Home News Intebe ybaukunzi iracira amarenga Umwami w’uRwanda!

Intebe ybaukunzi iracira amarenga Umwami w’uRwanda!

0

June 25th, 2015 Ni uko ijambo ry’Uwiteka rinzaho ahangana mu masaha ya saa 5:45 z’igitondo,igihe narimo gutekereza iyerekwa nari ndimo.Numva ijwi rimbwira mu rurimi rw’Iswahili ngo Walio choka nitawatia nguvu, kwasababu ukoo wangu umechwa sana na inatosha asema Bwana wa mabwana.Abananiwe nzabasubizamo imbaraga,abarushye mgaruhure kubera yuko igihe bagenze mu butayu kirahagije uko niko Uwiteka avuze.

Nitahakikisha ya kwamba walio na kiu,nimeimaliza,na walio na njaa,nitawahudumia,na itaisha kwasababu watu wangu wamenyimwa kitoweo kilicho kuwa chao na kinacho wafaa asema Bwana wa mabwana.Hakika hawatasikia joto tena la watenda dhambi,na mvua haitowanyeshea tena kwa maana mimi Bwana nimeshushwa na kuangalia kilio cha watu wangu asema Bwana wa mabwana.

ubusobanuro:Nzakoresha imbaraga zanjye ngirire neza ubwoko bwanjye maze abafite inzara nzayirangiza,kugirango mbagaburire ifunguro ribakwiriye kuko ubwoko bwanjye bwaratereranywe .Nukuli ntibazongera kumva icyokere cyangwa ubushyuhe bukabije,cyangwa ubukonje ahubwo nzabashyira ahasuherewe kugirango bamererwe neza kandi nzamanurwa no kureba ubwoko bwanjye kugirrango numve kandi ndebe ko ubwoko bwanjye ibyo nabuhaye byabagezeho uko niko Uwiteka avuze.Iri jambo nzamanuka ryakoreshejwe igihe Uwiteka yashakaga gutabara ubwoko bwe muri Egpty uko niko Uwiteka avuze.

Ni uko iryo jwi rimaze kurangiza ibyo ryambwiraga,nibwo nahise nigira mu mayerekwa nari nibereyemo,umwuka w’Uwiteka arambwira ati«Mwana w’umuntu dore Uwiteka aravuze ngo itegure kuko Uwiteka agutumye ahandi kujya kumukorera kuko igihe gisa nikirangiye uko niko Uwiteka avuga»

Abadayimoni babuze icyo barya kababayeho!

Ubwo mbona abadayimoni benshi cyane babuze amahwemo,Babura aho bakwirwa nta byatsi byari bigihari byo kurisha,maze nerekwa umuhanuzi mukuru asinziriye cyane ari mu bitotsi bikomeye cyane by’injyana muntu maze ndabwirwa ngo,«Ngo mwana w’umuntu,kangura umuhanzi mukuru kugirango adakanguka igihe cyamurenganye»Ni uko ndamuhamagara ndetse mukoraho ndamukangura maze arakanguka ava mu bitotsi.

Mbona hepfo yanjye hari inyanja ya mazi,mbona iruhande rwanjye avoka (3);nkuramo imwe ihiye neza kuko izindi zari zihiye cyane nkuramo iyo gufungura,maze igihe narimo kuyoza nyikuraho umwanda, mbona nakiriye telephone y’umuntu ukomeye mu isi yabazima maze arambaza ati,uri he?

Nanjye ndamusubiza nti,ndi Nyanja yibirahure,arambwira ati,itegure ndaje kuko igihe gishyize kera ngo ibyahanuwe bisohore,arambwira ati,rero bwira umuhanuzi mukuru mujye gutegura Nyir’Urwanda kuko agiye kwima ingoma,nyabuna muramenye Nyir’uRwanda ntazime ingoma mudahari,kuko Uwiteka yabashyiriyeho wowe n’umuhanuzi mukuru gukomeza amaboko ye yari yaratentebutse hanyuma akaza kongera gukomezwan’Uwiteka.

Ndamubwira nti,ese nyiricyubahiro jyewe imbata yawe,hamwe n’umugaragu wawe,twashobora kwimika Umwami Nyir’uRwanda turi bande ko dukomoka mu miryango iciye bugufi,kandi tukaba tutarigeze tubona aho Umwami yimikwa,ikindi tukaba tudafite amavuta yo mu ihembe nk’uko umuhanuzi Samweli yabigenje tuzabibwirwa niki?

Nuko uwambwiraga aransubiza ati,Uwiteka niwe uzimika,kandi azababwira icyo gukora kuko igihe cyose ntabwo mwigeze mugira icyo mukora cyangwa muvuga mutabiherewe uruhushya n’Uwiteka Imana yabakiranutsi.Dore impanda (7); zigiye kuvuzwa nk’uko wabibwiwe ejo hashize kugirango Uwiteka ashyire ndetse akure abatari mu myanya itbakwiriye dore Uwiteka ayibashyize uko niko Uwiteka avuga.

Ni uko nifatira za avoka uko ari (3);ndigendera maze umwuka w’Imana,arambaza ati,waba wamenye icyo izo avoka (3); zisobanuye?Ndasubiza nti,reka da!Njyewe umugaragu wawe nyagasani nabibwirwa niki?Nagize ngo,izi avoka nizokurya!Ariko abana bab’abantu mukunda kurya,ndasubiza nti cyane rwose ubwo ni bwo buzima burimo gukiranuka.Arambwira ati,ziriya avoka rero ufite kandi wabonye,imwe yari hiye cyane,iyakabiri nayo yarihiye kurushaho,iyagatatu yarihiye neza ifitemo gukomera ni mbaraga mbese ya mafufu,izo ntegenke zijyenda zirutanwa,niyompamvu wabanje gukanda kanda kugirango uhitemo itarashya cyane itangirika,none dore Uwiteka akongereye imbaraga zigukomeza kuko ugiye gukoreshwa ibikomeye kandi biteye ubwoba.

Dore abakurwanyaga bazifuza kukobona igihe kitagishoboka,dore abagupingaga bose Uwiteka amaze kubacisha bugufi,kuko ibyahanuwe bigenda bisohora umunsi ku munsi ndetse hari nabifuza guhanura nkawe ariko ntibazabibona kuko ubu barifuza guhanura nk’uko uhanura,ariko ntabwo bigeze bemerera Uwiteka ngo abajyane mu ishuri ryoguhanura riba mu gihugu cyo mu butayu.None ugire umwete wo gutunganya utwawe kuko igihe gishyize kera ngo ibyahanuwe bisohoze umurimo wabyo uko niko Uwiteka avuga.

NO COMMENTS

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.

Translate »
Exit mobile version
Skip to toolbar