Kuwa 16 Nyakanga 2015: Ijambo ry’Uwiteka rinzaho,maze, numva ijwi ry’ uvuga ati « Nk’uko ukugaruka k’Umwami wacu Yesu Kristo Umwami wabakiranutsi,kuri bugufi, Satani n’abadayimoni barabona ko igihe cyabashiranye kubw’ibyo, bahinduye imigambi n’uburyarya kugirango barimbure kandi bayobye benshi uko niko Uwiteka avuga.
Niyo mpamvu ibyaha n’abanyabyaha birushijeho kwiyongera,abasayisha bakarushaho gusayisha n’abakiranirwa bakarushaho gukiranirwa» Maze mbona abagore basambana n’abandi bagore ,bakanashakana hagati yabo, abatinganyi nabo biyongera,nuko numva uvuga ati :Ibyo ni Babuloni,abantu bayobowe n’irari ry’imibiri yabo,Niyompamvu Uwiteka Imana amanuaye uburwayi bukomeye cyane bugiye kubafatira muruti rw’umugongo kandi ubwo burwayi nta muti buzabona buzaba ari uburwayi bukaze cyane uko niko Uwiteka avuga.
Ijambo ry’Uwiteka ryongera ku nzaho maze rivugana ijwi rirenga riti, Babuloni!Ubuhenebere!Bwo mu minsi y’imperuka uko niko Uwiteka avuga.
Ibyo bakora n’ibiteye isoni ngo biyonone,imibiri yabo yakabaye insengero z’mwuka wera,bazihinduye kuba ubuturo bwa satani nabadayimoni,umwuka wa anti-Kristo urwanya ijambo ry’Uwiteka Imana yo mu ijuru Imana yabakiranutsi ukomeje kwiyongera,ariko bariyimbire kuko Uwiteka yirahiye mu izina ko ar’Uwiteka Imana kandi azacira urubanza inkozi zibibi zose zirwanya ijambo rye!
Nuko ijambo ry’Uwiteka rikomeza kunzaho cyane maze rirambwira riti,mwana w’umuntu hanura maze uvuge uti,yemwe abatuye mu isi yabazima!Dore umujinya w’Uwiteka uhagurukijwe no kubasukwaho kubera gukiranirwa kwanyu,none muraburirwa ngo muhindukire muve mu nzira mbi zanyu kugirango ujinya w’Uwiteka utabasukwaho uko niko Uwiteka avuga.
Nerekwa umwe mubagore wendana n’undi( lesbienne ) ahabwa gukwirakwiza umwuka w’ubuyobe mu isi kubahuje ibitsina babisangiye,kugirango abantu bayoboke iryo shakana maze ubuyobe burusheho kwiyongera kugirango ijambo ry’Uwiteka Imana yo mu ijuru rihinduka ubusa imbere yabatuye isi uko niko Uwiteka IMana yabakiranutsi avuga!
Numva uvuga ngo,« Jambo ni satani kuko yahoranye n’Imana»nuko arasubizwa ngo ibyo ni Babuloni,ukwiye gusobanukirwa yuko « Mbere na mbere hariho Jambo» (Yesu Kristo) kandi Jambo yari Imana,kandi isi Itararemwa yariho ,uwo niwe Yesu Kristo Umwami wabakiranutsi,yicaye ku ntebe iburyo bw’Uwiteka Imana nyiri bihe byose!
Kandi umwanzi satani we yamanuwe mu ijuru yoherezwa ikuzimu,nuko Mbona umuntu wari uje atwaye imodoka yihuta cyane avugira muri za micro ndangururamajwi akata hirya y’aho twari turi,noneho yahumekeraga muri micro ndangurura majwi nerekwa umwuka w’ikinyoma “ ihene” zirukaga zisiganirwa kujya gutanga imbere abakiranutsi aho basiganirwaga kugera kururembo rwitwa ziyoni.
Nerekwa mu ijuru hamanuka imbaraga zidasanzwe,zimanukana uburakari bukomeye zisenya kandi zikubita hasi imbaraga z’Umwuka w’ikinyoma wa sekibi n’inkozi y’ikibi anti-Kristo maze uwo mwuka yahumekeraga mu batuye isi urashira uko niko Uwiteka avuga.
