HomeInte'lNiki cyaba cyihishe inyuma y’ubwoba umwakagara afitiye Nyir’uRwanda?

Niki cyaba cyihishe inyuma y’ubwoba umwakagara afitiye Nyir’uRwanda?

Amakuru akomeje kugera ku kinyamakuru inyangeNews avuga yuko ngo umwakagara akomeje kugira ubwoba bwinshi kandi akaba atagisinzira ngo kubera yuko yumva ntamahoro yagira Umwami w’uRwanda Kigeli V Ndahindurwa akiri hanze y’uRwagasabo.Biravugwa ko adatinya RNC,ngo ahubwo atinya ubwami bw’uRwanda izo ni ngaruka zikinyoma cya Republika

Ngo arabizi neza ko azagaruka agasubira ku ngoma,uko niko Umwakagara aherutse kwibwirira inshuti ze zirimo Prof.Nshuti Manaseh ubwo yamusabaga igitekerezo uburyo bakora ngo bashobore kuganza Nyir’uRwanda ngo abe yataha nkabandi banyarwanda bose

Amakuru avuga ko inzu ya nyakwigendera Assinapol yashenywe kubera ko yitirirwaga Umwami w’uRwanda.Ariko kandi bagatera urujijo rukomeye cyane ubwo komisiyo yari iyobowe na Pastor Ezra Mpyisi yagiye kureba Umwami w’uRwanda mu mpera z’umwaka wa 2014 aho bagiye bitwaje amafoto y’inzu y’umuturage babwiye ko bazayikodesha bakamuha amafaranga y’ikirenga kugirango bayikodeshereze Umwami w’uRwanda Kigeli V Ndahindurwa.

Ubwo amakuru avuga ko bakimara kugera kuri Nyir’uRwanda aho yibereye mu buhungiro mu gihugu cy’America,ngo bamubwiye yuko iyo nzu ariyo bamwubakiye bamukangishaga amazu ukagirango ajya guhunga yagiye arara mu gihuru?Bamukangisha amafaranga ayo yasize muri bank z’uRwanda yari macyeye?

Amazu se yasize mu rwagasabo ubu akaba yarabaye imitungo ya FPR barayakodesha bakinjiza amafaranga ku kwezi ayo yose sa mazu?Imitungo se Mutara lll Rudahigwa yasize bakaba barayigaruriye iyo mitungo yose niyabo?Birumvikana biteye agahinda kuba igihugu kiyoborwa namabandi babicanyi inkozi zibibi zishinzwe kumena amaraso gusa gusa igihe nikigera amateka azabibabaza

Amakuru aturuka I Kigali aravuga ko umuturage wari yarabeshywe ko azakodesherezwa inzu ye bakiyicumbikiramo Umwami w’uRwanda,ngo ubu yagize ikibazo gikomeye cyane ngo yababajije uko azabigenza kuba inzu ye barabeshye ko bayubakiye Umwami w’Urwanda kandi ariye yiyubakiye

Uwo muturage akaba yibaza koUmwami w’uRwanda nataha dore ari hafi kongera kwima ingoma ku ntebe yabukunzi ngo afite ubwoba ko uwo muturirwa yazawamburwa kuko witiriwe Umwami w’Urwanda kuko leta ya mubwiye ko ari nzu bubakiye Umwami.Ngizo ingaruka zikinyoma zikorera mu butegetsi bw’igitugu.

RELATED ARTICLES
- Advertisment -
Google search engine

Most Popular

Recent Comments