikibi zidakomeza kwidegembya zibwira yuko twafatanije kurema Ijuru n’Isi nshyiraho imfatiro zazo zari zihari?Uko niko Uwiteka abaza!

Nzabarwanya aho bazajya hose kuko barandwanije cyane, ndetse ntibangirira imbabazi nanjye sinzazibagirira ndetse gusenga kwabo sinzakumva kuko nzi neza yuko bazahita birukira mu byumba by’amasengesho kujya gutaka no guhamagara iyo mu Ijuru icyo gihe bazanshakana umwete ariko ntabwo bazambona cyakora abakiranutsi banjye bo nzabarinda mbagirire neza nzabahisha mu mababa yanjye uko niko Uhoraho avuga.

Imyambi n’Imiheto byabo hamwe na magare yabo na mafarashi byabo nzabivunagurira mu nzira batabye ndetse nibanahunga nabwo nzabakurikiza umwanzi agenda abica umugenda kuko birase amaboko yabo bibwira yuko mpwanye nabo maze ndebe izo mbaraga zabo icyo zizabarira uko niko Uwiteka avuga.

Nsubizwa mu iyerekwa mbona igihugu cy’Umusita kigoswe nan i ngabo ahantu hose haba amazu ya leta cyangwa ibigo byigenga,hose nabonaga huzuye ingabo kandi inzira nyabagendwa nta muntu numwe uri kuyinyuramo.Numva abaturage bitotombera umukuru w’igitugu.

Uko niko numvaga bitotomba bavuga!Bishatse kuvuga ngo,uyu mugabo aratwifuriza intambara,imyaka [30] ari kubutegetsi ntashaka kubuvaho biragaragara yuko atatwifuriza amahoro!!! Nuko mbona urugo[M7] asanzwe atuyemo aruhunga ajya kwihisha kuko afite ingo [2] akagira nurwa [3] izo zombi uko ari [2] mbona barahamushatse baramubura wabonaga ingabo ari zo zimuhiga zishaka kumukura kubutegetsi.

Ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore umujinya w’Uhoraho ugurumaniye ku mwana w’Umusita,kubera ko urusaku rwa bakiranutsi bakomeje kurenganywa nubutegetsi bwe,rubaye rwinshi.None andika ibyo weretswe maze ubushyire ahagaragara kugirango abanyabwenge batahure ibirimo kubera mu isi ya bazima,maze bashake uburyo bwo gukiza ubugingo bwabo uko niko Uwiteka avuga.

Nkomeza kureba ko izo ngabo zirimo gushaka umwana w’Umusita ariko nkurwa mu iyerekwa ntamenye amaherezo ye niba bamubonye cyangwa bamubuze.Ndabwirwa ngo erega mwana w’umuntu,nta cyo utegereje kureba kuko uwo mwana w’Umusita wuzuye gukiranirwa kose yamennye amaraso atagira ingano muri icyo gihugu kandi na nubu akomeje kumena ayandi kandi ayo maraso akomeje gusaba Uwiteka ko ayarenganura agaca imanza zitabera kuko ari we mucamanza zitabera uko niko Uwiteka avuga.

July 3,2016 njyanwa mu iyerekwa mbona Inyoni iteye nk’inyange ariko yo,ikaba ifite ibara ryirabura,mbona iyo nyoni yoherejwe n’inkozi z’ibibi yatumwe kuza kugenzura gahunda z’umugaragu w’Uhoraho maze nimara kuzigenzura,ihite iziburizamo.Imaze kubona yuko nahishuriwe ibyayo,ihita iraguruka yerekeza mu Nyanja.Bisobanura gusubira mu isi aho yaturutse yoherejwe n’inkozi z’ibibi.

Nkomeza kwerekwa cyangwa guhishurirwa ibintu bitandukanye bijyanye nimikorere yabadayimoni boherejwe kundwanya nyuma yo gushyira ahagaragara ishimwe ry’imilimo Uhoraho ya nkoreye.

Mbona bohereje umudayimoni wo mu bwoko bw’inyoni yororwa yitwa imbata,uwo mudayimoni ubusanzwe ashinzwe gutotoza abanyamasezerano,mbona atangiye kudondagura (PEEK) ku isooko y’umugisha.Maze mbona ukuboko k’Uwiteka Imana kurambuwe maze gutangira kumishagira umuriro waturuka muri pipe line nkizana amazi maze abo bazimu baraneshwa.

Mbona kandi inzoka ndende cyane iza yomboka gahoro gahoro kugirango inshinge ubumara bwayo,nerekwa na none kwa kuboko nabonye mbere kongera kurambuka gufashe umuhoro cyangwa umupanga maze gutema za ndimi za ya nzoka zicikamo kabili ntiyaba igishoboye kunshyiramo bwa bumara bwayo.Inzoka isobanura uburyarya,ubugome,uburiganya ubwicanyi.

Nongera kwerekwa mbona ndi mu bwato buri mu Nyanja ubwo bwato bwari butoya mbona hari ubundi buri kure cyane ngenda mbusanga maze mbugezeho mbona ni bunini cyane bwabundi bakoresha kuroba mu Nyanja nini cyane butwarwa numuyaga maze nkurwa muri bwa bwato butoya nshyirwa muri bwa bundi bunini (ubwato busobanurwa gutabarwa) inyanja isobanura isi.

Ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu,ibyo byose weretswe bihishura imigabo nimigambi byabadayimoni bakurwanya kuko wakomerekeje cyane imbaraga z’umwijima kubera ijambo ugeze ku bwoko bw’Uwiteka Imana ya bakiranutsi.Komera shikama kuko Uhoraho ari kumwe na we uko niko Uwiteka avuga.

Ijambo ry’Uhoraho ryongera kunzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore inkozi z’ibibi zarakaye cyaen kubera ubuhanuzi washyize ahagaragara cyane cyane Umwamokazi Jezebel dore yakabukiye za magigiri azinwira yuko zananiwe gukora aka (kuguta muri yombi) maze bahita bemeza uburyarya nuburiganya bwo gukoresha abazungu kugirango bakwandikire bitwaje ijambo ry’Imana kuko bamaze kubona yuko ibyo gukoresha abirabura byananiranye maze babone uko baguta muri yombi 0 Uhoraho akuburiye.

Ubutumwa ejo washyize ahabona bwo 02 Nyakanga 2016 bwabateye ubwoba cyane kandi bwabahagaritse umutima bikomeye cyane kuko nimba hari abantu bemera ubuhanuzi wandika nizamagigiri kandi zizi yuko iby’uvuze bisohora none ngo mbere yuko bibasohoraho,bakwuye kubanza kuguca igihanga kugirango utazasigara ubishima hejuru wemeza ibyahanuwe niko Uwiteka avuga.

Nuko rero mwana w’umuntu witegure yuko ugiye kwandikirwa na bantu batandukanye kandi bose bazaba ari bamagigiri bagiye ku kugendaho wagirango wahindutse umuhanda wa kaburimbo.Ariko bibagiye yuko Uhoraho yakugize magigiri we wo kurwego rwa Federal Bureau Intelligence FBI kurwego rw’Isi buriya koko babona imigambi yabo ishobora kubahira?

Niko Uhoraho avuga.Iyo baza gusanga ukunda intonorano byari kuba byumvikana ariko mu gihe wanyuzwe nijambo ry’Uhoraho kandi ukaba wiringiye ibyasezeranijwe by’ijambo ry’Uwiteka Imana yakuvuzeho nta kindi cyaba gisigaye kugirango babashe kugera kumigambi yabo niko Uhoraho avuga.

Dore bagiye kongera kuguhagurukira ariko nta cyo bazageraho kuko uwo ukorera arumunyembaraga nyinshi ziruta iza bana b’abantu bityo rero ntazakundira ubugingo bwawe yuko burimburwa numurimbuzi kuko yagukunze akakumenya mu izina akaguca imanzi mu kiganza (Isaya 49:16) ntabwo azakundira ibiganza byabo ko byashyikira ubugingo bwawe uko niko Uhoraho avuga.

Ijambo ry’Uhoraho rirambaza rti,mwana w’umuntu,ko mbona usuherewe bigenze gute?Ndasubiza nti,mbonye amabanga y’ikizimu.ati ubonye iki?Nti mbonye wa mwuka w’Inzika y’Inzigo z’abatutsi wateranye bari mu nama kandi iyo nama yariteranijwe na Gen.Gisa Fred Rwigema ari kumwe na Dr.Bayingana,na Bunyenyezi,NGUMBAYINGWE na bandi benshi bishwe bazira akarengane k’Umwakagara n’umwana w’Umusita.

Hanyuma?Hanyuma mbona bicaye kumeza ndetse na Col.Karegeya nawe yarahari,hamwe na Col.Rose Kabuye nawe yarahari kandi iyo nama bayikoreraga muri gakondo ya bakiranutsi.Nuko ndahaguruka mbahagaragara imbere yabo ndababwira nti,iyi nama niyokugabana umugati natwe mugomba kuduhaho kuko simwe mwenyine mwarwaniye igihugu.

Ubwo ndamanuka nsubira kumulimo aho nari nibereye h’Epfo gatoya muri gakondo ya bakiranutsi ndimo gukorera inzabibu za data.Ubwo bamanutse nkiyagatera njya numva ari ko bavuga,ubwo bagwa gitumo gitera bamufata mpiri maze bihimura ku byo yabakoreye byose bashira agahinda.

Maze mbona isi yose ihinze umushyitsi bayoberwa ibibaye maze izina ry’umwakagara yari yarubatse risibangana burundu habe nuwakirazira ukomoka kurukiryi rwe warokotse!

Ubwo abanyantegenke dufashe utwangushye twerekeza ikantarange hatagira kirazira,dutangira kuzirura ibyaziraga kugirango tubone amaramuko.Maze ijambo ry’Uhoraho rikomeza kumbaza riti,hanyuma se amaherezo yabaye ayahe?Ndasubiza nti,amaherezo yabaye nkaza hene zagiye umuti wa mperezayo na bugingo nubu zikaba zitaragaruka.Nanjye ndabaza nti,mbese buriya nyuma y’umwakagara hari abantu bazongera guhemuka?Ijambo rirambwira riti,mwana w’umuntu,umuntu ni umuntu,wowe bitegereze uzabirebesha amaso yawe kuko abahemukiwe muri 1959 se sibo bagarutse bahemukira bagenzi babo.

Abo Uhoraho yakirishije ukuboko kwe kwera,muri 1994,sibo bidamarariye uyu munsi bavuga ko batabawe na maboko yabo kandi ko Umwami wa bakagara ari we wabatabaye ndetse nta bwo batinya kubihamya mu ruhame na za video zirahari.

Umuntu n’umuntu wowe tegereza mugere muri gakondo maze wirebere uko zambarwa.Abo yahaye amata nibo bamugambaniye,abo yakijije indwara zabo ni byaha byabo nibo bamubambe ubwo se uravuga iki koko.Erega uracyari umutesi ninayo mpamvu Uhoraho ajya alinda ubugingo bwawe kuko yakubonye ko utazi abana b’Abantu abona ko bazarimbura ubugingo bwawe none nyuma y’ubutayu na nubu uracyateta?

Nuko nkomeza kuganirizwa cyane n’ijambo ry’Uhoraho,mbona za magigiri zirimo zogera ku karubanda zambaye ubusa!Gukorwa nisoni ariko mbona zitekereza cyane ibigiye kuzibaho mbona zikoze imibare myinshi yitwa triangle na Cosines ariko zibura igisubizo mbona ziramanjiriwe mu maso habo hacuramwijima kandi izuba ryaka kumanywa yihangu.

Nuko ijambo ry’Uhoraho ringarukaho rirambaza riti,ubonye iki?Ko mbona nawe bisa naho bikuyobeye ukaba ushaka kugirira imbabazi abatazikwiriye.Mu bwira ibyo mbonye maze arambwira ati,niko bijya bigenda ku isi ya bazima kwiringira umuntu kandi afite iherezo  isi niko bemera niyompamvu musabwa kwiringira Uhoraho kuko yitwa nyine Uhoraho kandi akaba azahorarho abamwiringiye ntabwo bazakorwa nisoni ziteka ryose uko niko Uhoraho avuga.

Ubwo mbona b’Abatutsi batwirukanye muri gakondo bahise bayifata nta nubwo biriwe barwana kuko bari bayobowe n’Intwari yitwa Gisa Rwigema wishwe ageze ku iriba rya maze meza afutse atangiye kunywa ngo atsinde inyota Col.Dodos Twahirwa aba amutamitse umutamiko mu nkanka ahita amufata mu ngoto amuziza ubugwaneza no kugira neza yavukanye amucira ho iteka sijye wahera.

Ijambo na none riragaruka riti,mwana w’umuntu,dore Uwiteka yakugize umucamanza wa bari mu isi ya bazima uhereye muri gakondo ya bakiranutsi.None burira ubwoko bw’Uhoraho ubabwire ngo,biranditswe ngo,uwicisha inkota niwe nawe azicishwa iyindi,iryinyo ku ryinyo ijisho ku jisho umuhoro ku muhoro nta mwana nta nigiti uko niko Uhoraho avuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona ingabo za RDF,zahoze ar’iza APR,mur’izo harimo izakubiswe agafuni ariko zanga gupfa bajugunya imirambo maze za batayo zaturutse inyuma zije zitoragura uwari umurambo zisanga ari muzima.Nuko barabatsindagiza barabavura bahinduka bazima bakomeza imirimo yabo.

Icyaje kuntangaza ni uko ababakubise ifuni baje kwisanga bakorera hamwe muri batayo imwe.Icyo ubuyobozi bwakoze ni uko bahise bazamura mu ntera uwari yahawe itegeko ryo kumukubita ifuni kugirango azajye ahora amuyobora maze uwakubiswe ifuni atazigera amunyuraho akazihorera.

Igihe kigeze cy’uko inzika z’Izingo z’Abatutsi kigeze,mbona za Nzika zose zirazikutse icyarimwe,abakubiswe agafuni ntibapfe baba babonye umwanya wo kwihimura kuri bashebuja babakuse ifuni ntibapfa.Ibyo byabereye mu ishyamba ubwo inkotanyi zaraharaniraga gufata igihugu ngo zibone igihugu zibeshya ko zirwanirira Nyir’uRwanda Umwami Kigeli V Ndahindurwa.Nuko mbona abahawe amabwiriza yo kwica bakayubahiriza bakaza kugororwa kuba indakoreka z’umwakagara mbona bahagaritse umutima kuko imanza zabo zari zimaze gucibwa imbere y’Uhoraho Uwiteka Imana ya bakiranutsi.