Nuko ijwi ry’urangurura impanda y’imperuka numva rivugira mu btayu mu gikombe cyo kwerekerwamo iby’ibyiringiro kubakiranutsi,rivuga ngo: « Abantu banjye bapfuye bazize kutamenya Hosea 4:6»
Nuko njyanwa mu iyerekwa,mbona abakiranutsi bateranye,barimo kuramya Uwiteka Imana,bateraniye mu cyumba hejuru barimo kurira Uwiteka Imana kubirmo kubera mu isi yabazima,maze amasengesho agera ku Mana data watwese akaba na se w’Umwami wacu Yesu Kristo, nuko mbona umwe mubasore bari aho wuzuye umwuka w’Uwiteka arahagurutse arahanura,atangira gukoreshwa ibimenyetso n’ibitangaza,maze ijambo ry’Uwiteka rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu ibyo weretswe bizabaho mu gihe cy’ububyutse busigaje agahe gato cyane kugirango bumanukire abakiranutsi.
Bwira ubwoko bwanjye burusheho kwiyeza no gukiranuka kuko igihe gisigaye ni gito cyane,nyamara nubona Umwami w’uRwanda yimye ingoma,uzamenye ko ibyasezeraniye abakiranutsi bisohoye uko niko Uwiteka avuga!
Dore izo mbaraga z’Imana zamanukiye intumwa,nizo zigiye kumanuka mu bakiranutsi,ariko kuko abantu batigeze babona izo mbaraga,bakaba barazumvishaga amatwi gusa,bizaba gore kubyizera ko ar’iz’Uwiteka Imana yabakiranutsi uko niko Uwiteka avuga.
N’uko mbona undi mwuka w’ikinyoma wamanukiye undi musore wakoreshwaga n’imbaraga z’abadayimoni nawe ahabwa gukora ibitangaza bikomeye yakoraga ibimenyetso nibitangaza ariko agafata igikwasi agatobora urutoki rwe,maze agasiga abantu muruhanga rwabo,maze abantu batangira kumwizera bavuga niwe wapfuye akazuka,maze ijambo ry’Uwiteka Imana rinzaho rirambwira riti,ibyo nibigiye kubaho mu gihe cy’ububyutse,bityo abadafite ijambo ry’Uwiteka muri bo,bazayoba kuko hazabaho imbaraga zo kuvangira abadafite ikimenyetso cy’Umwami wacu Yesu kristomu mitima yabo ari cyo mwuka wera kugirango babure ubugingo barimbuke kuko bananiwe kwiringiye Uwiteka igihe kigishoboka uko niko Uwiteka Imana avuga!
Njyanwa mu gikombe cy’iyerekwa,mbona amadini yiki gihe,yiyitirira itorero rya’Umwami wacu Yesu Kristo,mbona imisengere yabo igayitse imbere y’Uwiteka Imana,kuko bari buzuye ubwibone bukomeye kandi bakarwanya umuntu wese washoboraga kugaragaraho umwuka w’Imana,aho guha abafite umwuka w’Imana ngo bayobore amateraniro,ahubwo bagafata abagore bafite ubushobozi bakabaha umwanya murusengero ndetse akaba aribo bahabwa gutera indrimbo zihimbaza Imana kugirango abakekwaho kuba bafite imbaraga z’Imana batayobora amateraniro hamwe n’amasengesho cyangwa kuba baririmba indirimbo zibihimbano by’Umwka w’Imana kuko batinyaga ko,bahita bica imbaraga zabo zabadayimoni zibakoreramo uko niko Uwiteka avuga.
Nuko ijwi rirambza riti,mwana w’umuntu,mbese biriya ubonye,waba wabisobanukiwe?Ndasubiza nti:Jyewe imbata yawe,umugaragu wawe,nabisobanukirwa gute?Arambwira ati,uriya mugore nakweretse urimo kuyobora amateraniro,ndetse n’imirimo yose yo mu itorero,ni wa mugore witwa Jezebel akaba ariwe uyoboye BABILONI,akaba arwanya Umwami Yesu Kristo,nerekwa Umwami wabakiranutsi Yesu Kristo,amanuka azanywe no gusenya uwo mwuka wuwo mugore,maze nerekwa mbona mu gihe ubwiza Umwami Yesu kristo ataragera ku isi,akiri mu bicu,mbona ubwiza bwe buhise bunyunyuza za mbaraga za wa mugore wari yarigize igitangaza ntizongera gukora ukundi uko niko Uwiteka avuga.
