HomeNewsInkozi zibibi zihura na kazi gakomeye bakoreye mu gihombo!

Inkozi zibibi zihura na kazi gakomeye bakoreye mu gihombo!

Mar 4, 2017 Ijambo ry’Uhoraho rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umutu,dore inkozi z’ibibi zo mu bwoko bwa ILLUMINATI zategateze hirya no hino,none udasohoka ngo ujye kumurimo kuko utari bubone inzira ikugarura.Ahubwo dore hari umugisha bene so bohereje ube ariwo ujya kuzana kugirango uhindure ibirindiro byaho ukorera kugirango utagwa mu mutego uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuga.

Njyanwa mu iyerekwa  mbona ibitabonwa ibitaboneshwa amaso  yabana b’abantu mbona hakozwe inama y’umutekano hagati y’ibihugu bitatu America,RUSIA,China,ibi bihugu byombi birahanganye cyane ku buryo bukomeye aho buri kimwe gishaka uko cyakwigarurira gutegeka isi kigasimbura umugabane w’America.

Nerekwa mbona ambasade za America na RUSIA zigenzura China hagati ya za ambasade ndetse kugeza naho umuntu uvuye muri ambasade y’America ahaba akazi muri ambasade ya RUSIA vuba byihuse.

Naho abashinwa bo,uvuye muri ambasade ya USA akaza kugira icyo ashaka muri ambasade yabo,yinjira amatara acanye,agasohoka amatara bayazimije bitwaje yuko ngo amashanyarazi yagiye.Ubwo ibyo nabyeretse mbona biri kubera mu gihugu cy’IBABYLON mu murwa w’ISHUSHAN.

Mbona USA na RUSIA bagerageza gushakisha abakozi bakoraga muri za ambasade zombi birukanywe kugirango bahabwe akazi yaba muri ambasade ya RUSIA cyangwa ya USA kugirango babaze amwe mu mabanga yiyo ambasade yakoragamo.Niba yarakoraga muri ambasade ya USA,agahabwa akazi muri ambasade ya RUSIA,niba yakoraga muri ambasade ya RUSIA,agahababwa akazi muri ya USA.

Ijambo ry’uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore ibihugu byibihangange birarimbanije bihanganye cyane kugirango birusheho kugaragaza imbaraga zabyo kugirango hamenyekane igihugu gifite imbaraga zo gutegeka isi yose uko niko Uhoraho Uwiteka avuga.

Dore igihugu cya China kiragerageza gushaka kugera ku ntera y’America kandi kirakorana ubwira budasanzwe ariko kandi nubwo bikimeze gutyo USA na RUSIA biracyari imbere cyane ntabwo China yari yagera kurwego rwabo neza kuko badafite ubwenge bw’umwimerere uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuga.

Nuko rero uburire abatuye isi yuko ibintu bigiye kurushaho gukomera mu minsi iri mbere maze buri wese yigire inama yo gushaka mu maso h’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.

Mar 5, 2017 Ijambo ry’Uwiteka Imana nkorera rinzaho maze rirambwira riti,mwnaa w’umuntu,dore inzara igiye kwiyongera mu bihugu byo kumugabane w’Africa kubera ubugome bakomeje gukorera abaturage bayoboye!niyompamvu ukuboko kwanjye kuzabaremerera cyane kugirango bamenye yuko nd’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo.Ariko cyane cyane ibihugu [2] igihugu cy’IBABYLON nzabarushirizaho cyane inzara igiye gukwira mu gihugu cyose kugirango igere kuri buri wese maze bamenye yuko bagenje uko bitari bikwiriye uko niko Uhoraho Uwiteka avuga.

Ikindi gihugu ukuboko kwanjye kugiye kuremerera ni gakondo ya bakiranutsi,ngiye guteza ibyago,amakuba na kaga gakomeye cyane kugirango Umwakagara arusheho kuremererwa cyane yihebeshe umutima we,kuko yasuzuguye ijambo ry’Uwiteka Imana yo mu Ijuru ukorera maze icyo gihe azamenya yuko Imana yawe ariyo Mana ikwiye gupfukamirwa uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona ABEGA KAZI bahunga gakondo ya bakiranutsi bagenda barara rwantambi,aho bwije naho bucyeye.Bakagerageza gushaka amazu meza yo gukodesha ariko bagasanga ahenze bagakomeza bakagenda kugeza ubwo utwo bari bitwaje twabarangiriyeho maze bajya kwibera mu mahema kubera ubugome bwabo bwageze imbere y’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo maze abaciraho iteka rya burundu.

