Dec 22, 2016 njyanwa mu iyerekwa mbona ibitaboneshwa amaso ya bana b’abantu,mbona ibikorerwa mu isi ya bazima.Nitegereza imiruho abantu baruhira mu isi ya bazima.Maze nibaza icyo abantu baruhira kandi bazabisiga mu isi batazajyana nabyo!Nkomeza kwerekwa inkozi z’ibibi ibyo zikora bigenda bibapfana kuko igihe cyabo cyategetswe n’Uwiteka Imana cyarangiye,icyo bari baragenewe n’Uhoraho kugirango batazabona icyo bireguza imbere y’Uwiteka Imana ikiranuka niko Uwiteka avuga.
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rirmbwira riti,mwana w’umuntu,dore za magigiri zategeye mu nzira,zifite Camera,zitegereje ko nizikubona zihita zigufotora kugirango bajye kwitegereza ifoto yawe ko ariyo.Dore zifite umugambi wo kumena amaraso.Nerekwa ko bafite igipapuro cyandikishijweho ikaramu y’umukara imbere,naho inyuma hakaba handikishijwe umutuku.
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rirambwira riti,mwana w’umuntu,icyo ubonye niki,ndasubzia nti,mbonye igipapuro cyandikishije umukara n’umutuku,ndabwirwa ngo,kiriya gipapuro wabonye,cyanditseho gahunda zose bagiye kuzakora mu minsi isigaye ngo umwaka wa 2016 urangire,kuko bashaka gushimuta abantu bitwaje akavuyo kari mu gihugu cy’IBABYLON kimvururu za politike uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Nuko rero wirinde cyane kuko Umwakagara yagambiriye kuzamena amaraso yawe,nubwo bitazamworohera kuzagera kuri uwo mugambi kuko ukuboko k’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo ku kuriho uko niko Uiwteka avuga.
Ijmabo ry’Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho cyane,maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore mu gihugu cy’IBABYLON,icyegera cy’umukuru w’igihugu Wiliam Ruto,azitandukanya n’Umukuru w’Iigihugu Uhuru Kenyatta maze batangire guhangana bombi mu matora y’umwaka utaha wa 2017,uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuga.
Nerekwa ijisho rimwe rinini cyane rireba cyane kandi rikanuye cyane kurusha umwana w’umuntu,mbona ko,iryo jisho ar’iry’Uwiteka Imana,ndabwirwa ngo,iryo jisho rihora ku bakiranutsi abo umwanzi ahora agambiriye kugirira nabi kubera kubarwanya kugirango abananize murugendo rugana ZION,ariko uhumurize ubwoko bw’Uhoraho ububwire yuko Uwiteka yitaye cyane kubugingo bwabo niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuga.
Nerekwa ntaha ubukwe ariko ngenze imbere gato nsubira inyuma sinaba nkigiyeyo,nuko ndabwirwa ngo,mwana w’umuntu,muri iyi minsi mikuru ya Noel,ni ukwitonda cyane kuko za magigiri ziyemeje guhiga no kwica abo zishinzwe guhiga abantu barangariye mu minsi mikuru kugirango zibone ukozisohoza umugambi wabo mubisha uko niko Uwiteka avuga.
Njyanwa mu iyerekwa,mbona imodoka yo bwoko bwa double cabine ifite umuryango umwe,imbere harimo umugore wicaranye na driver,hamwe nundi mugabo umwe.Inyuma harimo uwo mugore nyirizina akaba na nyiriyo modoka,harimo na bandi b’abagabo yari yahaye lift.Mbona baragiye bagiye kugera aho iwabo nuwo mugore batuye,mbona abwiye driver gahugarika imodoka maze mbona asohotsemo nabo yari yahaye lift,bavamo bose mbona ko yarafite umwana mutoya wuruhinja maze mbona ko yamusize aho yaracumbitse ariko agenda yifitiye valise atwayemo ibintu.
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore ubuyobozi bw’Abapharisayo,hamwe ni nkozi z’ibibi zigiye guhunga zite ubuyobozi bwazo ndetse bazahunga bonyine n’imyuka bakoranaga nayo,bayisiga birukanke bonyine kandi ntacyo iyo myuka yari kuzabafasha kuko bananiwe kwiringira Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo ahubwo bahitamo kwiringira imyuka iyobya kubera kwikundira ibyisi bitagira umumaro habe namba.
Ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu burira ubwoko bwanjye butuye mu gihugu cy’IBABYLON,ndetse nahandi ku isi hose batuye,ubabwire uti,mwirinde cyane kuko umwakagara yahigiye guca ibihanga by’abantu banjye mbere yuko akurwa ku ngoma y’Abega.Dore mbere yuko uyu mwaka urangira arahitana abantu bose bindangare bibereye mu byishimo bizihiza iminsi mikuru ya bana b’abantu yitwa Noel uko niko Uwiteka Nyiringabo avuga.
Burira ubwoko bwanjye bwirinde,kandi na bizihiza iyo minsi mikuru yabo,ubabwire babikorere mu mago yabo,kuko ishyamba atari ryeru,kuko umwanzi afite uburakari bukomeye cyane,kandi akaba azi neza yuko agiye kwamburwa gakondo ya bakiranutsi,igasigirwa abayisezeranijwe n’Uhoraho Uwiteka Imana ikiranuka niko Uwiteka avuga.
Ijambo ry’Uwiteka rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore azasiga umwana we yiruke,ariko njyewe ho Uhoraho Uwiteka Nyiringabo,ntabwo nzahana ubwoko bwanjye kuko nd’Uwiteka Imana ikiranuka niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Dec 23, 2016 njyanwa mu iyerekwa mbona ibikorwa bigayitse bikorerwa mu isi ya bazima.Ariko nongera kugirirwa Ubuntu n’Uhoraho,mbona ijambo ry’Uwiteka rinjeho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,ntubabazwe na gakondo ya bakiranutsi kuko yabaye umusaka kandi ikaba yarabaye nabi,ndabizi yuko wikoreye umutwaro wayo,kandi ko,ihora kumutuima wawe cyane cyane umulimo w’Uhoraho wabaye igisekwa bose.Ariko dore ubwoko bwanjye bwazengurutse amahanga njye wabikoze kuko nashakaga kuzabakoresha badakebaguzwa hirya no hino.Niyompamvu nabaretse kugirango bazerere amahanga maze nibamara kuyarambirwa nzabagarure muri gakondo ya bakiranutsi,iyo narahiriye kuzabahaho umwandu wanyu kuko nabisezeranije basogokuruza,ndetse nawe nkaba narayiguhayeho isezerano kugirango ngo umenye yuko nd’Uwiteka Imana yawe niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Nerekwa mfite INKOTA (ijambo ry’Imana) nyirwanisha nundi mugano twahuriye muli gkondo ya bakiranutsi,turarwana bitari cyane,nza gusanga ari mwene data nibwiraga ko,yari umunyamahanga waruje gusa kutubera mu nzu,atabisabiye uburenganzira.Mbona bamwe baturutse imahanga bagaruka baje gucuruza amazi(ubugingo)maze ntangazwa cyane yuko bahisemo gucuruza amazi ngo kuko babuze ibindi bakora!Kandi abacuruzaga izo za rubine za mazi,ntabwo bahoze ariwo mulimo bakoraga,ahubwo babyinjiyemo kuko ngo niho babonaga hali amaramuko bahabona kuko abari batahutse bose,ni uko bari bakeneye amazi kuko mu gihugu amazi yari macye cyane.
Nerekwa mbona urutoki twasize muli gakondo,hamwe nuruzabibu byose bihabwa gukomera,ndetse bihabwa nurufatiro rukomeye urwo zitari zisanganywe,mbona ko,mu mulima hasigayemo urwili ni nteja ziteza kurimbuka kw’inzabibu nurutoki.Ariko mbona hagwa imvura nkeya yumugisha kugirango urutoki rw’Uhoraho,hamwe nizabibu ze,zongere zisubirane zihabwe kurama no kubaho ikindi gihe kirekire.
Ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore nakugize umuhinzi w’uruzabibu rwanjye kugirango urwiteho,naguhaye n’Umulinzi Mukuru wabyasezeranijwe kugirango agufashe kulinda ibyasezeranijwe bitazibwa na byabisambo bisanzwe byiba inzabibu zo mu mulima wanjye!Nuko rero ntutinye kandi ntugire ubwoba ndetse ntukuke umutima kuko nzaguha benshi bo kugufasha gukorera uruzabibu ukazaruhagararira ureba abaza kurwangiza kugirango uhangane nabo kuko naguhaye amaso yo kubona kugirango hatazagira ikigusoba imbere yawe,nguha umwuka wo kumenya no gutahura ikiyoberanya cyose kizakuzaho kuko umwanzi ahora ashaka kurwanya umulimo natangije muri mwe.Niyompamvu utazabura guhura ni nteja n’urwili zatewe n’umwanzi ni njoro maze ingano zanjye zigiye kumera zimerana n’urukungu(Urwili) kugirango abazashaka kururandura,kuko rusa ningano,azahite arandurana ni NGANO.
