Uhereye kumwaka w’imanza z’Uwiteka zatangiye kuwa 01st mutarama 2013,ubu hakaba hashize imyaka ibiri n’amezi atanu imanza z’Uwiteka zigucibwa mu itorero rya Kristo,nibwo ijambo ry’Uwiteka ryanjeho .

Dore hari benshi bifuza kuba abakiranutsi ariko kubera umwakagara imbaraga zabadayomoni akoresha muri gakondo yabakiranutsi kugirango hatagira umuntu ukomeza kwwizera Uwiteka Imana yo mu juru none basengere kugirango Uwiteka ace icyanzu maze ababyifuza bahinduke abakiranutsi kuko abo aribo bwoko bwawe Uwiteka yaguhayeho umugabane uko niko Uwiteka avuga.
Dore bahora batakambara Uwiteka Imana yabakiranutsi nyamara bibwira yuko Uwiteka atumva amasengesho kuko adasubiza ibyifuzo byabo,ariko ubabwire uti,dore mutuye munsi y’ikirere cy’ubwami bw’Amedi n’Abaperesi niyompamvu mudashobora gusubizwa nk’uko mubyifuza cyeretse nimugera kurwego rwogukiranuka kwa Daniel w’Ibabuloni uko niko Uwiteka avuga
Ariko dore Uwiteka ategereje kubahiriza ijambo rye ryavugiwe mukanwa kabahanuzi kugirango ibyahanuwe byose bibone gusohora uko niko Uwiteka avuga.
May 20th ,2015 Ijambo ry’Uwiteka rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu ube maso kuko umwanzi yaguhaye umwitangirizwa kugirango wirare maze abone uko aguta mu kigozi cyabagizi ba nabi,mwana w’umuntu dore Uwiteka akomeje gukomeza amasezerano yabakiranutsi kugirango abagirire neza kuko ni uwo kwizerwa ntajya abeshya iyo avuze arasohoza uko niko Uwiteka avuze
Mwaan w’umuntu dore Uwiteka agiye gucyura abanyantegenke kugirango batandurira mu isi yabazima,kuko hagiye kuza ibihe bikomeye bityo abo banyantegenke bakaba badashobora kuzanesha niyompamvu Uwiteka agiye kubacyura nyamara bamwe bagiye batabonye amazereno yabo kuko bananiwe gukiranuka ndetse n’urukundo bakunda Uwiteka rwaragabanutse uko niko Uwiteka avuga