Kuwa 16 Nyakanga 2015: Ijambo ry’Uwiteka rinzaho,maze, numva ijwi ry’ uvuga ati « Nk’uko ukugaruka k’Umwami wacu Yesu Kristo Umwami wabakiranutsi,kuri bugufi, Satani n’abadayimoni barabona ko igihe cyabashiranye kubw’ibyo, bahinduye imigambi n’uburyarya kugirango barimbure kandi bayobye benshi uko niko Uwiteka avuga.
Ijambo ry’Uwiteka ryongera ku nzaho maze rivugana ijwi rirenga riti, Babuloni!Ubuhenebere!Bwo mu minsi y’imperuka uko niko Uwiteka avuga.
Nuko ijambo ry’Uwiteka rikomeza kunzaho cyane maze rirambwira riti,mwana w’umuntu hanura maze uvuge uti,yemwe abatuye mu isi yabazima!Dore umujinya w’Uwiteka uhagurukijwe no kubasukwaho kubera gukiranirwa kwanyu,none muraburirwa ngo muhindukire muve mu nzira mbi zanyu kugirango ujinya w’Uwiteka utabasukwaho uko niko Uwiteka avuga.
Kandi umwanzi satani we yamanuwe mu ijuru yoherezwa ikuzimu,nuko Mbona umuntu wari uje atwaye imodoka yihuta cyane avugira muri za micro ndangururamajwi akata hirya y’aho twari turi,noneho yahumekeraga muri micro ndangurura majwi nerekwa umwuka w’ikinyoma “ ihene” zirukaga zisiganirwa kujya gutanga imbere abakiranutsi aho basiganirwaga kugera kururembo rwitwa ziyoni.
Nuko ijwi ry’urangurura impanda y’imperuka numva rivugira mu btayu mu gikombe cyo kwerekerwamo iby’ibyiringiro kubakiranutsi,rivuga ngo: « Abantu banjye bapfuye bazize kutamenya Hosea 4:6»
Bwira ubwoko bwanjye burusheho kwiyeza no gukiranuka kuko igihe gisigaye ni gito cyane,nyamara nubona Umwami w’uRwanda yimye ingoma,uzamenye ko ibyasezeraniye abakiranutsi bisohoye uko niko Uwiteka avuga!
Dore izo mbaraga z’Imana zamanukiye intumwa,nizo zigiye kumanuka mu bakiranutsi,ariko kuko abantu batigeze babona izo mbaraga,bakaba barazumvishaga amatwi gusa,bizaba gore kubyizera ko ar’iz’Uwiteka Imana yabakiranutsi uko niko Uwiteka avuga.
Nuko Umwami yesu ahita amwereka video ikubiyemo ibyaha bye byose uko yagiye asambanya abantu batandukane,ndetse n’abakuru bibihugu nerekwa ko uwo mugore aciriwe iteka n’Umwami wabakiranutsi kandi imanza ze zari izo gukiranuka kuko nuwo mugore ntabwo yigize ahakana ibyaha bye kuko imanza z’Uwiteka ari izo gukiranuka uko niko Uwiteka avuga (Zaburi 50:21),
Nuko nkomeza gusenga nti Mana icyampa abari hano bakabona ibyo mbona,bagafunguka amaso bakareba ibyo ndimo kureba, kuko nabonaga imigezi y’amazi meza itemba idusanga ariko abari aho ngaho bari babihishwe,ntibabonaga iyo migezi itemba,maze wa mudamu w’umupagani wari waje gusenga nuko ati ahubwo njyewe nataye umwanya wanjye ngo naje gusenga,ati kandi nishe umunsi wanjye ati se ubu ndarya iki n’abana banjye ndabagaburira iki?
Nuko mbona umwe mu badamu bari aho w’umuyobozi afashe Umugati na Pampers agenda ashakisha kwa wa mugore wari umupagani ,wavugaga ngo yataye igihe cye kugirango amushyire ubwo bufasha .
Njyanwa mu iyerekwa mu gikombe cyo kwerekerwamo kiri munsi ya gakondo yabakiranutsi, nuko mbona urutoki rwiza kandi rwinshi rufite insina zitoshye cyane ariko zitagira ibitoki,maze mbona hari umugore urimo gukura ibijumba impande z’urwo rutoki mu karima gato ariko ubona ibyo bijumba bitarashoye cyangwa byararumbye mu yandi magambo kandi afite impungenge ko bitari buhaze abana be,nuko numva ijwi ry’uvuga ati erekera muri urwo rutoki maze nkwereke ibirurimo.
