Uhereye kumwaka w’imanza z’Uwiteka zatangiye kuwa 01st mutarama 2013,ubu hakaba hashize imyaka ibiri n’amezi atanu imanza z’Uwiteka zigucibwa mu itorero rya Kristo,nibwo ijambo ry’Uwiteka ryanjeho .
May 19th ,2015 Ijambo ry’Uwiteka rinzahoubwo narimvuye kumulimo w’Uwiteka mu murwa mkuru w’ISHUSHANI mu gihugu cy’IBABULONI rirambwira riti,mwana w’umuntu,maze ijambo ry’Uwiteka rirambwira riti,dore muri Milliyari (7.5) z’abatuye Isi,Uwiteka afitemo abantu batarenga million imwe yabakiranutsi,abo nibo bakiranuka kandi Uwiteka yishimira.
Ariko abenshi babarizwa muri gakondo yabakinutsi murwagasabo,ariko bakaba batuye mu mahanga,cyane mu gihugu cy’America,niyompamvu Uwiteka yashimye ko murwagasabo hitwa gakondo yabakiranutsi,none mwana w’umuntu sengera gakondo yabakiranutsi kugirango umubare wiyongere kuko Uqwiteka yahisemo gakondo ybakiranutsi kubera urukundo bakunda Uwiteka uko niko Uwiteka avuga
Dore hari benshi bifuza kuba abakiranutsi ariko kubera umwakagara imbaraga zabadayomoni akoresha muri gakondo yabakiranutsi kugirango hatagira umuntu ukomeza kwwizera Uwiteka Imana yo mu juru none basengere kugirango Uwiteka ace icyanzu maze ababyifuza bahinduke abakiranutsi kuko abo aribo bwoko bwawe Uwiteka yaguhayeho umugabane uko niko Uwiteka avuga.
Mwana w’umuntu dore iminsi ishyize cyera kugirango ibyahanuwe bibone gusohora muri gakondo yabakiranutsi,dore ijoro rirendagucya nyamara umulinzi aravuga ko umuseke utambitse kugirango Uwiteka abohore imbata za kristu zibohewe muri gakondo yabakiranutsi
Dore bahora batakambara Uwiteka Imana yabakiranutsi nyamara bibwira yuko Uwiteka atumva amasengesho kuko adasubiza ibyifuzo byabo,ariko ubabwire uti,dore mutuye munsi y’ikirere cy’ubwami bw’Amedi n’Abaperesi niyompamvu mudashobora gusubizwa nk’uko mubyifuza cyeretse nimugera kurwego rwogukiranuka kwa Daniel w’Ibabuloni uko niko Uwiteka avuga
Ariko dore Uwiteka ategereje kubahiriza ijambo rye ryavugiwe mukanwa kabahanuzi kugirango ibyahanuwe byose bibone gusohora uko niko Uwiteka avuga.
May 20th ,2015 Ijambo ry’Uwiteka rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu ube maso kuko umwanzi yaguhaye umwitangirizwa kugirango wirare maze abone uko aguta mu kigozi cyabagizi ba nabi,mwana w’umuntu dore Uwiteka akomeje gukomeza amasezerano yabakiranutsi kugirango abagirire neza kuko ni uwo kwizerwa ntajya abeshya iyo avuze arasohoza uko niko Uwiteka avuze
Mwaan w’umuntu dore Uwiteka agiye gucyura abanyantegenke kugirango batandurira mu isi yabazima,kuko hagiye kuza ibihe bikomeye bityo abo banyantegenke bakaba badashobora kuzanesha niyompamvu Uwiteka agiye kubacyura nyamara bamwe bagiye batabonye amazereno yabo kuko bananiwe gukiranuka ndetse n’urukundo bakunda Uwiteka rwaragabanutse uko niko Uwiteka avuga





