April 11, 2017 njyanwa mu iyerekwa mbona nerekera ku kazi aho nari nahawe ikiraka cyo gusiga amarangi inzu yarimaze kubaka kandi yuzuye neza hasigaye kuyitaha ngo bayibemo.Turi mu nzu tugenda ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore Uhoraho Uwiteka Imana yawe yakugize nk’umugaragu we Umuhanuzi YOSEPH,kugirango Uwiteka azahure abantu be mu gihe kigoye kandi kigoramye gisa niki uko niko Uwiteka avuga.
Turagnda tugenze kuri yanzu dusanga abakozi bategereje yuko umuryango ukingurwa,barakingura uwambere arinjira ariko inzu nta rumuli(amashanyarazi)yakaga,maze natsa itara ryo muruganiriro tugiye kwinjira mucyumba uwari yinjiye imbere yikingiranye ahita yatsa iryo mu cyumba tubasha kubona urumuli.
Maze ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,ibyahanuwe birageze kandi igihe cyabo kirasohoye ndetse igihe cyabyo niki,nuko rero dore nagushyizeho kuba umulinzi wa gakondo ya bakiranutsi ngo ubere maso ubwoko bwanjye na gakondo yawe.Uzagenda atagendanye nawe cyanwga atavuganye nawe ntamugisha azabona uko niko Uwiteka avuga.
Ijambo ry’Uwiteka rikomeza kunganiriza rigenda rimbwira uko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo yangize nka nk’Umuhanuzi” YOSEPF’uburyo yazamuwe mu ntera no kwizera Uwiteka Nyiringabo,akagirirwa icyizere n’Uwiteka,bigatuma agirwa umwe mu bakomeye mu gihugu cya Egypt.Kandi nyamara yari umunyamahanga muri iryo hanga rya Egypt.
Ndabwirwa ngo,mbese mwana w’umuntu,mbese Uwiteka ntazarushirizaho ku kugirira neza nuhabwa gakondo yawe,ariyo gakondo ya bakiranutsi?Niko Uwiteka abaza!Dore wabereye umugisha gakondo yawe ari nayo ya bakiranutsi,kandi uzakomeza kuyibera umugisha kuzageza ku iherezo,abakugiriye neza nabo bazagirirwa neza n’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo.Kandi abazagukomokaho bose bazaba abanyamugisha,ikigeretse kuri ibyo,gakondo yawe nayo izahabwa umugisha kuko amahanga azifuza kuyituramo kugirango bitirirwe izina ryayo niko Uwiteka avuga.
This is the Rhema word: Jeremiah 9:7 therefore, this is what the lord of heaven’s armies says: See, I will melt them down in a crucible and test them like metal. What else can I do with my people?
Dore uzaba mubakomeye mu isi yabazima kuko wakunze gukiranuka,ukumvira ijambo ry’Uwiteka,ukanga ubugome,no kugomera Uwiteka,kugirango umenye neza yuko Uwiteka ajya yita kubakiranutsi uko niko Uwiteka avuga.
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rirambwira riti,mwana w’umuntu,ntujye gutegura uriya mutego w’umwanzi kuko uracyateze,kandi niwowe utegereje,ahubwo uwihorere kugirango Uhoraho wenyine azabe ariwe uwitegurira utazavaho ugushibukaa ugahura ningaruka.Nerekwa ikimasa ni nyana yishashi bitegereje Umuhanuzi AINESHA none wigumire murutare utegereze ijambo ry’Uwiteka wahawe muri Yeremiah 9:7 uko niko Uwiteka avuga.
Ijambo ry’Uwiteka rikomeza kunsobanurira amakuru ya gakondo ya bakiranutsi,ndabwirwa ngo,iriya nzu wabonye isobanura gakondo yawe ariyo gakondo ya bakiranutsi.Hanyuma kuba iriya nzu yaririmo umwijima wamara kuhagera amashanyarazi Agatanga urumuli bisobanura urumuli rw’ijambo ry’ubuhanuzi ryazanye umucyo muri gakondo ya bakiranutsi.Naho uriya muntu wabonye wabahaye ikaze akanabakingurira nabari muri gakondo babategereje kuza gukuraho umwakagara bakazabakiriza yombi kugirango mufatanirize hamwe gukuraho inkozi z’ibibi zigaruriye gakondo y’Uwiteka yabahayeho kuzababera umwandu.
Ijambo ry’Uwiteka rirambwira riti,dore ingabo z’Uwiteka zigiye gutera Umwakagara mbere yuko zitera zizaza ku kureba kugirango ugire icyo uzibwira ijambo rya nyuma kubijyanye no gutera Umwakagara.sibyo gusa ahubwo uzanabafasha cyane mu bijyanye nitangaza makuru kugirango uzababere umuvugizi muri rubanda rw’Uwiteka Nyiringabo hamwe na rubanda rw’Umwami YUHI VI wimye ingoma wasimbuye Umwami Kigeli V Ndahindurwa uko niko Uwiteka Nyiringabo abitegetse,kandi niko avuga.
Nuko rero mwana w’umuntu,AINESHA humuriza ubwoko bw’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo,ubwire abahutu bubahe Uwiteka Imana yawe,kandi ubibutse yuko yabasezeranije kuzaba ubwoko kuko basanzwe batari ubwoko!Bazubahe Umwami wimitswe nijambo ry’Uwiteka kuko ntawuzongera kubarenganya abaziza ubwoko cyangwa akarere cyangwa amavuko kuko ibyo byose Uwiteka abishyizeho ishyerezo uko niko Uwiteka Nyiringabo avuga.
Bwira ubwoko bw’Uhoraho uti,namwe muhumure kuko Uhoraho Uwiteka Imana yanyu,abaciriye imanza zitabera,dore agahinda mwatewe ni nkozi yikibi yitwa Umwakagara Uwiteka azagasimbuza umunezero nibyishimo,ariko muramenye ntimuzagendere mu nzira zo gukiranirwa kugirango muzabashe kubona ubugingo no kurama azabaha ibinezeza imitima yanyu,ariko nimugendera mu nzira za basogukuruza mukiha gukorera izindi mana,muzamenye yuko ukuboko k’Uwiteka Imana yanyu kutazabura kubaremerera niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuga.
Nuko uhereye ejo hashize nkomeza kumva indirimbo yigihimbano cy’umwuka ikomeza kugaruka murijye ivuga ngo uri uwera,uri uwera Mana year,wakoze ibikomeye mu maso yamahanga none natwe turishimye×3





