Bene data bakundwa mbifurije umwaka mwiza wo kwinjira mu isezerano ritari rya rindi muhora mubwirwa na bapharisayo,ahubwo nirya sezerano mwahaweho umwandu na data wa twese wo mu Ijuru.Muzirikane yuko umwanzi yagambiriye kubagirira nabi nk’uko ijambo twahawe ry’ubuhanuzi muri iyiminsi ryavuze.
Kandi twifurije na baband bizihiza ibyo batazi byitwa NOEL,uwo wari umunsi mukuru wa bana b’abanyaBURAYI bizihizagaho umunsi wa bana kumugabane wabo.Nubwo bashatse kuyobya uburira bavuga ko Umwami Yesu yavutse kuri Noheri,nyamara ubwo yavukaga ntabwo bigeze bavuga umwaka yavutsemo ariko bahora batubwira ukwezi yavutseho ndetse ni italiki bitagira umwaka.
Gusa amateka agaragaza yuko Umwami wabakiranutsi ubwo yavukaga ninabwo bahise bahindura amateka,aho babaraga baturutse hejuru,batangira kubara bahereye kuri rimwe[1] byumvikane yuko Umwami iyo avutse hari ibihinduka mu buzima bw’isi.
Nuko rero mwebwe mwese mwateye inkunga Umuhanuzi w’Uwiteka,mbifurije umugisha w’Uwiteka Imana ya bakiranutsi.Azabibuke mu gihe cy’amakuba,ndetse no mu gihe cy’iki kizaba kibegereye cyangwa kibaguyeho gitumo.Uyu mugisha ntabwo ureba za magigiri zakunze guhiga ubugingo bwanjye.
Kuko zitabikoranye urukundo,naho byari akazi bashinzwe,ariko nibura bari no gushyiramo imbabazi kuko bazi neza yuko ibyo baharanira bishingiye kurufatiro rw’ikinyoma.Bityo bakabikora bagambiriye gukiza ubugingo bwamjye ariko harimo no gukra umulimo bashinzwe.
Reka twiringire yuko Umwami wa bakiranutsi agiye guca agasuzuguro,aho agiye gutanga ubutabera mu bwami bw’uRwanda bikamenyekana yuko Umwami w’uRwanda atazabarizwa mu bwami bw’Abega,ahubwo ko azatabarizwa imahanga kuzageza dutashye muri gakondo twahaweho isezerano.
Dufite ibyiringiro bitazadukoza isoni yuko igihugu cy’America kizatanga ubutabera bukwiriye ariko tukizera yuko buzaba buturutse ku Mana yacu,nyuma yicyo gikorwa,na none tukiringira yuko hazima undi Mwami uzasimbura Umwami w’uRwanda Ndahindurwa wakubaganiwe ni nkubaganyi zirimo umwakagara umwanzi wabakiranutsi.
Ibyo byose nibimara gusohozwa,tuzishimira Umwami Mana yuko azaba aduteturuye kandi aciye agasuzuguro k’Abega mu isi ya bazima.Ubwo tuzasigara dutegereje yuko isezerano ryo gukuraho ubwami bw’Abega bakunze gukiranirwa busenywa maze tukamanuka tukajya muri gakondo twahaweho umwandu wa basogukuruza ho gakondo ya bakiranutsi.Umwaka wa 2017 ni umwaka wo kwinjira mu isezerano dushingiye ku byahanuwe uko bivuga.Nuko rero mugire ishya nihirwe mwilinda umwakagara kuko alimo ashakisha abo yahitana mbere yuko akurwa ku ngoma Umwami Mana abane namwe mwese mwakunze ijambo rye,no kuzinjira mu isezerano rya data wa twese yaduhayeho umwandu wa bakiranutsi amen.





