Ibyo bibaye mu gihe hasanzwe hari icyuka kibi mur’iryo zinga bivanye n’agasomborotso ka Koreya ya ruguru yageregeje ibirwanisho by’ubumara kandi mu gihe Perezida Moon Jae-In wa Koreya y’epfo yitezwe mu cyumweru kiza kujya I Washington kubonana na mugenzi we w’Amerika Donald Trump.
Perezida Moon yari yatangaje mur’uku kwezi kwa gatandatu italiki 8 ko atifuza irungikwa ry’ibyo birwanisho batarebera hamwe ingaruka byatera kubidukikije.
Abanyagihugu baba mu ntara ya Seongju iri m’ubumanuko bwa Koreya y’epfo aho ibyo birwanisho bizoshirwa bafite ubwoba ku buzima bwabo, kubidukikije ndetse batinya n’uko Koreya ya ruguru ishobora kuzabatera misile zayo.
Abandi bafite amakenga n’Ubushinwa buvuga ko ibyo birwanisho bifite ubuhanga bwa Radar bukomeye buzagabanya ubushobozi bwa Misile zabwo kuko Amerika ishobora guhita igenzura na Misile z’Ubushinwa.





