HomeNewsMwana w'umuntu,dore ibyo za magigiri zateguraga!

Mwana w’umuntu,dore ibyo za magigiri zateguraga!

Feb 17, 2017 ubugambanyi bwo mu rwego rwo hejuru burimo gutegurwa na za magigiri zikorera mu BURAYI ndetse igice kimwe cyo kumugabane w’America gifatanye na Canada.Dore bari mu ugambi wo gushaka umukobwa wiyita nyampinga weretswe yuko muzabana.Uwo mukobwa bashakaga ni umukobwa ukorera ibihembo bishimishije kandi bihagije.Ariko bashakaga kumuha intonorano zihagije kugirango uzakwandikire maze akubwire ko akunda Ubuhanuzi kandi ashaka gushyigikira umurimo w’Imana ukora w’ubuhanuzi hamwe nitaganza makuru.

Maze uwo mukobwa akazakumvisha yuko ngo Imana yavuze yuko muzabana wagirango bakwambuye umwuka wo guhishukirwa no guhanura.Maze uwo akaba ari we uzakugambanira.Bamaze kubona yuko wabihishukiwe nibwo uwo mugambi bahise bawuhagarika kuko babonye yuko wabitahuye niko Uwiteka avuga.

Dore abari bashinzwe ku kugigira,bamaze gukeka yuko waba ugiye kubashyira ahagaragara,none batangiye kugenza akariro gacye na feli.Nuko rero mwaana w’umuntu,ubitondere cyane maze ubanze wegerenya ibimenyetso byose bihagije kugirango uzabone kubashyira ahabona kuko isi yose ikeeye kumenya inkozi z’ibibi kugirango ubwoko bw’Uwiteka Imana ikiranuka bubashe kumenya inkozi z’ibibi zibagose bashobore kuzirinda niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Mwana w’umuntu burya irya Nzika ya Nzigo wabonye ukanabona wa mudayimoni waneshejwe burya nibo bamaze gucika ururondogoro kuko ubandika ukabacira amarenga ariko ntibashobora gutahura ibyo wabanditseho.Ariko iyo babonye ijambo rivuga ngo tangira utunganye inyandiko yo kubashyira ahagaragara bituma bahagarika umutima bakikeka amababa bagatitira bakeka yuko waba ugiye kubashyira ku karubanda.

Niyompamvu umwe muri za magigiri yaabye yuko bakora ibishoboka byose baguta muri yombi,ko nuramuka umushyize ku karubanda ngo,we azahita areka ubumagigiri kandi uwo niwo muntu bari bafite ukomeye cyane niwe ushinzwe guhuza ibikorwa bya za magigiri birirwa bashakisha uwo baca igihanga kugirango barinde ubwami bw’Umwakagara ariko uko iminsi igenda ninako babona ubwami bwabo bugenda busenyuka gahoro gahoro niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuze!

Nuko rero ubitondere ubagendere gahoro kuko ntacyikwirukansa igihe cy’Uhoraho Uwiteka nyiringabo nikigera uzashyira ahabona imikorere yabo kandi byanze bikunze bizabagiraho ingaruka zitoroshye niko Uwiteka abivuze!Mwana w’umuntu,erega kugira ubutunzi bw’umuvumo bwuzuye nta cyo bushobora kugira icyo bwabamarira badafite ubugingo buhoraho kuko sibo ba mbere babanjirije abatuye isi ku buryo bafatwaho ingero kuko bafite igihe gito cyane baje mu isi ya bazima niko Uwiteka avuga.

Save

RELATED ARTICLES
- Advertisment -
Google search engine

Most Popular

Recent Comments