https://www.youtube.com/watch?v=c0LFbUZcO5I
Leta y’umwakagara ikomeje guhura nibibazo uruhuri kandi bigenda bisimburana iteka nk’uko padiri Thomas Nahimana ahora abivuga iteka.Nyuma yaho Gen.Kayumba Nyamwasa ashyiriye ahagaragara uruhare rw’Umwakagara na FPR,bagize muri genocide yakorewe abanyarwanda bo mu bwoko bw’Abatutsi, bahinduwe ikiraro kugrango bagere kubutegetsi.Ubwo buhamya ntabwo bwaguye neza Umwakagara nabambari be.
Umwakagara akomeje kugira ‘Stress’ cyane,ku buryo bigaragarira buri wese, burikanya aba ashakisha aho yakura ka ‘invitation’ ko kujya kuzerera kugirango abe yiyibagiza ibyago bigiye kumugwirira.Yagira amahirwe,hakaboneka inama ziga kumutekano mu cye wabanyafurika,kandi ar’umwe mu bateza uwo mutekano mucye bakananirwa kumwiyama ahubwo ugasanga banyura hejuru y’ikibazo bariho kwigaho.
https://www.youtube.com/watch?v=L5pAg5uwr9E
Nyuma yuko Gen.Kayumba Nyamwasa atangiye ubuhamya bushinja Umwakagara ubwicanyi na genocide yakoreye abanyarwanda.Umwakagara yahise asohora itangazo rigaragaza uruhare rw’abasirikare b’Abafaransa bagize muri genocide yabaye 1994 yakorewe abatutsi.Igitangaje iri tangazo risohowe inshuro [2] mukwezi kumwe.
Ntabwo bizwi niba ari arrest warranty cyangwa niba ar’itangazo ryo gukangata gusa.Umwakagara nabambari be, bafite ikibazo cyo kutamenya amategeko.uRwanda ntabwo ar’umunyaryango w’urukiko rwa ICC,ndetse mu minsi yashize rwasabye kwikura murukiko nyafurika rurengera uburengera bwakiremwa muntu,kubera ko,Ingabire Victoire Umuhoza yaregeye urwo rukiko arusaba ko rwamurenganura.
Bikaba biteye urujijo kuba leta ya FPR,n’Umwakagara basohora amatangazo agaragaza uruhare rw’abasirikare b’abafaransa bagize muri genocide yakorewe abatutsi!None se imyaka [22] nibwo bibutse gutanga ayo matangazo?None se raporo yitiriwe MUCYO baherutse kwivugana yarangiriyehe?
None se aya matangazo barimo gutanga,barasaba amahanga guta muri yombi abasirikare b’Abafaransa?Cyangwa barateza ubwega banatanga abagabo!uRwanda ubu ntaho rubarizwa kuba ari umunyamuryango wurukiko mpuzamahanga.Aha rero wibaza niba ari bo bazifatira ingabo z’Abafaransa bikabera amayobera abayarwanda bumva k leta yabo ihora itanga amatangazo atabyara umusaruro.
Nyamara usibye leta y’Umwakagara kubeshya abanyarwanda,kandi nabo ni uko badafite uruvugiro,nabo bazi yuko Umwakagara ariwe wabahekuye afatanyije na leta ya MNRD,kugirango barimbure abatutsi yibonere uburyo yifatira ubutegetsi.Amahanga yamaze gushyira ahagaragara film yagaragaje uruhare rw’umwakagara muri genocide yakorewe abatutsi.
Amaze kubona ko amabanga yose ashyizwe hanze,nibwo yadukanye umuco wo kumara abacika cumu,kugirango batazateza ikibazo mu gihe cy’amatora ateganijwe umwaka utaha muri 2017,ngo kuko yaramaze kubona amakuru avuga ko,ngo abacika cumu bashyigikiye umutwe wa politike RNC.
Mu gihe gito cyane kitarenze imyaka [2] amaze gihitana abacika cumu bose bari bishoboye bajyaga bafasha na bandi bagenzi babo murwego rwo kuzamurana mu buzima bwagoranye Umwakagara yakomeje ubuzima kugirango atindahaze abacika cumu bishoboye bityo bajye bamupfukamira,ariko nabo barangay bamubera abatutsi.