Ndabwirwa ngo «andika iby’ubonye,maze ubabwire ngo,ijisho ku jisho,iryinyo ku ryinyo,umuhoro kumuhoro kuko uwicishije inkota nawe niyo azazira uko niko Uhoraho avuga» Ubwo mfata intwaro yanjye nahawe n’Uhoraho ntangira kwandika ibyo mbonye dore ko ari wo murimo wanjye nahawe n’Uhoraho ngo uzankorera umurimo wo kwandika no gutunganya inzira z’abakiranutsi banjye.Numva ntagajwe n’ukuntu Uwiteka akurikirana buri kantu kose.

Maze ijambo ry’Uwiteka rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore inteko yo mu Ijuru yarangije urubanza rw’umwakagara hamwe ni nkozi z’ibibi zose zakoreye ubwoko bw’Uhoraho Uwiteka Imana ya Abraham,Issac,Yakobo na Majeshi Leon.

None kuko Uhoraho yaguhaye umulimo wo kuba umwanditsi w’Uwiteka,haguruka wandike ndabizi neza ko unaniwe kandi urushye ariko humura dore siwowe wenyine unaniwe ahubwo murarushye cyane kandi murushye muri benshi cyane uhereye k’Umwami w’uRwanda utegereje isezerano imyaka [56] ntabwo ariheba aracyafite ibyiringiro by’uko Uwiteka atazabura kumugirira neza nk’uko yabivugiye ukanwa k’umugaragu w’Uwiteka Imana ya bakiranutsi uko niko Uwiteka avuga.

Bwira ubwoko bwanjye uti,Uhoraho aravuze ngo,«agiye kubaruhura vuba cyane bidatinze kandi muzabona gukiranuka k’Uhoraho Uwiteka Imana ikiranuka»babwire bihangane uhereye kuri wowe kuko unaniwe cyane kubera inkozi z’ibibi zigenza ubugingo bwawe kandi akaba ari nta muntu ukwitayeho ariko hariho abo nisigarije bagufashije guhangana n’ubutayu uramenye abo bantu ubandike mu gitabo cy’urwibutso kugirango ubwo uzagera muri gakondo yawe naguhayeho umugabane uzabibuke ntuzagire numwe wibagirwa kandi ibyo ubikorane umwete wose kuko ndumva imihindo y’Uhoraho iturutse mu burasira zuba bw’Uhoraho ikataje ije gutabara ubwoko bw’Uwiteka Imana yawe.

Ntutinye kandi ntugire ubwoba kuko Uhoraho ari kumwe nawe kandi yarirahiye avuga yuko azakugirira neza isi yose ikamenya yuko wakunzwe n’Uwiteka Imana ya bakiranutsi uko niko Uwiteka avuga.

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,burira ubwoko bw’Uwiteka Imana uti,yemwe abasigaye muri gakondo,dore imvura irakubye kandi izanye umulindi ukomeye cyane,none abadafite umutaka bishakire umutaka wo kwitwikiriza kuko iyo mvura igiye kugwa izamara iminsi [3] igwa amanywa ni joro ikazanyagira abantu benshi cyane bahinduye ijambo ry’Ubuhanuzi kuba nayubu!

Bigeze ya masaha ya nimunsi akazuba ka kiberinka kageze mu marembera,nsubizwa mu iyerekwa igitaraganya maze nerekwa amanama menshi cyane anyuranye ndetse atandukanye arimo gukorerwa mu isi ya bazima.Inama za mbere zari iz’ibihugu bikomeye birimo kwiga uburyo bwa vuba na vuba bwo gukuraho umwakagara izindi nama n’izabarepubulike barwanya ubwami bw’uRwanda bagashaka kwima ingoma babugendeyeho.Abarepublike barimo kwibaza uko bigiye kugenda ubwo Umwami azaba amaze kwima ingoma ese bazabigenza gute!!!

Nerekwa batanga ibitekerezo byo gukwirakwiza ibihuha hirya no hino ko ubwami bw’uRwanda atari constitutional Monarchy ahubwo ari traditional Absolute.Maze bose abari mur’izo nama bemeza yuko icyo gitekerezo ar’ukuri,ariko undi avuga ko n’ubundi bari baratangiye icyo gitekerezo kandi ko bamaze igihe bakijyanye mu bwami bw’UBWONGEREZA (UK) kuvuga ko ubwami bw’uRwanda bushobora kuba nkubw’Uganda.

Ariko numva bavuga ko,gishobora kuba kitarakiriwe neza bityo bakaba nta byiringiro babifitiye kandi bakwiye kurwanya icyo gitekerezo hakiri kare maze Umwakagara yavaho hagasuburaho repubulika itemewe namategeko.Icyo gitekerezo kikaba gihuriweho na bahutu bingengabitekerezo hamwe na batutsi binda nini badashaka ko gakondo yagira amahora ngo intambara zicike muriyo ahubwo ko bazahora baryanisha abaturage maze bikababera umugati uzahoraho.

Mbona ibihugu bikomeye biyobowe na barutuku bakomeye nabo babuze ibitotsi bataryama habe no kwiyegeka nagato,mbona barimo kugenzura nimba muri gakondo harundi muntu washobora kuyobora abanyagakondorero baburagijwe amahoro nudutsiko twabarepubulike babujije amahoro ariko habura numwe bashobora gufataho umwanzuro ngo abe yagirwa umuyobozi wa gakondo kugirango agaruze ituze muriyo.Nerekwa na none hafatwa umwanzuro nkuwa mbere wari warafashwe hemezwa ko Rukara Rwigisage rubundiye mu ishyamba ko ari we Uhoraho agiriye ikizere cyo kuyobora gakondo ya bakiranutsi.

Ibyo bajya kubyemeza ni uko bari bafite ibinyemetso simusiga by’impapuro zibigaragaza yuko yasabye ubwigenge kandi icyo gihe ari naho yahinduye ubwami bukava muri absolute Monarchy bukajya muri Constitutional Monarchy.

Ibyo byose bamaze kubigenzura basanga nta kuntu bakwemeza icyifuzo cy’Ababiligi basabaga ko hakomeza republika itemewe na mategeko.

Ubwo icyo cyemezo kimaze kwemezwa gutyo,mbona umwuka w’Inzika y’Inzigo ya barepubulike ucitse intege,kandi bamenyeshwa yuko byananiranye yuko repubulika itemewe na mategeko yakomeza kugirwa ishingiro ry’Ubuyobozi bw’abaturage.Nuko mbona izo nama zikomeza noneho zihindura igitekerezo zitangira kwiga uburyo Umwami namara kwima ingoma bazahita batahuka bagasaba yuko imitwe ya mashyaka ya politike bahagarariye yashyirwa mu intekonshinga mategeko bityo bakabasha kugira uruvugiro mu butegetsi bw’abaturage.

Numva uvuga ati,ariko nubwo bimeze gutyo,mumenye yuko,ubutegetsi bwose bugiyeho nyuma y’intambara z’abanyagitugu,utegeka niwe ushobora guhitamo abo akorana nabo kugirango hategurwe amatora ya ministiri w’intebe cyangwa prezida uzasimbura ugiyeho byagateganyo.

None mu menye yuko ubwami bugendera ku itegekonshinga atari ubutegetsi bwagateganyo,kandi nibwo buhitamo ntawubugishije impaka cyane yuko twebwe abarepubulike twagize amateka mabi twananiwe gushyiraho urufatiro rwa mahoro no kubanisha amoko yombi atavuga rumwe ahubwo tubihindura politike ngenderwaho.

rpf

 

 

 

Nuko ijambo ry’Uhoraho ringarukaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,byakomeye cyane abarwanya ubwami bwimitswe n’ijambo ry’Uwiteka kababayeho babuze ibyuma n’intama.Bagire inama bace bugufi bashyigikire Umwami kuko ariyo nzira yo nyine basigaranye yazabageza kumugati bashakisha inzira z’ikinoma.

Byaba atar’ibyo bibagirwe inzira zikinyoma kuko zitagira amahaho ngo n’intebe ya cyo irambe ubuzira herezo uko niko Uwiteka avuga.Ndabwirwa ngo,mwana w’umuntu,dore izo nzika zose zishyizweho ishyerezo n’Uhoraho Uwiteka Imana ya bakiranutsi kugirango abazarokoka bazabahe mu mahoro atangaje uko niko Uwiteka avuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona inzara ikomeye cyane yazengereje abatuye gakondo ya bakirautsi,mbona bafata urugendo rulerule kujya guhaha ihaho bakazagarukana ihaho haciyeho iminsi itari micye.Nuko mbona ibyari byiringiro by’umwakagara mbona bihindutse umubabaro nurukoza soni mu isi ya bazima.

Nuko ijambo ry’Uhoraho rikomeza kunzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,ibyahanuwe mu gice cya [1-3] byose bikoze umurimo wa byo,kuko inzara nimwe mu bimenyetso bikomeye byahanuwe yuko izabaho ikazazengereza abahatuye mbere y’ikurwaho ry’umwakagara ku ntebe ya bukunzi kugirango abantu bamenye yuko Uwiteka ari we wavuze!Uko niko Uwiteka avuga.

Ijambo rirakomeza riravuga riti,dore inkozi z’ibibi zo muri gakondo cyane cyane izabagore b’Abakagara zishinzwe guhumanya abantu (Abarozi kazi) zikozwe nisoni Uwiteka agiye kuzishyira ahagaragara kubera ubugizi bwa nabi bahora bakorera ubwoko bw’Uhoraho.Kandi ubutunzi bwabo buzaribwa na bataraburuhiye kugirango bamenye yuko umugisha uturuka k’Uhoraho kandi ko uwo atashatse kuwuha aruhira ubusa nkurara yijuse akabyuka ashonje uko niko Uwiteka avuga.

Mbona ku buryo butunguranye ko umwakagara bamukujeho ikoranabuhanga,mukanya ko guhumbya,hacura umwijima wicuraburindi waguye gitumo abatuye muri gakondo.Mbona za mudasbwa zose zizimye ntizaba zicyongera kwaka cyangwa gukora, bazazizimisha bakoresheje ikoranabuhanga ryitwa “SHUT DOWN REMOTE CONTROL”,maze umuntu wese ugerageje kwatsa aho kugirango yake ahubwo umwijima ukarushaho kwiyongera.

Maze ijambo ry’Uwiteka rirambwira riti,mwana w’umuntu,wibagiwe yuko wahanuye mu gice cya [1-3] ni cya [4] cy’ubuhanuzi yuko umwakagara azarashishwa ikoranabuhanga maze za mbaraga yari yiringiye zikaburizwamo?Uko niko bigiye kugenda kugirango ijambo ry’Uhoraho rikore umurimo waryo maze bimenyekane yuko iajmbo ry’Uhoraho ryali ukuri niko Uwiteka avuga.

Kwiheba.kagame

 

 

 

 

Umwakagara namara kubura umucyo,agashyirwa mukangaratete akibera mukato kawenyine igice kimwe cye cy’imbaraga ze,kizaba kirangiye!Ubwo bivuze ko,nta gutumanaho cyangwa kuvugana hagati ya batuye gakondo uwo niwo mwijima wa mbere uzaba winjiye kungoma y’umwakagara aho azaba atabasha kuvugana nuwari we wese akazibera mu mwijima aho niho azaba atangiye kwinjira iwabo wa twese kandi akiri mu isi ya bazima.Azicuza bitagishoboka kubabarirwa uko niko Uwiteka avuga.

Icyo gihe ahari umunezero,hazahinduka umubabaro,ahari umubabaro hahinduke umuzero.Bazifuza guhisha amaso yabo iby’ijambo ry’Uwiteka rya hanuye ariko ntabwo bazabibona ahubwo amaso yabo azarebesha imbone nkubone amaso yabo ibyahanuwe nijambo ry’Uhoraho maze bifuza kwipfira igihe kitaragera.Isi yose izahamya yuko Uwiteka ari we Mana kandi nta gihugu na kimwe kizibwira nibura kujya gutabara kuko umwakagara yavuze yuko yihagije,bityo abaturanyi bazavuga ngo ahuuuuuu!!!!!! Uwahoraga aduhoza ku nkeke turamukize!

Akarere kazaririmba,ibirwa bizacuranga,intara zigubwe neza,inyoni zitambagire,inyamaswa zibyinagire,imisozi izakurwa ahayo no guhamya yuko Uwiteka ari we Imana.Umuyaga uzahuha uturuka iburasira zuba kugera iburengera zuba,ntawuzawutangira kuko uzaba unejejwe no kugira neza k’Uwiteka Imana ya bakiranautsi.

Icyo gihe imbaraga z’inkozi z’ibibi zizaba zizahishwa mu gikombe cy’Uhoraho kugirango abazaba bazamuka imisozi banayimanuka batazahura nikirogoya uko niko Uwiteka avuga.

July 4, 2016 Ijambo ry’Uhoraho rinzaho maze rirambwira ‘riti,mwana ,wihangane kuko uwahoze ari madamu wawe waje kugusiga mu gihugu cy’ubutayu akaza guhinduka umwe mu baguhiga nk’uko ijambo ry’Uhoraho ryavuze y’itaby’Imana.

Dore umuryango we wateranye bagiye gukora inama yo gushyingura maze basaza be bakurakariye cyane wagirango ahari ni wowe wamwishe kandi azize kutumvira ijambo ry’Uwiteka kuko mu maze kugera mu butayu bwa Uganda Uhoraho yavuze yuko naramuka asubiye inyuma azagwa muri gakondo ya bakiranutsi none niko bigenze barakuziza ubusa kuko ntaruhare wabigizemo ngo urimbure ubugingo bwe ahubwo azize kwifatanya n’inkozi z’ibibi ngo ararengera ubwami bw’umwakagara uko niko Uwiteka avuga.

Uwo niwe wari inzira ya za magigiri none urutoto rwabaguhigaga rurarangiye niko Uwiteka avuga.Kuko ntawuzaguhiga uzagira amahoro kuko ntawe wahemukiye kandi ntawe ufitiye umwenda kandi umulimo ukora n’umurimo w’Uhoraho abakurwanya rero barwanya ijambo ry’Uhoraho,bakarwanya Uhoraho imbone nkubone ntabwo bazagira amahoro habe na gato ahubwo bazahangana nawe nibamurusha imbaraga ubwo bazarimbura ubugingo bwawe ariko nibatsinda azabarimbura burundu bibagirane uko niko Uhoraho avuga.

July 4, 2016 Ijambo ry’Uhoraho rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umunt dore umwuka w’ikinyoma cy’abarepubulike wongeye kwegerana kandi woherejwe mu butayu bugufiya nk’uko ijambo ry’Imana ryavuze.Gutandukana kwa Rudasingwa na Gen.Nyamwasa nikimenyetso gikomeye cy’ibyahanuwe byabavuzeho ko,nta mugisha bafite k’Uhoraho wo gusimbura umwakagara ku ngoma,ahubwo azasimburwa na Nyir’uRwanda Kigeli V Ndahindurwa uko niko Uwiteka avuga.

