Home Uncategorized Ibimenyetso bigaragaza ko amadini adakorera Imana yo mu ijuru!

Ibimenyetso bigaragaza ko amadini adakorera Imana yo mu ijuru!

0

Abantu benshi bafite ikibazo gikomeye bahora bibaza kandi batabonera igisubizo, ni gute abitwa abakozi b’Imana batavuga rumwe kandi bose bavuga ko bakorera Imana?Iki nikibazo gikomeye abayoboke babo bahora bibaza.Ariko iyo ugerageje kubaza bakubwira ko,arukwizera badahuje.


Reka tubanze turebe ukwizera niki?

Ukwizera ubusanzwe n’ukwizera ijambo Imana yavuganye nawe,aha ndashaka kugaragaza yuko sekuruza wabizera Abraham yizeye Imana kandi nta bibiliya ijambo ry’Imana ryari ryakabaho icyo gihe.
Ahubwo habagaho ijmabo ryitwa« Rhema» n’ijambo Imana ivugana nawe direct rivuye mu ijuru,iryo ntabwo risimbura bibiliya,ahubwo biruzuzanya.Abantu rero umwanzi satani yamaze kubinjiza mu mwijima ukomeye byumvikane neza ko , iryo jambo ryitwa «Rhema»naryo urihabwa no kwizera ijambo ryanditswe muri bibiliya kuko Imana ntivugana nawe nk’uko yavuganaga na bakera.
Iyi bibiliya ntaho wajya kuyiga kuko nta muntu wiga Imana,ahubwo bitewe n’umutima ukunda Imana,nayo ibasha kukwiyereka rwose utabanje kujya gutanga amafaranga kugirango uyimenye.
Kuko bibaye bimeze gutyo!Abakene bahura nikibazo,ariko mu byukuri simpakana ko kwiga atari byiza,ariko se niki wiga?Ese har’umwana w’umuntu ubasha kwigisha Imana we se yaba yarayize hehe?
Moses umugaragu w’Imana,niwe wagendanye n’Imana,mbese ninde yashyize mu ishuri ngo amwigishe uko bagendana n’Imana?Usibye kuba yaranditse amateka y’urugendo kugirango abazabakomokaho bazamenye amateka ari hagti yabisrael hamwe n’Imana kugirango batazigera bizera Imana zabanyamahanga zitwa ibigirwamana.
Har’ikibazo wabaza abafarisayo bakananirwa kuba bagusubiza,kuki Moses umugaragu w’Uwiteka yacumuye ku Mana ntakore nk’uko bari bumvikanye n’Imana hanyuma Imana ikamwica ndetse ikanamwihambira satani yaje gusaba umubiri we kugirango azajye awukoresha ibyo ashaka nko guresha umubiri we akazajya yiyerekana mu ishusho ya Moses Imana irawumwima.
Ese satani yarafite ukuri?Nibyo yarafite ukuri kuko Moses yari yacumuye ku Mana,ariko ndifuza ko mu menya ibi,imigendere yabahanuzi n’umubano wabo hagati yabo n’Imana,bitandukanye kure cyane nindi mibereho mwaba muzi cyangwa mwigishejwe nabafarisayo.
Tekereza ko Imana yabwiye umuhanuzi Ezekiel ngo natekeshe amazirantoki ibyo kurya kandi byari ikizira imbere y’Uwiteka,tekereza Hosea yabwiwe kurongora indaya ese impamvu yamuteye kumubwira ngo arongore indaya byatewe niki?Samson yohererjwe imbaraga zimutera kwifuza Abafilistiya yanga kurarikira abakobwa baba Israel bibiliya ivuga ko uwo mwuka waturutse k’Uwiteka Imana kugirango ahorere ABAYISIRAYELI.

