Nerekwa mbona ambasade za America na RUSIA zigenzura China hagati ya za ambasade ndetse kugeza naho umuntu uvuye muri ambasade y’America ahaba akazi muri ambasade ya RUSIA vuba byihuse.
Naho abashinwa bo,uvuye muri ambasade ya USA akaza kugira icyo ashaka muri ambasade yabo,yinjira amatara acanye,agasohoka amatara bayazimije bitwaje yuko ngo amashanyarazi yagiye.Ubwo ibyo nabyeretse mbona biri kubera mu gihugu cy’IBABYLON mu murwa w’ISHUSHAN.
Mbona USA na RUSIA bagerageza gushakisha abakozi bakoraga muri za ambasade zombi birukanywe kugirango bahabwe akazi yaba muri ambasade ya RUSIA cyangwa ya USA kugirango babaze amwe mu mabanga yiyo ambasade yakoragamo.Niba yarakoraga muri ambasade ya USA,agahabwa akazi muri ambasade ya RUSIA,niba yakoraga muri ambasade ya RUSIA,agahababwa akazi muri ya USA.
Dore igihugu cya China kiragerageza gushaka kugera ku ntera y’America kandi kirakorana ubwira budasanzwe ariko kandi nubwo bikimeze gutyo USA na RUSIA biracyari imbere cyane ntabwo China yari yagera kurwego rwabo neza kuko badafite ubwenge bw’umwimerere uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuga.
Nuko rero uburire abatuye isi yuko ibintu bigiye kurushaho gukomera mu minsi iri mbere maze buri wese yigire inama yo gushaka mu maso h’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.
Mar 5, 2017 Ijambo ry’Uwiteka Imana nkorera rinzaho maze rirambwira riti,mwnaa w’umuntu,dore inzara igiye kwiyongera mu bihugu byo kumugabane w’Africa kubera ubugome bakomeje gukorera abaturage bayoboye!niyompamvu ukuboko kwanjye kuzabaremerera cyane kugirango bamenye yuko nd’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo.Ariko cyane cyane ibihugu [2] igihugu cy’IBABYLON nzabarushirizaho cyane inzara igiye gukwira mu gihugu cyose kugirango igere kuri buri wese maze bamenye yuko bagenje uko bitari bikwiriye uko niko Uhoraho Uwiteka avuga.
Ikindi gihugu ukuboko kwanjye kugiye kuremerera ni gakondo ya bakiranutsi,ngiye guteza ibyago,amakuba na kaga gakomeye cyane kugirango Umwakagara arusheho kuremererwa cyane yihebeshe umutima we,kuko yasuzuguye ijambo ry’Uwiteka Imana yo mu Ijuru ukorera maze icyo gihe azamenya yuko Imana yawe ariyo Mana ikwiye gupfukamirwa uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuga.
Njyanwa mu iyerekwa mbona ABEGA KAZI bahunga gakondo ya bakiranutsi bagenda barara rwantambi,aho bwije naho bucyeye.Bakagerageza gushaka amazu meza yo gukodesha ariko bagasanga ahenze bagakomeza bakagenda kugeza ubwo utwo bari bitwaje twabarangiriyeho maze bajya kwibera mu mahema kubera ubugome bwabo bwageze imbere y’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo maze abaciraho iteka rya burundu.
Ijambo ry’Uhoraho rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore abo bagome babanyeshyari,bagiriye nabi ubwoko bwanjye kandi bibujije kubagirira imbabazi mu mitima yabo bituma bibazanira umuvumo kubugingo bwabo,none dore ubwo ibyo uhanuye bizabasohoraho bazashaka yuko abantu babagirira imbabazi kandi bo baririnze kugira uwo bagirira imbabazi uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuga.
Kuko ibyo muzavugana muri mwenyine ntagaciro bizagira muri rubanda kuko bagambiriye ku kwica,kandi ukaba nta kundi wabigenza.Nuko rero uzihamagarire abanyamakuru bawe maze uwo munyamakuru uzaba akuzaniye amakuru uyababwire kugirago ikizabaho cyose kizamenyekane yuko aril eta y’Umwakagara ikomeje kumarira abanyaKIBUYE ku icumu uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuga.
Mar 7, 2017 nerekwa mbona abanyapolitike bo mu gihugu cy’IBABYLON bashaka kujya ahitwa LAIKIPIA kujya gushakayo amajwi,ariko birananirana kuko leta yabo yakoreye nabi abaturage.Maze mbona abaturage bahitiramo undi munyapolitike udashyigikiwe na leta kuba ari we uzahagarara akiyayamaza kumwanya w’umukuru w’intara kandi mboa uwo mwanya urwanirwa na bantu batandukanye kugirango bazajye bibonera uko baka inyoroshye maze bakire vuba bishoboka.Mbona ko imigambi ishingiye kuzajya biha amasoko ya leta mbonamo abadamu bashaka uwo mwanya ariko abagabo bakora ibishoboka byose ngo batabatwara uwo mwanya uko niko Uwiteka avuga.