Feb 24, 2017 njyanwa mu iyerekwa mbona gakondo [2] z’abakiranutsi,imwe ni gakondo nyirizina,naho iyindi numugabane wabasezeranijwe ubwami bw’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo mugikari cy’ubwami bw’uRwanda.Ijambo ry’Uhoraho rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,genda ujye kureba ziriya gakondo [2] ndakubwira ibyazo Numara kuzireba!
Nditegereza neza mbona gakondo ya mbere [1] yararaye yabuze uwakorera,ariko mu marima harimo imyaka yatewemo maze iragwingira.Gakondo ya kabili yari yararaye imyaka myinshi cyane ndetse bigaragara yuko nta byiringiro bigihari byo kuzayihinga.Ndagenda nayo ndayitegereza mbona igice kimwe cyo haruguru kimaze guhingwa neza kandi gikoze neza cyane ku buryo bushimishije.
Ariko iruhande rwaho yari ituranye na gakondo y’Abega,nuko aho ndahava nsubira kuri gakondo nyirizina,maze ndabwirwa ngo,mwana w’umuntu,waba wamaze kwitegereza neza ibyo weretswe?Ndasubiza nti cyane nabyitereje!Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rirambwira riti,mwana w’umuntu,ziriya gakondo zombi witegereje,gaondo nyirizina(urwagasabo)yaragurishijwe cyera uwayiguze yamaze gutanga ibiguzi ariko ntabwo arayambura umutegeka wayo.
Niyompamvu wabonye ibihingwa byatewemo byanze kwera kuko byararambye kubera yuko kuva byaterwa bitigeze bikorerwa.Kuko uhingira gakondo ayifata nkaho atariye koko ni mu gihe ntabwo ariye niyompamvu ayikorera nabi none dore yateje amapfa kuko we ubusanzwe numunyamuvumo none amapfa yatumye rubanda rw’Umwami rwose bahunga gakondo yabo,naho abandi bananiwe guhunga babuze ifuni na majyo uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Ubwo ijambo ry’Uwiteka mu gihe rigikomeje kunganiriza,mbona za nkozi z’ibibi ko zishobora kumbona yuko naje gutata gakondo yacu yigaruriwe nizo nkozi z’ibibi ndakikira nerekeza iruhande rw’Iburyo mu ishyamba lili munsi ya gakondo ya bakiranutsi.umwuka w’Uhoraho aranzamura anjyana hejuru ku kanunga kumusozi aho nari nitegeye neza ndeba gakondo ya bakiranutsi neza hamwe nabaturanyi babo.
Mbona Malaika w’uhoraho amanuye umuyaga uturutse kuri ya Nyanja iherereye mu majya ruguru ya bwa butayu bugufiya buherereye munsi yaw a musozi wubatseho ishuli ryigisha abatutsi kubaha Imana yo mu Ijuru.Uwo muyaga ugera muri gakondo urahuha cyane maze mbona Umwakagara ashyize ingabo zose kumirongo maze mu gihe ataraza ngo azigezeho ijambo rya nyuma mbona arirukanse ajya guteranya inteko zombi umutwe wa SENATERI n’uwabashinga mateka(Abadepite)bakorana inama vuba vuba maze bafata umwanzuro ugira uti,reka dutanguranwe dutere umwana w’UMUSITA mbere yuko adutera kuko naramuka aduteye kuzamusubiza inyuma bizaba bigoranye.
Gen.Museven
Ubwo barangiza inama bemeje yuko bagiye gutera UMUSITA [M7] maze ijambo ry’Uwiteka rirambwira riti,mwana w’umuntu,Umwakagara yikanze umuyaga w’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo none agiye gutera atari Uwiteka amwohereje mwihorere ibyo ari bubone birasa ya mbwa ibyo yaboneye kwiriba ryabashumba!
Njyanwa mu iyerekwa mbona Malaika w’Uwiteka amanura umuvumo maze awugeza ku isi,ukimara kugera ku isi,nabonaga uwo muvumo ufite amatsiko yo gushaka kumenya aho ugiye koherezwa ngo ujye gukora umulimo wawo ushinzwe!Numva Malaika awubaza ati,waba uz’umuntu witwa GAKWAYA JEAN Marie?