Nuko Umwami yesu ahita amwereka video ikubiyemo ibyaha bye byose uko yagiye asambanya abantu batandukane,ndetse n’abakuru bibihugu nerekwa ko uwo mugore aciriwe iteka n’Umwami wabakiranutsi kandi imanza ze zari izo gukiranuka kuko nuwo mugore ntabwo yigize ahakana ibyaha bye kuko imanza z’Uwiteka ari izo gukiranuka uko niko Uwiteka avuga (Zaburi 50:21),
Nuko nkomeza gusenga nti Mana icyampa abari hano bakabona ibyo mbona,bagafunguka amaso bakareba ibyo ndimo kureba, kuko nabonaga imigezi y’amazi meza itemba idusanga ariko abari aho ngaho bari babihishwe,ntibabonaga iyo migezi itemba,maze wa mudamu w’umupagani wari waje gusenga nuko ati ahubwo njyewe nataye umwanya wanjye ngo naje gusenga,ati kandi nishe umunsi wanjye ati se ubu ndarya iki n’abana banjye ndabagaburira iki?
Nuko mbona umwe mu badamu bari aho w’umuyobozi afashe Umugati na Pampers agenda ashakisha kwa wa mugore wari umupagani ,wavugaga ngo yataye igihe cye kugirango amushyire ubwo bufasha .
Njyanwa mu iyerekwa mu gikombe cyo kwerekerwamo kiri munsi ya gakondo yabakiranutsi, nuko mbona urutoki rwiza kandi rwinshi rufite insina zitoshye cyane ariko zitagira ibitoki,maze mbona hari umugore urimo gukura ibijumba impande z’urwo rutoki mu karima gato ariko ubona ibyo bijumba bitarashoye cyangwa byararumbye mu yandi magambo kandi afite impungenge ko bitari buhaze abana be,nuko numva ijwi ry’uvuga ati erekera muri urwo rutoki maze nkwereke ibirurimo.
Ndahindukira nerekeza amaso yanjye muri urwo rutoki,ndabwirwa ngo fata isuka maze uyikubite hasi use nuhinga.Mbigenza uko mbibwiwe,maze nerekwa ntaburura igitoki cya gwanye n’insina mu itaka rikirengaho.
Icyo gitoki cyari kinini kandi cyenda gushya,kandi byari bigoye kukikorera,nuko uwambwiraga akomeza ambwira ati nuko uzajya ubona ibyo bitoki bisaba kuzajya ukubita isuka hasi ubone ibyarenzweho n’ubutaka ,ijambo ry’Uwiteka rirambwira riti,mwana w’umuntu,uwo ni umugisha Uwiteka yabikiye abamukunda,kuko satani yarabarwanije ababuza guhabwa umugisha,ariko Uwiteka awubikira abamwizeye bose kuko iyasezeranije niyokwizerwa mbese gusohoza ntizasohoza?Uko niko Uwiteka abaza. Yesaya 59:1-4,na Yesaya 50:1-9
Nuko mbona k’umutwe w’urwo rutoki hubatse inzu nziza y’urupangu ariko mbona abajura n’abagizi ba nabi bashaka kurira urugo bajye kugirira nabi abakiranutsi babaga muri urwo rugo.
Nkiri muri icyo gikombe cy’abakiranutsi,nerekwa mbona igiti kire kire kandi kiza cyane,maze uwanyerekaga arambaza ati, kiriya giti urakireba neza kandi wakitegereje? nti yego!Maze arambaza ati ese amashami yacyo yatewe nk’ingurukira kuri uriya munzenze wayabwirwa n’iki? Ndasubiza nti ishami ryatewe ku giti nk’ingurukira ukibwirwa nuko ari igitontome kikagira amababi atoshye,kikera n’imbuto nyinshi.Nuko aransubiza ati ibyo nukuri,nuko rero igihe cyo guhwanyura amashami y’ingurukira kirageze kuko amashami yananiwe kwera imbuto nyinshi nk’uko ubivuze none ayo mashami agiye guhanyurwa uko niko Uwiteka avuga.
Nkiri muri iryo yerekwa,mbona umurima bateyemo imyaka,ariko iyo myaka iza kumeramo ibindi byatsi byo mu kigunda.
Bimwe muri ibyo bigunda byari bivanze nibishyimbo bitwa ibyakizungu byari aho mu mulima w’ibishyimbo by’imishingiliro ariko byamezemo ikigunda,ijambo ry’Uwiteka rirambwira riti,biriya bishyimbo ubonye,byavangiwe n’ibindi byatsi byo mu kigunda,bisobanura abakiristu basengana intego hanyuma bakaza kwibagirwa intego yamasengesho yabo bagacima integer bityo umwanzi akaba arabashoboye maze ibyo basengeye ntibisubizwe kuko bagize uburangare kandi Uwiteka ntabwo azishingire ubupfafa bw’indangare uko niko Uwiteka avuga.