Yagerageje gufunga imyenda yitwa chagua yari ihagarariwe nabacika cumu bakayizana bakayiranguza bagenzi babo,maze Umwakagara ahita ayica mu gihugu kugirango uwo mwuga wubucuruzi warutunze abacitse ku icumu bose aba abasubije ku isuka.Ariko nubwo yakoze ibisa bityo nta cyo byamugejejeho kuko abacika cumu bakomeje gushakisha uburyo bakora indi mirimo mibwo batangiye gucuruza ibiribwa nabyo abyinjiramo ateza akaga gakomeye akajya afunga za cooperative zicuruza ibirayi kugirango abacika cumu bahombe basubire ku isuka burundu.
Abonye ko bimunaniye nibwo yadukanye umuco wo kubica no kubacecekesha,kugeza abarangijeho.None yabuze amajyo na mafuzi,arirwa atanga amatangazo amaze imyaka [22] ashinja abafaransa kandi kuva icyo gihe kugeza magingo aya,nta cyo yamariye igihugu usibye kwirirwa yica abanyarwanda no kubategekesha igitugu gusa nta kindi yamariye igihugu.Yasahuye umutungo w’igihugu kugeza igihugu akigejeje murwabayanga!None bigeze aho abanyarwanda bananirwa guhunga ngo bajye gushaka ubuzima mu mahanga kubera yabagize imbohe!
Kwirirwa akururana n’abafaransa,bigaragara nko kurangaza abanyarwanda.Ku ngoma ya SARKOZY,yagerageje kugura abafaransa abifashijwemo na ministiri w’ububanyi n’amahanga witwa ALAIN JUPE,wahawe miliyoni [40] z’ama euro kugirango aburizemo dossier irega leta ya FPR,ijyanye no guhanura indege y’Abafaransa yaritwaye umukuru w’igihugu perezida Habyarimana.
Amakuru avuga ko,ngo nubu yari yagerageje gushyigikira SARKOZY ngo ausbire mu matora kugirango arebe ko yatsinda umwanya wo guharanira kongera kuba umukuru w’igihugu cy’Ubufaransa ngo amufashe kurangiza ikibazo cy’indege yahanuye mu buryo bunyuranije na mategeko.
Ubusanzwe SARKOZY akomoka mu gihugu cya Israel,ariko akaba yaravukiye mu gihugu cy’UBUHOLLANDE,akimara kuvuka bahise bahitana ise umubyara kugirango atazakurikirana umwana maze nibwo inzego z’iperereza za MSAD,zahise zimwimurira mu gihugu cy’Ubufaransa akiri muto,akaba ariho yize amashuri ye yose.Maze bamutegurira kuzaba umukuru w’igihugu kugirango azibe amabanga yicyo gihugu kuko cyafatanije n’igihugu cy’Ubudage kwica ab’israel mu ntambara ya kabiri y’isi yose!
Umwakagara yaje kugira ibyago,SARKOZY atsindwa mu matora,nta byagenda uko Umwakagara yabyifuzaga,akaba akomeje kugira ikibazo cy’uko dossier ya bafaransa ishobora kuzamukoraho.Ubu rero akaba akomeje guhura nibibazo uruhuri ubwo yari yiringiye yuko Hillary Clinton azatsinda amatora,aza kugira ibyago Donald Trump udacana uwaka nabanyagitugu aba ariwe utsinda amatora nk’uko ijambo ry’ubuhanuzi ryabivuze!
Umwakagara yananiwe gukomeza urugamba yatangije mu gihugu cy’UBURUNDI,aho yagumuye abaturage,abifashijwemo na Peter Nkurunziza wanze kubahiriza ibwiriza shingiro ry’icyo gihugu.Mu gihe abandi bahutu b’abanyapolitike bamubanjirije bari bagerageje kubahriza amasezerano ya Arusha,ndetse nibwiriza shingiro.Kuba amaze gutegeka inshuro [2] inshuro imwe akaba yaratowe na bashingamateka,iyindi agatorwa nabaturage,kandi ibwiriza shingiro rikaba rivuga ko,umuntu adashobora kurenza mandate [2]; rwose hariya Nkurunziza yarafutamye cyane!