Ijambo ry’Uhoraho rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore abo bagome babanyeshyari,bagiriye nabi ubwoko bwanjye kandi bibujije kubagirira imbabazi mu mitima yabo bituma bibazanira umuvumo kubugingo bwabo,none dore ubwo ibyo uhanuye bizabasohoraho bazashaka yuko abantu babagirira imbabazi kandi bo baririnze kugira uwo bagirira imbabazi uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuga.

Dore abana babo bazaba imfubyi,kandi bazarangwa no gusabirizi abahisi nabagenzi,nyamara bazagenda imihanda yose isi bazayimarisha ibirenge kuzageza igihe bazicuza kandi bakamenya yuko ifeza nizahabu bidashobora kubakiza kuzageza igihe baziheba bakamenya yuko baciriweho iteka n’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuga.

Dore umuvumo uzabomaho iteka ryose,kuko barwanije ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo.Kandi muri bo nta numwe wigeze gutekereza ku iherezo rye,cyangwa agirire neza umugaragu wanjye!Ahubwo babyukaga bamutuka bashakisha uburyo bamuca igihanga kugirango baburizemo ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo maze bazivuge ibigwei yuko barwanije Imana bakayinesha uko niko Uhoraho Uwiteka abavuga.

Ijambo ry’Uwiteka rirambwira riti,kandi mwana w’umuntu,reka nkwitumire ku BEGA,ubambwirire uti,uku niko Uwiteka abanegura,mwavuze yuko mukomeye mu isi ya bazima,kandi muvuga yuko ari ntazira ihari nakirizamo ubwoko bwanjye,ko ntazira ihari,ntaho nanyura haba muri politike,haba muri demokarasi,haba mu ntambara,ko ngo hose imiryango mwamaze kuyikinga ntarwinjiriro.

None nimuhame hamwe mbereke yuko atarimwe mwaremye Ijuru nisi kugirango muzabe abagabo bazahamya ibyanjye ko mwarwanije Uwiteka ariko akabanesha mukemeza imitima yanyu yuko mwacumuye kandi mwakiraniwe kandi ko mwagiriye nabi ubwoko bwanjye ibyo nibimara kubageraho nibwo muzamenya yuko hagati muri mwe harimo Umuhanuzi uko niko Uwiteka Nyiringabo avuga.

Nerekwa abagabo bo mu  nzu ya BEGA bacukura ibinogo byinshi cyane byo guhamba abantu babo bishwe n’intambara,abana babo basigara ar’imfubyi kandi birirwa basabiriza kukarubanda.Mbona inzira yo gukiranuka ibahunga ijya kure yabo nabo bayijya kure.Maze ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore Abagabo b’Abega bazajya kure yo gukiranuka kandi ubwiza bw’Uhoraho buzabahunga.

kandi ubwo bwiza nabo bazabuhunga kuko bakunze isi kuruta Ijuru,ndetse bakaba baribujije kugirira neza ubwoko bwanjye babwishe batabugiriye imbabazi.Uko banze kubugirira imbabazi,nanjye niko nzibuza kubugirira imbabazi zo mu mutima uko niko Uwiteka avuga.

Abega bakunze umwijima kuruta umucyo,nyamara umucyo waturutse mu mwijima,banze kuryamyaUwiteka bikudira umwanzi wo gukiranuka bibwira yuko ibyisi ari byo birimo ubugingo.Ariko ibyo bibwira nibimara kubabera ikigoyi cy’umurimbuzi,niho bazamenya yuko Uhoraho ariwe Mana yo mu Ijuru kandi icyo gihe bazibuka ibyo ijambo ry’ubuhanuzi banze kumvira ndetse banga kuryubaha nyamara bazaba bibuka ibitereko byamaze gusesa uko niko Uwiteka avuze!

Maze kuragiza amasengesho nategetswe n’Uhoraho Uwiteka Imana,njyanwa mu iyerekwa,ndabwirwa ngo,mwana w’umuntu,dore Uhoraho Uwiteka aguhaye igihugu,kandi Uhoraho ahaye Umwami YUHI VI igihugu kugirango azabone aho abera Umwami uzayobora ubwoko bw’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo.