Ndahindukira nerekeza amaso yanjye muri urwo rutoki,ndabwirwa ngo fata isuka maze uyikubite hasi use nuhinga.Mbigenza uko mbibwiwe,maze nerekwa ntaburura igitoki cya gwanye n’insina mu itaka rikirengaho.
Nuko mbona k’umutwe w’urwo rutoki hubatse inzu nziza y’urupangu ariko mbona abajura n’abagizi ba nabi bashaka kurira urugo bajye kugirira nabi abakiranutsi babaga muri urwo rugo.
Nkiri muri iryo yerekwa,mbona umurima bateyemo imyaka,ariko iyo myaka iza kumeramo ibindi byatsi byo mu kigunda.
Nerekwa Uwiteka yohereza umusaruzi muri uwo murima,nuko mbona haje umukozi w’Imana,maze mbona umulima warukomeye uriyashije uhinduka uworoshye,uba umulima uhingwa;ariko ukabona harimo urwiri rwo kujonjora,ndabwirwa ngo,dore intego yo gusenga igezweho kuko bidashoboka yuko abakiristu bagera ku ntego mu gihe cyose badafite muri bo umuntu w’Imana “umuhanuzi ” ngo abafashe gusenga maze Uwiteka Imana atange ibisubizo uko niko Uwiteka avuga.
Ijambo ry’Uwiteka rinzaho”The Rhema word” Ezira 4:1-24, numva Ijwi ry’uvuga ngo”Hari ibintu (6) ndetse birindwi (7) nanga ati soma Imigani 6:16-19,niko Uwiteka avuga”.
Ku munsi w’Uwiteka njyanwa mu iyerekwa, mbona hari ubukwe muri gakondo yabakiranutsi,salle yo kwiyakiriramo abatumirwa, yari iri haruguru gato y’umurwa mukuru wa gakondo yabakiranutsi.
Nerekwa umwe mubadamu bari bashinzwe,gutwara ibintu ahari bubere imihango. Yaratwaye camionnette yo gutwara ibiryo ,nuko ndabwirwa ngo igihe cyo gucyura umugeni kiregereje kuko habanje kuba gusaba no gukwa,none igihe cyo gucyuza ubukwe cyasohoye uko niko Uwiteka avuga.
Nuko umwuka w’Uwiteka aransanga arambwira ati,burira ubwoko bwanjye bwihane kubeshya,gusambana kuko ibikomeye bije vuba cyane bidatinze,kuko abatazihana bagiye kurimbuka kuko bananiwe kwizera ijambo ry’Uwiteka ryavugiwe mukanwa kabahanuzi b’Uwiteka,none babwire nibura bacyurwe bamaze kwihana uko niko Uwiteka avuga.
Nerekwa ko igihe cy’inkozi zibibi ko kirangiye cyane cyane abakora umwuga wo kuroga,nerekwa imbaraga z’ububyutse zimanurwa ziraza zisenya imbaraga z’umwijima maze abakiranutsi bahabwa gukoreshwa ibimenyetso n’ibitangaza bikomeye hanyuma inkozi zibibi zikorwa uko niko Uwiteka avuze.
Nuko habaho umwuka w’iterabwoba muri bene data no kwizera guke kubera ko bari bamaze kubona indam zabo zikuweho n’imbaraga z’Uwiteka Imana yabakiranutsi,bakajya bashaka kuvangira abaragaragu b’Uwiteka Imana,ariko,imbaraga z’umwuka zirabaganza.
Nuko ijambo ry’Uwiteka rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu ,dore igihe kiraje ubwo umwuka wo gukunda indam uziyongera muri bene data ndetse bazashaka indamu mu murimo w’Uwiteka Imana abo ,bitwa bene data ni nabo bazagambanira abakiranutsi kubera yuko umwuka w’Uwiteka uzaba ari mu bagaragu b’Uwiteka nta bwo azemera yuko umurimo wa data wongera kuba ubucuruzi kubera indamu z’abantu ku giti cyabo nyamara Uwiteka we nta nyungu afitemo uko niko Uwiteka avuga.
Nerekwa umwuka w’ubusambo no kwikubira wari warakwiriye mu itorero rya Kristo,maze nerekwa imirimo mibi,ya bitwa bene data,ndabwirwa ngo ni mburire abakomeje gusayisha kuko igihe gisigaye ari gito cyane kugirango bakurwe mu mubiri bityo bazabashe kuragwa ubugingo buhoraho
nccleon@gmail.com