HomeNewsMurwigere murangize murunsubize!!! (Rwigere urumpe)!!!

Murwigere murangize murunsubize!!! (Rwigere urumpe)!!!

 

July 3,2016 njyanwa mu iyerekwa mbona Inyoni iteye nk’inyange ariko yo,ikaba ifite ibara ryirabura,mbona iyo nyoni yoherejwe n’inkozi z’ibibi yatumwe kuza kugenzura gahunda z’umugaragu w’Uhoraho maze nimara kuzigenzura,ihite iziburizamo.Imaze kubona yuko nahishuriwe ibyayo,ihita iraguruka yerekeza mu Nyanja.Bisobanura gusubira mu isi aho yaturutse yoherejwe n’inkozi z’ibibi.

Nkomeza kwerekwa cyangwa guhishurirwa ibintu bitandukanye bijyanye nimikorere yabadayimoni boherejwe kundwanya nyuma yo gushyira ahagaragara ishimwe ry’imilimo Uhoraho ya nkoreye.

Mbona bohereke umudayimoni wo mu bwoko bw’inyoni yororwa yitwa imbata,uwo mudayimoni ubusanzwe ashinzwe gutotoza abanyamasezerano,mbona atangiye kudondagura (PEEK) ku isooko y’umugisha.Maze mbona ukuboko k’Uwiteka Imana kurambuwe maze gutangira kumishagira umuriro waturuka muri pipe line nkizana amazi maze abo bazimu baraneshwa.

CobraMbona kandi inzoka ndende cyane iza yomboka gahoro gahoro kugirango inshinge ubumara bwayo,nerekwa na none kwa kuboko nabonye mbere kongera kurambuka gufashe umuhoro cyangwa umupanga maze gutema za ndimi za ya nzoka zicikamo kabili ntiyaba igishoboye kunshyiramo bwa bumara bwayo.Inzoka isobanura uburyarya,ubugome,uburiganya ubwicanyi.

Nongera kwerekwa mbona ndi mu bwato buri mu Nyanja ubwo bwato bwari butoya mbona hari ubundi buri kure cyane ngenda mbusanga maze mbugezeho mbona ni bunini cyane bwabundi bakoresha kuroba mu Nyanja nini cyane butwarwa numuyaga maze nkurwa muri bwa bwato butoya nshyirwa muri bwa bundi bunini (ubwato busobanurwa gutabarwa) inyanja isobanura isi.

Ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu,ibyo byose weretswe bihishura imigabo nimigambi byabadayimoni bakurwanya kuko wakomerekeje cyane imbaraga z’umwijima kubera ijambo ugeze ku bwoko bw’Uwiteka Imana ya bakiranutsi.Komera shikama kuko Uhoraho ari kumwe na we uko niko Uwiteka avuga.

JezebelIjambo ry’Uhoraho ryongera kunzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore inkozi z’ibibi zarakaye cyaen kubera ubuhanuzi washyize ahagaragara cyane cyane Umwamokazi Jezebel dore yakabukiye za magigiri azinwira yuko zananiwe gukora aka(kuguta muri yombi) maze bahita bemeza uburyarya nuburiganya bwo gukoresha abazungu kugirango bakwandikire bitwaje ijambo ry’Imana kuko bamaze kubona yuko ibyo gukoresha abirabura byananiranye maze babone uko baguta muri yombi 0 Uhoraho akuburiye.

Ubutumwa ejo washyize ahabona bwo ku wa 02 Nyakanga 2016 bwabateye ubwoba cyane kandi bwabahagaritse umutima bikomeye cyane kuko nimba hari abantu bemera ubuhanuzi wandika nizamagigiri kandi zizi yuko iby’uvuze bisohora none ngo mbere yuko bibasohoraho,bakwuye kubanza kuguca igihanga kugirango utazasigara ubishima hejuru wemeza ibyahanuwe niko Uwiteka avuga.

