HomeNewsJyewe Majeshi Leon,nabonye Uwiteka Imana abangisha impaka sinz'icyo bashaka!?

Jyewe Majeshi Leon,nabonye Uwiteka Imana abangisha impaka sinz’icyo bashaka!?

None se barashaka iki?Baranziza ko nabonye Imana bo bakaba batarayibona?Namwe munyumvire la!Wagirango haruwo nabujije kujya kuyireba!None se ni jyewe utanga Passport yo kujya mu ijuru?Ndangije ubutayu bwanjye mbukora bari bibereye mu bibanezeza none ngo barashaka kunyica se nabatwaye iki?Benibyo babyita ishyari!!??Jyewe Majeshi Leon,ndashima Uwiteka Imana ya bakiranutsi ko yakunze kundutisha abandi rwose si byo gushidikanya nabonye Uwiteka Imana ku buryo mbura namagambo nakoresha kugirango ibyo nifuza kumvikanisha kuri yo bidashoboka.Yewe nongeye kubisubiramo nabaonye Imana amaso ku maso.

Iyo wabonye Imana urumirwa!!!Nshatse kuvuga ko,wumirwa ubitewe ni uko ibyo waruzi bivugwa kuri yo,binyuranije ni byo ubona iyo umaze kuyibona cyangwa kuyigeraho.Biteye ubwoba cyane kubona Uwiteka ibyo yambwiye byose uhereye muri 1998 nta nakimwe ubu atarakora sinarinzi ko Uwiteka Imana akora gutya.

Nabaye umufarissayo wigisha amategeko kandi ntarayize usibye kuyafata mu mutwe uhereye mu bwana bwanjye.Nigishije kwizera nyamara ntazi uko kwizera icyar’icyo.Ariko uko ibyahumetswe nabahanuzi ndetse yewe nabafite imyuka yabadayimoni nabo ntibatanzwe nabwiwe intambara ikomeye nzacamo.

Mbwirwa itotezwa nzakorerwa n’umwakagara ariko ntaire icyo ageraho,ibyo byose byarabaye ninabyo bintera gukomeza kuyiringira no kuyizera ntabwo nzi impamvu yampisemo ikangirira ikizere kingana gutya bigeze ahangaha.Gusa nakuze niyumvamo gukunda no gukorera Imana kandi nkabikora nk’uko Umwami yesu yabikoraga.Uyu munsi niko bimeze abadayimoni baranyumvira sinjya njya impaka nabo ahubwo bakora ibyo mbategetse!!

Kubona Uwiteka Imana yarandize umwakagara,ikandinda umwana w’umusita biratangaje kuko isi yose yemera ko abo bagabo bombi bashatse ubugingo bwawe batabubura!Ariko se bitangaje kandi birashimishije kuba Uwiteka yarandinze amaboko yabagome birirwa bamena amaraso yabakomeye nk’umena amazi yo mu Iriba.Kandi abo ngabo niba twari tuziko badashobora gukorwaho bitewe ni uko bafite byose ariko bitagira Imana yo mu ijuru.

Wabonye aho ukora umurimo w’Uhoraho,akajya aguhemba buri kwezi kandi abaguhemba umushahara utabazi?Nabo batakuzi?Ndetse baba bagerageje kujijinganya Uwiteka akabutsa igitutu ngo nibakoherereza umushara wawe?Ikigaragara ni uko byazagorana ubwi tuzaba tumaze kugera muri gakondo yabakiranutsi kuba wambwira ngo wampemba umushahara buri kwezi kuko bidashoboka yuko wampemba umushahara ungana nuwo Uwiteka ahemba.

Kugirango ibi byose mbashe kubigeraho,nabanje gutandukana na bantu niringira Uwiteka wenyine.None abavandimwe bagutereranye,inshuti zikakwanga ngo nta mashuri ugira cyangwa nta kazi ugira ese wakora iki?Jye nashatse Uwiteka nirinda kumena amaraso ndetsee nanga ubugome aho buva bukagera nsigarana ikiraka cyo gushaka Uwiteka wenyine maze nawe angirira imbabazi aranyiyereka andutisha abakomeye cyane angirira ikizere ankuraho umuruho warunduhije anshyira mu bwiza bwe ari bwo bwami bwe,ikindi Majeshi nakwifuza kitar’ugukorera Uwiteka Imana yabakiranutsi nk’uko yabigambiriye kuva kera niki?

Yanciriye imanza zitabera,ampa ubutabera bunkwiriye angirira neza ankorera ibikomeye uziko har’ibyo dutekereza cyangwa twigishijwe batubwira ngo Uwiteka akora gutya na gutya,kandi atari byo!?Uwiteka ibiri ku isi byose ni bye abiha uwo ashaka akabyima uwo ashaka kandi iyo yagukunze aragutetesha akagukundwakaza abavuga bakavuga biratangaje kubona Gen.Jackson Nkurunziza hamwe na Nyiramongi Jeanette babasha kubona umwanya wo gutekereza ku muhanuzi Majeshi Leon ubwo se nkanjye intamenyekana bari kuzantekerezaho ryari abantu bafite za Tiriyari zirenga (3.5) koko bakantekereje?Ariko kuko ar’Uwiteka wabivuze yangize ubwoko bwe anshyira hejuru kugirango abishyize hejuru bacishwe bugufi bamenye yuko Uwiteka ari we Mana ya Majeshi Leon,Abraham,Issac,na Yakobo.

Reka abavuga bavuge bari kuzavuga ryari?icyangombwa ni uko ibyo bamvugaho bitancira urubanza kuko ntawe nacumuyeho yaba iyo mu ijuru sinayicumuyeho,yaba umwakagara sinamucumuyeho,yaba Umwami w’Urwanda sinamucuyeho none niki bambaza?Mundeke nishimire mu Mwami wanjye kuko agira neza kandi ineza nifuzaga niyo yangiriye nawe niwizera Uwiteka Imana yanjye azakugirira neza wumirwe ubure icyo wavuga mu bantu utangire gushakisha amagambo nkaya ngaya kubera kubura uburyo ninzira wavugamo Imana yawe ibyo yagukoreye aho akenshi bibwira yuko ushobora kuba ibyo wagezeho ko waba warakoresheje ubwenge ni mbaraga za muntu ngayo ng’uko uko niko Uwiteka ajya akora ntabidi bisobanuro umubona ya bona dore ko na mazina yose umuntu yakamwise barayarangije ariko sinabura kumwita “IMFURA” naho abatutsi baribeshye kuko bananiwe kubuhariza amahame yubupfura kuko ntamfura ihemuka.

RELATED ARTICLES
- Advertisment -
Google search engine

Most Popular

Recent Comments