Maze ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,ibyahanuwe birageze kandi igihe cyabo kirasohoye ndetse igihe cyabyo niki,nuko rero dore nagushyizeho kuba umulinzi wa gakondo ya bakiranutsi ngo ubere maso ubwoko bwanjye na gakondo yawe.Uzagenda atagendanye nawe cyanwga atavuganye nawe ntamugisha azabona uko niko Uwiteka avuga.
Ijambo ry’Uwiteka rikomeza kunganiriza rigenda rimbwira uko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo yangize nka nk’Umuhanuzi” YOSEPF’uburyo yazamuwe mu ntera no kwizera Uwiteka Nyiringabo,akagirirwa icyizere n’Uwiteka,bigatuma agirwa umwe mu bakomeye mu gihugu cya Egypt.Kandi nyamara yari umunyamahanga muri iryo hanga rya Egypt.
Ndabwirwa ngo,mbese mwana w’umuntu,mbese Uwiteka ntazarushirizaho ku kugirira neza nuhabwa gakondo yawe,ariyo gakondo ya bakiranutsi?Niko Uwiteka abaza!Dore wabereye umugisha gakondo yawe ari nayo ya bakiranutsi,kandi uzakomeza kuyibera umugisha kuzageza ku iherezo,abakugiriye neza nabo bazagirirwa neza n’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo.Kandi abazagukomokaho bose bazaba abanyamugisha,ikigeretse kuri ibyo,gakondo yawe nayo izahabwa umugisha kuko amahanga azifuza kuyituramo kugirango bitirirwe izina ryayo niko Uwiteka avuga.
This is the Rhema word: Jeremiah 9:7 therefore, this is what the lord of heaven’s armies says: See, I will melt them down in a crucible and test them like metal. What else can I do with my people?
Dore uzaba mubakomeye mu isi yabazima kuko wakunze gukiranuka,ukumvira ijambo ry’Uwiteka,ukanga ubugome,no kugomera Uwiteka,kugirango umenye neza yuko Uwiteka ajya yita kubakiranutsi uko niko Uwiteka avuga.