Amakuru agera ku inyangeNews aravuga ko,igihugu cya UKRAINE muri iki cyumweru ko bagerageje intwaro za kirimbuzi NUCLEAR, amakuru avuga ko,ngo barashe ibisasu babigeragereje mu Nyanja yirabura,iherereye mu majyepfo ya CRIMEA,agace kahoze ku gihugu cya UKRAINE ubu ka kaba kabarizwa ku gihugu cy’UBURUSIA.
Bamwe mu nzobere za politike kumugabane w’UBURAYI,mu bavuganye n’ikinyamakuru inyangeNews.com,babwiye inyangeNews yuko,ngo igihugu cy’UBURUSIA gitewe impungege zikomeye nigeragezwa ry’ibyo bitwaro bya kirmbuzi.None UBURUSIA bwahise bushyira za misile zifata ibyo bisasu bya kirimbuzi mbere yuko bigwa mu Nyanja yirabura”the black sea”.
Kuri uyu mugoroba wa kanne taliki ya mbere ukuboza 2016, RUSIA yatangaje yuko, idashobora kwihanganira yuko,UKRAINE yakomeza gukora ubushotoranyi irebera kandi ifite ubushobozi bwo gufata ibyo bisasu bikiri hejuru mukirere bitaragwa mu Nyanja yirabura.
Amakuru avuga ko,zimwe mu mpamvu zatumye zatumye igihugu cya RUSIA gifata intara ya CRIMEA taliki ya 24 gashyantare,Feb 2014 ngo ni uko iyo ntara iherereye mu majyepfo y’UBURUSIA bityo bakaba batari bizeye umutekano.Tukiri kumugabane w’UBURAYI,ibihugu bihuriye kumugabane w’UBURAYI,ndetse na UKRAINE yahoze ibarirwa muri leta z’abasoviete zasenyutse,hanyuma ikaza kwifatanya n’umugabane w’UBURAYI.
Gutsinda amatora kwa Trump kwabaye nk’aho kurangije intambara yo muri SYRIA,kuko intara zose zari zarafashwe nabatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa perezida wa SYRIA All Assade,basa naho bamaze gutsindwa nyuma yaho bari bashyigikiwe n’ubutegetsi bwa OBAMA uyoboye imyaka [8] leta zunz’ubumwe z’America.
Gutsindwa kwabatavuga rumwe na Assade nikimenyetso gikomeye yuko Donald Trump atazashyigikira intagondwa z’abayislamu zibumbiye mu cyo bise ISIS (ISLAMIC STATE) kuba Donald Trump yarafashe icyemezo cyo kwirukana abantu bose badafite ibyangombwa byo kuba mur’America amakuru avuga ko,ngo abenshi arabayislamu binjiye muri icyo gihugu babifashijwemo na president HUSSEIN BARACK OBAMA.
Ibihugu bihuriye mu muryango w’UBURAYI European Union bagaragaje impungege batewe na perezida Donald Trump watsinze amatora mu gihugu cy’America,kuba ashaka kumvikana na perezida wa RUSIA Vradimiri Putin,kandi abanyaburayi batajya imbizi nawe,kuburyo bafite ubwoba ko ashobora gushyigikira Putin mu ntambara ye,akomeje kurwana n’abanyaBURAYI bateye inkunga igihugu cya UKRAINE.
Trump biravugwa ko,atazemera amasezerano ya IRAN ajyanye no gukora uruganda rukora intwaro za kirimbuzi.Umukuru w’urwego rw’Iperereza ry’America,bwana Barnen ugiye gusimburwa nuwo Trump yamaze gushyiraho wamufashije mu matora aherutse kuba y’umukuru w’igihugu,yasabye Trump kutazahirahira yumvikana na PUTIN ngo bagirane amasezerano ayari yo yose!
Ariko Trump mbere na mbere ahangakishijwe n’umutekano w’abanyamerica mbere yibndi byose.Ntabwo yitaye kuri politike mpuzamahanga mu gihe abene gihugu cy’America badafite umutekano ku isi hose.
Kumvikana na RUSIA bizamufasha guhesha agaciro ighugu cye,cyari kimaze kugira abanzi benshi cyane kubera America yagiye yivanga muri politike z’ibihugu bitandukanye.Bitewe ni uko uwo mugabo ari umuherwe kandi Uwiteka akaba yaramuhaye umugisha,ntabwo azagaragara muri politike zo gusahura ibihugu bindi cyane iby’Abarabu nk’uko ubusanzwe politike yamashyaka y’America akunze kubigenza.
Ariko kumvikana na RUSIA hanyuma agashwana na IRAN,aho afite inyungu cyane ni hehe?Birazwi neza yuko igihugu cya IRAN gifashwa na RUSIA,OBAMA yahwanye na RUSIA,yumvikana na IRAN.None Trump nawe aje agaragaza kumvikana na RUSIA,ntiyumvikane na IRAN.Murabona ko,politike y’America ikorerwa iburyo, nibumso!
Ubwumvikane bw’America na RUSIA,byumvikane yuko byose bidashobora kuba ibyera dede,ariko igihe azaheza abayislamu muri poltike ye,akirinda kwivanga mu ntambara zabo bashaka bakamarana,azaba atwaye igikombe kumugaragaro.Trump ntabwo ari mu idini rya ILLUMINATI,numugabo akunda Imana,n’umukristo urwanya akarengane kabadayimoni n’inkozi z’ibibi,byanze bikunze,dushobora kubona agahenge,nibura mu minsi micye kuko inkozi z’ibibi zari ziturembeje.Reka twiringire yuko Uwiteka agiye kugirira neza abanyarwanda akadukiza Umwakagara umaze kwihebesha abanyarwanda ku buryo budasubirwaho.Usibyeko nawe aturetse kuko muri iyi minsi atamerewe neza nk’uko abantu babyibwira. Trump ashobora kuzafasha abanyaMerica kuziyubaka cyane mu bijyanye niby’ubukungu cyane ko,bwari bumaze kugwa ku buryo bugaragara kuko yamaze gutangaza ko yifuza kugirana umubano mwiza n’igihugu cy’UBUSHINWA cyivugwa kuba kimaze gutera imbere mu byubukungu ndetse no mu ikoranabuhanga.