Kandi dore Uwiteka aguhaye impano ya hotel nziza kugirango uzakwibutse yuko ariyo mpano waherewe mu butayu wagabanye k’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo kuko wirinze kwinubira ibikugerageza kandi wakunze gukiranuka wanga ubugome bituma Uwiteka akwishimira mu mutima nicyo kizatuma Uhoraho azasohoza ibyo yakuvuzeho byose abyihutisha kugirango bizasohoze mu minsi yawe ubwo uzaba ukiriho kugirango bizamenyekane muri rubanda uko Uwiteka agirira neza abamwiringiye uko niko Uhoraho uwiteka Nyiringabo avuga.

Mar 6, 2017 njyanwa mu iyerekwa mbona Umwami w’uRwanda YUHI VI,yemezwa nigihugu cy’UBWONGEREZA yuko ariwe Mwami w’uRwanda kandi akaba yemewe nibihugu [2] byombi yaba icyo akomokamo,cyangwa icyo yahawemo ubwenegihugu akemerwa nkumuturage wicyo gihugu mbona bavuga ngo yemewe nubwami bw’uRwanda,kandi yemewe nubwami bw’Abongereza kuba afatwa nk’Umwami w’UBWONGEREZA uko niko Uhoraho Uwiteka nyiringabo avuga.

Ijambo ry’Uhoraho rizaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore mukiristo Kazi,akomeje gutekereza kurugendo rwawe rwo mu butayu,none akeneye ibisobauro byurugendo rwo mu butayu ngaho andika utange ubuhamya bwibisobanuro bwo mu butayu kugirango arusheho gusobanukirwa uko niko Uwiteka avuga.

Nerekwa abaturage bo muri gakondo bafashwe nabi cyane kugeza ubwo bafashe icyemezo cyo guhunga igihunga igihugu maze ijambo ry’Uwiteka rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore ubwoko bwanjye bufashwe nabi cyane kandi Umwakagara yabwicishije inzara abacura bufuni nabuhoro,ariko najye nzihorera kuko bananiwe kugirira ubwoko bwanjye ibibakwiriye ahubwo babahidura abagaragu nicyo kizatuma kurimbuka kwabo gukomera kuko batigeze babagirira imbabazi ahubwo babaryaga nk’uko inyamaswa zo mu ishyamba zigiria amatungo yo murugo aho bafata intama bakazica imitwe bakinywera amaraso gusa barangiza bazita aho ngaho niko Uwiteka avuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona Dr.Rose Mukankomeje bamwoherereza umunyamakuru aje kumuha amakuru yiterabwoba kugirango abone amugigira amubwira yuko ngo yamenye amakuru yuko bagiye kumwivugana.Maze ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rirambwira riti,mwana w’umuntu,burira Dr.Rose Mukankomeje uti,ntuzakire umunyamakuru ugiye kuza kugusura udahamagaye nabandi banyamakuru kugirango ibyo avuga babyumve bazabe abagabo bo kubihamya.

Kuko ibyo muzavugana muri mwenyine ntagaciro bizagira muri rubanda kuko bagambiriye ku kwica,kandi ukaba nta kundi wabigenza.Nuko rero uzihamagarire abanyamakuru bawe maze uwo munyamakuru uzaba akuzaniye amakuru uyababwire kugirago ikizabaho cyose kizamenyekane yuko aril eta y’Umwakagara ikomeje kumarira abanyaKIBUYE ku icumu uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuga.

Mar 7, 2017 nerekwa mbona abanyapolitike bo mu gihugu cy’IBABYLON bashaka kujya ahitwa LAIKIPIA kujya gushakayo amajwi,ariko birananirana kuko leta yabo yakoreye nabi abaturage.Maze mbona abaturage bahitiramo undi munyapolitike udashyigikiwe na leta kuba ari we uzahagarara akiyayamaza kumwanya w’umukuru w’intara kandi mboa uwo mwanya urwanirwa na bantu batandukanye kugirango bazajye bibonera uko baka inyoroshye maze bakire vuba bishoboka.Mbona ko imigambi ishingiye kuzajya biha amasoko ya leta mbonamo abadamu bashaka uwo mwanya ariko abagabo bakora ibishoboka byose ngo batabatwara uwo mwanya uko niko Uwiteka avuga.

Njyanwa mu iyerekwa mboana inkozi z’ibibi zikora ibishoboka byose ngo ziburizemo umurimo w’Uhoraho Uwiteka nyiringabo,ariko zirananirwa.Mbona zishatse kwigarurira ibikorwa by’umurimo w’Uwiteka ariko ziranirwa kuko ibyo bikorwa ari byo byazihindutse zikagira ibibazo bikomeye cyane.

