April 17, 2017 ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore ijambo ry’ubuhanuzi bw’uyumunsi igice cya mbere,Umwakagara yarangije kubusoma kuko yemera cyane ijambo ry’ubuhanuzi ariko akaba adashobora kuryizera kuko umwuka atari uwa bantu,ahubwo akaba ar’umwuka wabadayimoni wambaye ishusho ya bantu.Ijambo rirambwira riti,akimara gusoma ubuhanuzi bwuyumunsi yahagaritse umutima bikomeye cyane aho yumvise yuko abana be bazasabiriza.
Dore yahise afata umwanzuro wo kuzakoresha ibitwaro bikomeye byakirimbuzi kugirango arimbure igihugu cyose kuko amaze kubona yuko yaruhiye ubusa nkumusambanyi wa prudence kuko uyikoresha ntamumaro imugirira usibye kumva mu mutwe yuko yakoze imibonano mpuzabitsina ariko ntawundi mu maro umugirira uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Dore azakoresha ibitwaro biremereye cyane,kandi azarimbura benshi cyane banze guhunga,kubera kutumvira ijambo ry’Uhoraho ryahanuwe n’Umuhanuzi “AINESHA”uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.Dore iminsi iragiye kandi irarangiye ngo ibyahanuwe bisohoze umurimo wabyo,maze ibyavuzwe n’umwuka w’Imana bishyirwe mu bikorwa kandi abazarokoka bazamenya kandi bazemera yuko umwuka w’Uhoraho waruri muri wowe niko Uwiteka avuga.
Ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore hariho abanze guhunga binangira umutima,kubera kuruha barushye imiruho myinshi none bahisemo kuzagwa muri gakondo yabo bagenewe n’Uhoraho kuzababea umwandu wabo.Abongabo kuko bananiwe kandi bigaragara yuko ukwizera kwabo kumaze kunanirwa,abiringiye Uwiteka bazarindwa nibikomereza mu Mwami Mana nta kabuza nta kizatuma batabona kugira neza k’Uhoraho kugirango bazabe abagabo bazahamya imirimo y’umwuka w’ubuhanuzi ni nzira z’Uwiteka zitamenyekana uko’niko Uwiteka Nyiringabo avuga.
Ijambo rikomeza kunganiriza cyane no kumbwira riti,mwana w’umuntu,dore ubuhanuzi bumaze kuba ubukombe kuko bwemerwa na bantu bose bari bafite umutima wo gukiranuka,ariko bakaza kuyoba bayobojwe na bashumba bishakira intama zifite ibinure.Dore abatagira idini bizera ijambo ry’ubuhanuzi bizera ubuhanuzi kurusha abavuga yuko bafite idini basengera,kandi nandi madini yose avuga ko akorera Uhoraho,ubuhanuzi bwamaze guhumura amaso babandi bafite gukiranuka mu mitima yabo badashingiye ku idini iryali ryo ryose uko niko Uwiteka yabishatse kandi niko yabikoze,niko Uhoraho Nyiringabo avuga.
Dore bamaze kuzahuka mu buryo bw’umwuka kuko inyota bari bafite bayimazwe n’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo kuko babonye yuko Uwiteka ajya aca imanza zitabera.Kubera iyo mpamvu,byatumye bizera ijambo ry’Uwiteka kurusha uko bizera amagambo babwirwa na bashumba babo bihimbiye inzira zo gukiranuka zidashingiye ku ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo,ahubwo zishingiye kumagambo yuburiganya ni nyigisho zidashingiye kumwuka w’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo,ndetse zitarimo ubwenge bw’umwuka w’Imana ishobora byose yaremye Ijuru nisi uko niko Uwiteka avuga.
Ijambo ry’Uwiteka rikomeza kunzaho cyane,maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,ijambo ry’Uwiteka washyize ahagaragara rivuga k’umwana w’UMUSITA,benshi bazi neza uburyo yagiye abahemukira,kandi baramufashije kubona gakondo ye,nyamara we ahora abarwanya ngo batazigera babona gakondo yabo kugirango bajye bahora biruka bahunga maze abone uko azajya abakoresha no kubategekesha igitugu batazigera bamwitura inaba yabagiriye akaba ariyompamvu alimo gushakisha uko yasimbuza Umwakagara abahutu nyamara abo arwanya yibagiwe yuko bamurusha kugira Uhoraho Uwiteka Nyiringabo ho umugabane wabo!!!
Ubugome yabakoreye barabuzi kandi barabuzirikana,ariko igihe kizagera ubwo,azacirwa imanza zitabera,maze ibyo yakoze byose bishyirwe ahabona kugirango acirweho iteka n’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo,uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.
Ijambo ry’Uwiteka Nyiringabo rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore abantu benshi cyane bamaze kugira ukwizera kudasanzwe,kubera ijambo ry’Uwiteka ubagezaho buri munsi rituruka k’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo.Ndetse bamwe bamaze kureka amadini yabo bajyaga bajyamo kuko bajyayo bakagaruka amara mas anta cyo babamariye!Ibyo umutima wabo wifuzaga nta bwo ari byo babaha,ahubwo bababwira ibyo imitima yabo yibwira ko byaba ari ko kuri.Ariko ntaho bihuriye ni ukuri k’Ijambo ry’Uwiteka Nyiringabo none ikinyoma cyabo Uhoraho yamaze kugishyira ahagaragara kugirango yigarurire imitima yubwoko bwe uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Mwana w’umuntu,dore ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rimaze imyaka [7];risohoka buri munsi kugirango rirusheho gukomeza imitima y’ubwoko bw’Uwiteka Nyiringabo.Kuko umwanzi yagambiriye kenshi kuzaburizamo umugambi w’Uwiteka Nyiringabo yagambiliye kuzagirira ubwoko bwe.
None yagize ishyari kuko mu isi yose Uwiteka yahisemo ubwoko bwe,kugirango azabugirire neza,kandi abukoreshe ibikomeye mu isi yabazima uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuga.Bwira ubwoko bwanjye uti,Uhoraho Uwiteka Nyiringabo niryo zina rye,kandi uwo niwe uzabakiza ikibi nikiza kigambiliye kubagirira nabi.Dore hateye imyuka myinshi yo kubayobya kugirango mutazasohoza muri rya sezerano uwiteka yabasezeranije.
Niyompamvu mukwiye kwirinda bikomeye,kuko Uwiteka Imana yamanuye umwuka w’ijambo ry’ubuhanuzi kugirango ribayobore mu nzira zo gukiranuka muri byose!Kandi ribagezeho ijambo rya bulimunsi kugirango murusheho kumwizera no kumwiringira kugirango mu menye yuko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo ari we Mana yanyu uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.





