Amakuru aturuka mu gihugu cya Kenya umurwa mukuru wa Nairobi,aravuga yuko,umukuru wa CORD,hamwe nabasangirangendo be,barimo STEVEN KALONZO wabaye vice president kubwa KIBAKI,barimo na WETANGURA,barimo MUSALIA Mudavadi ko bamaganye umushinga w’itegeko leta ya JUBILEE bashakaga kongera mu itegekonshinga ryemeza yuko mu gihe cya matora hashobora kuzareshwa uburyo bubiri kuba hazakoreshwa uburyo bwikoranabuhanga bwitwa electolonic ariko bakanateganya ko,amashanyarazi ashobora kubura cyangwa se network ikaba yadindiza ibikorwa byi byavuye mu itora.
Leta ya JUBILEE ikaba yashyize umushinga witegeko mu nteko,kuko ariyo ifite abagize inteko benshi bafata ibyemezo byimishinga yiyo leta.Ariko abatavuga rumwe bakaba batabikozwa kuko bamaze kuvuga mukanya yuko ubwo ari uburyo bwo gushaka kwiba amatora cyane ko bidateganijwe mu itegekonshinga ryatowe mu mwaka wa 2010.
Umutwe wa CORD uhagarariwe na RAILA ODINGA,bahise batanga ikirego mu rukiko rukuru rw’isumbuye rukaba ari rwo rwemewe guca imanza nkizo.Ibyo bije bikurikira icyemezo cy’urukiko cyirukanye society yitwa IFES yari yahawe isoko mu buryo bunyuranije na mategeko yo gutanga amasoko kugirango abe ariyo ikora itunganywa rya lisite ya matora hagakurwamo abapfuye bitabye Imana nyuma yuko hakozwe amatora muri icyo gihugu cya mu mwaka wa 2013.
RAILA Odinga yavuze ko,niba leta itazemera gukoresha uburyo bugezweho bw’ikoranabuhanga,ko we nabagenzi be,batazitabira amatora,kandi ko,bagiye gutangiza imyigaragambyo yo mu mahoro aho bagiye kwamagana leta ya Kenyatta kandi iyo myigaragambyo ikaba igiye gukroeshwa mu gihugu hose cya Kenya.
RAILA Odinga umukuru wa CORD yavuze ko,bagiye gutegereza icyemezo cy’urukiko kizasomwa kumunsi wejo cyangwa ku wa mbere,ubwo ibizavamo bikaba ari byo bizabaha kwinjira mu myigaragambyo cyangwa hakazakora amatora ajyanye nigihe tugezemo.Yatanze ingero aho yagaragaje yuko muri NIGERIA,hakoreshejwe ubwo buryo kandi ko amatora yagenze neza,akaba yaritabiriwe na miliyoni 75 zabaturage.India nabo bakoresheje ubwo buryo amatora yitabirwa na miliyoni 800 zabaturage,ndetse no muri GHANA nabo nibwo buryo bwakoreshejwe kandi amatora yagenze neza cyane.
Ariko uburyo UHURU na RUTO bashaka gukoresha,ni uburyo bwakoreshejwe Uganda,Burundi,ndetse no mu bindi bihugu by’africa bisanzwe birwanya demokarasi.Urwanda rwo ntabwo bakirwa baruvuga kuko bazi yuko nta demokarasi iharangwa bitegekewe n’umunyagitugu wikorera ibyo ashaka kandi isi ntigire icyo ibivugaho.Yanavuze yuko ngo niba Kenyatta yishakira gukora nka Joseph Kabila,atamubuza ngo nakomeze ingaruka zizamukurikira azazibona.
Kuri uyu mugoroba RAILA odinga aratanga ikiganiro kuri television yo mu gihugu cya Kenya yitwa Citizen TV.Ejo hashize icyegera cy’umukuru w’igihugu Ruto nawe yatanze ikiganiro kuri NTV,avuga iby’uwo mushinga uburyo awushyigikiye ariko byarangiye ubona ko interview isa naho yamutsinze kuko yahatagwa ibabazo n’umunyamakuru witwa HUSSEIN ufite ubunararibonye mukubaza ibibazo abakuru b’ibihugu.