FBINuko rero mwana w’umuntu witegure yuko ugiye kwandikirwa na bantu batandukanye kandi bose bazaba ari bamagigiri bagiye ku kugendaho wagirango wahindutse umuhanda wa kaburimbo.Ariko bibagiye yuko Uhoraho yakugize magigiri we wo kurwego rwa Federal Bureau Intelligence FBI kurwego rw’Isi buriya koko babona imigambi yabo ishobora kubahira?Niko Uhoraho avuga.Iyo baza gusanga ukunda intonorano byari kuba byumvikana ariko mu gihe wanyuzwe nijambo ry’Uhoraho kandi ukaba wiringiye ibyasezeranijwe by’ijambo ry’Uwiteka Imana yakuvuzeho nta kindi cyaba gisigaye kugirango babashe kugera kumigambi yabo niko Uhoraho avuga.Dore bagiye kongera kuguhagurukira ariko nta cyo bazageraho kuko uwo ukorera arumunyembaraga nyinshi ziruta iza bana b’abantu bityo rero ntazakundira ubugingo bwawe yuko burimburwa numurimbuzi kuko yagukunze akakumenya mu izina akaguca imanzi mu kiganza (Isaya 49:16) ntabwo azakundira ibiganza byabo ko byashyikira ubugingo bwawe uko niko Uhoraho avuga.

Gen.GisaIjambo ry’Uhoraho rirambaza rti,mwana w’umuntu,ko mbona usuherewe bigenze gute?Ndasubiza nti,mbonye amabanga y’ikizimu.ati ubonye iki?Nti mbonye wa mwuka w’Inzika y’Inzigo z’abatutsi wateranye bari mu nama kandi iyo nama yariteranijwe na Gen.Gisa Fred Rwigema ari kumwe na Dr.Bayingana,na Bunyenyezi,NGUMBAYINGWE na bandi benshi bishwe bazira akarengane k’Umwakagara n’umwana w’Umusita.

Hanyuma?Hanyuma mbona bicaye kumeza ndetse na Col.Karegeya nawe yarahari,hamwe na Col.Rose Kabuye nawe yarahari kandi iyo nama bayikoreraga muri gakondo ya bakiranutsi.Nuko ndahaguruka mbahagaragara imbere yabo ndababwira nti,iyi nama niyokugabana umugati natwe mugomba kuduhaho kuko simwe mwenyine mwarwaniye igihugu.

Ubwo ndamanuka nsubira kumulimo aho nari nibereye h’Epfo gatoya muri gakondo ya bakiranutsi ndimo gukorera inzabibu za data.Ubwo bamanutse nkiyagatera njya numva ari ko bavuga,ubwo bagwa gitumo gitera bamufata mpiri maze bihimura ku byo yabakoreye byose bashira agahinda.Maze mbona isi yose ihinze umushyitsi bayoberwa ibibaye maze izina ry’umwakagara yari yarubatse risibangana burundu habe nuwakirazira ukomoka kurukiryi rwe warokotse!

Ubwo abanyantegenke dufashe utwangushye twerekeza ikantarange hatagira kirazira,dutangira kuzirura ibyaziraga kugirango tubone amaramuko.Maze ijambo ry’Uhoraho rikomeza kumbaza riti,hanyuma se amaherezo yabaye ayahe?Ndasubiza nti,amaherezo yabaye nkaza hene zagiye umuti wa mperezayo na bugingo nubu zikaba zitaragaruka.Nanjye ndabaza nti,mbese buriya nyuma y’umwakagara hari abantu bazongera guhemuka?Ijambo rirambwira riti,mwana w’umuntu,umuntu ni umuntu,wowe bitegereze uzabirebesha amaso yawe kuko abahemukiwe muri 1959 se sibo bagarutse bahemukira bagenzi babo.

AERGAbo Uhoraho yakirishije ukuboko kwe kwera,muri 1994,sibo bidamarariye uyu munsi bavuga ko batabawe na maboko yabo kandi ko Umwami wa bakagara ari we wabatabaye ndetse nta bwo batinya kubihamya mu ruhame na za video zirahari.Umuntu n’umuntu wowe tegereza mugere muri gakondo maze wirebere uko zambarwa.Abo yahaye amata nibo bamugambaniye,abo yakijije indwara zabo ni byaha byabo nibo bamubambe ubwo se uravuga iki koko.Erega uracyari umutesi ninayo mpamvu Uhoraho ajya alinda ubugingo bwawe kuko yakubonye ko utazi abana b’Abantu abona ko bazarimbura ubugingo bwawe none nyuma y’ubutayu na nubu uracyateta?

Nuko nkomeza kuganirizwa cyane n’ijambo ry’Uhoraho,mbona za magigiri zirimo zogera ku karubanda zambaye ubusa!Gukorwa nisoni ariko mbona zitekereza cyane ibigiye kuzibaho mbona zikoze imibare myinshi yitwa triangle na Cosines ariko zibura igisubizo mbona ziramanjiriwe mu maso habo hacuramwijima kandi izuba ryaka kumanywa yihangu.

