Home Inte'l Ijambo ry’Umwami Kigeli V muri ibi bihe by’icyunamo muri 2015

Ijambo ry’Umwami Kigeli V muri ibi bihe by’icyunamo muri 2015

0

Banyarwanda,banyarwanda-kazi,

Mbaramukanyije urukumbuzi rwinshi,kandi mbifuriza amahoro no kugira ubwihangane muri ibi bihe twibuka ku nshuro ya 21 jenocide yo muri 1994 nubundi bwicanyi bwaduhekuye bugahitana inzirakarengane nyinshi.

Nifatanije n’abanyarwanda b’inger zose,abakuru n’abato mu kababaro mufite muri ibi bihe

Mu bihe nk’ibi twibuka abacu bazize ubwicanyi ndega kamera bwabaye mu gihugu cyacu,birakwiye ko abanyarwanda twese twibukira hamwe abavandimwe bazize ariya mahano yabaye mu gihugu cyacu kandi buri wese akirinda imvugo n’imyitwarire yakomeretsa imitima,cyangwa yagarura amacakubiri,maze ahubwo tukarushaho gukorera hamwe,kubahana,kubabarirana no gukundana kivandimwe.

Ibihe nk’ikibi turimo byokwibuka bitubere umwanya wo gusenga dusaba Imana ngo amarorerwa yabaye mu gihugu cyacu atazongera na rimwe ukundimaze turusheho gusobanukirwa ko u Rwanda ari urwa twese ,kandi ko dukwiye kurubanamo mu mahoro mu bwumvikane nta uhejwe.

Birakwiye ko buri munyarwanda yumva ko kumena amaraso arukunyuranya nibyo Imana idushakaho nk’ibirmwa byayo.

Dufatanye twese maze dusubize amaso inyuma turebe impamvu yatumye nkuru zatumye amahano nk’ariya n’ubwicanyi burenze urugero buba hagati y’abana b’uRwanda,maze turusheho guharanira amahoro n’ubumwe,kandi turwanye twese ko bitazongera kubaho.

Amateka y’igihugu cyacu yatweretse byinshi, mu bishobora kuba byarazaniye ibyago bikomeye u Rwanda harimo ubutegetsi bubiamacakubiri,amoko n’uturere no gutakaza umuco mwiza w’urukundo rwa kimuntu byangaga umunyarwanda.

Ndabasaba gushyirahamwe tugaharanira indangakamere z’umuco mwiza ubereye abana b’u Rwanda,tukabwizanya ukuri ku byabaye mu gihugu cyacu kugirango dushakire hamwe umuti nyawo watuma twubaka ejo hazaza heza habereye urubyiruko n’abadukomokaho bose.

Imana irinde u Rwanda rwacu n’abarutuye.

Mu gire amahoro y’Imana.

Bikorewe I Washington ,Kuwa 07/04/2015

Umwami Kigeli V.Ndahindurwa

NO COMMENTS

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.

Translate »
Exit mobile version
Skip to toolbar