«Birumvikana ko utakwegura ntagitumye wegura, haba hari impamvu byanga bikunda,
harabatifuzaga ko dukomeza kubikora nuko duhitamo kubyihorera turabibarekera »
Amakuru yumvikanye kuri radio mpuzamahanga bbc gahuza miryango,uwahoze arumukuru w’itangaza makuru ryigenga,bwana Muvunyi Fred,yatangarije radio mpuzamahanga bbc gahuza impamvu zatumye ahunga igihugu cye cy’uRwanda.
Aya akaba ari amagambo bwana Fred Muvunyi wahoze ayobora ishyirahamwe ry’abanyamakuru bigenzura RMC, yatangaje ubwo yavuganaga n’umunyamakuru wa BBC Gahuza Jacques Niyitegeka, kuri uyu wa mbere taliki 18 Gicurasi, 2015 ubwo umunyamakuruyamubazaga icyatumye ata inshingano ze ndetse akaba atakibarizwa ku butaka bw’uRwanda.
Fred Muvunyi kandi abajijwe niba guhunga no kwegura kwe bitaba bifitanye isano n’icyegeranyo ku bwisanzure bw’itangazamakuru cya kozwe na RMC, cya gombaga gusohoka ku munsi mpuzamahanga w’ubwisanzure bw’itangazamakuru.
Ubusanzwe uwo munsi wizihizwa ku itariki 3 Gicurasi buri mwaka, Fred yasubije ko iki cyegeranyo koko cyari cyakozwe kikarangira ko ahubwo ikibazo cyatewe n’ikigo cy’igihugu gishinzwe imiyoborere RGB kitifuje ko icyo cyegeranyo gisohoka ngo gishyirwe ahagaragara.
Ndetse icyo kigo cya RGB cyakomeza kujya mu nzego zindi nkuru za leta, kivuga yuko icyo cyegeranyo ari kibi kidakwiye gusohoka ngo kuko bo bashakaga ko gikorwa muyindi sura nziza kugirango uRwanda rugaragare neza mu mahanga ko itangaza makuru ryo mu Rwanda ryigenga .
Umunyamakuru kandi yamubajije icyaba cyari muri icyo cyegeranyo amubwira ko ikibazo nyamukuru ari uko hari aho abanyamakuru banenze leta ku buryo ititwaye neza mu kibazo cya BBC gahuza miryango
Ndetse bakanavuga ko byagaragaye ko leta ititeguye gutanga ukwigenzura kw’itangazamakuru ngo bigume mu maboko y’itangazamakuru kugirango leta ibone uko itsikamira itangazamakuru.
Abajijwe niba yaba ari hanze ku mpamvu z’akazi yasubije ko atari impamvu z’akazi ahubwo
yasohotse mu gihugu ngo ibibazo bibanze bituze hatagira n’umuhutaza akaba azagaruka
ibintu bimaze kumera neza