Nuko ijambo ry’Uhoraho ringarukaho rirambaza riti,ubonye iki?Ko mbona nawe bisa naho bikuyobeye ukaba ushaka kugirira imbabazi abatazikwiriye.Mu bwira ibyo mbonye maze arambwira ati,niko bijya bigenda ku isi ya bazima kwiringira umuntu kandi afite iherezo u isi niko bemera niyompamvu musabwa kwiringira Uhoraho kuko yitwa nyine Uhoraho kandi akaba azahorarho abamwiringiye ntabwo bazakorwa nisoni ziteka ryose uko niko Uhoraho avuga.

DodosUbwo mbona b’Abatutsi batwirukanye muri gakondo bahise bayifata nta nubwo biriwe barwana kuko bari bayobowe n’Intwari yitwa Gisa Rwigema wishwe ageze ku iriba rya maze meza afutse atangiye kunywa ngo atsinde inyota Col.Dodos Twahirwa aba amutamitse umutamiko mu nkanka ahita amufata mu ngoto amuziza ubugwaneza no kugira neza yavukanye amucira ho iteka sijye wahera.

Ijambo na none riragaruka riti,mwana w’umuntu,dore Uwiteka yakugize umucamanza wa bari mu isi ya bazima uhereye muri gakondo ya bakiranutsi.None burira ubwoko bw’Uhoraho ubabwire ngo,biranditswe ngo,uwicisha inkota niwe nawe azicishwa iyindi,iryinyo ku ryinyo ijisho ku jisho umuhoro ku muhoro nta mwana nta nigiti uko niko Uhoraho avuga.

InkotanyiNjyanwa mu iyerekwa mbona ingabo za RDF,zahoze ar’iza APR,mur’izo harimo izakubiswe agafuni ariko zanga gupfa bajugunya imirambo maze za batayo zaturutse inyuma zije zitoragura uwari umurambo zisanga ari muzima.Nuko barabatsindagiza barabavura bahinduka bazima bakomeza imirimo yabo.

Icyaje kuntangaza ni uko ababakubise ifuni baje kwisanga bakorera hamwe muri batayo imwe.Icyo ubuyobozi bwakoze ni uko bahise bazamura mu ntera uwari yahawe itegeko ryo kumukubita ifuni kugirango azajye ahora amuyobora maze uwakubiswe ifuni atazigera amunyuraho akazihorera.

Igihe kigeze cy’uko inzika z’Izingo z’Abatutsi kigeze,mbona za Nzika zose zirazikutse icyarimwe,abakubiswe agafuni ntibapfe baba babonye umwanya wo kwihimura kuri bashebuja babakuse ifuni ntibapfa.Ibyo byabereye mu ishyamba ubwo inkotanyi zaraharaniraga gufata igihugu ngo zibone igihugu zibeshya ko zirwanirira Nyir’uRwanda Umwami Kigeli V Ndahindurwa.Nuko mbona abahawe amabwiriza yo kwica bakayubahiriza bakaza kugororwa kuba indakoreka z’umwakagara mbona bahagaritse umutima kuko imanza zabo zari zimaze gucibwa imbere y’Uhoraho Uwiteka Imana ya bakiranutsi.

Ndabwirwa ngo«andika iby’ubonye,maze ubabwire ngo,ijisho ku jisho,iryinyo ku ryinyo,umuhoro kumuhoro kuko uwicishije inkota nawe niyo azazira uko niko Uhoraho avuga».Ubwo mfata intwaro yanjye nahawe n’Uhoraho ntangira kwandika ibyo mbonye dore ko ari wo murimo wanjye nahawe n’Uhoraho ngo uzankorera umurimo wo kwandika no gutunganya inzira z’abakiranutsi banjye.Numva ntagajwe n’ukuntu Uwiteka akurikirana buri kantu kose.

LawMaze ijambo ry’Uwiteka rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore inteko yo mu Ijuru yarangije urubanza rw’umwakagara hamwe ni nkozi z’ibibi zose zakoreye ubwoko bw’Uhoraho Uwiteka Imana ya Abraham,Issac,Yakobo na Majeshi Leon.None kuko Uhoraho yaguhaye umulimo wo kuba umwanditsi w’Uwiteka,haguruka wandike ndabizi neza ko unaniwe kandi urushye ariko humura dore siwowe wenyine unaniwe ahubwo murarushye cyane kandi murushye muri benshi cyane uhereye k’Umwami w’uRwanda utegereje isezerano imyaka [56] ntabwo ariheba aracyafite ibyiringiro by’uko Uwiteka atazabura kumugirira neza nk’uko yabivugiye ukanwa k’umugaragu w’Uwiteka Imana ya bakiranutsi uko niko Uwiteka avuga.