Nerekwa Uwiteka yohereza umusaruzi muri uwo murima,nuko mbona haje umukozi w’Imana,maze mbona umulima warukomeye uriyashije uhinduka uworoshye,uba umulima uhingwa;ariko ukabona harimo urwiri rwo kujonjora,ndabwirwa ngo,dore intego yo gusenga igezweho kuko bidashoboka yuko abakiristu bagera ku ntego mu gihe cyose badafite muri bo umuntu w’Imana “umuhanuzi ” ngo abafashe gusenga maze Uwiteka Imana atange ibisubizo uko niko Uwiteka avuga.
Ijambo ry’Uwiteka rinzaho”The Rhema word” Ezira 4:1-24, numva Ijwi ry’uvuga ngo”Hari ibintu (6) ndetse birindwi (7) nanga ati soma Imigani 6:16-19,niko Uwiteka avuga”.
Ku munsi w’Uwiteka njyanwa mu iyerekwa, mbona hari ubukwe muri gakondo yabakiranutsi,salle yo kwiyakiriramo abatumirwa, yari iri haruguru gato y’umurwa mukuru wa gakondo yabakiranutsi.
Nerekwa umwe mubadamu bari bashinzwe,gutwara ibintu ahari bubere imihango. Yaratwaye camionnette yo gutwara ibiryo ,nuko ndabwirwa ngo igihe cyo gucyura umugeni kiregereje kuko habanje kuba gusaba no gukwa,none igihe cyo gucyuza ubukwe cyasohoye uko niko Uwiteka avuga.
Nuko umwuka w’Uwiteka aransanga arambwira ati,burira ubwoko bwanjye bwihane kubeshya,gusambana kuko ibikomeye bije vuba cyane bidatinze,kuko abatazihana bagiye kurimbuka kuko bananiwe kwizera ijambo ry’Uwiteka ryavugiwe mukanwa kabahanuzi b’Uwiteka,none babwire nibura bacyurwe bamaze kwihana uko niko Uwiteka avuga.
Nerekwa ko igihe cy’inkozi zibibi ko kirangiye cyane cyane abakora umwuga wo kuroga,nerekwa imbaraga z’ububyutse zimanurwa ziraza zisenya imbaraga z’umwijima maze abakiranutsi bahabwa gukoreshwa ibimenyetso n’ibitangaza bikomeye hanyuma inkozi zibibi zikorwa uko niko Uwiteka avuze.
Nuko habaho umwuka w’iterabwoba muri bene data no kwizera guke kubera ko bari bamaze kubona indam zabo zikuweho n’imbaraga z’Uwiteka Imana yabakiranutsi,bakajya bashaka kuvangira abaragaragu b’Uwiteka Imana,ariko,imbaraga z’umwuka zirabaganza.
Nuko ijambo ry’Uwiteka rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu ,dore igihe kiraje ubwo umwuka wo gukunda indam uziyongera muri bene data ndetse bazashaka indamu mu murimo w’Uwiteka Imana abo ,bitwa bene data ni nabo bazagambanira abakiranutsi kubera yuko umwuka w’Uwiteka uzaba ari mu bagaragu b’Uwiteka nta bwo azemera yuko umurimo wa data wongera kuba ubucuruzi kubera indamu z’abantu ku giti cyabo nyamara Uwiteka we nta nyungu afitemo uko niko Uwiteka avuga.
Nerekwa umwuka w’ubusambo no kwikubira wari warakwiriye mu itorero rya Kristo,maze nerekwa imirimo mibi,ya bitwa bene data,ndabwirwa ngo ni mburire abakomeje gusayisha kuko igihe gisigaye ari gito cyane kugirango bakurwe mu mubiri bityo bazabashe kuragwa ubugingo buhoraho
Kuko hamanuwe imbaraga zidasanzwe zo gusenya imirimo y’umwanzi sekibi satani umwanzi w’Uwiteka akanarwanya ijambo ryo kwizerwa ryaturutse mu kanwa k’Umwami Yesu Kristo Umwami wabakiranutsi uko niko Uwiteka avuga?
nccleon@gmail.com





