June 25, 2017 njaynwa mu iyerekwa mbona muri gakondo ya bakiranutsi,mbona abanyarwanda bo mu bwoko bw’Abatutsi bajyanwa kumusozi wubatsweho ishuli ryo kwigisha ubwoko bw’abatutsi kubaha Uhoraho Uwiteka Nyiringabo.Mbona ko,abo banyarwanda bajyanywe mu ishuli ryo kwigisha abatutsi,mbona bahabwa abalimu bazajya babigisha ibijyanye no kubaha Uhoraho Uwiteka Nyiringabo.
Abo balimu ubuhanuzi bwagaragaje ko,bazaba bakarishye cyane,ku buryo bazigisha abo banyeshuli nta mikino izaba irimo.Ahubwo abazajyanwa kuri uwo musozi kwigishwa kubaha Uwiteka bakwiye kuba maso cyane kuko bazamenya yuko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo ari we Mana ya bakiranutsi uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuga.
Ijambo ry’Uwiteka rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,burira ubwoko bw’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo,uti intambara iraje kandi irabaye ku buryo bwihuse nkuko ijambo ry’Uwiteka Nyiringabo ryabivuze!Nuko reero abantu bakwiye kuba maso cyane kugirango batazacibwa ibihanga na bega kuko bamaze kugambirira gutangiza intambara bitwaje amatora badateze gutsinda,kandi nurwo rugamba bakaba badateze kurutsinda uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuga.
Nongera kujyanwa mu iyerekwa ku nshuro ya kabiri,maze mbona ibirimo gukorerwa mu isi ya bazima bitarebeshwa amaso y’umuntu.Nerekwa abakomeye mwisi ya bazima bakora inama ubutaruhuka cyangwa ubutitsa!Uko amasaha yarangiraga ninako inama zarushagaho kwiyongera bapanga kandi banategura uko bagiye gukuraho umwana w’Umwega wamaze abantu abagira ibitambo bye.
Kurundi ruhande ninako abega nabo bakoraga inama nyinshi zo guca ibihanga abahanganye nabo mu matora y’umukuru w’iigihugu ateganijwe taliki ya 3,4 kanama,2017 kugirango bimenyekane nimba Umwakagara akurwa ku ngoma,cyangwa niba akomeza kwima ingoma uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Nkomeza kwerekwa na none wa musozi wubatsweho amashuli yo kwigisha abanyarwanda bo mu bwoko bw’Abatutsi,nerekwa mbona uwo musozi hashyirwaho abayobozi bagiye guhagararira iryo shuli.Abahawe ubwo buyobozi na bantu bari barapfuye bongeye kuzuka(umwuka w’Inzika y’Inzigo)
Ijambo ry’Uhoraho rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore umwuka w’Inzika y’Inzigo wongeye guhagurukira ubwoko bw’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo.Kandi amatora y’umwakagara agiye gutangiza intambara ikomeye cyane kandi umwana w’umwega akaba adashobora kunesha cyangwa gutsinda urwo rugamba uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuga.
Nkomeza kwerekwa muri gakondo ya bakiranutsi,ko abanyarwanda bazajya gutora umukuru w’igihugu,bavayo bakaza bagahita binjira mu mazu bagakingaho ubudasohoka kubera gutinya intambara ikomeye cyane igiye guterwa n’uburiganya bw’Umwakagara kubera kurwanira ubutegetsi uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuga.
Nongera kwerekwa mu gihugu cy’ibabylon umukuru w’igihugu Uhuru Kenyatta Muigai abuza abanyagihugu bakora transport abatwara abantu nibintu kugirango badatwara abajya gutora abayobozi bakuru bigihugu kugirango umubare wabashaka gutora ihuriro rya politike NASA kuko ifite abantu benshi cyane mu murwa mukuru w’ISHUSHANA(Nairobi) kuko bahafite miliyoni 1.7 naho Jubilee ikaba ahafite ibhumbi 300 byonyine kugirango barebe yuko umubare wabashaka gutora NASA bagabanuke.
Njyanwa mu iyerekwa mbona Umuhanuzi afata urugendo yihuta vuba bishoboka mbona afashe imodoka yari imutegereje ariko iyo modoka yari iyo mu bwoko bwa matatu imaze gusa niyuzuye hakaba hari hasigaye imyanya [3] maze aragenda yinjiramo asanga umwanya we bawubitse kugirango imodoka itamusiga.
Maze ijambo ry’Uhoraho Uwiteka nyiringabo rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore igihe cyawe kirarangiye kandi kirasohoye kuko urugendo rwarangije kugera kumusozo kugirango winjire mu isezerano ry’Uhoraho Uwiteka nyiringabo nkuko Uwiteka yabigusezeranije uko niko Uwiteka Nyiringabo avuga.
Nerekwa Umwakagara ashaka kuburizamo amatora kugirango hataboneka ibizava mu matora hakamenyekana uwatsinze amatora y’umukuru w’igihugu.Maze ijambo ry’Uwiteka Nyiringabo rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore Umwakagara agiye guteza akavuyo abyitirira abatavuga rumwe nawe kugirango akomeze gutegeka kuko abona ko Uwiteka Nyiringabo amuhagurukiye akaba yaramuteje amahanga akomeye ku buryo nta nzira agifite zo kwiba amatora y’umukuru w’igihugu nkuko yarasanzwe abigenza ariko ibyo nabyo bikaba bitari buze kumuhira uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo niko avuga.