Bwira ubwoko bwanjye uti,Uhoraho aravuze ngo,«agiye kubaruhura vuba cyane bidatinze kandi muzabona gukiranuka k’Uhoraho Uwiteka Imana ikiranuka»babwire bihangane uhereye kuri wowe kuko unaniwe cyane kubera inkozi z’ibibi zigenza ubugingo bwawe kandi akaba ari nta muntu ukwitayeho ariko hariho abo nisigarije bagufashije guhangana n’ubutayu uramenye abo bantu ubandike mu gitabo cy’urwibutso kugirango ubwo uzagera muri gakondo yawe naguhayeho umugabane uzabibuke ntuzagire numwe wibagirwa kandi ibyo ubikorane umwete wose kuko ndumva imihindo y’Uhoraho iturutse mu burasira zuba bw’Uhoraho ikataje ije gutabara ubwoko bw’Uwiteka Imana yawe.Ntutinye kandi ntugire ubwoba kuko Uhoraho ari kumwe nawe kandi yarirahiye avuga yuko azakugirira neza isi yose ikamenya yuko wakunzwe n’Uwiteka Imana ya bakiranutsi uko niko Uwiteka avuga.

Mwana w’umuntu,burira ubwoko bw’Uwiteka Imana uti,yemwe abasigaye muri gakondo,dore imvura irakubye kandi izanye umulindi ukomeye cyane,none abadafite umutaka bishakire umutaka wo kwitwikiriza kuko iyo mvura igiye kugwa izamara iminsi [3] igwa amanywa ni joro ikazanyagira abantu benshi cyane bahinduye ijambo ry’Ubuhanuzi kuba nayubu!

Bigeze ya masaha ya nimunsi akazuba ka kiberinka kageze mu marembera,nsubizwa mu iyerekwa igitaraganya maze nerekwa amanama menshi cyane anyuranye ndetse atandukanye arimo gukorerwa mu isi ya bazima.Inama za mbere zari iz’ibihugu bikomeye birimo kwiga uburyo bwa vuba na vuba bwo gukuraho umwakagara izindi nama n’izabarepubulike barwanya ubwami bw’uRwanda bagashaka kwima ingoma babugendeyeho.Abarepublike barimo kwibaza uko bigiye kugenda ubwo Umwami azaba amaze kwima ingoma ese bazabigenza gute!!!

QueenNerekwa batanga ibitekerezo byo gukwirakwiza ibihuha hirya no hino ko ubwami bw’uRwanda Atari constitutional Monarchy ahubwo ari traditional Absolute.Maze bose abari mur’izo nama bemeza yuko icyo gtekerezo ar’ukuri,ariko undi avuga ko nubundi bari baratangiye icyo gitekerezo kandi ko bamaze igihe bakijyanye mu bwami bw’UBWONGEREZA (UK) kuvuga ko ubwami bw’uRwanda bushobora kuba nkubw’Uganda.

Ariko numva bavuga ko,gishobora kuba kitarakiriwe neza bityo bakaba nta byiringiro babifitiye kandi bakwiye kurwanya icyo gitekerezo hakiri kare maze Umwakagara yavaho hagasuburaho rrepubulika itemewe namategeko.Icyo gitekerezo kikaba gihuriweho na bahutu bingengabitekerezo hamwe na batutsi binda nini badashaka ko gakondo yagira amahora ngo intambara zicike muriyo ahubwo ko bazahora baryanisha abaturage maze bikababera umugati uzahoraho.

Mbona ibihugu bikomeye biyobowe na barutuku bakomeye nabo babuze ibitotsi bataryama habe no kwiyegeka nagato,mbona barimo kugenzura nimba muri gakondo harundi muntu washobora kuyobora abanyagakondorero baburagijwe amahoro nudutsiko twabarepubulike babujije amahoro ariko habura numwe bashobora gufataho umwanzuro ngo abe yagirwa umuyobozi wa gakondo kugirango agaruze ituze muriyo.Nerekwa na none hafatwa umwanzuro nkuwa mbere wari warafashwe hemezwa ko Rukara Rwigisage rubundiye mu ishyamba ko ari we Uhoraho agiriye ikizere cyo kuyobora gakondo ya bakiranutsi.