July 6, 2016 Njyanwa mu iyerekwa mbona umwuka w’ikinyoma womgera kujyanwa mu gihugu cy’ubutayu,maze ijambo ry’Uhoraho rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore igihe cy’abanyabinyoma kiraranigiye Uwiteka ashyizeho igihe cy’abakiranutsi hamwe nimfura nazo uko niko Uwiteka avuga.

Mu gihe nkitegereza cyane ndebe uburyo wa mwuka w’ikinyoma woherejwe mu butayu,mbona kandi ko,ahubwo usubiranyemo utangira kurwana waba umwuka wingore cyangwa wigabo byose bitangira gusubiranamo.Maze ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore nibamara gushyirwa ahagaragara bazahita basubiranamo bitane ba mwana batungane intoke buri wese ashinja mugenzi we uko niko Uwiteka avuga.

Ibyo nabyo igihe nkibyitegereza nongera kubona inka(abadayimoni)baturuka igihandagaza berekeza mu butayu bugufiya ariko bashaka kubunyura kuruhande ariko biranga binjizwa mu butayu bugufiya maze ijambo ry’Uwiteka rirambwira riti,abadayimoni bari baherekeje uwo mwuka w’ikinyoma nabo boherejwe mu butayu kuko intebe y’ikinyoma yarangiye hasigaye umwanya wabakiranutsi nimfura zigakorera Uwiteka Imana yawe uko niko Uhoraho avuga.

Ijambo ry’Uhoraho ryongera kunzaho maze rirambwira riti,yewe mwana w’umuntu,sigaho!Uramenye ntugerageze gukora ibyo warugiye gukora,burya Uwiteka yaguciraga amarenga yibizaba,ariko ntabwo agutumyeyo.«Just do tracking and report only that is your mission.Do not cantact!» uko niko Uwiteka avuze!

Ijambo rirakomeza rirambwira riti,ahubwo dore uwitwa “Pastor Jean Marie wahoze akorera muri Eglise VIVANTE Kigali” mukanogo muri park industry,yasengeye abantu benshi ari nako abahanurira kandi benshi yabahanuriye ibinyoma bahura ningaruka zikomeye none dore yanakinguye urusengero ariko rwanze kujya mbere none arimo guhigwa na za magigiri z’umwakagara dore amaze igihe yihishe bamaze igihe bamwubukiriye bakamubura ngo bamute muri yombi none andika ko akoreshwa ni myuka mibi kugirango abamukurikiye bakize ubugingo bwabo uko niko Uwiteka avuga.

Ijambo ry’Uhoraho rirambwira ngo byanditswe ko muzarambura amaboko kubarwayi bagakira,ariko kuri Pastor Jean Marie siko bimeze kuko we agerekaho no gusengera abantu abafashe kubitsina byabo ngo arabakorera (deliverance) kubohora nyamara ntaho bihuriye n’ijambo ry’Imana kuko imbaraga z’Uhoraho zirenze akagero ku buryo niyo wavuga ijambo rimwe riyobowe na mwuka wera ubwaryo ryikorera umurimo waryo niko Uwiteka avuga.

Singombwa kwambura abantu ubusa uko bakavutse kuko imbaraga z’Uhoraho zitananirwa gukora ngo ni uko umuntu yambaye imyenda cyangwa atayambaye, ahubwo yatewe nabadayimoni nibo bamukoreramo bamuteza ubwibone bukomeye bakamubwira yuko ariwe mukozi w’Imana wenyine ukiranuka abandi bose bayobye!None igihe kiraje kandi kiraohoye ngo Uwiteka yiheshe icyubahiro yigaragarize ubwoko bwe kugirango akureho imbaraga z’umwijima zabaye akarande mu bwoko bw’Uhoraho bitwaza gushing amadini ngo bibonere umugati uko niko Uhoraho avuga.

Abantu bajya gusengera kwa Pastor Jean Marie basambanye ni myuka mibi (kwizera inyigisho z’imyuka mibi) none babwire bavayo kuko bazahora barindagira kandi nta mugisha w’Uwiteka bateze kuzabona ahubwo bazahora ar’ibicumbi by’abadayimoni kuzageza igihe bazavira muri iyisi ya bazima uko niko Uwiteka avuga.

Kandi ubabwire uti”Pastor Jean Marie”yahanzweho ni myuka mibi yimitererano kugirango atazakorera Uwiteka ariko ntiyabaye maso maze abadayimoni baramwinjirana bamuhindura igicumbi cyabo maze nawe s’ukubakorera karaava ariko ibikorwa bye binyuranye nijambo rya kwizera (ijambo ry’Imana ryanditswe muri bibiliya) Har’ikintu kiyita Imana kiza kikamwongorera ibintu bitandukanye ubundi cyikibigirwa cy’ikivuguruza ibyo cyamubwiye kikabihindura akongera akivuguruza ibyo cyamubwiye mbere,ibyo ngirango urabindusha kuko wabaye umwigisha we igihe gito uza kuhakurwa n’impano yawe itaravugaga rumwe nawe uko niko ya yobye!

Kandi akenshi akora politike analize akabihuza n’ijambo ry’Imana hanyuma rero kubera politike ari umukino wanduye (dirty game) byahinduka akaba abiguyemo, byacamo uko yabivuze bigahinduka ubuhanuzi ariko mu byukuri analize politike n’ubuhanuzi biratandukanye niko Uhoraho avuga.

July 7, 2016 Njyanwa mu iyerekwa maze mbona abanyarwanda balimo urubyiruko baza bahungira mu gihugu cy’IBABYLON.Bamara kuhagera bagahura nibibazo bikomeye cyane,maze ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu,burira ubwoko bwanjye uti,ijambo ry’Uhoraho ryise iki gihugu ko cyitwa IBABYLON.

Rero uhereye kumupaka wicyo gihugu cy’IBABYLON aho gitangirira ukageza aho kirangirira,hose hitwa IBABYLON.Kandi cyuzuye abadayimoni hirya no hino,nta mbabazi ziharangwa uzagihungiramo azaze azi yuko yinjiye mu muriro ariko uzanyizera nzabana nawe kandi nzamugirira neza kuko ubwoko bwaho buziririza kugirira neza abanyamahanga uko niko Uhoraho avuga.Ndetse nabo ubwabo ntibashobora kugirirana neza,nuko rero utazanyizera ntazabura ku kigwamo niko Uwiteka avuga.

Nkomeza kwerekwa ibikomeye cyane bikorerwa ahihishe mu isi ya bazima.Mbona uburyo za magigiri zagerageje gushaka gu tracking gakondo y’Umuhanuzi ubwo yaramaze gushyira ahagaragara umwuka wikinyoma, ariko bagasanga yaramaze kuzitirwa yarashyizweho imbago za leta ku buryo bitagishoboka yuko wapfa kwinjiramo uko niko Uwiteka avuga.

Maze ndabwirwa ngo,iyo niyo milimo myiza yakozwe y’Umulinzi Mukuru w’ibyasezeranijwe masezerano,kuko yashoboye kulinda kuburyo bukomeye cyane ibyasezeranijwe kugirango hatazagira ubyiba, cyangwa akabihungabanya bigakurwa mububiko bwabyo. Nuko rero umusabire umugisha mwinshi kugirango Uhoraho arusheho kumwitaho no kumugirira neza kuko yakoze imilimo myiza Uwiteka ahabwe icyubahiro iteka ni teka ryose Amen.

BABYLON

 

 

 

Nongera kubwirwa ngo,Uhoraho wagiriye neza Umuhanuzi akamuhera umugisha mu gihugu cy’IBABYLON,uzizera iyi Mana akorera,nawe ntazabura kuhahererwa umugisha kuko bigoye cyane kubonera umugisha w’Uwiteka uri mu gihugu cy’IBABYLON uturutse k’Uwiteka.

Cyeretse uturutse ku nkozi z’ibibi z’abadayimoni naho ubundi uturutse k’Uhoraho,bisaba ko,amanuka akikorera ibikomeye niko Uhoraho avuga.

Utinye igihugu udashobora kwakirwa kwa muramu wawe ngo ucumbikirwe nk’umushyitsi ntabwo bishoboka niko Uhoraho avuga.Nuko rero ariko mwebwe ntimuzabe nkabo,ahubwo mujye mwita cyane kuri bene wanyu mufitanye amasano ariko badakorana n’umwanzi kugirango muborohereze imibabaro nanjye nzajya mbaha umugisha ndi mu Ijuru mbagirire neza uko niko Uwiteka ategetse!

Njyanwa mu iyerekwa,mbona abagore [2] abarozi kazi,n’umugabo [1] basa nabashobewe,maze mbona bicaye hasi maze baravuga ngo «Tupange upya!» maze mu gihe ngitekereza ibyo neretswe kugirango menye impamvu yabyo,nongera kwerekwa injangwa y’irabura (The black cat) mbona yegereye igikuta irimo ishakisha inzira ariko ibura aho yamenera.

Maze ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore inkozi z’ibibi zongeye kwicara zikoze inama yo kongera gushaka uburyo bushya zakugeraho.Naho iri njangwe wabonye,isobanura umujinya wuzuye inzika idashira,igasobanura kuroga no kugira nabi,ariko noneho Uwiteka yabashyiriyeho igikuta ku buryo badashobora kongera gupfa basohoje imigambi yabo nubwo batemera kubera ko,bidashoboka yuko babwira umwakagara ngo byarananiranye kandi barahawe ibisabwa byose.

Amafaranga,imbunda,ubutegetsi,imyuka mibi byose nta nakimwe yabasigarije atabahaye, urumva ko byaba bigoye kumubwira ngo,twananiwe gufata Umuhanuzi ngo ni uko avugana n’Uwiteka Imana ya bakiranutsi uko niko Uwiteka avuga.Ijambo ry’Uhoraho rikomeza kunzaho,maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore abakobwa beza bahindutse ibikoresho bya Satani n’abadayimoni cyane cyane abakobwa beza kandi bateye neza cyaen abo nib umwanzi akoresha kugirango abashe kugera kumigambi ye uko niko Uwiteka avuga.

Bakunda ubuzima bwiza,barangiza bakajya mu nkozi z’ibibi kugirango bahabwe inzaratsi zibafasha kubona abagabo bafite ubutunzi kandi bakomeye.Iyo bageze mu nkozi z’ibibi bahabwa umukandara ukozwe muruhu rw’inzoka,kugirango bajye bawambara ariko uwo mukandara kuwumenya biragoye kuko ufatanijwe nurundi ruhu rw’uwo mukandara bakajya bawambara munda kugirango bahabwe izo mbaraga zizajya zibakoreramo kugirango ubuzima bwabo batazakena iyo akaba ariyo ncungu yabo.Ubusanzwe

Bahabwa amabwiriza yo gushaka abagabo bakize kugirango ubutunzi bwabo bujye bukontororwa nabadayimoni kuko Satani numukene nta cyo igirira,cyangwa se bakoherezwa munsengero bamara kugerayo,kuko aba Pastor’s badafite kwerekwa cyangwa guhishukirwa maze bakitwaza ubwiza bwabo banyampimga bakabashyira mu myanya myiza maze bakajya bareshya abantu baza muri urwo rusengero.

Barangiza bakahabonera abagabo beza kandi bakunda Imana,bamara kubabona bagahabwa imyanya ikomeye muri urwo rusengero,ahasigaye umugore agatangira kubyinisha muzunga urwo rusengero kuko badashobora gupfa kumukeka ahasigaye urusengero rukigarurirwa nabadayimoni bagatangira kujya bigisha inyigisho zabadayimoni zishingiye ku irari ry’ibyisi hanyuma abanyamwuka ubwo bakaba baragatoye.

Ugasanga izo nkozi z’ibibi ari zo zitegeka gahunda z’amasengesho,maze umuntu wese wifuza gukorera Imana bakajya bamuteza ibyago na makuba kuko baba bamaze kumenya amabanga ya buri umwe umwe muri urwo rusengero bitewe no gutanga ibyifuzo ngo basengerwe ubwo bakaba bababoneye aho. Uko niko Uwiteka avuga.

Mwana w’umuntu,burira ubwoko bw’Uhoraho,uti mujye musengera mu ibanga ntimugatange ibyifuzo kuko data wo mu Ijuru abasha kumva ibyifuzo byanyu na mbere yuko mubisengera aba abizi ariko nimuzajya musenga azajya abyumva kandi abisubizo kuko umwanzi satani atabasha kumenya ibikorerwa mu ibanga uko niko Uwiteka avuga.

Babwire kandi uti,gahunda zose ubwoko bw’Imana bukora,zijye zikorerwa mu ibanga,kuko abanzi babaye benshi cyane uko ubugome bwiyongera,ninako abagome biyongera.Nuko rero abasenga Imana by’ukuri,izo nizo mpamvu musenga ntimusubizwe maze ijambo ry’Imana rivuga ngo,nimusaba muzahabwa rigahinduka ikinyoma kubera kutagira abahanuzi mu itorero ry’Imana kuko ari bo maso y’Itorero bakaba n’umunwa w’Imana ivugiramo kubera izo mpamvu rero byatumye Satani yigarurira amadini menshi atagira abahanuzi n’abahanuzi-Kazi uko niko Uhoraho ababuriye.

Muhagarike kwitotombera kudsubizwa kuko Uwiteka adashobora kumanura umugisha hagati y’abakiranutsi,n’inkozi z’ibibi kuko uwo mugisha uhita uyoyoka ukigira mu nkozi z’ikibi maze abakiranutsi bagasigara amara masa uko niko Uhoraho avuga.

Umwanzi yakoze amayeri menshi cyane yo kwigarurira itorero ry’Imana ritakirangwamo umwuka w’Imana.Maze yuzuza umwuka w’ishyari mu bayobora amadini yabo,kuko bananiwe gukomeza kubana n’Imana,nyamara iyo bagitangira umurimo usanga bashaka mu maso h’Uhoraho.Ariko idini ryamara gukura ugasanga birirwa muri zagahunda zimbura mumaro bityo bakaba batagisenga.

Kandi iyo bamaze kubona idini rimaze kugera ku gihumbi [1000] ntabwo baba bagifite ubwoba babona yuko umulimo wamaze kugira imbaraga bityo,bagatangira akwirara bagasa naho bamaze kunyurwa aho rero niho umwanzi aba abategeye ubwo intambara zigatangira mu idini bagacikamo ibice maze Satani agasohoza gahunda ze neza ibyari umugisha bigahinduka umuvumo.

