June 25, 2017 njaynwa mu iyerekwa mbona muri gakondo ya bakiranutsi,mbona abanyarwanda bo mu bwoko bw’Abatutsi bajyanwa kumusozi wubatsweho ishuli ryo kwigisha ubwoko bw’abatutsi kubaha Uhoraho Uwiteka Nyiringabo.Mbona ko,abo banyarwanda bajyanywe mu ishuli ryo kwigisha abatutsi,mbona bahabwa abalimu bazajya babigisha ibijyanye no kubaha Uhoraho Uwiteka Nyiringabo.
Abo balimu ubuhanuzi bwagaragaje ko,bazaba bakarishye cyane,ku buryo bazigisha abo banyeshuli nta mikino izaba irimo.Ahubwo abazajyanwa kuri uwo musozi kwigishwa kubaha Uwiteka bakwiye kuba maso cyane kuko bazamenya yuko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo ari we Mana ya bakiranutsi uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuga.
Ijambo ry’Uwiteka rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,burira ubwoko bw’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo,uti intambara iraje kandi irabaye ku buryo bwihuse nkuko ijambo ry’Uwiteka Nyiringabo ryabivuze!Nuko reero abantu bakwiye kuba maso cyane kugirango batazacibwa ibihanga na bega kuko bamaze kugambirira gutangiza intambara bitwaje amatora badateze gutsinda,kandi nurwo rugamba bakaba badateze kurutsinda uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuga.
Nongera kujyanwa mu iyerekwa ku nshuro ya kabiri,maze mbona ibirimo gukorerwa mu isi ya bazima bitarebeshwa amaso y’umuntu.Nerekwa abakomeye mwisi ya bazima bakora inama ubutaruhuka cyangwa ubutitsa!Uko amasaha yarangiraga ninako inama zarushagaho kwiyongera bapanga kandi banategura uko bagiye gukuraho umwana w’Umwega wamaze abantu abagira ibitambo bye.
Kurundi ruhande ninako abega nabo bakoraga inama nyinshi zo guca ibihanga abahanganye nabo mu matora y’umukuru w’iigihugu ateganijwe taliki ya 3,4 kanama,2017 kugirango bimenyekane nimba Umwakagara akurwa ku ngoma,cyangwa niba akomeza kwima ingoma uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Nkomeza kwerekwa na none wa musozi wubatsweho amashuli yo kwigisha abanyarwanda bo mu bwoko bw’Abatutsi,nerekwa mbona uwo musozi hashyirwaho abayobozi bagiye guhagararira iryo shuli.Abahawe ubwo buyobozi na bantu bari barapfuye bongeye kuzuka(umwuka w’Inzika y’Inzigo)