HomeInte'lHagati ya Meseveni n’Umwakagara ninde ugiye gutanga undi gukurwa kubutegetsi?

Hagati ya Meseveni n’Umwakagara ninde ugiye gutanga undi gukurwa kubutegetsi?

Gahunda yo guhitana Umwami Kigeli V Ndahindurwa,no kwimika undi Mwami wagombaga kumusimbura yuko yaburijwemo n’umwiru mukuru Chancellor Boniface Benzinge hamwe n’Umuhanuzi Majeshi Leon uhagarariye ikinyamakuru inyangeNews Media Agency.

Umwami kigeli V Ndahindurwa  amaze kwanga umugambi waruyobowe na MAHUMA MPYISI wagambaniye Umwami  Kigeli V Ndahindurwa.Amakuru avuga yuko bagerageje kugura Umwami Kigeli bamuha miliyari zigera kuri eshuti kugirango yemere agurishe ubwami bw’uRwanda abushyire mu maboko y’Umwakagara arabyanga abakurira inzira kumurima.

Uwo mugambi wabaye mu mpera z’umwaka wa 2014 ukuboza,nibwo Umuhanuzi Majeshi Leon yabazaga Umwami Nyir’uRwanda watanze Kigeli V ndahindurwa niba koko yaba agiye kwemera miliyari [3] zamanyarwanda kugirango agurishe ubwami bw’abanyarwanda Umwakagara maze amusubiza muri aya magambo.

Majeshi reka nkubwire mwana wanjye ntabwo nd’Umwami upfa kwasamira ibije byose,kandi mu gihugu nahasize imitungo yanjye yose niyamukuru wanjye Rudahigwa iruta kure cyane ibyo byose bampaga ibyo byaba ari uguhemukira abanyarwanda,kandi naba ngaragaje yuko ntari inyangamugayo kandi abanyarwanda barangiriye ikizere.Ikindi nakubwira ni uko ubwami cyangwa Umwami atari repulika niyo ipfa kwasamira ibyo ibonye kuko Umwami yemera gupfira rubanda igihe bibaye ngombwa.

Bamaze kubona yuko abashwishwirije nibwo bafashe za miliyari uko ari [3] bazigabanya abagize umuryango w’ibwami harimo Christine Mukabayonjo,na Mukabayonjo speciyoza bemeye gufata izo ntonorano z’Umwami Kigeli yanze kwakira. Amaze kubona neza uburyo bwose bwo kumuhitana ko bishoboka.

Nibwo Nyiramongi Jezebel yahise aza mur’America agahamagaza NTAGANIRA Christian wahoze arumujepe mu ngabo z’umwakagara Kagame Defense Force (KDF) hanyuma amakuru avuga ko,yagiye muri Ambasade y’uRwanda ikorera mur’America maze agahabwa twa tuzi twa Col.Dann MUNYUZA kugirango bamunyuze iyubusamo.

Amakuru twahawe na magigiri Mukashema Esperance avuga yuko bahuriraga muri Ambasade y’uRwanda ariko ngo banze kubivuga bakicecekera.Ariko ikinyamakuru inyangeNews cyamubajije niba ayo makuru yaba yarigeze ayavuganaho na Chancellor maze yisobanura ko ngo aribwo akiyamenya.Ariko amakuru afite gihamya avuga yuko yarabizi neza kandi uwo mugambi ari we wari awurinyuma.

Akajya akoresha uwahoze mukibikira Dorocella warucumbikiwe na Chancellor nyuma yo kwirukanwa mukibikira yabuze aho yerekera bitewe nuko murumuna wa Chancellor yashakanye na mwene wabo byabaye ngombwa yuko ajya gusaba gucumbikayo maze nibwo yishakiraga akazi ko kugambira Umwami w’urwanda atangira ateranya Umwami na Chancellor kugirango bazabone uko bamwiharira bamuce igahanga ntawurabutswe.

Uwo Dorocella yatangiye kujya avugana na HAJABAKIGA Patricia bakuranye muri Tanzania maze gahunda barayitunganya neza bayigera kumusozo.Nibwo ikinyamakuru inyangeNews cyandikaga amakuru yuwo mubikira warukanywe mukibikira kubera ingezo z’ubuhehesi zivanzemo nubusambanyi yakoreraga mukibikira kandi akuze ageze mu myaka ya za [60] nibwo twakoze itohoza dusanga yarazanywe nukugambanira ubwami bw’uRwanda ako kanya Chancellor yahise amwirukana amushakira akazi ko kurera abana mu banyaKenya baturanye aho muri America.