Numva wa muvumo urashubije ngo”wawundi numvise utuye muri Canada wagambaniye Umwami w’uRwanda Kigeli V Ndahindurwa!?Malaika arawubaza ati,wabyumvise uva he?waturukaga hehe?Urasubiza ngo”narimvuye kuzenguruka mu isi ya bazima gushaka abanyamuvumo muzanyoherezaho!Maze numva abantu bavuga ngo basomye ikinyamakuru bita inyangeNews gikorera Ijuru nisi ngo gishinzwe gutanga umuvumo n’umugisha.
Hanyuma ubwo numva abantu babivuga ninyuriraho sinabitindaho kuko narinzi yuko igihe cyo kumuvuma nikigera arijye muzatuma nkazamumenya uko niko numvise ayo mazina ninyiriraho none ntangajwe no kumva umbwira ayo mazina.Malaika arasubiza ndumva ntari bugusobanurire byinshi kuri we,manuka vuba byihuse maze umukorere uko ugenzereza abandi!Ubwo mbona Muvumo aramanutse ahutera cyane nkiyagatera mbona yerekeje muri Canada aho Gakwaya atuye aragenda aramuvuma amugotesha umwuka w’ubukene mu nzira zose maze muvumo amaze kuhava ntangazwa no kubona Gakwaya atangiye gusabiriza kandi akora,numva ndatangaye!!!
Nerekwa mbona RAILA Odinga atsinda amatora neza cyane kandi ku buryo bworoheje butanagoranye,amaze gutsinda amatora mbona habayeho ibirori bikomeye cyane mu gihugu cy’IBABYLON.Mbona abanyaKenya barishimye cyane kubona RAILA atsinda amatora abamurwanya ntibateze intambara iki nigitangaza kidasanzwe!Mbona ubwoko bw’Abajaluwo bishima cyane maze bizihiza iminsi mikuru ku buryo bukomeye bishimira intsinzi yabo uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuga.
Nerekwa mbona JEZEBEL NYIRAMONGI afatwa arafungwa ajyanwa muri gereza aho yafungirango abandi banyururu.Ijambo rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore NYIRAMONGI agiye kujyanwa mu nzu y’imbohe aho azafungirwa akaharagiriza ubuzima bwe bwose yibuka ubugome yakoreye ubwoko bw’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo.Urupfu yishe abo atashakaga ntabwo ari rwo azapfa,ahubwo azicwa nagahinda gakomeye kandi azifuza kwicuza atakibibonye kuko ibyo ari byo bihembo yakoreye ubwo yari ku ngoma aganje yibwira yuko atazayikurwaho uko niko Uwiteka avuga.
Ijambo ry’Uhoraho ryongera kunzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore ziriya “NKA”zabuze aho zirisha ubwatsi none zirimo kuzerera zitagira naho zakwikinga akazuba.dore zirashonje cyane kandi zari zahagaze mu nzira(abadayimoni) bagutegereje ngo barebe yuko wahita bakakugira ifunguro ariko noneho byanze!Nuko rero dore imigambi y’Umwanzi yose Uwiteka ayiburijemo kugirango umenye yuko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo ari we Mana yawe ukorera niko Uwiteka avuze!
Nerekwa abagabo [2] bapakiye ibinyabiziga byabo,bapakiyemo inkoko nyinshi cyane,mbona agace baziguzemo nta nkoko nimwe yahasigaye,nerekwa ko,zose baziranguye hakaba nta niyumuti yahasigaye(abadayimoni) b’abaterekerano.Maze ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rirambwira riti,mwana w’umuntu,igice kimwe cyabadayimoni bakurwanyaga kirarangiye uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Mbona Gideon MOI atsindwa amatora kumwanya wa SENATER,iwabo ahitwa Baringo,maze avugana nuwatsinze amatora hamwe nababaraga amajwi abaha intonorano kugirango bemeze yuko ngo ari we watsinze amatora kandi atayatsinze,maze mbona uwatsinze amatora ahise yemera vuba vuba abashinzwe kubara amatora bemeza yuko Gideon MOI ari we watsinze amatora kumwanya wa SENATER niko Uwiteka avuga.
Save
Save
Save