Ariko nenoho uzabyihorere bibanze bikurane,nibimara gukurana,uzabasha gutandukanya urukungu,ni NGANO,kuko bitera imbuto zimwe aho niho bitandukanye kandi icyo gihe bizakorohera gutandukanya ingano nurukungu kuko iyo bimaze gukura bidashobora gusa,bisa na bana bimpanga bavuka basa,ariko uko bakura,niko bagenda banyuranya imico yabo na kamere yabo kuk biba bitandukanye.
Uko niko na bantu bishushanya bakiri bato mu mulimo bagenda bamera,ariko iyo bamaze gukura,bagashaka gukomeza kwigira NKURUVU(Cameroon) birabagora kuko basabwa kwera imbuto kandi imbuto bera ari zo abantu babasoromaho kandi ntabwo bishoboka ko,uruzabibu rwa kwera indibu,cyangwa ngo,ingano zere ibitovu ahubwo buri cyintu cyose cyera imbuto zacyo uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Nerekwa abaririmbyi bariribaga indirimbo za bisi,zirimo IMPALA na nizindi,bashiraho burundu!Mbona abatahutse bahoze mu gihugu bari baragiye imahanga,barigize indakoreka,bashaka kwereka abantu ko,ari bo basigaye kandi ko,ari imali ishyushye cyane.Nyamara wabitegereza ugasanga aria bantu basanzwe.
Ndabwirwa ngo,icyo gihugu Uhoraho Uwiteka Imana yawe yaguhayeho kuzabera umwandu,dore abahanzi na baririmbyi bazashiraho burundu ku buryo hazasigara ubusa.Kuzabona abahanzi bizaba bihenze kuko abakabaye bahimba indirimbo z’isi,bazashiraho.Ariko abazandirimbira mu nzu yanjye,abo nzabamanuriraho umwuka wo guhanga maze ubwo bazagera mu nzu yanjye nibwo nzabamanuriraho umwuka wanjye biciye mu biganza byawe kuko abo uzarambikaho ibiganza byawe kuko nabihaye umugisha kandi nkakugira umugisha wa mahanga kugirango uzakumvira wese azabe umunyamugisha kuko wumviye Uwiteka Imana yawe.Nuko rero abazakumvira nabo bazaba abanyamugisha kuko bazaba bashaka kumvira Uhoraho Imana yawe ukorera ikaba yarakugize umucamanza wa b’isi kugirango bahabwe ubutabera bubakwiriye niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuga.
Izi ni nzozi za mwene data umwe waganirijwe n’Uwiteka Imana ya bakiranutsi.Tariki 14/8/2016 nijoro ndyamye narose marume ambaza ati “ibyo wahanuye bizaba ryari? cyangwa zari inzozi gusa?” Ndamusubiza nti ntizari inzozi kuko nzi gutandukanya iyerekwa n’inzozi zisanzwe.
Ako kanya bivuyeho mbona president Magufuli yambaye umwenda wa gisirikare, areba nabi cyane. Afite ikarita y’u Rwanda mu ntoki. Arayinyereka akuraho akantu kameze nk’ishashi. Ako kanya mbona imisozi yose yo mu Rwanda, itengaguritse, irika! Hararinganira nk’ahatenguwe n’imvura karahabutaka!!!Hose habaye ikibaya. Numva ngize ubwoba bwinshi cyane nshaka kwirukanka,maze arambaza ati” uwo muza guhura wiruka, uramubwira ko uhunga iki?”Maze mbura icyo namusubiza ndaceceka. Maze arambwira ati”ibyo ubonye niko bigiye kugenda. Dore igihigu cyawe cyose cya maze kugotwa n’umwanzi w’umwanzi wa bakiranutsi.Ndabwirwa ngo,”dore hasigaye gusakuvuza ifirimbi.Maze hakaba isibaniro rikomeye muli gakondo ya bakiranutsi uko niko Uwiteka avuga.Kandi hazasibanira isibaniro ry’ibihugu by’ibihangage”.Niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.