Ariko asiga ateranije Umwami Kigeli na Chancellor nibwo Umuhanuzi Majeshi Leon yahagaraga Umwami Kigeli amuha amakuru yose uburyo uwo mubikira yazanywe no kubagambanira, kandi ko ashinzwe kubateranya nibwo Umuhanuzi Majeshi Leon yamusabaga guhita ahamagara Chancellor akamusaba imbabazi bitewe na makuru yari yamuvuzweho atari ayukuri.

Ako kanya Umwami yahise ahamagara Chancellor amusaba imbabazi amubwira yuko bidakwiye yuko umubikira uyabateranya.Ikibazo kiba kirarangiye bamaze kumva yuko Umwami yiyunze na Chancellor nibwo bahise bakora vuba vuba baramuhitana bamuca igihanga.

Amakuru avuga ko,MUKASHEMA ESPERANCE ufite telephone Nº +31-113-350-254,iyi niyo Murugo,telephone mobile,akaba ari Nº + 31-623-178-768 yazanywe mu nteko y’ibwami na Gakwaya Jean Marie,uyu Mukashema Esperance akimara kubona yuko,Gakwaya atewe hejuru n’itangaza makuru,yahise ajya kuruhande rwa Chancellor Benzinge ahinduka Gakwaya wamuzanye ibwami murwego rwo kwigarurira Chancellor kugirango bajye bamenya gahunda ze zose,ariko byari mu magambo,kuko iyo Esperance yavuganaga n’Umwami Ndahindurwa,ntibaburaga kuvuga no kunegura Chancellor Benzinge.

Uyu Esperance Mukashema akaba akorana na magigiri Marie Murebwayire ESTHER nawe ubarizwa mu gihugu cy’Ubuhollande.Amakuru avuga ko,leta y’Umwakagara yamushatse ikavugana nawe kubijyanye no gutanga ubuhamya bwa Abapadiri babaholande baguye igakurazo hamwe nimiryango yabo bapadiri bakaba barahawe intonorano kugirango bareke gukomeza gukurikirana ibyiyicwa ry’miryango yabo.

Ikinyamakuru InyangeNews cyabajije Esperance kubijyanye nurwo rubanza amaherezo yarwo nubuhamya yatanze aho byarangiriye,atubwira yuko atazi aho bigeze gusa igihugu cy’Ubuhollande cyamwihereye inzu nziza yo kubamo hagati ya bazungu nk’uko abyivugira maze ahasigaye aranyurwa yumva yuko yageze mu Ijuru.

Witegereje ibyo avuga kuri video ye iri kuri youtube.com wagirango bahwanye nubuzima arimo uyu munsi,nyamara we yiherewe impozamarira nk’uko yivugira yuko mbere yo kwica abaPadiri na bahutu baraho,bamuciriye amarenga yo gufata umwana we kugirango atajyaniranwa nabahutu ariko ntiyamenya amarenga bamuciriye.Bivuzengo amakosa say’Inkotanyi,ahubwo naye kuko yananiwe gufata umwana we kandi bari mu bihe bibi byintambara.

Biroroshye rero kumwigisha no kumwimvusha yuko batashaka kwica umwana we w’umuhungu,ahasigaye bakamuha impozamarira ingana na maraso ya SHEJA ubundi anaendelea kazi kama kawida matunda atayapata mbere.Noneho igitangaje n’uburyo Esperance yavugaga yuko aba mu nteko y’Umwami,ariko agatuka Umwami amwita ko ar’ikigoryi nigisambo.

Nyamara yavugana na Chancellor Benzinge akamwereka yuko ar’Imfura y’umututsi kandi ko ar’umunyabwenge atameze nka shebuja.Kurundi ruhande na Chancellor Benzinge bari baramushyizeho ingenza yumucyecuru wahoze mukibikira witwa Dorocella murumuna we akaba yarashatswe na murumuna wa Chancellor Benzinge,amaze kwirukanwa mukibikira kubera ingeso mbi,ubwo yagiye mur’America abura aho aba maze za magigiri zimugira inama yo kujya gucumbika kwa Chancellor Bnzinge.