Ariko abigisha benshi bavuga Somsoni yabuze ubwenge nyamara ni uko badasoma neza ngo bahabwe guhishukirwa babitewe nuko bagenda bakopera inyigisho,niki kikwemeza yuko izo nyigisho runaka yigishije arukuri?Ese uzi yaba yazikuye hehe?Ngiyo indwara ya mbere abafarisayo barwaye kandi idashobora gukira.
Ezekiel yabwiwe gutegura imva y’umugore we, mbere yuko ashiramo umwuka.Tekereza ikintu nk’icyo uzasome igitabo cya Ezekiel ukirangize uzasangamo uburyo Imana yamutegetse gutegura imva y’umugore we,mbere yuko apfa.
Ibyanditswe byera ubisomye witonze ufite gutuza muri wowe uzamenya ibintu byinshi cyane kandi uzasobanukirwa kurushaho ariko byose bitanga na data,kuko nta cyo wamenya utagihawe na data wo mu ijuru.Saba ubwenge,usabe kumenya,umwuka wogusobanukirwa,umwuka w’ubuhanga,umwuka w’imbaraga muwkizera Imana,ni jambo ryayo uzasanga ibintu byinshi bikorerwa mu madini binyuranye ni jambo ry’Imana.
Umukobwa wasambanye agafatwa acirwaho iteka,ndetse ugiye gushyingirwa afite inda ntabwo bemera kumeseranya ngo ni uko atwite,ariko uwasambanye ntatware inda kandi ntafatwe,baramushyingira.Ubuyobe,none se niba barasambanye bakageraho bakemera kubana nti byaba byiza cyane kurushaho?Ese ubundi barinda basambana itorero rireba hehe?
Itorero rifite abakiristu 500 batanze buri umwe 3000*500=1,500,000 urabona ko umukiristu yakora ubukwe ataguye mu cyaha,ariko uzasanga baka icya cumi,ayi nyubako,ituro ryishimwe nibindi byinshi udashobora kumenya impamvu yabyo.
Musome ibyanditse byera muzasanga icya cumi kiribwa n’abapfakazi,imfubyi,umunyamahanga utari uwo muri icyo gihugu,cyangwa udakijijwe mu gihe cya none hamwe n’umutambyi kuko ntawundi murimo bagiraga bityo Imana yabitagaho binyuze muri icyo cya cumi.
Ariko ubu turi mu gihe cy’ubuntu bwa kristo mbese icya cumi 10 bisobanura 1% kubyo winjije ariko bibiliya ivuga neza ko ar’ibyo wasaruye kubera ko bagenderaga kumusaruro wibyo umuntu yasaruye.Ntushake kumbwira ko icyo gihe nta bantu bakoraga ubucuruzi bari bahari,kuburyo noneho ubungubu ibintu byahindutse!
Nta kintu na kimwe gishya ibintu byose byahozeho kuko twabisanzeho nta kintu kimwe cyakozwe kitari kiriho icyo gihe,kuko ibiri gukorwa ubu none bigendera ku byahozeho niryo fatiro yibiriho ubungubu
Icya cumi,isabato,ibyo byombi byari itegeko,niba rero dutanga icya cumi twemere ni sabato,umuntu nagukura iryinyo nawe umukure iryinyo,umuntu naguca akaboko nawe umuce akandi nagukuramo ijisho nawe umukuremo irindi.Bene data nta bwo amategeko n’ubuntu bigendana.
Urugero amategeko y’isabato avuga ko umuntu adakwiye kujya gusenga ahantu kure haruta aho umuntu uyatera ibuye n’ukuboko kwe,isabato yemera ko uwafashwe asambana aterwa amabuye.
None se kuki uyu munsi wa none bemera kurya ibiryo byaraye ngo niko isabato itegeka,ariko wakwishyuza umuntu ugufitiye ideni ngo akwishyure akanga ku kwishyura ngo niko Isabato yatangiye.
Muri 1992 mu ntangiriro z’umwaka nacuruzaga ibitenge,nza guha ideni umudivantiste ideni ry’igitenge,ngiye kumwishyuza ari ku wa gatanu nimugoroba,arambwira ngo amashilingi arayafite ariko ntashobora kunyishyura ngo kuko Isabato yatangiye.Nta ni jana narimfite ngo nze kubona nibura ayo gukoresha kuko weekend yari itangiye.
Nigiriye inama,nshaka ibintu byi byenda mbisasa mukibuga imbere y’umuryango we,maze ndamubwira nti nzava hano aruko isabato irangiye kugeza unyishyuye,abonye ko umugabo ari buze akabona ko ar’ikibazo yahise kunyishyura,ubwo se urumva ari sabato ki,wanga kwishyura umuntu ngo nuko isabato yatangiye?
Isabato n’Imana,n’umuntu?Isabato niki?Ninde wadusobanurira isabato icyari cyo?Abaroma (14); uhasomye hose urahasanga uburyo isabato isobanurwa ko buri muntu afite uburenganzira bwo guhimbaza Imana ku munsi yahisemo.Abaheburayo ibice (4); uhasomye hakubwira ko:Ngo kuko batabashije kwinjira mu buhurukiro nicyo cyatumye Imana yongera gutoranya undi munsi ari wo uyu munsi ngo niwumva ijwi ry’Uwiteka ntiwinangire umutima.
Bene data satani akoresha amadini cyane kubera inyungu z’agafaranga kabamo kugirango ayobye benshi,ariko igihe kiraje kandi kirasohoye ngo umwana w’umuntu ahabwe icyubahiro.Niyompamvu Imana yahisemo gukoresha insuzugurwa ziciye bugufi kugirango abakomeye bakorwe nisoni.
Soma ibyanditswe byera udasimbagurika mu gihe cy’amezi (2); uzaba uyirangije,wongere inshuro (2); cyangwa (3); aho niho uzatangira gusobanukirwa neza ibyanditswe byera,ariko kuyisoma bisaba igitambo,bigusaba kureka kureba za filme,TV,ukajya ureba amakuru kuko amakuru ari ngombwa cyeretse niba umeze nkanjye kuko ntajya nkenera kureba amakuru kuko mbere yuko asohoka mba nayabonye.
Bigusaba kureka agakungu waba ugirana n’inshuti zawe,iyo Imana uyihaye umwanya,nayo iguha ubutunzi bwo mu mwuka kandi ubwo butunzi bugukuraho igisuzuguriro kuburyo udashobora kwicuza icyatumye ureka umwanya wawe wose ngo urasoma ibyanditse byera.Hari imiyoboro yo mu mwuka ifunguka ugatangira kubona ibitabonwa na maso ya abana bab’abantu.
Aho niho umwuka wera atangira ku kubwira ibizabaho,ibyabayeho n’impamvu yabyo!Nibirimo kubaho muri icyo gihe nuburyo wabyitwaramo.Tekereza ukuntu abasataniste bagira umwete wo kurara amajoro,barara bagenda kwica abantu,ariko wowe ukaba udashobora gusoma ibyanditswe ndetse no kwiyiriza nabyo bikakunanira nyamara igihe udafite apetit ugasanga ushobora kumara iminsi runaka utarya utanywa ngo nta apetit ufite.
Ariko ntibigeze kumasengesho umubiri ugatangira kwigaragambya ibyo bigaragaza ko ufite abadayimoni mu mubiri wawe,nyamara iyo uteye intabwe imwe gusa yo kwiyiriza nibura amasaha 12,abadayimoni bari muri wowe batangira kugira intenge nke mukugufatira ibyemezo mu buryo bwo gutekereza.