Ubwo abanyempano bakahagorerwa bikitwa yuko,ari bo bashenye umurimo,nyamara barawubatse ahubwo bakabima amatwi kuko batahanuye ibijyanye nirari rya kamere zabo ubwo bakirukanwa munsegero bagatorongera bamara kwicwa ninzara nabo bagashinga idini hanyuma rya kosa barwanyaga nabo bakarigwamo kubera gushaka indonke.

ubwo uwo murimo nawo ukigarurirwa na Satani bityo bityo impano yo guhanura igahinduka icya vumwe ikitwa ko ar’impano mbi ikoreshwa mu gucamo ibice amatorero kandi ahubwo ari bo bananiwe kuyilinda ngo ibashe kubakiriza ubugingo bwabo niko Uwiteka avuga.

Ubwo iyo bimaze kugenda gutyo,Satani atangira gukoresha za mpano,aho usanga abakozi b’Imana,bazikoresha nk’Abapfumu,maze uburyohe bw’ijambo ry’Imana mu itorero rya Kristo,buyoyoka gutyo ntihabe hakiri abantu bakifuza kuba bakiranukira Uwiteka Imana ya bakiranutsi.

Uko niko Uwiteka avuga.Igitsina gore %90 bakorera Satani baba bari mu itorero ry’Imana cyangwa bari hanze yaryo.Niyompamvu imibabaro yabo,itazabura kwiyongera kubera gukiranirwa kwabo.Kuko uko umuntu akiranuka ninako imibabaro igenda igabanuka,cyeretse ababa mu bujiji bwo kutumva icyo Uwiteka avuga.

Ndetse niyo bacyumvise bakananirwa kugishyira mubikorwa kubera kutaba maso bakariganywa n’umwanzi (Satani) urwanya abakiranutsi.Maze gusenga bigahinduka umuhango bigasigara bitagisite umumaro wo gukiranuka kuko nta mbuto babibonamo ukomoka k’Uwiteka Imana ya bakiranutsi niko Uhoraho avuga.

July 7, 2016 njyanwa mu iyerekwa mbona muri gakondo ya bakiranutsi,benshi batarasezeranye na bagore babo mu mategeko.Ariko ubwo nabonaga abo nzi basezeranye ndetse na natahiye ubukwe.Kuri za komine cyangwa ku turere twose tw’uRwanda,nabonaga huzuye abantu bashakaga gusezerana na bagore babo.

Harimo umu Police umwe winshuti yanjye witwa Nsanzimana Gilbert nawe washakaga gusezerana ariko akaba Atari yari yiyandikishije mbere maze igihe cyo kurangiza izo gahunda umunsi leta yashyizeho urarangira maze mbona abantu benshi cyane ariko babyiganira ku turere bashaka kwiyandikisha ngo babone uko basezerana.

Maze ijambo ry’Uwiteka rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore gahunda zo gucyura umugeni w’Uwiteka zamaze gushyurwa mu bikorwa.Inteko yo mu Ijuru yatangiye kwandika abakwiye gutaha mu Ijuru.

Niyompamvu wabonye abasezeranye na batarasezeranye bose bari kumirongo barimo kwiyandikisha kugirango bazabone uko batunganya gahunda zabo zijyanye nubukwe bwabo bwegereje mu minsi iri mbere.

None nk’uko Uwiteka yakugize umwanditsi w’ubucamanza bw’inteko y’ubutabera bwo mu Ijuru,genda wandike kandi utangaze kuri gakondo yawe wahawe n’Uwiteka Imana ko izakubera umwandu,ko, inteko yo Ijuru uyu munsi 7 Nyakanga 2016 yanzuye urubanza rwabatuye muri gakondo bagiye kwimurirwa mu isi y’umwuka bagakurwa mu isi y’umubiri.

Babwire biyeze kandi bitunganye kuko gahunda yo kubacyura yamaze kurangira.Nuko nerekwa mbona umwuka w’Inzika y’Inzigo ya cyera cyane urimo gutunganya gakondo ya bakiranutsi uruhande rumwe rwabanyenzingo maze ijambo rirambwira riti,bwira iyo nzigo itunganye igice kimwe maze igusigire ikindi gihande kimwe kibe umwandu w’Umuhanuzi kuko bidashoboka yuko Umuhanuzi yagira Inzika kandi ari we mucamanza wabari mu isi uko niko Uwiteka avuga.

Nuko ndagenda ndamanuka njya muri gakondo maze mpahurira n’umwana wa nyir’Inzika ya cyera,nawe aje kubaza papa we uburyo yasohoza Inzika kubabagiriye nabi.Turamanukana tugera muri urwo rutoki dusanga arimo kuhakorera neza akuramo ibyatsi byameze muri gakondo amaze gukorera igice kinini cyane.

Ubwo njyewe nyura uruhande rumwe nerekeza aho Uhoraho yavuze ko,ari gakondo yanjye,nitegereza uwo mugabane nagabanye kuva cyera mu Ijuru,mbona niheza ndahishimira cyane maze ndabwirwa ngo,uwo niwo mugabane wawe uhaweho ku kubera umwandu wawe muri gakondo ya bakiranutsi.

Ikindi gice gisigaye,ukirekere abanyir’inzika y’Inzigo kuko ari bo mugabane wabo,ntangawa no kubona mpawe igice cyose cya gakondo gihwanye nahasigaye hose abanyenzika bazagabana maze numva nongeye gutinya Imana yo mu Ijuru kuko ikora ibyo ishaka kandi igaca imanza zitabera uko niko Uwiteka avuga.

Ijambo ry’Uhoraho ryongera kunzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,shyira ahagaragara ukure iyo mvugo mu migani kuko iki sigihe cy’imigani iminsi yagiye burira abantu bihane batazarimbuka kuko imvura yahanuwe nabahanuzi kuva cyera igiye kugwa kandi dore ije ari nyinshi kuko gahunda z’umuvubyi zo kuvuba imvura zamaze kurangira dore mu burasira zuba agacu kamaze gutsokora ngakariya karimo gukwira ikirekire cyose kuko imvura igiye kugwa igihugu cyose idasize na hamwe kugirango ibyahanuwe bisohoze umurimo wabyo uko niko Uwiteka avuga.

Ijambo ry’Uhoraho rikomeza kunzaho kandi cyame maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,na nubu ntabwo urakora ibyo Uwiteka Imana yawe yagtegetse,kura imigani usobanurire abantu ubabwire yuko,gahunda zimaze kurangira z’intambara dore ababishinzwe bararangiza inama zabo uyu munsi.

Kandi iyo nama niyanyuma ntayindi izongera kuba ijyanye nimyiteguro ahubwo hazaba hasigaye inama yo gutera umwakagara no kumukura kubutegetsi maze Umwami Ndahindurwa agahita yima ingoma niko Uwiteka avuga.

Nta gisigaye ahubwo birakomeye cyane ku buryo udakuramo ake karenge karaba kamubayeho ubwo aheza ni mu Ijuru niko Uwiteka avuga.Nihataba mu Ijuru ubwo hazaba mu muriro utazima.

July 8, 2016 Ijambo ry’Uhoraho ryongera kunzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,sengera umugisha wawe urimo gutunganywa kugirango uwo Uwiteka yateguye gukoresha akingurirwe imiryango kugirango nawe uhabwe umugisha.

Birakenewe yuko ejo utangira amasengesho yawe yo kwiyiriza no gusenga Imana kugirango agirire neza ugiye gukoreshwa ibikomeye niko Uwiteka avuga.

Ijambo ry’Uhoraho rikomeza kunzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore ngiye kohereza umwuka w’Inzika y’Inzigo kugirango ukubere umugisha maze umenye yuko nd’Uwiteka Imana yawe niko Uwiteka avuga.

Kandi bazakubera umugisha nawe uzabahesha umugisha kugirango nikorere imilimo hagati mu bwoko bwanjye kugirango Uhoraho yigaragaze ntuzabatinye kuko bizaba biturutse k’Uwiteka Imana ya bakiranutsi aza agambirie kugirango akugirire neza kandi azaba ashaka ko ijambo rye ryose ryavuzwe n’Umuhanuzi ryubahirizwa uko niko Uwiteka avuga.

Ijambo ry’Uhoraho rikmeza kunzaho cyane maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore cya gihe nakubwiraga cy’uko Itangaza makuru ritavuga rumwe n’umwakagara rizakenerwa rigasabwa gusenyera kumugozi umwe,igihe n’iki kirasohoye kandi kirageze ngo rikorere hamwe kugirango umwakagara akurwe ku ngoma.Kuko isi yose igiye gukurikirana ibigiye kubera muri gakondo ya bakiranutsi uko niko Uwiteka avuga.

Dore gakondo ya bakiranutsi bagiye bayibaho iburyo batwayeho ubutaka,ibumoso naho bakuraho ubutaka,nyamara ndashaka ko,hagaruzwa kugirango uzanyubakire igicaniro kandi uzacyubakishe CIMENT ikomeye kugirango urufatiro ruzabe rukomeye hatazagira uwongera kunsenyera igcaniro niko Uwiteka avuga.

Dore hari abantu bagiye ku kwandikira bagusaba ko wabafasha ukazajya ubatangariza inyandiko zabo,ntuzange kuko ari jye wabitegetse kugirango musenyere kumugozi umwe kugirango ndangize umurimo natangiye uko niko Uwiteka avuga.

Kugaruza gakondo yanjye,hashyizweho imitego kuruhande rw’iburyo umanuka ujya muri gakondo,ariko noneho muzanyure inzira ya majyaruguru kugirango mubanze mugaruze icyo gice hanyuma muzabone kugaruza amajy’Epfo y’uburasira zuba y’IKUSI kugirango gakondo yanjye yose nabahaye izabe yuzuye uko niko Uhoraho avuga.

Icyo gihe ntawuzababuranya kuko nzaba namaze gutegeka nukubabwira ko ,Uhoraho ari ko yategetse ahasigaye bazahita babasubiza igice cya gakondo nabahayeho kubabera umwandu niko Uhoraho avuga.

Nongera kwerekwa umwuka w’Inzika y’Inzigo,ya basirikare bahoze muri gakondo,bakaza kwirukanwa n’umwakagara bagahungira mu mahanga bagatatanirizwa hirya no hino ku isi.

Mbona bakoze inama basenyera kumugozi umwe wo gukuraho umwakagara wazanye imico nibi yo kutubaha Imana no kuyirwanya kugirango ubwoko bw’Uhoraho bukorere baar.

Nerekwa mbona bari ku nkengero za gakondo ya bakiranutsi inama mbona barayirangije maze bemeza yuko gahunda ibaye imwe kandi ko,bemeje gusenyera umugozi umwe maze bafata ibyemezo ntakuka byo gukorera mu mugambi w’Uwiteka bagasohoza ibyo Uwiteka yavugiye mukanwa kabahanuzi kugirango ijambo ry’Uwiteka risohoze umurim waryo mu bwoko bwayo maze izina ry’Uhoraho rishyirwe hejuru uko niko Uhoraho avuga.

July 9, 2016 Ijambo ry’Uhoraho rinzaho kumunsi wa kabili w’ishimwe ry’masengesho, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu,dore bakoze inama yo ku kugambanira kuko ibintu bimeze nabi cyane. Za magigiri byazikomeranye,none dore zishatse abantu batandukanye batandukanye  bagiye ku kwandikira bitwaje ubuhanuzi.

Nyamara bazaba ar’umuntu umwe bakorera (Umwakagara) bazakwandikira bitwaje ubuhanuzi kandi bazaba ari abanyamahanga bazaba bagushimagiza kubw’umurimo wakoze wo guhanura bagusaba kuza iwabo kubabwiriza ubutumwa bwiza kugirango babone uko baguta muri yombi kuko ntabundi buryo busigaye bwo kuba babona uko bakugirira nabi busigaye uko niko Uhoraho avuga.

Bazakubwira ko basomye ijambo ry’ubuhanuzi wanditse ryitwa «The World Prophecy Of Majeshi Leon» maze bakugire igitangaza ariko bagambiriye kuguca igihanga niko Uhoraho akuburiye.Nuko rero umenye ubwenge kandi ube maso ugenze kwa kundi ujya ugenza kugirango utagwa mu mutego niko Uwiteka avuga.

Dore izo nkozi z’ikibi zizajya zihindugura buri kanya zikwandikira ziturutse mu bihugu bitandukanye zishaka ku kuvangira ngo utazitahura iyo gahunda bayise «The Last Option of Operation » (TLOO) nuko rero birakwiye yuko umenya uko ugenza kwakundi Uwiteka yakwigishije uba ari ko,ugenza kugirango ukize ubuging bwawe niko Uhoraho avuga.

Ntutinye kandi ntugire ubwoba kuko Uwiteka Imana yawe ari kumwe nawe kugirango akugirire neza kubera yuko wamwiringiye ugahezayo nta kundi kwizera usigaje ngo umwiringire,kubera iyo mpamvu nawe azakwereka gukiranuka kwe kugirango umenye neza yuko ar’umugira neza niko Uwiteka avuga.

Isaya yavuze ibyabo neza ati,nzaguha umugisha urahantu hihishe ho mu mwijima kuko nakumenye mu izina,ukangiriraho umugisha nuko rero kubera iyo mpamvu nzaguha umugisha uri ahantu hibanga hatazwi n’umuntu uwari we wese hibanga kuko wangiriyeho umugisha nka kumenya mu izina ryawe niko Uwiteka avuga.

Barahiye basizoye ngo bagomba kuguta muri yombi byanze bikunze ngo bidashoboka yuko wananira abantu bose,ngo ibyabaye byose ni uko bari bataraguhagurukira neza ngo babyigeho neza babinoze neza ahasigaye bakwereke uko zambarwa.

Ariko noneho bambarize nimba na Gen.Jack Nziza ubwo yaguhigaga niba yarikiniraga?Wongere ubambarize nimba Nyiramongi Jezebel yarikiniraga?Rero ubwo baguhagurukiye,Uhoraho nawe arabahagukiye kugirango abereke yuko ari we Mana yaremye Ijuru n’isi uko niko Uhoraho avuga.

Ijambo ry’Uhoraho rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore hagiye kuzatera umuyaga uzakwira isi yose,kandi uwo muyaga uzaba ar’igihano cy’Uwiteka kubera gukiranirwa kwa bana b’Abantu.

Uwo muyaga uzatera uteza inzara mu isi ya bazima kandi uzangiza ibintu byinshi cyane kandi iyo nzara izaba ifatanye ni nzara y’ijambo ry’Imana abantu bazasenga ariko Uhoraho ntabwo azumva amasengesho yabo kuko abashumba ba madini babaye abashumba babadayimoni aho kuba abashumba b’intama zanjye niko Uwiteka avuga.

