April 17, 2017 ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo ryongera kunzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,hasigaye igihe gitoya cyane mugasubira muri gakondo yanyu ya bakiranutsi mwahaweho kuzababera umwandu wanyu kuko yahoze ar’umwandu w’Uwiteka,hanyuma Uwiteka nawe arayibaha ngo izababere umwandu wo gukiranuka imbere y’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo uko niko Uhoraho Uwiteka avuga.
Ijambo ry’Uwiteka rikomeza kunzaho kandi cyane,maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,ibintu ntabwo byoroshye!Kuko kuri uyu mugoroba witaliki ya 16 mata,2017 hariho kuba inama hagati ya Gen.Kayumba Nyamwasa n’ubwami bw’uRwanda,bigira hamwe imikoranire nimitegekere igiye kuzasimbura Umwakagara irambye itazongera guteza intambara muri gakondo ya bakiranutsi.
Nuko ijambo ry’Uwiteka rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore igihe cyo gushakishwa na bakomeye mu isi ya bazima,kirageze ngo bagushakishe nkuko Uhoraho yavuze,kuko bidashoboka yuko bagira icyo bakora mutabanje kuvugana.Kuko Uwiteka atazaba kuruhande rwabo niba baramutse bagize icyo bajya gukora batabanje kuvugana nawe,kuko ari wowe nashyizeho kuba umucamanza wa gakondo ya bakiranutsi ndetse nisi yose muri rusange!Ariko dore bamaze kumvikana yuko mbere yuko bagira icyo bakora bakwiye kubanza ku kubabaza kugirango batazavomera mukiva kandi intsinzi yari imbere yabo uko niko Uwiteka ategetse!
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore Gen.Kayumba Nyamwasa aje mu gihugu cy’ibabylon umurwa mukuru w’ISHUSHAN,aho agiye guhura na bakuru bingabo kugirango bavugane ntibazivange mu ntambara igiye gukuraho Umwakagara kuko igihe cye cyo gukurwaho gisohoye nkuko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo yabivuze!
Mbona Gen.Nyamwasa aherekejwe ningabo zivuga ikinyarwanda ndetse zambaye imyenda ya gisirikare zo mu gihugu cy’ibabylon bajya Bambara kugirango hatazagira umuca iryera akajya gutanga amakuru k’Umwakagara bigatuma ashwana nabategetsi bo mu gihugu cy’ibabylon uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Ijambo ry’Uhoraho ryongera kunzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore Gen.Nyamwasa akeneye uwo bakorana ubucuruzi bwa mabuye ya gaciro(ubuhanuzi)none arifuza yuko wamushakira ayo mabuye ya gaciro kuko yiteguye kuyagura kandi azajya atanga igiciro cyiza.Ndagenda nshaka abagabo bacuruza ayo mabuye ndagaruka nza kumuha igisubizo uko agurishwa maze ngenda mfite INKOTA yanjye nziza ityaye kandi ndende kuko ubusanzwe ngira INKOTA [2] ingufiya ni ndende ariko sinagenda nambaye kositimu SUIT yanjye nziza kuko nanze kuyambara mbere kuko nari nagiye gushaka (Blockers) bamabuye yagaciro.
Nuko mbona kujya guhura na General ntambaye suit ari ukwisuzuguza nsubirayo njya kwambara suit yanjye kugirango umulimo w’Uwiteka nkora utagibwaho ubusembwa ndagaruka nsanga baracyari mu nzu za gisirikare mu bigo bya gisirikare by’ibabylon muha igisubizo cy’ibyo yari yantumye.Maze arambwira ati,erega muntu w’Imana habuze imikoranire hagati yacu nawe,ariko mu byukuri s’uko tutabyifuje kwifuza twarabyifuje ariko hagenda habaho inzitizi nawe utayobewe nubwo byatwaye igihe kirekire ariko amahirwe ni uko birangiye duhuye tukavugana kugirango tubashe gukorera hamwe tubashe gukiza gakondo ya bakiranutsi uko niko Uwiteka avuga.