Usanga ahubwo icyo bita “consciences” itangira kudomina (Domination spirit) itangira guhangana na «Intellegence» umuntu wese utegekwa na Intellegence biragoye ko umwuka w’Imana ukorera muri we.Muri ayo masengesho” consciences”itangira kugenda idomina” Intelligence”.
Ibi bintu bibiri byombi byibera mu muntu mucyo bita «PERSONALITY» hakaba utundi dushami tugora abantu mu buryo bw’imibanire utu dushami tuba muri muntu twitwa «Inferiority Complex na Superiority Complex» ibi byombi nibyo bituma umugabo n’umugore batamvikana kubera kutimenya bigatuma batandukana kubera kudaca bugufi aha rero satani arahakorera cyane.
Urabona ko ubusabane bwawe uko bugenda burushaho kugukomera,ninako nawe ugenda urushaho guhinduka,kugirango uhinduka umuntu w’Imana wuzuye ukwiriye.Bifata igihe nta bwo ar’ibintu bikoreka icyari mwe,iyo Umwami Yesu amaze kubona umwete wawe ahita akwiyereka cyane ku bantu batagira uburiganya muri bo.Umwami yesu akunda abantu bari “sincealite”.
Reka tuvuge ko abantu mukurikirana inyigisho ubu natwe twamaze gukora akadini kacu,ariko se ko nta muntu uziranye nundi,bitubuza kuvugana no gusengeranirana no guhugurana?ndasaba ko twakora icyitwa prayer network kugirango tubashe gukomeza umurimo w’Imana nk’uko bikwiriye abihannye.
Reka duhugurane turebe ko umu mwanzi na satani bataturimbura ahubwo turusheho kumenyana,nayamara buriya ku bantu bafite amatwi n’amaso mwari mukwiye kujya mukurikira akantu gashyizwe aha kuri iki kinyamakuru.Nabasabye za CV bamwe baazitanze abandi ntabwo mwazitanze
Ubwo murashaka ko Imana ibaha ibisobanuro,nyamara ejo nitugera muri gakondo yabakiranutsi muzavuga ngo ntimwabimenye usange mukoze icyaha cy’ubusa ahubwo mwabuze kwizera kubera ubwoba bw’umwakagara yarabahungabanije usibye Uwiteka nawe atabaura kubahumuriza uko bwije nuko bucyeye Imana ibarinde umwuka widini ninda nini yabanyedini ibahe guhishukirwa bitangwa nurukundo rw’Imana data wa twese ibihe byose Amina.

Translate »
Exit mobile version
Skip to toolbar