Imiryango mpuzamahanga irimo umuryango w’ubumwe bw’UBURAYI,waraye wamaganye ubukubaganyi bwakorewe Willy NYAMITWE,wari wivuganywe na bagizi ba nabi bakorana n’Umwakagara,umaze guhitana ba soma mbike ba Peter Nkurunziza ndetse harimo nabajyanama mu biro by’Umukuru w’igihugu.
Ambasade y’America mu gihugu cy’UBURUNDI,yamaganye ibyo bikorwa by’urugomo bikomeje gukorerwa abarundi.Ndetse na European Union nayo yamaganye urwo rugomo bivugwa ko,leta y’Umwakagara yaba irurinyuma ndetse n’umwana w’UMUSITA nawe arashyirwa mu majwi ko yaba afatanije n’Umwakagara gushaka gutembagaza ubutegetsi bwa Nkurunziza Peter wanze kumvira Imana ko atagombaga gutegeka mandate ya lll.Ariko kutumvira umwuka w’Imana kwe,bikaba bigiye kumuzanira akaga gakomeye cyane kandi nabarundi badasigaye inyuma.
Amakuru aturuka mu murwa mukuru wa BUJUMBURA,avuga ko,Peter Nkurunziza yigize imbohe ngo ntabwo akiva mu nzu,asigaye akorera akazi murugo iwe,kubera gutinya Umwakagara ko yamwivugana.Ariko ubuhanuzi buvuga k,Umwakagara azahitana Nkurunziza byanze bikunze!Buriya rero n’igihe kitaragera,usibye ko,hasigaye agahe gato cyane,ibya Nkurunziza n’Umwakagara bikajya ahagaragara.
Ubundi biteganijwe ko,Umwakagara azabanza guhitana Nkurunziza,yamara kumuhitana,nawe bagahita bamwivugana,ubwo akavuyo kabo batezaga akarere kagahita karangira akarere kibiyaga bigari,nibura ka kabona umutekano,usibyeko bidashoboka mu gihe Umuista azaba akiri ku ngoma!Ibya Kabila nabyo ntibirasobanuka neza,niba abatavuga rumwe nawe,niba bazamwemerera guhabwa undi mwaka wo kuguma k’ubutegetsi kuzageza mu mwaka wa 2018 mukwezi kwa kabiri.Vitari Kamere na CHISEKEDI,bakaba badakozwa ibyo kongerera umwaka w’inzibacyuho wo gutegura amatora.
Bo bavuga ko,hakwiye kujyaho undi perezida wahagararira amatora aho kugirango abe ari Kabila uyahagararira kuko igihe cye cyateganijwe mu itegekonshinga kizarangira taliki ya 20 uku kwezi.Bikaba rero bitaramenyekana niba koko Kabila azirukanwa cyangwa niba azahabwa undi mwaka nk’uko yari yashyizeho ministiri w’intebe uturutse mubatavugaga rumwe nawe,ariko abo akaba arabitabiriye imishyikirano hagati ya leta ya KABILA.Hakaba hari andi mashyaka akomeye arimo Vitari Kamere na CHISEKEDI,bakaba batargeze bitabira iyo mishyikirano.
Ikigaragara abatavuga rumwe na KABILA,bari bagerageje kurwanya KABILA kuburyo ubu basigaje nka 20%,kugirango birukane Kabila ku ntebe y’umukuru w’igihugu.Ntabwo biramenyekana niba haba hari umwimvikano waba urimo kubaho,cyangwa niba abatavuga rumwe na Kabila bagikomeje gutsimbarara ku ijambo ryabo bakaba bazakora imyagaragambyo yo kwirukana umukuru w’igihugu kumwanya we uzaba urangije igihe kuwa 20 ukuboza 2016.