Maze ijambo ry’Uhoraho rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore hari abategereje yuko urugamba rusakirana bagafata amashusho yo kuzakora film yurugamba rwo gukuraho Umwakagara,ariko weho ho,uzaba ushinzwe za “documentaries”nuko rero utegure ububiko bwagutse kugirango uzabone aho uzajya ubika izo documentary uzajya uhabwa kuko zizakenerwa nyuma yo gukuraho Umwakagara kuzerekana uko urugamba rwagenze kugirango bizashyirwe mu mateka kuko izo documentary nizo zizasimbura documentary za FPR kuko zuzuye ibinyoma zikaba zidashobora gukoreshwa nyuma yurugamba rugiye gukuraho abakagara na bambari babo bihaye gutegekesha gakondo ya bakiranutsi imbaraga za gisirikare ziherekejwe nabadayimoni uko niko Uwiteka avuga.
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,buriya ubona Umwakagara yiyemera imbere ya bana b’abantu,ntabwo bimubuza kugera ibyo kurya.Kugirango azakure amafaranga yo guhaha mu isaho ye,biba ar’intambara ikomeye,kuko hariho naho ababwira kujya gufata amadeni akazishyura nyuma.Ubwo koko ninde muturage wazamukuraho umugisha?Niba urugo rwe arugenza gutyo,ubwo noneho igiti cyumye akigenza ate?Uko niko Uhoraho abaza!
Niyompamvu abantu bose bamukorera badashobora kuba abanyamugisha kuko atajya ashimishwa nuko baba abanyamugisha.Niyompamvu yambuye abaturage ibishanga bahingagamo,abambura ubutaka abugira ubwa leta kugirango abantu bose bajye bumva yuko nta cyo bafite igihe cyose bumva ko batamufite,bityo bajye bamukenera kugirango barebe yuko bagira icyo bamukuraho niyompamvu abamukoreye bose batazabura kuba abakene ibihe byabo byose kuko bakoranye n’Umwami wumunyamuvumo utajya yifuriza abaturage be ko baba abanyamugisha kuko abagabira bugacya yabanyaze ngayo ng’uko uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Ijwi ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rivugira mukirere cyo hejuru riti,yemwe bwoko bw’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo!Kariya kagabo kabajujubije(Umwwakagara)dore igihe cyako kirageze ngo gakurwe ku ngoma.Dore Uhoraho araje kandi azanywe no kubomora mwebwe mwese mwemeye kumvira ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo,ndetse nabazarokoka iriya ntambara yuzuye ishuheri ryinshi,ndetse hakabamo numuhengeri udasanzwe abo nabo azabomora ibisebe byose mwatewe nakariya kagabo kadafite ibiro ijana byuburemere uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuze!
Niyompamvu nisigarije uzamukura ku ngoma kugirango amenye yuko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo ari we Mana yabakiranutsi,kandi ko ari we utegeka gakondo ya bakiranutsi idategekwa n’umwana w’umuntu,kubera umugambi ukomeye Uhoraho afitiye ubwoko bwe,kuko yabonye bufite umutima wo gukiranuka nubwo bwahuye namasega akaba ariyo aziragira yiyitirira kuba abashumba bintama zanjye kand ahubwo ar’ibirura namasega byazanywe no kwiba no kwambura no kuragira izo batoroye uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga!
Njyanwa mu iyerekwa mbona habayeho umutingito ukomeye wo gukuraho Umwakagara na bambari be,maze mbona haraswa ibisasu bikomeye byateraga umutingito maze umuntu uryamye kugitanda kikamukura aho kiri kikajya kizenguruka mu cyumba aryamyemo kubera umutingito wa za bombe ukomeye cyane.Hazabona ishyano abagore bazaba batwite,nabazaba bari kubise kuko uwo munsi bazicuza cyatumye bavukira mu isi ya bazima uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga!
Nerekwa abaganga bakoraa mu bitaro bakora ubutaruhuka,gahunda yo gukora bisanzwe yo kujya amazamu,ntabwo yarikiriho,ahubwo bakoraga 24/7 kubera inkomere nyinshi cyane z’Umwakagara mbona bahamagaye na banyeshuri batararangiza muri KHI biga ibijyanye niby’ubuganga bahabwa akazi kuko umubare wa baganga ntabwo waruhagije ugereranije ni nkomere zabasirikare bazanaga kuvurira mu bitaro!
Ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu,ibintu bigiye gukomera cyane,kandi nubundi byakomeye kuko umwanzi wa bakiranautsi(Umwakagara)ageze ku iherezo,kandi igihe cye kikaba kirangiye uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu,ube uretse kubwira abashaka kwinjira mu ngabo z’Uwiteka Nyiringabo ngo bajye kumashana ningabo zabadayimoni z’Umwakagara zigiye gukurwa ku ngoma.Kugirango mubanze muvugane nabayoboye urugamba niba koko bagiye guharanira isubizwaho ry’ingoma y’ubwami bw’uRwanda,kandi bazakwereke ibimenyetso cyangwa za gihamya zerekana ubufatanye hagati y’ubwami ni ngabo za RNC kugirango ubwoko bw’Uwiteka bwemererwe gushyigikira uwo mushinga wo gukuraho Umwakagara wababereye umuvumo aho kubabera umugisha uko niko Uwiteka avuga!
Njyanwa mu iyerekwa mbona abana bakomoka k’Umwakagara,barimo IVAN,ANGEL,na bucura bwabo,mbona barokoka intambara igiye gukura Umwakagara ku ngoma,maze intambara irangiye mbona batangiye gucuruza za bombo cyangwa (sweety) ubuyobe cyangwa ubunyobwa bukaranze babucururiza kumuhanda hamwe na za mayibobo maze ndabwirwa ngo,mwana w’umuntu,dore bariya bana bibwira yuko bazakomeza kubaho neza kandi ntaho bazahurira na bakene ariko babwire ngo uku niko Uwiteka avuga.
Dore ubutunzi bwanyu muzabwamburwa buhabwe abandi bataburuhiye nkuko ijambo ry’Uhoraho ribivuga yuko ubutunzi bwabanyabyaha buzahabwa abakiranutsi bataburuhiye kugirango bimenyekane yuko Umuhanuzi yarabarimo.Kandi yuko Uwiteka ari we Mana yabakiranutsi uko niko Uhoraho Uwiteka avuga.
Nerekwa aba General bakorana n’Umwakagara batangiye guhungisha imiryango yabo mbere yuko amatora aba cyangwa mbere yuko intambara itangira kuko bazi neza yuko ari nta matora ahari muri Kanama 04,2017 ahubwo ko amatora azasimburwa ni ntambara igiye gutangira vuba bidatinze!Mbona abanyarwanda batinya kwigaragaza yuko bazagira uruhare mu matora y’umukuru wa gakondo ya bakiraanutsi kuko bamaze kubona yuko ari nta matora ahari kuko nimyiteguro yayo babona yuko ari ntayihari uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuga.
ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rikomeza kunzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore umugisha wawe uraje kandi uje wihuta vuba vuba,kuko mbonye woherejwe n’ukuboko k’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo.Ndabwirwa ngo,mwana w’umuntu,igihe cyawe kirageze ngo uhabwe umugisha kuko ugiye gushakwa nabakomeye kugirango ubabere umugisha ndetse nabo bakubere umugisha nk’uko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo yagambiriye kuva cyera nkuko yabigusezeranije kuko ari ko Uwiteka yavuze,kandi nubu niko yongeye kubivuga,kandi ni uko avuga.
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo ryongera kunzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore mukristo kazi,araje kandi aje agusanga kuko agukeneyeho ubuhamya bw’uko wabaye mu butayu bugufiya,nyamara suko atasomye iyo nyandiko ahubwo ni uko yumva ahari yuko bidahagije haba hari byinshi byasigaye utavuze!Birumvikana gusa igihe kiraje kandi kirasohoye ngo umwana w’umuntu ashyirwe hejuru nk’uko data wa twese yabigambiriye kuva cyera uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuga.
Nuko mbona mukiristo kazi afite icyubahiro igice kimwe,ikindi gice ari nta cyo afite,maze ijambo ry’Uhoraho ryongera kungarukaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore Mukiristo afite icyubahiro cyituzuye kandi akeneye uburyo yaziba kiriya cyuho cya cyo,nyamara ntabwo byashoboka atarahura n’umuntu w’Imana (Bamenya) niho icyuho cye kizazibwa n’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo.