Esperance numwe mu bantu bakwiragije amagambo ku mugabane w’UBURAYI  yo guseba umwiru mukuru w’ubwami bw’uRwanda avuga ko ngo benzinge abana nindaya y’umubikira ishaje yirukanywe mukibikira,ariko ibyo akabivugira kuruhande.Uyu Dorocella akaba yariganye na minisitiri Hajabakiga PATRICIA,bose bakuriye mu gihugu cya Tanzania umwe   yinjira muri politike,undi yinjira mukibikira nubwo bitamuhiriye gukomeza kwiha Imana nk’uko yabishakaga kuko umubiri wamubereye inzitizi.

Ubwo Dorocella yarashinzwe kwikundisha k’Umwami w’uRwanda no guteranya Benzinge n’Umwami w’uRwanda Kigeli V ndahindurwa.Uwo mugambi yaje kuwugeraho,ariko iyo line ya Dorocella ntaho yarihuriye niya Esperance hamwe na Gakwaya Jean Marie ariko bose shebuja yarumwe bakoreraga umuntu umwe ari we umwakagara.Ikinyamakuru inyangeNews kimaze gutahura gahunda ya Dorocella cyahise kiburira Chancellor w’ubwami bw’uRwanda Benzinge ahita amushakira akazi mu birabura babanyaKenya baba muri America ubu akaba ariho akora umurimo wo kurera umwana akaba ahembwa amadollar igihumbi $1000 ku kwezi.

Iyingirwa y’umubikira imaze kugenda,ubwo nibura Esperance yahise abona uko azajya avugana na Benzinge akajya amugigira neza cyane kugirango amurangaze babone uko bahitane shebuja Kigeli V ndahindurwa.

Ubwo izo gahunda zose zakorwaga ari nako Esperance atanga amakuru ku kinyamakuru inyangeNews ayo yabaga yahawe na magigiri KAGIRANEZA (kagiranabi) bakunze kwita kagira neza.Uyu Kagiraneza akaba umwe mu bantu bagambaniye DEO Mushayidi washinze PDP Imanzi wafatiwe mu gihugu cya Tanzania akanyuzwa mu gihugu cy’Uburundi akaba yarakatiwe Burundi muri gereza z’Umwakagara.

Esperance hamwe na Kagiranabi,murwego rwo kwiyegereza Umuhanuzi Majeshi Leon ubarizwa mu gihugu cya Kenya,Kagiranabi yahaga amakuru Esperance umugambanyi mu bwami bw’uRwanda,wifitiye ubwenegihugu bw’UBUHOLLANDE akaba n’umwicanyi ruharwa bakoze ibishoboka byose ngo mbere yo guhitana Benzinge Chancellor w’ubwami bw’uRwanda,ngo bagomba kubanza guhitana Umuhanuzi Majeshi Leon.

Ubwo bamaze guhitana Ndahindurwa,nibwo Christia yahise amanuka ku mazi (Beech) ajya mu kabyiniro kujya kwinezeza kuko yaramaze gukora umurimo we neza awutunganije kandi abishyigikiwemo na banyirasenge ari bo Mukabayonjo Christine na Speciyoza Mukabayonjo ahita ahamagara Gakwaya Jean Marie na MBUMBUZA hamwe na Mukashema Esperance ababwira yuko byarangiye nibwo Kigali bahise bandika inkuru mu kinyamakuru cyabo cyitwa IGIHE.COM nyuma yo gutangaza itanga rye,bahise bamena umutamenwa warubitsemo amabanga ye yose bibwira yuko barnagije gahaunda ze zose.

Hakurikiraho guhenera Umwami bakoresheje MBUMBUZA bamubwira kwicara mu ntebe y’Umwami w’uRwanda ngo niko abapfumu bari babategetse kugirango bahenere ubwami bw’urwanda burangiraho burundu.Ariko bibagirwa yuko dufite Uhoraho Uwiteka Imana twahaweho umurage wacu nabakurambere dukomokamo.

Ubwo bahise bigabanyamo amatsinda abazajya kuruhande rwa Chancellor benzinge Boniface,nabazajya kuruhande rwa leta y’Umwakagara.Icyari kigenderewe kwari ugushakisha uburyo ikibazo kigiye kujya mu NKIKO ubwo Christina SPECIYOZA wari kuruhande rwa Chancellor baraza bamuhereza intonorano maze arabanza aneka Chancellor uribusimbure Umwami Kigeli aramumubwira maze nawe amuvuga I Kigali nawe bahita baramutamika nawe yanga kuba Umwami ngo asimbure Ndahindurwa.