Iyo nzara dore igiye guhera muri gakondo ya bakiranutsi izenguruke isi yose Kubera gukiranirwa kwa bana b’abantu niko Uwiteka avuga.Dore banze kumva ijambo ryanjye ndetse banga gusengerwa n’umugaragu wanjye niyompamvu batazabura guhura nakaga gakomeye cyane kandi nta muntu numwe uzabasha kubakiza Uwiteka niko avuga.

Nerekwa abadayimoni bari barajyanywe mu butayu bugufiya bakurwayo bagaruka kurisha ibyatsi kumisozi ya batuyeho.Bazenguruka ku nkokora z’ubutayu bashakisha uwo bahitana ariko barongera basubizwa mu gihugu cy’ubutayu bufiya.

Kandi bakomeza kurisha ibyatsi ndetse imvura yiyongeraho iragwa inyagira izo nkozi z’ibibi bajyanywe mu gihugu cy’ubutayu bajyanyemo abandi.Nuko ijambo ry’Uhoraho ryongera kunzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,ibintu bimeze nabi kuva Nyir’uRwanda Kigeli V Ndahindurwa,yagirira urugendo mu gihugu cy’Ubwongereza,abakagara n’abakagara kazi bararakaye cyane ndetse ubu wandika ubuhanuzi bataye umutwe bikabije bamaze kubona itahuka rya Nyir’uRwanda bajyaga babifata minenengwe none bamaze kwemera yuko Umwami azagaruka akima ingoma.

Abajyaga babihakana none bamaze kubyemera,dore bamwe batangiye gushakisha aho bahungishiriza imitungo yabo batangiye kwitegura guhunga,ubu noneho umwakagara ntawukimwitayeho kuko buri umwe atangiye gukiza amagara ye hakiri kare ku buryo ubungubu ibyari imigani (ubuhanuzi) noneho byahindutse amakuru yemewe kandi afatika.Amakuru yabaye kimomo ko Nyir’uRwanda agiye gusubizwa ku ngoma.

None inama zaraye zibaye zemeje yuko,uwambere ugomba guhigwa ar’Umuhanuzi Majeshi Leon ushinzwe gutangariza abanyagakondorero imirimo ikomeye Uhoraho akomeje gukorera ubwami bw’uRwanda na rubanda rwe.Iri hishukirwa rikomeye ryabaye kumunsi wa nyuma ndi mu masengesho yo gushima Uwiteka Imana yanjye yuko akomeje kutugurira neza akatwitaho bikomeye cyane.

Ijambo ry’Uhoraho rikomeza kunzaho kandi cyane maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore ubwami bw’Abega b’Abakagara burarimbutse bukuweho burundu ntibuzongera kubaho ukundi kuko bwakoze imirimo yo gukiranirwa bishe ubwoko bw’Uhoraho,kandi barwanije Uwiteka Imana ya bakiranutsi ndetse bwavuze yuko ngo Uhoraho adashobora byose!!!None nibahame hamwe abereke yuko ari we shingiro rya byose maze nibwo bazamenya yuko ashobora byose niko Uwiteka avuze!

Nkomeza kuba imbere y’Uhoraho maze ijambo riransobanurira neza cyane rirambwira riti,uriya muyaga wabonye waje ukagusha insina nibitoki byari bigiye gucibwa ngo biribwe,ndese nizifite imyana nazo zigakubitwa hasi,n’umurimo w’Imana ukorerwa mu Rwagasabo ugiye gusenyuka Uhoraho arambiwe ibinyoma byabo bahora babeshya bavuga ngo n’amahoro Uwiteka niko avuze kandi atavuze.

Azasenya imfatiro zose z’ubatswe na bana b’abantu barangiza bakabyitirira data wo mu Ijuru kandi Atari we wabikoze ahubwo byakoze nimbaraga z’amaboko yabo.Ibyo byose Uhoraho agiye kubisenya niyompamvu yohereje ingabo ye yitwa umuyaga kugirango uze uturutse IKUSI y’uburasira zuba maze ukorere Uhoraho umurimo wo gukiranuka niko Uwiteka avuga.

Ijambo rirambwira riti,nzabatatanya bakwire imishwaro ku isi ya bazima maze Imana bavugaga ko bafite kandi basenga izabakize uwo muyaga ugiye kubatera mu minsi micye isigaye turebe yuko iyo mana yabo ibasha kubakiza uko niko Uhoraho avuga.

Ijambo ry’Uhoraho rikomeza kumbwira riti,hashize imyaka [21] umwuka w’Uwiteka aburira abanyagakondorero ababwira yuko hazabaho intambara ariko bagahakana bakavuga ko ngo ar’impuha zabashaka gusenya igihugu nyamara banze kwizera Uwiteka no kwiringira ijambo rye,none igihe kigeze mu mahina bimeze nka kurya mu gihe cya NOAH byari bimeze basuzuguye ijambo ry’Uhoraho hashira imyaka [120] yose baranze kwizera ijambo ry’Uhoraho kugeza igihe umunsi ibicu byakubye nabwo bananirwa kwizera cyangwa kwihana kugeza imvura itangiye kugwa nabwo bakavuga ngo irahita nibisanzwe kugeza ubwo bari batagishobora guhunga umujinya w’Uwiteka maze bose bashirira mu mwuzure bararimbuka uko niko Uhoraho avuga.

None no muri gakondo ya bakiranutsi niko bigiye kuba bahakanye ijambo ry’Uhoraho,none babonye igihe kigeze bitagishoboka yuko bagirirwa imbabazi batangiye gusabayangwa ngo barahiga Umuhanuzi Majeshi Leon,har’igihe se bataguhize bigeze bicara hasi nibura ngo bakureke uhumekeho nabusa,cyangwa uruhuke nagato?Niko Uhoraho abaza!?

Nuko rero mwana w’umuntu dore Uwiteka yagushyiriyeho kuba Umuhanuzi wa mahanga none bwira umwakagara ngo BYE BYE!! Kugirango ijambo ry’ubuhanuzi rishyirweho ikimenyets cyuzuye kandi Uwiteka ntazabone umwanya wo kwigarura ngo agirire imbabazi ziriya nkozi z’ibibi kuko adashobora kuvuguruza ijambo rye ry’Ubuhanuzi uko niko Uwiteka avuga.

Nuko nanjye ndatangira ntekereza uburyo umwakagara agiye gukurwa ku ngoma,n’ukuntu yasuzuguye Uhoraho Uwiteka Imana yacu,maze ntekereza ubwoko bw’Uwiteka bumaze imyaka ni myaniko mu gihugu cy’ubutayu bugufiya,numva ngize umubabaro mwinshi cyane numva nibujije kugirira imbabazi umwakagara ako kanya ndatangira ndamusezera ndamubwira ngo«Yewe mwakagara warwanije Uwiteka Imana ya bakiranautsi.

ukarwanya abakomeye n’aboroheje,dore iminsi yawe irarnagiye kandi irabarirwa kun toke kuko wigize akamana wibwira yuko wiremye wishyira hejuru ugera mu bushorishori bw’INYENYERI (Obadia 1:4) maze uribwira uti,ninde Wabasha kumpananura hano mu bwami bwanjye?»None uyu munsi ngusezeyeho BYE BYE uzagende amahoro uzadusuhuriza ba Gen.Gisa Rwgema,Gen.maj.Habyarimana na bandi benshi wagiriye nabi ukambura ubuzima kandi bari bakibukunze Uwiteka yari atarabakuraho amaboko ugende rwiza ntuzasitare mu nzira kandi ntuzakandagire amahwa na hato kuko Uwiteka ari we wabitegetse uko niko Uwiteka avuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona Imbabura yaka umuriro kandi wamaze gufatwa cyane,ariko iyo mbabura ntacyo bari bayishyizeho,maze ijambo ry’Uwiteka rirambwira riti,mwana w’umuntu,amasengesho yawe y’igitambo cyo gushima Uhoraho kubwimilimo myiza yakoze cyumvikanye kandi Uhoraho yasubije gusenga kwawe dore akoherereje umugisha kugirango ukomezeimirimo ye kugirango umurimo w’Uhoraho utadeha kandi igihe cyawo cyari kigeze niko Uwiteka avuga.Nongera kubwirwa ngo mburire abanyagakondorero bahina hakiri kare imvura itaragwa kuko nimara kugwa uko kwihana kutazemerwa kuzaba ar’ukwihna kwamatakira ngoyi kandi Uwiteka ntabwo azumva gusenga kwabo niko Uwiteka avuga.

Bwira ubwoko bw’Uwiteka ko hariho abagifashwe namashuri ngo barimo biga kandi badateze kuyarangiza,kuko na bayarangije nta cyo bizamarira,kuko Umwami niyima ingoma,umuntu wese warangije umwaka wa [4] azabona akazi kuko igihugu kizabona abagikorera bikazasaba kwiyabaza abanyamahanga.

Nuko rero byaba byiza umuntu akijije ubugingo bwe,aho kuburimbuza amashuri atazamugirira umumaro uko niko Uwiteka avuga.Kuko Uwiteka agiye gukora ibikomeye maze abazabyumva injereri zikavugiriza mu matwi yabo niko Uhoraho avuze!Dore gakondo igiye kuba iciro ry’umugani mu isi yose ya bazima ariko nyuma yahongaho,nzaysana izifuzwa nabatuye isi yose kuko hazahinduka igicumbi cy’amahoro y’isi yose niko Uwiteka avuga.

Ijambo ry’Uhoraho rirakomeza rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore abadayimoni bo mu bwoko bw’ABACWEZI n’ABALANGI bajyaga boherereza Umwami w’uRwanda Kigeli V Ndahindurwa,kugirango ananirwe kumvira inama bamugira abajyanama be,ahubwo akumvira inama z’abakagara bashinzwe kugambanira ubwami bw’uRwanda,uno munsi barakurwa mu gicumbi cy’ubwami bw’uRwanda bukorera mu buhungiro mu gihugu cy’America uko niko Uwiteka avuga.

Nuko nkomeza kwitegereza mbona kandi nerekwa izo nkozi z’ibibi zijyanwa mu gihugu cy’ubutayu bugufiya batangira kurisha ibyatsi,ubusanzwe abadayimoni barya ibyo kurya banyuza mu muntu,iyo bageze aho kurisha ubwatsi,kaba kababayeho bisobanura ko baba bamaze gutsindwa (kuneshwa) uko niko Uwiteka avuga.

Erega mwana w’umuntu,ntabwo Umwami wa gakondo ya bakiranutsi azima ingoma hariho abadayimoni bagifite indiri mu bwami bwuRwanda. Bose Uhoraho azabirukana bakurwe mu gicumbi cy’ubwami bw’uRwanda kuzageza igihe ubwami buzamenya yuko Uwiteka ariwe wakoze ibikomeye akagirira neza ubwami bw’uRwanda akabugarura ku ngoma kandi abadaymoni barananiwe kubugarura niko Uhoraho avuga.

Abadayimoni bakunda ubutegetsi cyane ndetse bagashaka kubugiramo uruhare bavuga ko aribo batanga ubutegetsi nyamara ubutegetsi buturuka ku Mana umugambi wa Satani buri gihe n’ukurwanya ijambo ry’Uwiteka no kwigaragaza yuko ari bo bashyiraho ubwami cyangwa ubutegetsi runaka ariko ibyo babikoraga mu gihe cyashize kuko Uhoraho yari yarabihoreye agitegereje Umuhanuzi ko agera kurugero rushyitse maze akabona gutangira imirimo ye.Ubu rero iki gihe,n’igihe Uhoraho ahanganye n’inkozi z’ibibi akoresheje ijambo rye ry’Ubuhanuzi ryavugiwe mukanwa kabahanuzi uko niko Uwiteka avuga.

July 10, 2016 Ijambo ry’Uhoraho rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,manuka ujye mu butayu bugufiya ngire icyo nkwiyerekera,ndamanuka ndagenda ngezeyo mpasanga abasirikare ba APR/RDF barimo batambagira ubwo butayu.Mbonama banyampinga twarikumwe muri uwo mulimo baratanze intonorano maze bahabwa utubuye ku ntungu.Mbona itegeko riturutse ibukuru rivuga yuko ingabo zose zikwiye kuryamira amajanja.

Ariko twese abaraho turabazanya tuti,ese umwanzi azavahe ko,tubona ubutayu bwose bucyeye aramahoro,ikindi kandi,ingabo zikaba zirinze ku nkiko za gakondo,ubwo umwanzi azaturuka hehe?Undi arabaza ati,nubwo bivugwa yuko gakondo ifite abatavuga rumwe n’ubutegetsi,ariko tubona ntabimenyetso bigaragaza yuko dushobora kugira intambara kuko tubona tubayeho mu mahoro.

Twese twabuze icyo tuvuga cyangwa icyo dusubiza,umwe na none muri twe,abaza Umuhanuzi Mukuru w’ibyasezeranijwe warurahongaho,ati niwowe mukuru w’ibyasezeranijwe ngaho tubwire uko bimeze kuko twebwe tudasobanukiwe ibya gakondo ya bakiranutsi kuko niwowe ubizi neza kuturusha ngaho dusobanurire.

Umuhanuzi Mukuru afata ijambo maze aratubwira ati,iby’Uhoraho,ntabwo birebeshwa amaso ya bana b’Abantu.Ibyahanuwe bizakora umurimo wa byo kuzageza igihe cyategetswe maze ku munsi wa byo bisohoze umurimo wa byo,kuko ijambo ryavuze yuko,ngo,ubwo bazaba bavuga ngo n’amahoro,ubwo ari bwo bazatungurwa bagakorwa nisoni Uwiteka akabambika ubusa akabashyira ku karubanda.

Ndamanuka gato nsa nuwerekeza IKASKAZ aho ya Nyanja iri haruguru y’ubutayu iherereye,mbona na none inkotanyi zikomeje gutambagira ubutayu zihiga umwanzi utagaragara,mbona abavuye kurugerero bahindutse za mayibobo bahabwa imfashanyo y’ibyo kurya babizanirwa aho mu butayu amafunguro babahaga byari IBIGORI (Bisobanura Ibigeragezo).

mbonamo umusirikare witwa INNOCENT ukora mu nzego z’ubutasi arimo kumesa imyenda ye (Kwihana no gukiranukira Imana) amaze kuyitunganya neza yegera bagenzi be.

Ijambo rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore ingabo zinyabwenge,zirimo kumesa ibishura byazo ziteganyiriza ejo hazaza kugirango bazabashe kurindwa n’Uhoraho Uwiteka Imana yabakiranutsi.Dore zimwe ziri imbere y’Uhoraho zisaba ko,yazikiza iki gikombe kigiye guseseka uko niko Uhoraho avuga.