Ibyo bajya kubyemeza ni uko bari bafite ibinyemetso simusiga by’impapuro zibigaragaza yuko yasabye ubwigenge kandi icyo gihe ari naho yahinduye ubwami bukava muri absolute Mnarchy bukajya muri Constitutional Monarchy.Ibyo byose bamaze kubigenzura basanga nta kuntu bakwemeza icyifuzo cy’Ababiligi basabaga ko hakomeza republika itemewe na mategeko.

Ubwo icyo cyemezo kimaze kwemezwa gutyo,mbona umwuka w’Inzika y’Inzigo ya barepubulike ucitse intege,kandi bamenyeshwa yuko byananiranye yuko repubulika itemewe na mategeko yakomeza kugirwa ishingiro ry’Ubuyobozi bw’abaturage.Nuko mbona izo nama zikomeza noneho zihindura igitekerezo zitangira kwiga uburyo Umwami namara kwima ingoma bazahita batahuka bagasaba yuko imitwe ya mashyaka ya politike bahagarariye yashyirwa mu intekonshinga mategeko bityo bakabasha kugira uruvugiro mu butegetsi bw’abaturage.

Numva uvuga ati,ariko nubwo bimeze gutyo,mumenye yuko,ubutegetsi bwose bugiyeho nyuma y’intambara zabanyagitugu,utegeka niwe ushobora guhitamo abo akorana nabo kugirango hategurwe amatora ya ministiri w’intebe cyangwa prezida uzasibura ugiyeho byagateganyo.None mu menye yuko ubwami bugendera ku itegekonshinga Atari ubutegetsi bwagateganyo,kandi nibwo buhitamo ntawubugishije impaka cyane yuko twebwe abarepubulike twagize amateka mabi twananiwe gushyiraho urufatiro rwa mahoro no kubanisha amoko yombi atavuga rumwe ahubwo tubihindura politike ngenderwaho.

rpfNuko ijambo ry’Uhoraho ringarukaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,byakomeye cyane abarwanya ubwami bwimitswe n’ijambo ry’Uwiteka kababayeho babuze ibyuma n’intama.Bagire inama bace bugufi bashyigikire Umwami kuko ariyo nzira yo nyine basigaranye yazabageza kumugati bashakisha inzira z’ikinoma.Byaba atar’ibyo bibagirwe inzira zikinyoma kuko zitagira amahaho ngo n’intebe ya cyo irambe ubuzira herezo uko niko Uwiteka avuga.Ndabwirwa ngo,mwana w’umuntu,dore izo nzika zose zishyizweho ishyerezo n’Uhoraho Uwiteka Imana ya bakiranutsi kugirango abazarokoka bazabahe mu mahoro atangaje uko niko Uwiteka avuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona inzara ikomeye cyane yazengereje abatuye gakondo ya bakirautsi,mbona bafata urugendo rule rule kujya guhaha ihaho bakazagarukana ihaho haciyeho iminsi itari micye.Nuko mbona ibyari byiringiro by’umwakagara mbona bihindutse umubabaro nurukoza soni mu isi ya bazima.

Nuko ijambo ry’Uhoraho rikomeza kunzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,ibyahanuwe mu gice cya [1-3] byose bikoze umurimo wa byo,kuko inzara nimwe mu bimenyetso bikomeye byahanuwe yuko izabaho ikazazengereza abahatuye mbere y’ikurwaho ry’umwakagara ku ntebe ya bukunzi kugirango abantu bamenye yuko Uwiteka ari we wavuze!Uko niko Uwiteka avuga.

Abarozi TzIjambo rirakomeza riravuga riti,dore inkozi z’ibibi zo muri gakondo cyane cyane izabagore b’Abakagara zishinzwe guhumanya abantu(Abarozi kazi) zikozwe nisoni Uwiteka agiye kuzishyira ahagaragara kubera ubugizi bwa nabi bahora bakorera ubwoko bw’Uhoraho.Kandi ubutunzi bwabo buzaribwa na bataraburuhiye kugirango bamenye yuko umugisha uturuka k’Uhoraho kandi ko uwo atashatse kuwuha aruhira ubusa nkurara yijuse akabyuka ashonje uko niko Uwiteka avuga.