Nibwo Umuhanuzi Majeshi Leon yavuganye na Chancellor amwibutsa yuko ubuhanuzi bwavuze yuko Umwami uzasimbura ndahindurwa azaturuka mu gihugu cy’Ubwongereza,uwo ari we Imana yimitse kuzasimbura Ndahindurwa.

Ubwo hahise hakirikiraho gahunda zo guhngana arajyanwa Kigali Oya nta jyanwa bigeraho bijya mu nkiko.Nibwo babanje kugerageza kwiba umugogo Chancellor abafata batarawiba harimo numugore wa KALE KAYIHURA IGP wa police ya Uganda washyingiwe na Chancellor yari yaje kuri missiyo yo kuroga Chancellor kuko bari bazi neza yuko amwizera cyane.Ndetse natwe twari twagerageje kumuha amakuru yuko uwo mugore witwa ANGERA KAYIHURA yazanywe no guhitana Chancellor ahasigaye Umwakagara akabyinira kurukoma.

Urukiko rumaze kwemeza yuko umugogo w’Umwami utwarwa muri gakondo,ibyo byabaye OBAMA amaze guhabwa intonorano ze yazishyize mu mufuka nibwo Rwigemera yahise yagiye kururahende rwa Chancellor ariko agambiriye umuhungu we ari we uzasimbura Kigeli yamara kumwika Umwakagara agahita amwishyura intonorano zigaragara kandi zifatika noneho agacyura umuhungu we wari kuba yamaze kugirwa Umwami akohererezwa Indege ije kumutwara akajya kuba Umwami Traditional Monarchy maze Chancellor Benzinge agasigara yimyiza imoso!

Ubwo Chancellor nawe urukiko rumaze gutegeka ko umugogo utwarwa muri gakondo yahise abura aramwikinga kuko yarazi neza uko gahunda zimeze kuko twari twamuhaye amakuru twakuraga kurui Esperance agirango dufatirwe kuri telephone abanyarwanda ntibamenye amakuru yibirimo gukorwa mu ibanga.Nibwo we nabandi biru bahise bimika Umwami YUHI VI maze Kigali ihinda umushyitsi munda amacupa bari biteretse muri hotel UMUBANO ku kacyiru bahise bayasiga batayarangije buri umwe aca ukwe undi ukwe.

Ikibazo abanyarwanda bibaza niki,ko Umwami Kigeli yashyinguwe atatabarijwe nk’uko abandi bami batabarizwa,kandi bakaba baranyuranije na mategeko agenaga ubwami(Institution Monarchy) kandi bakaba Umwami YUHI VI wasimbuye Umwami Ndahindurwa yarimitswe mu buryo bwubahirije amategeko,nigute bazafata undi Mwami uzasimbura Ndahindurwa washyinguwe hadakurikije amategeko,hanyuma bakamwimika hakurikije amategeko kandi uwo yagombaga gusimbura ataratabarijwe mu mategeko agenga ubwami bw’uRwanda no ku isi yose?

Imibare bari bakoze,kwari uko Chancellor yimika umuhungu wa Rwigemera,yarangiza kumwimika bagahita bataha I Kigali.Ibyo bimaze kwanga bati umuryango uzaterana bimike Umwami uzasimbura Ndahindurwa,kandi Rwigemera akaba ari we mukuru w’umuryango w’ibwami mu bavandimwe ba Ndahindurwa.Kandi akaba yari yanze kujya I Kigali ategereje yuko umuhungu we yimikwa agasimbura Ndahindurwa.Ubwo se nubundi nibimika umukuru w’umuryango adahari ese bizemerwa?

Ikindi kibazo abanyarwanda bibaza,nigute umuryango wimika Umwami uyobora igihugu kandi abiru basigaye hanze y’igihugu?Ibi bintu birimo amanyanga akomeye!Kandi ubwo bakaba bakomeje kuvuga yuko Umwami YUHI VI batamwemera!None se umuryango niwo wimika cyangwa abiru nibo bimika?Abiru basaba umuryango kubaha umuntu runaka bashingiye ku byo Umwami yasize avuze,cyangwa bakareba uwo ubufindo bugwaho.