Nerekwa abanyapolitike baharaniraga ukuri no gukiranuka, bakurwa mu butayu bugufiya bajyanwa guhabwa indi mirimo mishya kugirango baharanire ubwami bugendera ku itegekonshinga.Mbona bakuwe mu butayu bajyanwa ahantu bagenewe kugirango batangire imirimo yabo myiza ijyanye na gahunda z’Uwiteka Imana zo gucyura ubwoko bwayo bumaze imyaka ni myaniko mu mahanga bakora imilimo y’inkorera gahato.

Ibyo byose maze kubyitegereza, ijambo ry’Uhoraho rinzaho maze rirambwira riti, mwana w’umuntu,dore inkotanyi zarahemutse bikabije kandi cyane,zakoze ibidakorwa nibindi biteye ishozi bijyanye no gukiranirwa.

None kubera uko gukiranirwa,Uhoraho abahembye gusubira mu butayu bahozemo kugirango basubizwe kwigishwa ibijyanye no gukiranuka kuko ari bwo bazamenya yuko Uwiteka ari we Mana kandi ashobora byose.

Dore bajyanywe mu gihugu cy’ubutayu bugufiya kugirango bazamareyo ibihe [7×3] ubwo ni bwo bazamenya yuko bacumuye k’Uhoraho maze bakazagarura agatima impembero bakihana kuko bazaba bafashwe mu ijosi nta kundi babigenza ubwo nibwo bazamenya yuko Uhoraho Uwiteka Imana ya bakiranutsi ari we Mana uko niko Uwiteka avuga.

July 10, 2016 ijambo ry’Uhoraho rinzaho maze rirmbwira riti,mwana w’umuntu,dore uhawe imilimo mishya,nuko mbonye yuko imbanye myinshi njya gushaka wa mwuka w’Inzika y’Inzigo ngo nkuhe umulimo wo gukora,ariko uranga wanga guhabwa imilimo n’Umuhanuzi ngo ni uko yashenye burundu imilimo ye,maze ijambo rirambwira riti,mwana w’umuntu,Uhoraho azakugirira neza kuzageza igihe uzaha abanzi bawe kugufasha imilimo ariko kubera imitima izabacira urubanza nta bwo bazemera ahubwo bazaguhunga bakujye kure kubera umwuka w’ishyari uzaba ukibarimo maze barusheho gutindihara kubera kutihana niko Uhoraho avuga.

Dore uburyo umwanzi Satani arwanya ijambo ry’Imana.Yabanje gushuka EVA anyuze mu ntegenke za ADAM,maze EVA yemera gushukwa kubera kutumvira ijambo ry’Imana,nyamara Eva aganira n’Inzoka ADAM yarahongaho ariko ananirwa kubuza Eva kuganira n’Inzoka,bituma yemera kurya ku giti kimenyesha ibyiza ni bibi,Satani aba atwaye igikombe uhereye ubwo,umwana w’umuntu,ahura ningaruka z’urupfu zitangira kumugeraho maze ijambo ry’Imana riba rirasohoye kugeza na bugingo nubu.

Erega ni uko ibyaha byatumye umugore asa nabi kubera ubwiza bw’Imana bwari buuriho kaze bumuvaho naho ubundi Imana yari yaremeye Adam umugore mwiza iramukora neza pe (IRAMUTUNGANYA) bihebuje abagore tubona uyu munsi cyangwa bavuka uyu munsi siko basaga bahinduwe nibyaha naho ubundi bari igitangaza.

Imana yaremeye umugabo umugore kugirango anezeze umugabo, ubusanzwe abagabo nibo baremwe naho bagore bakuwe murubavu rw’umugabo kandi ubwiza bwose bubaho bw’umugore abakomora kumugabo niyompamvu nta mugore ujya wita kubwiza bw’umugabi ariko umugabo yita kubwiza bw’umugore mbere yibindi byose.Ndetse ubwiza bw’umugore bushobora gutuma umugabo ategekwa n’umugore nibo tujya twumva bita INGANZWA.

Ubwo abana ba Adam na Eva batangira kwicana, Cain yicwa na Abel, urupfu rukwiragira isi yose gutyo kubera kutumvira ijambo ry’Imana.Uhereye ubwo abagabo bakurikiranywe n’umuvumo w’integenke zo gutegekwa na bagore cyangwa kubumvira kuko bananiwe inshingano zo kumvira ijambo ry’Imana.

Abagore wahawe imivumo itabarika na bungingo nubu umuvumo wo kugira amatsiko ubagendaho gutyo niyompamvu bahora bashyungumbwa gushaka kumenya buri kantu kose kuko bavumwe gutyo!

Umwanzi ntabwo ya nyuzwe,ahubwo yakoze ibishoboka yerekana yuko iby’Imana yakoze byose ar’ubusa nibwo yanjiye mu bagabo abumvisha yuko ataringombwa kuryamana na bagore ahubwo nabo ubwabo bashobora kuryamana kandi imibiri yabo yararemwe mu buryo bunyuranye niyabagore (GAY) ubwo nabo bashyiraho umwete kurwanya ijambo ry’Imana kugeza magingo aya bimaze gusa naho bimenyerwa byitwa uburenganzira bwa muntu mu ijambo ry’Imana.Ariko tubibutse yuko mu ijambo ry’Imana ntaburenganzira bwa muntu bubamo bujyanye namategeko yo mu isi usibye ayo mu Ijuru yonyine.

Ntibiteye kabili abwira abagore ati, namwe singombwa yuko mutegereza abagabo ngo abe ariho mukora imibonano mpuzabitsina.Dore mushobora gukora (Artificial) maze umugore kumugore mukagirirana ibyo abagabo bajya babakorera.

Ngirango mwumvise yuko umukobwa wa Bishop DESMOND TUTU LESBIANS wo muri Africa y’Epfo yaretse umurimo yakoraga w’Imana mu idini ry’ABANGILICAN ahitamo gushaka mugenzi we.

Ubwo abasore nabagabo ntabwo batanzwe mugupfumura amatwi (Earing) ubwo nabo bayateraho ngo barashaka ubwiza,abwira abagore ati rero murabona yuko abagabo babashotoye bagatangira kwambara imirimbo yanyu none nimupfumure amazuru nimikondo niminwa hose muhapfumagure maze turebe yuko bazabigezaho.

Ubwo abwira urubyiruko rwose ati,mwaratanzwe buri musore mur’iyi minsi umusore cyangwa inkumi idashyizeho ibishushanyo MARK aba yarasigaye inyuma.

Nibwo bishushanyijeho biyandikaho tattooes kandi bibujijwe mu ijambo ry’Imana.Basuka imisatsi kandi bibujijwe mu ijambo ry’Uhoraho noneho ubu hariho gukorwa ubushakashatsi hifashijwe ikorana buhanga ngo abagabo nabo bajye batwara inda nk’uko abagore nabo batwita.

Urabona yuko Satani yahagurukiye ijambo ry’Imana kugirango gusa akoze isoni ikiremwa muntu Uwiteka yiremeye.Ibyo akabikora akoresheje intonorano na badayimoni bateza irari ryacyo kuko cyananiwe kubaha ijambo ry’Uwiteka Imana ya bakiranutsi.Ubwo CONDOM ntawavuga ubwiza bw’Abagore numumaro bagiriranaga awuhindura umwanda maze ikirremwa muntu gisigara kibayeho nabi mu bwoba bwinshi butagira ibyiringiro SIDA abonye ko bamaze kuyishakira umuti, none yadukanye ZIKA ubu niyo igezweho yica umuntu mu cyumweru kimwe gusa turavahe turajyahe?

July 12, 2016 Njyanwa mu iyerekwa mbona abagabo batatu bari mu nteko y’ibwami bw’uRwanda bakorera mu buhungiro,bakaba bakorana n’umugambanyi GakwayaJean Marie warushinzwe kuzarundura ubwami bw’uRwanda burundu akoresheje intonorano.Maze ijambo ry’Uwiteka rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,injira mu butayu bugufiya maze ngire ibyo nkwiyerekera.

Ndamanuka nerekeza mu butayu bugufiya nerekwa ibintu bigoye gusobanurira ubwenge bwa muntu,mbona amadoka [3] aparitse mu butayu bwo hejuru bwa etage (igorofa) ariko muri bwabutayu bugufiya nyine.Maze ndabwirwa ngo,izo modoka ubonye ni batatu bari mu nteko y’ubwami bw’uRwanda bari bashinzwe gusenya ubwami bw’uRwanda bamaze gufata intonorano bakaba bakorana na Gakwaya Jean Marie umugambanyi mukuru w’umwakagara bakaba bari hafi kurundura Umwami w’uRwanda Kigeli V Ndahindurwa.

None Uhoraho Uwiteka Imana ya bakiranutsi ahisemo kubashyira ahagaragara kugirango ibwami bakore igenzura barebe ko bihura n’ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana ya bakiranutsi uko niko Uwiteka avuga.Imilimo bakoraga yo gufasha Umwami w’uRwanda kumugira inama ibaye ihagaze (Pending) mu gihe bagiye gukorwaho iperereza ni uko Uwiteka avuga.

Ijambo ry’Uhoraho rinzaho maze rirambwira,riti,mwana w’umunutu,burira abantu banjye,ubabwire uti,kuzinzika inzika ukarenzaho bitera ubukene kuko ar’ikizira k’Uhoraho.Ndabwirwa ngo,ushobora kubabarira umuntu wese wakugiriye nabi haba yagusabye imbabazi cyangwa atazigusabye!

Ighe cyose waba wiyiziho ubumana uko niko Uwiteka avuga.Umuntu w’Imana ajya ategereza Uwiteka akaba ari we,umuha ubutabera,kuko ari we Mana yawe,ariko iyo utangiye kwitura ukirwanirira kandi uvuga yuko wubaha Imana,uba ugenje ukubiri nibyo wizeye cyangwa ibyo wemera uko niko Uwiteka avuga.Nuko rero mwana w’umuntu,burira ubwoko bw’Uhoraho uti,uzagenza gutyo,azaba anyuranije n’ijambo ry’Uwiteka Imana ya bakiranutsi uko niko Uwiteka avuga.

Uhereye none ntimuzongere kwirwanirira kuko Uhoraho yahagurukiye imanza zitabera kugirango arenganure ubwoko bwe.Ibyo bisabwe umuntu wese wikekaho kuba yubaha Imana kugirango Uhoraho akomeze ku kubera umugisha kandi bitazaguteza gutadukana n’Uhoraho kandi yaragiye gutanga umugisha kubamwubaha bose niko Uwiteka avuga.

Nerekwa ihene (umwuka w’ikinyoma) mu butayu bugufiya wahagamye mu giti (ubutegetsi) kiri mu mwobo bwihishe (hole) maze ngirira impuhwe izo hene njya kuyikuramo,maze haze undi muntu waeushinzwe gukurikirana ibyayo,arambuza arambwira ngo niyabanyirayo ninyihorere igihe cyo gukurwa ntikiragera.

Maze ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu,ibintu bimeze nabi cyane kumwakagara kuko ubutegetsi bwe bwaranzwe nikinyoma none bugeze ku iherezo ibyari bihishwe mu mwuka w’ikinyoma bigiye gushyirwa ahagaragara.

Noyompamvu wabonye ziriya modoka zijyanwa mu butayu hejuru bisobanura ko,bari bihugu bikomeye ariko bitazababuza kujyanwa mu butayu bugufiya kuba bameze neza ntibibaha grant yo kutajya mu butayu kubera bagambaniye Umwami utagira icyaha yabakoreye none Uhoraho abajyanye mu butayu niko Uwiteka avuga.

Nongera kwerekwa abagore b’Abatutsi kazi beza cyane bajyanwa mu butayu bugufiya bashaka amazi yo kumesa «Kwihana bivuzengo bazashaka kwihanira mu butayu ariko babure uko bihana nubwo bazaba babikeneye cyane»aho bari bazi iriba basanga ntarigihari ryarakamye!

Maze ndabwirwa ngo “mwana w’umuntu,dore abatutsi kazi,bagiye guhura nakaga gakomeye kuko biringiye umwana w’umuntu,bananirwa kwiringira Uhoraho,none bitumye baganwa mu gihugu butayu bugufiya,kandi kwihana kwabo ntikuzashoboka kuko kuzaba kubaye igihe cyarenze bakagombye kwihana none bataragera mu gihugu cy’ubutayu nibamara kugerayo kwihana kwabo nta cyo kuzaba ku kimaze kuko bitazabagirira umuaro uko niko Uwiteka avuga.

Nkomeza kwerekw auburyo ingabo z’umwakagara APR/RDF bahumanijwe n’Abakagara kazi,bavanze nabandi batutsi kazi,mbona uhereye ku ipeti rya General,Colner,ukageza hasi kuri rugara,bose bategekwa nabagore ntawugifite ijambo ryo kuvuga.

Nerekwa mbona barabaye nkabasazi babakiniraho bakabakoreraho ubufindo barangiza bakabatangaho igitambo.Nerekwa ingabo za RDF, cyangwa abavuye kurugerero basubizwa mu butayu bakajya bajya gushaka amazi mu butayu bakayabura.

school

Mbona ko bakoze ikizamini cy’uwagatandatu wa mashuri makuru bose baragitsnida babona za diplome yuko batsinze!

Maze ndabwirwa ngo,barangije uwagatandatu wa mashuli makuru ubu noneho bagiye muri Kaminuza nkuru y’uRwanda Iruhande (University) kujya kwiga gukorera Uwiteka Imana ya bakiranutsi niko Uwiteka avuga.

Abarozi Tz

Nerekwa abagore (abarozi) barwanira isambu yabo buri muntu ashaka umugabane we.Maze abato, banyaga abakuru,numva barimo kwitotomba uburyo barumuna babo batoya babariganije.

Maze ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu dore abanyagakondorero bagiye gusubiranamo ariko cyane cyane abashinzwe guhumanya ubwoko bw’Uwiteka nibo bagiye kubipfa kuko bari baramaze kwigabiza gakondo yose ya bakiranutsi nta muntu ukiyifiteho uruhare.None bagiye kubirwaniramo nkaza mbwa zirwanira amayezi niko Uwiteka avuga.

Nongera kubwirwa ngo,gakondo yahawe abadayimoni ikurwa mu maboko y’Uwiteka ishyirwa mu maboko ya Satani.None hanura uvuge uti,gakondo y’Uhoraho igarujwe mu maboko y’Uwiteka kuko bidashoboka yuko umurage w’ubwoko bw’Uwiteka washyirwa mu maboko ya bakiranirwa uko niko Uhoraho

Nuko rero mwana w’umuntu,ibi wanditse ubishyire ahagaragara kugirango ubwo bizasohora bazamenye yuko Umuhanuzi yarabalimo niko Uwiteka avuga.Dore uzaba umugabo wo kubashinja mu manza z’Uwiteka kuko nta bwiko bashyizweho ngo bananirwe kumenya uko gahunda ziteye ahubwo byose byashyizwe ku karubanda uko bingana kuzageza igihe cyabo cyo gucirwa imanza niko Uwiteka avuga.

