Amakuru aturuka mu muryango wabibumbye,aravuga yuko,umuhuza bikorwa by’uwo muryango bwana Ban-Ki-moon,igihe cye cyo kuyobora uwo muryango yaba acyuye igihe.Byibukwe yuko ayoboye uwo muryango ibihembwe (2) umuryango wabibumbye!
Nk’uko amakuru yatangajwe ku gitangaza makuru cya cnn cyo muri leta zunze ubumwe z’America,biravugwa yuko,abategarugori ngo nabo bashaka kuyobora uwo muryango ku rwego rw’Isi.
Abategarugori bakomeje guhirimbanira imyanya y’ubuyobozi aho bashaka kugaragaza ko,nabo bashobora kuyobora cyangwa kuba bakora inshingano z’abagabo bakora.
Ibi bikaba binyuranye na gahuda z’Uwiteka Imana,kuko ijambo ry’Imana nta bwo ryemerera abagore kuyobora ikintu icyari cyo cyose,ariko satani buri gihe nk’uko mu bizi,ahora arwanya ijambo ry’Imana no gushaka kwerekana ko Imana yakoze ibintu binyuranije n’ukuri,aho kugez’ubu abaatuye isi bamaze kwemera kuyoboka satani bagahindura amategeko y’Uhoraho.
Ubu abagabo barongora abandi bagabo,n’abagore bakarongora abandi bagore nyamara nubwo bakora ibisa biyo nta musaruro bishobora gutanga kuko umugora ntiyatera inda umugore mugenzi we,ndetse n’umugabo nawe ntiyatera inda umugabo mungenzi we.
Ibi byose byerekana ubuyobe ariko ababikora bakomeje kubyirengagiza kugirango ikinyoma cya satani gikomeze guhabwa intebe bityo satani arusheho kuganza mu isi yabazima.Niyompamvu Uwiteka yahisemo kugaragaza ubuhanuzi akabushyira ahagaragara akoresheje abagaragu be kugerango hatazagira uvuga ko atigeze amenya.
Uyu munsi wa none biragaragara ko Uwiteka nawe akoresha tangaza makuru ryaba iryo mu mwuka cyanwga iryo mu mubiri kugirango mu buryo bwose ijambo ry’Uwiteka ribwirizwe kugirango igihe nigisohora Uwiteka azakore ubutabera bw’abakiraniwe n’abakiranutsi.
Nyamara urufatiro rw’Uwiteka ruracyariho rwanditseho,ngo Uwiteka azi abe,reka rero dukomeze guhanga amaso Uwiteka Imana,dukomeza kwizera ijambo rye,nk’uko ijambo ry’Imana ribidusaba
Kugirango igihe nikigera tuzabashe gukira umujinya w’Uwiteka Imana kugirango tugorerwe ibikwiriye abakiranutsi.Nyamara nitutagwa isari tuzagorerwa.Uyu mwuka wabagore ushinzwe guhakana ibyanditswe byera,usanga ndetse n’abitwa abagore bigize abakozi b’Imana bahisemo gusipirutualiza ijambo ry’Imana mu buryo bunyuranye n’ibyanditswe byera.
Ahantu hose uhereye mu mago abagore barashaka ubuyobozi ndetse barashaka iringaniza,ariko abagore bakijijwe bemera ijambo ry’Imana uko riri abo bazakizwa ku munsi wa makuba kuko ijambo ry’Imana niko rivuga.Ariko biragaoye cyane kubona umugore wemera kuba umugore usanga bemera ko arabagore mukandi kanya bagashaka kuba abagabo.
Ariko abo bose bamaze gucirwaho iteka n’ijambo ry’Imana kuko banegurije izuru ijambo ry’Uwiteka Imana yo mu ijuru,ubuhanuzi bwatubwiye yuko mu isi yose ubu Uwiteka afite abakiranutsi bagera kuri miliyoni imwe gusa.Muliyari (7) na miliyoni 499 zose airinyuma ya satani bakaba bamukorera.
Nuko rero wikekaho kuba umwuka w’Imana waba uri muri wowe,birakwiye ko,wisuzuma kugirango umenye neza niba koko waba uri muri miliyoni yabakiranutsi,cyangwa niba utari muri bo,kuko abagenzi bose bagana isiyoni,bafite gihamya mu mitima yabo kuko ijambo ry’Imana rivuga ko iyo nzira naho umuntu yaba ari impyimyi atazayiyoba.
Ukwiye kwimenya ko uri mu bakiranutsi cyangwa utabarimo,kugirango ugire umwete wogushaka mu maso h’Uwiteka Imana yabakiranutsi,kugirango uhabwe isezerano rihabwa bakiranutsi bityo wicare uzi icyo wicariyeho nibura wicarire ijambo rya Nyirayo,aho kwicarira umutogoto w’inkono.bh