Kandi ibyo byose bikorwa nabiru nta mwanya na mucye umuryango ugira muruhare rwo kwimika Umwami cyeretse iyo bari nama ngishwa nama yo kurwego rwigihugu icyo gihe ntabwo baba bitwa umuryango kuko baba bari mu nama ngishwa nama kurwego rw’igihugu ahubwo bafatwa nkabajyanama b’igihugu.

Kuba batari bimika Umwami uzasimbura Umwami Ndahindurwa ni uko byabayobeye Umwakagara byahise bimuvangira,kuko Umwami YUHI VI ni Umwami ufite ubushobozi kuko ubu atakibarwa kuba gusa ari umunyarwanda,ahubwo ari no kubarwa kuba ari Umwongereza bivuze ngo,niba igihugu cy’Ubwongereza kimufata nk’Umwami w’umugabo bagize nyuma y’imyaka [64] bivuze ko noneho bwabushobozi ubwami bw’uRwanda butagiraga,ubu noneho bwabonetse! kugirango asubize ubwami bw’uRwanda muri gakondo ya bakiranutsi.

Niyompamvu kuva yima ingoma,amakuru y’ubwami yahise abura na RNC irabura,icyaje kuvamo ni uko abafaransa bagiye gukorera muri Uganda station yamavuta yitwa TOTAL.Amakuru dufite afite za gihamya avuga ko,France yasabye Museveni guha umwanya Gen.Nyamwasa Kayumba ngo batari bizeye ingabo za Museveni kugirango ahakorere imyitozo kuko bazi neza yuko Umwakagara yahita yinjira muri Uganda agahita ashanyaguza gahunda zose zabafansa,ariko basanga naramuka ahaye Gen.Kayumba Nyamwasa aho akorera imyitozo bizabafasha guhangana n’Umwakagara kuba atapfa kwinjira ku butaka bwa Uganda.

Amakuru dufite aturuka muri za magigiri za Kigali,Umwakagara noneho ngo arimo gutegura kudeta yo gukuraho Umwana w’UMUSITA (M7) akimika KIZA Besigye umaz igihe aharanira ubutegetsi mu gihugu cya Uganda.Igice cya mbere cy’ubuhanuzi (1-3) havuga ko,Umwakagara azafata umurwa mukuru wa Kampala akawumarana iminsi [3] ariko kuzasimbura Museveni bikazamugora kuko abazungu bazahita bategeka yuko habaho imishyikirano kandi ko yagiyeho habaye amatora ubanza bitazamuhira gahunda zose arimo.Ikindi ni uko mu buhanuzi Igice cya (49,50) hose hagaragaza yuko mbere yuko Umwakagara atera Uganda bagiye guhita bamutanga bahite bamutera mbere yuko akuraho Museveni.

Ubusanzwe Abongereza n’AbanyaMerica nta mpamvu nimwe yatuma bigaragaza mu ntambara yo gukuraho Umwakagara kandi abafaransa bahari,bizwi neza yuko bafitanye ikibazo na leta y’Umwakagara gishingiye kuri genocide.Ariko Abongereza bo bakaba bararangije gushyira ahagaragara documentaries igaragaza yuko genocide yakozwe n’Umwakagara afatanije na FPR,ishyaka riri kubutegetsi hamwe nabasangirangendo be.

Kuba rero abafaransa baratsindiye isoko ryo gucukura amavuta,s’uko ari uko barusheje imbaraga ABONGEREZA na America,ahubwo nibwabufatanye bw’Abazungu bushingiye kugusangira inyungu za politike kumugabane w’Africa umwe ashyigikira ubutegetsi,undi agashyigikira imishinga y’ubucuruzi ikorwa na za societe zigenga ariko zigira aho zihurira na leta zabo.Total yirukanywe muRwanda isigara ku izina ariko itagikora,FPR isigara ariyo ikontorola ubucuruzi bwose bw’amavuta,noneho baba abaswa bananirwa kwimika demokarasi,ubutabera bwigenga,kuko bari bazi yuko bafite ibidossie ndetse banarwanya itangaza makuru ryabafashije mu gufata igihugu noneho barigerekaho ibuye rishyushye murwego rwo kuniga itangaza makuru ngo ritazajya rishyira ahabona amahano bakomeje gukorera abaturage.

Save

Save

Save

RELATED ARTICLES
- Advertisment -
Google search engine

Most Popular

Recent Comments