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rirambwira riti,mwana w’umuntu,ibyo inkozi z’ibibi zikora birasa no gushinga umuhunda ku kirenge kuko bidashobka yuko zaburizamo umurimo w’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo uko iko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuga.

Nerekwa yuko inkozi z’ibibi zamaze gusubiranamo kubera kunanirwa guca igihanga Umuhanuz,ahubwo mbona imyuka mibi boherezaga yo kuzingazinga Umuhanuzi irahidukiye iba aribo izingazinga kandi ibyabo birushaho kuba bibi cyane ugereraje ni uko byari bimeze mbere yaho.Ndabwirwa ngo mwana w’umuntu nta kabuza yuko inkozi zibibi zizarushaho gukiranirwa kandi ibyazo bya nyuma bizaba bibi kurusha ibya mbere niko Uwiteka Nyiringabo avuze!

Dore zohereje imyuka mishya yo ku kuvangira kugirango udasobanukirwa amayerekwa ngo kuko byicwa ni uko ubabona mu mayerekwa,none bahisemo gushaka indi myuka ikomeye ifite imbaraga wagirango ziraruta iz’Uhoraho Uwiteka Imana yawe.Nuko ntubatinye kandi ntubakukire umutima kuko Uwiteka Imaa yawe ari kumwe nawe niko Uwiteka avuze!

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka nyiringabo rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore umugisha wawe wamaze gutungana Uwiteka agiye kuwohereza uwutegereze ntuzatinda kuza uzaza kuko ari ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo ribivuga.

Nerekwa inkozi z’abagore niz’Abagabo nazo ubwazo zisubiraamo maze ijambo ry’Uwiteka Imana rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore za nkozi z’ibibi zisubiranyemo kandi ibyazo birarushaho gukomera cyane kurusha uko byari bimeze kandi ukuboko k’Uhoraho kurabaremera cyane kurushaho uko niko Uwiteka avuze!

Ijambo ry’Uwiteka rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore hariho abantu benshi bari baboshywe ni mbaraga z’umwijima none kubera ijambo ry’Uwiteka wandika buri munsi ukaribatangariza ryatumye babohoka bakurwa mu mbaraga zabadayimoni bahinduka imbohore uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuze!

Njyawa mu iyerekwa maze uburyo Umwakagara yaciye imanza zibera kugeza igihe abayarwanda babaye abasazi batadukanywa ni inzu zimbohe aho yafunze abantu akabima ubutabera kandi byose yabikoreye ubugome buturutse mu mutima.Maze mbona bubaka igihugu bashyizeho umwete cyane ngo barashaka kwereka amahanga yuko igihugu cyateye imbere.

Mu gihe barimo gukora bakorana umwete mbona yamvura yahanuwe n’Umuhanuzi w’Uwiteka Imana Nyiringabo mbona ko ukubye kandi igeze hasi kugirango inyangire abanze kwanura ibysitswe.Nabonaga abakozi b’Umwakagara bareba kujisho iyo mvura imanutse igeze mu bisi bya HUYE nanjye nkomeza kwitegereza yuko bajya kuyugama mbona ibagezeho bahagarika ibikorwa byabo ntibaba bagikomeje kubaka iyo nzu kandi bari bageze aho barangiza kubaka igice cyayo cyari gisigaye ngo barangize kubaka iyo nzu niko Uwiteka Nyiringabo avuga.

Ijambo ry’Uhoraho rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umutu,dore inkozi z’ibibi zo mu bwoko bwa ILLUMINATI zategateze hirya no hino,none udasohoka ngo ujye kumurimo kuko utari bubone inzira ikugarura.Ahubwo dore hari umugisha bene so bohereje ube ariwo ujya kuzana kugirango uhindure ibirindiro byaho ukorera kugirango utagwa mu mutego uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuga.

Dore mwese so umwe muri bacye cyane uri kumugabane w’UBURAYI,yohereje umugisha ari muri babandi bacye batageze no kwicumi [10] batabarirwa mu mubare wa za magigiri mu bantu bagera ku [100] ndetse banasaga bari bashinzwe kugucisha igihanga.Dore uwo mubyeyi bamuteje imbaraga z’umwijima ibibazo bikomeye hirya no hino,none ugire umubire umugisha w’Uhoraho kandi uhagarike imbaraga z’umwijima bamwoherejeho maze agirirwe Ubuntu n’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo uko niko Uhoraho Uwiteka avuga.

Save

Save

Save

Save

Save

Save

Save

Save

RELATED ARTICLES
- Advertisment -
Google search engine

Most Popular

Recent Comments