Mbona ku buryo butunguranye ko umwakagara bamukujeho ikoranabuhanga,mukanya ko guhumbya,hacura umwijima wicuraburindi waguye gitumo abatuye muri gakondo.Mbona za mudasbwa zose zizimye ntizaba zicyongera kwaka cyangwa gukora, bazazizimisha bakoresheje ikoranabuhanga ryitwa “SHUTDOWN REMOTE CONTROL”,maze umuntu wese ugerageje kwatsa aho kugirango yake ahubwo umwijima ukarushaho kwiyongera.Maze ijambo ry’Uwiteka rirambwira riti,mwana w’umuntu,wibagiwe yuko wahanuye mu gice cya [1-3] ni cya [4] cy’ubuhanuzi yuko umwakagara azarashishwa ikoranabuhanga maze za mbaraga yari yiringiye zikaburizwamo?Uko niko bigiye kugenda kugirango ijambo ry’Uhoraho rikore umurimo waryo maze bimenyekane yuko iajmbo ry’Uhoraho ryali ukuri niko Uwiteka avuga.

Kwiheba.kagameUmwakagara namara kubura umucyo,agashyirwa mukangaratete akibera mukato kawenyine igice kimwe cye cy’imbaraga ze,kizaba kirangiye!Ubwo bivuze ko,nta gutumanaho cyangwa kuvugana hagati ya batuye gakondo uwo niwo mwijima wa mbere uzaba winjiye kungoma y’umwakagara aho azaba atabasha kuvugana nuwari we wese akazibera mu mwijima aho niho azaba atangiye kwinjira iwabo wa twese kandi akiri mu isi ya bazima.Azicuza bitagishoboka kubabarirwa uko niko Uwiteka avuga.

Icyo gihe ahari umunezero,hazahinduka umubabaro,ahari umubabaro hahinduke umuzero.Bazifuza guhisha amaso yabo iby’ijambo ry’Uwiteka rya hanuye ariko ntabwo bazabibona ahubwo amaso yabo azarebesha imbone nkubone amaso yabo ibyahanuwe nijambo ry’Uhoraho maze bifuza kwipfira igihe kitaragera.Isi yose izahamya yuko Uwiteka ari we Mana kandi nta gihugu na kimwe kizibwira nibura kujya gutabara kuko umwakagara yavuze yuko yihagije,bityo abaturanyi bazavuga ngo ahuuuuuu!!!!!! Uwahoraga aduhoza ku nkeke turamukize!

EAC MapAkarere kazaririmba,ibirwa bizacuranga,intara zigubwe neza,inyoni zitambagire,inyamaswa zibyinagire,imisozi izakurwa ahayo no guhamya yuko Uwiteka ari we Mana.Umuyaga uzahuha uturuka iburasira zuba kugera iburengera zuba,ntawuzawutangira kuko uzaba unejejwe no kugira neza k’Uwiteka Imana ya bakiranautsi.Icyo gihe imbaraga z’inkozi z’ibibi zizaba zizahishwa mu gikombe cy’Uhoraho kugirango abazaba bazamuka imisozi banayimanuka batazahura nikirogoya uko niko Uwiteka avuga.

Odette2July 4, 2016 Ijambo ry’Uhoraho rinzaho maze rirambwira ‘riti,mwana ,wihangane kuko uwahoze ari madamu waje kugusiga mu gihugu cy’ubutayu akaza guhinduka umwe mu baguhiga nk’uko ijambo ry’Uhoraho ryavuze y’itaby’Imana.Dore umuryango we wateranye bagiye gukora inama yo gushyingura maze basaza be bakurakariye cyane wagirango ahari ni wowe wamwishe kandi azize kutumvira ijambo ry’Uwiteka kuko mu maze kugera mu butayu bwa Uganda Uhoraho yavuze yuko naramuka asubiye inyuma azagwa muri gakondo ya bakiranutsi none niko bigenze barakuziza ubusa kuko ntaruhare wabigizemo ngo urimbure ubugingo bwe ahubwo azize kwifatanya n’inkozi z’ibibi ngo ararengera ubwami bw’umwakagara uko niko Uwiteka avuga.

Uwo niwe wari inzira ya za magigiri none urutoto rwabaguhigaga rurarangiye niko Uwiteka avuga.Kuko ntawuzaguhiga uzagira amahoro kuko ntawe wahemukiye kandi ntawe ufitiye umwenda kandi umulimo ukora n’umurimo w’Uhoraho abakurwanya rero barwanya ijambo ry’Uhoraho,bakarwanya Uhoraho imbone nkubone ntabwo bazagira amahoro habe na gato ahubwo bazahangana nawe nibamurusha imbaraga ubwo bazarimbura ubugingo bwawe ariko nibatsinda azabarimbura burundu bibagirane uko niko Uhoraho avuga.

nccleon@gmail.com

 

Save

Save

Save

RELATED ARTICLES
- Advertisment -
Google search engine

Most Popular

Recent Comments