Mar 4, 2017 njyanwa mu iyerekwa maze numva amaradiyo mpuzamahanga yahaye ikiganiro Gen.Nyamwasa Kayumba,bamubaza ku ngabo zateye Umwakagara niba zifitanye isano nawe,cyangwa niba akorana nazo bya hafi.Nyamwasa asubiza ayo maradiyo harimo “RFI,BBC gahuza,Ijwi ry’America”, yemerera yuko we hamwe nabandi banyarwanda bafashe icyemezo cyo gukuraho leta igizwe nagatiko kabicanyi ya FPR.
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo maze rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,ibyahanuwe birasohoye dore Gen.Nyamwasa agiye guhangana na Gen.James Kabarebe kandi azamutsinda amukure ku ngoma uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuze!
Gen.Nyamwasa akimara kuvugira ku ma radio mpuzamahanga,mbona indaya zose za Gen.Kabarebe James zihise zimuvaho ntihaba hakiri indaya nimwe ishobora kujya gusambana na Gen.James Kabarebe ngo zitinya yuko zazabazwa ibya politike ya FPR zikazafatwa zikajya gufungirwa I RUSHA mu gihugu cya Tanzania uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuga.
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore wakije umuriro none uratse,niki ushaka kindi?Niko Uhoraho Uwiteka abaza!Mbona abo muri gakondo bose bizeye yuko ngo Gen.Nyamwasa ar’ikigarasha noneho amagambo ashira ivuga,mbona batangiye gukanaguzwa yewe haba no mu banyapolitike bizeraga Umwakagara mbona biciyeho iteka bavuga bati,sinamenye irabanza icyo nakoze igaheruka uko niko Uwiteka avuga.
Nerekwa ibihugu [3] byibihangange ku isi,RUSIA,USA,CHINA,mbona za ambasade zabo zigigirana cyane,kandi zitizerana kubera yuko buri gihugu gishaka kuba icya mbere ku isi kigasimbura USA.
Mbona ambasade zabyo zikorera IBABYLON zose zishyira amaso kubakozi bakora cyangwa barinda umutekano(Security Services)kuko nibo bamenya amabanga yibikorerwa muri zo za ambasade.
Mbona ko,umukozi wakoze muri security muri ambasade ya USA,iya CHINA imuha akazi byihuse iyo yakozeyo byaba binyuze muri za company za security services cyaangwa yaba yarahakoze ku giti cye!
Mbona ambasade ya RUSIA nayo itizera abanyaKenya bayikorera,ikeka yuko baba bakoreshwa na ambasade ya USA ikorera mu murwa mukuru w’ISHUSHAN mu gihugu cy’IBABYLON.
Mbona ko RUSIA na USA barwanirwa umwanya wa mbere wo kuba igihangange ku isi,kugirango RUSIA ibe iya mbere,ariko hakomeza kuzamo urwijiji rudasobanukiye ambasade ya RUSIA ku buryo budasobanutse kuko RUSIA yashakaga kuba iya mbere bidasabye yuko habaho intambara ya gatatu yisi yose ariko mbona yuko bikomeje kunanirana.
Nerekwa imigambi ya za magigiri zari zateze yose iburizwamo n’Uhoraho Uwiteka Imana yanjye!Mbona imigambi yabo bari bateguye yuko ikorwa kuri uyu wa gatandatu taliki 04 werurwe 2017 iburizwamo n’Uwiteka Imana ikiranuka.Ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,ntabwo bari banyurwa nubundi basigaje iyindi mitego kandi ninayo yanyuma kuko uwateguye iya mbere nubundi ntazabura gutegura iyanyuma uko niko Uwiteka avuga.
Nerekwa mbona inkozi z’ibibi zitegura ishuli zishaka kunshyiramo ngo nzibere umunyeshuli,ariko bagiye gushaka abalimu bo kwigisha muri iryo shuri,basanga arijye mwalimu wa mbere bafite ntawundi mwalimu bashobora kubona ufite uburambe kundusha maze ijambo ry’Uhoraho rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,ibibazo byari butegereje ugiye kubitegeka nkuko umwalimu yigisha abanyeshuri kuko abigisha akababaza ibabizo kandi abifitiye igisubizo uko niko nawe bikugendekeye niko Uwiteka avuze!