Ijambo rirakomeza maze rirambwira riti, mwana w’umuntu,dore umurwa mukuru w’IBABYLON witwa SHUSHAN bagiye kuzajya basoresha igishoboka nikizima kuko ubukungu bw’igihugu bugeze ahaga abantu baho bazahura nibikomeye cyane haba mu mikorere cyangwa mu buzima kugirango ijambo ryabahanuweho risohore niko Uwiteka avuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona inkozi z’ibibi zo mu bwoko bw’Abarozi zo muri gakondo ya bakiranutsi imbaraga zabo z’umwijima bakoreshaga zicirwaho iteka.Mbona abakoresha guterekereza urugimbu (inkoko) abakoresha injangwe amarozi yo guhumanya, abakoresha amarozi y’Inzoka (Ubugome bukabije) nubundi bugizi bwa nabi bwose bushoboka bwose mbona igihe cyabwo cyo kurimbuka kigeze.

Nerekwa za magigiri zari zisanzwe zaratumwe gukorera hanze y’Igihugu (External) zose zihamagarwa zigarurwa muri gakondo ya bakiranutsi kugirango zongere zihabwe amabwiriza mashya.

Ariko zimwe muri zo zigiye gusezererwa akazi zakoraga kubera ikibazo cy’ubukungu maze mbona babuze iyo berekera kuko ayo bakoreraga yose bayariye batizigamira bagirango niko bizahora.

Ijambo ry’Uhoraho rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,ongera uhanurire ubwoko bw’Abahutu ububwire uti,umwakagara amaze gukora inama yo kuburimbura burundu none ababishoboye nibakize ubugingo bwabo hakiri kare kuko bazarimburwa bibagirane mu isi ya bazima uko niko Uwiteka avuga.

Nuko mbona iyo mvugo abahutu batari kuyumva ahubwo bahugiye mu bintu maze ijambo ry’Uhoraho rirongera rirambwira riti,ntucike intege wongere ubahanurire kugirango batazabona impamvu bazazana imbere y’Uwiteka bamushinja kuba batarumviye ijambo rye niko Uwiteka avuga.

Nongera kwerekwa yuko umwakagara akuraho amatora yari kuzaba mu mwaka utaha,maze abantu bose baraatangara ariko abandi baravuga bati,ariko yahawe n’intekonshinga mategeko kuzayobora kuzageza muri [2034] ubwo rero nuburenganzira bwe kudakoresha amatora abatangara nabatazi icyo yakoze amatora ya yarangije cyera ubwo yahinduraga itegekonshinga akiyongeza igihe kitemewe n’itegekonshinga ryari ryaratowe na baturage muri 2003.Mbona isi yose irumiwe kuba umwakagara yanze ko haba amatora nibura ngo apfe kwiba ayo matora ariko yabaye niko Uwiteka avuga.

Ijambo ry’Uhoraho ryongera kunzaho ku nshuro ya [ll] ahagana mu masaha ya nimunsi,maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,uku niko Uhoraho avuga,ntabwo umwakagara ateze kuzakoresha amatora nk’uko byari biteganijwe!!!Maze kubwirwa gutyo,nilinda kubaza impamvu izatuma adakoresha amatora kuko ubwenge bwa muntu buri gihe usanga bushaka kumenya impamvu y’ijambo ry’Uwiteka mu gihe Uhoraho aba ashaka ko twizera ijambo rye ntagushidikanya.Nuko mbyizera gutyo kuko nta jambo rituruka k’Uhoraho ngo rimanukire ubusa uko niko Uwiteka avuga.

Ijambo ry’Uhoraho rikomeza kunzaho cyane,maze nerekwa uwtwa Richard Murefu muramu w’umwakagara asimburanya abakobwa nkusimburanya imyenda yambara,maze ndabwirwa ngo,abakobwa b’Abatutsi-kazi babonye ishyano kuko bahisemo gucuruza imibiri yabo kugirango babashe kubona indamu zo mur’iyi isi.

Ndabwirwa ngo,nta kindi abasigiye kitari uburwayi bwa SIDA kuko bananiwe kwiringira Uhoraho ahubwo basigara bakoresha ubwiza bwabo baremanywe bahawe na Rurema Uhoraho Uwiteka Imana ya bakiranutsi uko niko Uwiteka avuga.Ijambo ry’Uwiteka rirambwira ngo,Richard Murefu nta soni agira,ngo kuko asambanya ababyeyi bakuru bamubyaye bari mukigero cya nyina!

Kubera iyo mpamvu aravumwa wa muvumo wagenewe abatubaha Uhoraho bica amategeko y’ibyanditswe byera ari mu gitabo cya BALEWI nk’uko umugaragu w’Uwiteka Moses yabivuze uko niko Uwiteka avuga.

Nkiri mur’iryo yerekwa,numva abasore b’Abatutsi bitotombera ubutegetsi bw’umwakagara buriho ubungubu uburyo nta mizero y’Ejo hazaza habo kuko ngo babona ko,umwakagara adashobora kuva ku ngoma.Kandi bakabona imibereho yabo igenda icyendera aho kugirango iteri mbere.

Numva bavuga ngo,barambiwe intambara za moko (Abahutu na Abatutsi) mbona bamwe bifuza kwigira kumugabane w’Uburayi nyamara naho hasigaye hatakigendwa.Ndabwirwa ngo«mwana w’umuntu,burira izo nsorensore za batutsi yuko uzizera Uwiteka azamubera Imana ikiranuka kandi icyo yofuza cyose Uhoraho yiteguye kumugirira neza niko Uwiteka avuga»

Nerekwa umwakagara yongera kwatsa umuriro ku nkiko za gakondo ya bakiranutsi,nabonaga uwo muriro ushinzwe gutwika imbibe z’abaturanyi baturanye na gakondo ya bakiranutsi.Uwarushinzwe kwatsa uwo muriro akaba yari imbere muri gakondo agasohora akaboko agacana umuriro hagati muruganiro ruhana imbibe na gakondo kugirango atagaragara ko ari we urimo kwatsa umuriro abantu babonaga umuriro waka gusa,ariko ntibabone uwatsa maze bibera abantu amayobera matagatifu.

Ijambo rirambwira riti,mwana w’umuntu,umwakagara agiye kwatsa umuriro hagati y’ibihugu byabaturanyi abyihishe inyuma yibwira ko atazamenyekana ariko ntakabuza azamenyekana kandi ntibizabura kumugiraho ingaruka zikomeye cyane uko niko Uwiteka avuga.

Ijambo ry”Uhoraho rikomeza kunzaho cyane,maze rirambwira riti,mwana w’uuntu,dore ababyeyi bakuze bigaruriye insorensore bazihindura abagabo babo kandi baraciye imbaro,ndetse kikaba kizira k’Uwiteka kwigarurira umwana w’umusore ungana na bana bawe.Ijambo rirambwira riti ibyo nikizira mu maso y’Uhoraho kuko ntaho bitaniye no kuroga uko niko Uhoraho avuga.Maze ijambo ry’Uhoraho rirakomeza rirambwira riti,niyompamvu Uwiteka azabahora uko gukiranirwa kutalimo ubwenge nabusa,kandi akazabasigira kuba iciro ry’umugani kugirango bazabe ikitegererezo na bandi bazareberaho uko niko Uwiteka avuga.

July 13, 2016 Ijambo ry’Uhoraho rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,andikira Itorero rya ADEPR,ubwire abagabo n’abagore bahoze muri Choir yitwa DUHUZE UMUTIMA.batandukanye na bagore babo,cyangwa abagabo babo,bitwaje impamvu za moko na mashuli,yuko inteko ya bacamanza yo mu Ijuru,yateranye kuri uyu wa 12 Nyakanga 2016 bakiga ku kibazo cyabo,bagasanga abagabo baragenje nabi,kuko bari bamaze kurarikira iby’isi na bandi bagore,bityo bagaha urwaho Satani akinjira mu bugingo bwabo,akabatwaza igitugu cyo gutandukana nabo bashakanye.

Inteko imaze guterana,banzuye dossier 0013/0007/0016 yo mu gitabo cya mategeko nshinjwa byaha cy’abashakanye.Maze Inteko yanzura urwo rubanza rwali rumaze igihe kitari gito,basanga abagabo na bagore bari barashakanye bose batsinzwe nurubanza.

Kuba barashatse abandi badame kandi abo bashakanye bagihari,kuba abagore bataraciye bugufi ngo bubahe abatware babo (Effeso 5:23) maze Inteko ya bacamanza bo mu Ijuru yanzura urubanza ivuga ko,batsinzwe nurubanza kandi bahawe amahirwe ya nyuma yo kwisubiraho bitaba ibyo, bagacirwaho iteka uko niko Uwiteka avuga.

Ijambo ry’Uhoraho rikomeza kunzaho,maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,burira ingabo za RDF,(Umwakagara Army) uzibwire uti,ni muve mu magambo,dore muregerejwe kandi mugiye kugubwa gitumo igihe mutitezemo umwanzi,nicyo gihe azaziramo.Mwanzi kwita kubihanurwa byandikwa n’Umuhanuzi Majeshi Leon,buri munsi,none ubwo muzaba muguwe gitumo ntimuzatakambire Uwiteka kuko ntako atagize ngo ababurire,ahubwo mwitaye ku kinyoma cy’ubutegetsi bw’umwakagara mugirango niwe waremye Ijuru n’Isi uko niko Uwiteka avuga.

Ijambo ry’Uhoraho ryongera kunzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore SUZANA Thomas wakubyaye muri baptism yasubiye mu bapfumu akoherezaho imbaraga z’umwijima kuko umugisha wawe wawubambuye none bari basigaye ntacyo bakibona.

Ngaho kora amasengesho akomeye cyane yo kwiyiriza no gusenga kugirango ukureho imbaraga z’umwijima maze usubirane umugisha wawe uko niko Uwiteka avuga.

Ndetse ntabwo ari we wenyine,hari nuwitwa Gakuba Charles Eduard bakunze kwita (Madawa) nawe ni uko,yasubiye mu nkozi z’ibibi bamuha imbaraga z’umwijima kugirango agutongerere usubirane imivumo y’iwabo.

None injira mu cyumba cy’amasengesho utabaze iyo mu Ijuru maze urebe yuko Uwiteka atagutabara uko niko Uwiteka avuga.Sabo gusa,ahubwo na mwishwa wawe Mukeshimana Jeannette

afatanije na mukuru we Jane nabo ni uko basubiye mu nkozi z’ibibi kugirango bahabwe imbaraga z’umwijima (Magic) barebe ko basubizwa umugisha bahoranye nabo bahawe imbaraga z’umwijima bakohererezaho ubwo rero urumva yuko ufite umurimo utoroshye kugirango uharanire gakondo yawe wahawe n’Uwiteka Imana ikiranuka niko Uwiteka avuga.

Umwuka wera akimara kumbwira ayo makuru,sinigeze nongera kumva uburwayi narinfite,ahubwo nahise ngira umunzero,ako kanya ntagutinda nahise ninjira mu masengesho ntazi igihe nzayarangiriza,ubwo Uwiteka niwe uzabwira igihe cyo kuyarangiza maze mpangane nizo nkozi z’ibibi duhanganye igihe kitari gito turwana intambara yo mu mwuka bigize abajuru bo kwiba utwabandi bibwira yuko bitazamenyekana ariko Uwiteka Imana nkorera ntajya abura kumburira ngo ambwire abakomeje kwifuza kurimbura ubugingo bwanjye.

Icyo nabwira mwebwe musoma ijambo ry’Uhoraho (Ubuhanuzi) nuko kurwana ni nkozi z’ibibi aruguhozaho,kuko nta mugisha baba basigaranye kuko uwabo uba waratwawe ugahabwa abandi ubwo rero baba basabwa guhora bahanganye nawe kuzageza igihe baneshejwe burundu byaba atar’ibyo,bakakwambura umugisha wawe ibyawe bikaba birangiye igihe cyose baba bakiriho ntuzatekereze yuko uzagira amahoro.Usabwa guhora mu masengesho atarangira,nkubu ndarwaye,gerekaho imvune nanyereye muri (bathroom) ubwogero kubera amakalo (Tiles) anyerera.

Ariko hamwe ni byo,ntibimbuza kuba nakora amasengesho kuko nta kundi byagenda ngo ntabarwe vuba biturutse mu Ijuru.Umurimo w’Ijuru,n’ukukubwira aho byapfiriye,ahasigaye akaba ari wowe ufata ibyemezo byo guhangana nizo nkozi z’ibibi zihora zitegereje inkuru mbi,yaduturukaho,nta kundi rero niba ubona bikomeye ntabundi buhungiro butari ukwinjira mu masengesho.

Nkimara gufata icyo cyemezo cyiza kandi gishimishije,ijambo ry’Uhoraho rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore ubohotseho igice komeza urangize abanzi bawe bose barahita bakorwa nisoni kuko umugisha basubiranye urahita ukugarukaho niko Uwiteka avuga.

Ibintu by’ingenzi abasomyi bijambo ry’Uhoraho bakwiye kumenya,ni uko,[1] iyo umwuka w’Imana aguhishuriye haba mu iyerekwa cyangwa mu nzozi,usabwa gufata akanya gahagije ko gutekereza ibyo weretse cyangwa ibyo warose,

kuko namahirwe uba ugiriwe kuko hari abaterekwa cyangwa ngo,barote (kugira inzozi) kuko inkozi z’ibibi zimenya cyane yuko abantu babasha kwerekwa ninjoro bashyizweyo basinziriye bityo bagasaba imbaraga zifunga kurota kwae cyangwa kwerekwa kwawe.

Ninshingano zawe gusaba Imana ikakugarurira inzozi zawe niba utajya urota urumva yuko kakubayeho kuko umuntu wese waremwe n’Imana ivugana nawe biciye mu nzozi nk’uko ijambo ry’Imana ribivuga muri YOBU 33:14-18 Habbakkuk 2:2 ndetse nahandi henshi cyane Uwiteka yavuganye na bantu be binyuze mu nzozi.

Igihe cyose werekwa ibintu ntubisobanukirwe, ukwiye gusoma ijambo ry’Imana (Bible) uhereye kumurongo mu ITANGIRIRO kuzageza mu BYAHISHUWE kandi ukarisoma buri munsi umwuka wera ashingira ku ijambo ry’Imana wasomye akajya agusobanurira ashingiye kubumenyi ufite bwo mu ijambo ry’Imana.Kuko byanditswe ngoNzaboherereza umufasha (umwuka wera) azababwira iby’amateka (History);ababwire ibyabayeho (The past); ababwire ibizabaho (Future); anababwire ibirimo kubaho mu isi ya bazima (Present Time);

Ninshingano za mwuka wera, ku kubwira ibyo inkozi z’ibibi zirimo kugupangira utiriwe unamubaza.Hari abajya bansetsa (za magigiri) iyo maze kuzishyira ahagaragara, zirambaza ngo, wasenze Imana ikubwira ko ndi magigiri?)Mboneyeho akanya ko kuzisubiza, ntabwo nsabwa gusenga kuko umwuka wera nizo nshingano ze, kumbwira imigambi yanyu mibi murimo gutegura yo kurimbura ubugingo bwanjye.

Usabwa gukora amasengesho yo kwiyiriza no gusenga uhereye mugitondo kugera nimugoroba, wabishobora ukaba wakora amasengesho y’iminsi (uhereye kumasaha 24-120 Hours)kubohoka kwawe kurihuta vuba cyane nubwo bisaba umwanya uhagije ndetse bikaba bitorohera abantu baba bafite uturimo twabo.

ubwo uhitamo ibigufitiye inyungu akaba akaba ari byo ukora!Ushobora no gukora amasengesho ya masaha [12] ukayakora buri munsi uhereye saa 6-6 z’umugoroba ukaba wayakora umwaka [1] cyangwa ugakora amezi [6] byanze bikunze uzabona impinduka kubugingo bwawe ntabwo bihita bihinduka ako kanya,ahubwo ubona kimwe kimwe ku kindi kuko iby’umwuka ni Process Step by Step.

Usabwa kuba ufite NOTE BOOK ikayi yabigenewe wandikamo ibyo urota byose kuko hari igihe uzageramo ibyo warose cyangwa ibyo weretswe byose ukazabirebesha amaso yawe imbone nkubone aho niho uzamenya yuko burya koko Uwiteka yabanaga nawe kandi ko ajya akuvugisha nibwo uzatangira kubona ko uruwagaciro imbere y’Uhoraho Uwiteka Imana ya bakiranutsi.Nta cyaha wakoze cyatumye Uwiteka aguciraho iteka ryo kuba mu bucyene budashira ahubwo inkozi z’ibibi nizo zakwibye umugisha wawe kuko Ijambo ry’Imana rivuga ko,Satani yazanywe no kwiba,kwica,no kuribmura!Kumenya ijambo riturutse ku Mana ridaturutse ku bana b’abantu,niryo ryonyine rishobora kugutabara ugakurwa mu menyo ya rubamba.

Ubu rero ntabwo mugifite ikibazo cyo gusobanurirwa inzozi cyangwa iyerekwa, kuko already Uhoraho yabahaye impano ikomeye yo kuba mufite Umuhanuzi ubasha kubasobanurira akababwira ubusobanuro bwabyo! Urumva ko Uwiteka yabitunganije mbere yuko mwibaza uko muzabigenza yari yamaze gutanga igisubizo cyibyo mwibaza kuko amenya byose mbere yuko bibaho.

Nuwiringira iri jambo ukarishyira mubikorwa ribasha kugufasha rikakugeza kubugingo buhoraho.Ibi byose mvuze haruguru uramutse ubyubahirije nta kabuza uzabona igisubizo ariko benshi bifuza kubyubahiriza ariko Satani akabereka ko nta mwanya bashobora kubona.

NB: Iyo winjiye muri izi gahunda, witandukanya n’idini kuko iyo ugiye mu idini bakwigisha ibinyuranye nibi tuvuze,kuko kubura mu idini biba ar’ikibazo gikomeye cyane ku bantu basanzwe bafite akazi keza kuko baba baragushyize mu mibare yo gutanga icya cumi 10%,ndetse uzabona kenshi baza kugusura bavuga ko wasubiye inyuma ndetse bashake kumenya gahunda zawe,tekereza rero nimba muri bo,haba harimo inkozi y’ikibi ikugendaho,urumva uzayikizwa niki?Murasabwa kugira ubwenge!

Gutunganya izi gahunda nukujya kure ya bantu ukabaho wenyine ukabanza gutunganya ibidatunganye kugirango ubashe kugera kurwego rugukwiriye.Ariko nutangira kubabwira gahunda zawe,sinshidikanya yuko batazabura ku kuvangira dore ko no muri iki gihe,abafarisayo basigaye barwanya inyigisho zitangwa kuri internet yego nta byera ngo dee!!! Ariko ntabwo mukiri abana bapfa kwasamira buri kintu cyose kibonetse.Ariko abanyerari badashaka gukurikiza ijambo ry’Uhoraho icyo risaba nta gushidikanya yuko nabo ubwabo batazabura gushyigikira inyigisho z’ikinyoma zigishishwa n’inkozi zikibi hirya no hino ku isi.

Satani ntabwo akangwa nuko wagiye mu bihugu by’Uburayi n’America,kuko ahongaho niho afite icyicaro gikuru ku buryo uhumanya ubugingo bwawe biramworohera cyane kuba yaguhumanya aho waba uri hose,nyamara we ugasanga yibereye muri Africa agakomeza kunezererwa mu mugisha wawe mu gihe wowe wagiye guhaha ikantarange ukabura ihaho kugeza nubwo usigara utagishobora kuba wagaruka iwanyu cyangwa ngo ubashe kuguma aho wagiye ugasigara hagati nk’urulimi ukabura epfo na ruguru maze umwanzi akaba arakubonye akakwishima hejuru ubundi ukabaho ubuzima bwa maganya abo ubyaye nabo bakabaho ubwo buzima.

Urasabwa gukora amahitamo,either uhitemo Uwiteka Imana ushake mu maso he,cyangwa nawe winjire mu nkozi z’ibibi utangire uhumanye ubwoko bw’Imana usigare utegereje kuzacirwaho iteka.

Kuko ubu ibintu byarasobanutse cyane Satani arakora kumugaragaro ndetse abashaka kumenya ibiro bye aho akorera twabarangira ko afite ibiro bikuru mu gihugu cy’IBABYLON mu murwa mukuru witwa SHUSHAN akaba akorera muri hotel yitwa SERENA niho bafite urusengero ndetse winjiyemuri google.com ukandika adderess of ILLUMINATI ubasha kuzibona ubwo rero ureke guhera hagati nkagati hashinze mu Nyanja hitamo Uwiteka Imana kuko niwe uzakugirira umumaro ndetse azaguha ubugingo buhoraho.

Gahunda ze zaba zikunaniye, ubwo wakwigira kwa Satani kuko yanashyizeho na tel Number’s zo guhamagara ahasigaye uve mu bantu b’Imana aho kwirirwa uteza waraza cyangwa wemere ukizwe ushake mu maso h’Uhoraho uhangane nabakurwanya Uwiteka azabana nawe kuko uko niko yavuze!Reka mbashimire mwebwe mwese mufite inkovu za Kristo mu mitima yanyu yuko muzakomeza kurwana intambara nziza kuzageza igihe muzazineshereza maze mukimana ingoma na Kristo umwana w’intama w’Imana.

Abezwa bakomeze kwezwa,na bakiranirwa nabo bakomeze gukiranirwa,kugirango ibyivanze byivangure, abantu bave murungabogabo abashaka Imana bamenyekane, nabatayishaka nabo bamenyekane, maze turusheho gukorera Uwiteka Imana ya bakiranutsi.Urasabwa kwizera iby’Uhoraho akubwiye cyane cyane ibyo anyujije mu iyerekwa cyangwa mu nzozi kuko nutabyizera ntuzashobora guhangana n’inkozi z’ibibi kuko iyo niyo (spiritual procedures) ntayindi uzabona isimbura iyo yindi.

Reka nizere yuko muri buhabwe umugisha mwebwe mwese dusanzwe dufatanije umurimo wo kwizera Imana ikiranuka Uwiteka abagirire neza kandi abahe umugisha w’ijambo rye kugirango urusheho gukomera mu ijambo rye kugirango mu gihe gikwiriye muzabashe kungura benshi bazaba bakeneye kugirirwa Ubuntu mwagiriwe.

Ijambo ry’Uhoraho rikomeza kunzaho maze rirambwira riti, mwana w’umuntu,dore ubwami bw’umwakagara buraremerewe cyane kubera ikibazo cy’ubukungu kibageze aharindimuka kuko ingabo zitagishobora kuvurwa kubera ikibazo cy’imiti yabuze!Nerekwa umwakagara yibaza aho yakura miliyoni $10 zokugura imiti ariko akahabura.

Kandi akaba adashobora gukora kuri konti ye,ayo yasahuye igihugu yose akayibikaho.Maze ndabwirwa ngo,umwami w’abakagara yabaye nkumubyeyi wibye ibyo abana be bamugeneye (kwiyiba) yamara kwiyiba akongera gukenera gukoresha ibyo yibye afasha abana be.

Ndabwirwa ngo umwakagara yaribye kandi yarisangije ntiyigeze agira uwo ahaho cyangwa ngo basangire ku buryo aramutse agize akibazo nibura abe yabona uwamuguriza kuko yizamuye cyane maze abona yuko byose azabyishoboza.

Ubutunzi bwaramubeshye cyane abona yuko yarangije kugera aho yagombaga kugera nyamara ntiyigeze amenya yuko ubutunzi Uwiteka ajya abwambika amababa igihe cyabwo cyo ku kuvaho burabura amababa yabwo bukaguruka bukigendera ugasigara uyakanuye usa naho utabwigeze nyamara warusanzwe urigikomerezwa mu isi ya bazima.

Nongera kwerekwa urubyiruko rugizwe nabasore gusa, abakobwa bari 2% bo murwagasabo, ko bagiye gukoreshwa ikizamini cyo kwinjira muri Kaminuza kugirango bemererwe kwinjira mur’iyo Kaminuza batangire kwiga.

Kuko ibibazo babajijwe byari ibibazo byoroshye ndetse bemererwa no gukopera ariko biranga batsindwa icyo kizamini kuko bagikoreraga kuminota [4]; gusa ibibazo byagaragaye ko bitoroshye kuko nibibazo bari barize ariko ikibazo kikaba ari uko batigeze babyitaho ngo batekereze yuko bishobora kuzabazwa mubibazo bazabazwa binjiye Kaminuza.

Mbona abanyeshuri bose ikizamini bagitsinzwe, kuko igihe bari bahawe bagombaga gukoramo icyo kizamini kibarangiriyeho kuko bari basigaje iminota [2]; kandi bari bahawe iminota [4]; gusa!Ahasigaye bakamburwa impapuro bakoreyeho ikizamini mbona batangiye gukopera bakoresheje computer maze ndabihorera ngo ndebe amaherezo yabo kuko igihe cyari kigiye ariko bagira ibyago amashanyarazi ahita arazima ako kanya.

Maze ijambo ry’Uwiteka rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore urubyiruko rwo muli gakondo rwabayeho rusuzugura ijambo ry’Uwiteka yavugiye mukanwa kabahanuzi none bagiye kugubwa gitumo bahure nakaga gakomeye cyane ku buryo batazabasha kwikura mubibazo bagiye guhura nabyo!

kuko banze kwita ku byo Uwiteka yavuze ubwo bari bagifite akanya ko gutega amatwi n’umwanya uhagije kugirango babashe kwitegura ahubwo babayeho bumva ko,ibihanurwa bitabareba habe na gato kuko babifataga nkumugani ucibwa kumanywa yihangu aho gutegereza ijoro abantu baryamye ahubwo ugacibwa kumanywa kandi kizira niko Uwiteka avuga.

July 14, 2016 njyanwa mu iyerekwa mbona abanyarwanda bavanze n’AbanyaKenya,bahunga ariko batazi aho bahungira kuko inzira zose banyuragamo bahunga,zabaga zubakishije ibikuta.Mbona basa nabamanuka berekeza mu Bugezera kugirango banyure mu gihugu cy’ISAMARIYA,ariko naho bahasanga hubatse igikuta kirekire kandi cyigari.

Maze nitegereje mbona Umulinzi Mukuru w’Ibyasezeranjwe aje aturuka hakurya maze mubaza amakuru yamashira kinyoma aho ijoro rigeze,maze arambwira ati,ijoro rirakuze kandi burenda gucya kuko umuseke umaze gutamiliza kandi inkoko zikaba zimaze kubika bivuze ngo”bwari bwije ndetse hijimye cyane,ariko noneho,bugiye gucya kuko bwigize kwira buracya uko niko Uwiteka avuga.

Ijambo rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore abanyamahanga bari murwagasabo,banejejwe ni uko bafatanije n’umwakagara gusahura igihugu,ndetse barwanya ijambo ry’Uwiteka ryahanuwe n’abahanuzi nibo usanga barimo kwigisha amahoro kurusha banyiri gakondo.Nyamara ubwoko bwanjye bwahungiye mu bihugu byabo,nta mahoro bahagirira nk’uko bo,bagiriye amahoro n’umugisha muri gakondo ya bakiranutsi.

Umwakagara igihugu yarakigurishije agiha abanyamahanga acyambura bene cyo, niyompamvu imbabazi z’Uwiteka zizababa kure kubera guca imanza zibera bakirengagiza abene gihugu ari bo bene gihugu.Bagaca imanza zibera mu bacika cumu rya genocide, imfumbyi,na bapfakazi bakaba barabuze cyivurira kugeza na magingo nubu bakaba baheze mu gihirahiro niko Uwiteka avuga.

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane,maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,burira ubwoko bwanjye ububwire uti,Uhoraho yumvise kurira kwanyu,kandi yumvise gutaka kwanyu,gutinda ntiyatinze,ahubwo yashakaga yuko ibyaha by’umwakagara byuzura umujinya w’Uhoraho kugirango ubwo azamanuka atazibuza kugira nabi yagambiriye kuzagirira umwakagara kuva cyera akiremwa munda ya nyina kuko yavukanye gukiranirwa.

Dore abatakambiraga igihugu nabo maze gucika intege,kuko biboneye gukiranirwa kumwakagara gukabije akomeje kugirira ubwoko bw’Uwiteka Imana ndetse akongeraho gukubaganira Uhoraho akamusuzuguza imbere ya mahanga akamwandagaza akibagirwa yuko ari we wamuremye niko Uwiteka avuga.Nuko rero kuko atagiriye imbabazi ubwoko bwanjye,ntiyibuze kugira nabi yagambiriye mu mutima we,nanjye Uhoraho sinzibuza kumugirira nabi kugirango amenye yuko mu Ijuru har’Imana ica imanza zitabera kandi ishobora byose niko Uwiteka avuga.

nccleon@gmail.com Save

Save

Save

Save

Save

Save

Save

Save

Save

RELATED ARTICLES
- Advertisment -
Google search engine

Most Popular

Recent Comments