HomeNewsIntambara ikomeye mukarere kibiyaga bigari!!!

Intambara ikomeye mukarere kibiyaga bigari!!!

April 18, 2017  Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,ibintu ntabwo bimeze neza,kuko umwanzi ahimbye andi mayeri yuko agiye kwitwaza ikibazo cy’Inkiko zihuza gakondo ya bakiranutsi nbindi bihugu muturanye.Nibyo koko abaturanye batwaye imbago ziruta kure cyane gakondo yanyu uko ingana,ariko se noneho iki nicyo gihe Umwakagara abonye cyo kugaruza imbaga za gakondo ya bakiranutsi?Uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abaza!

Yagiye muri DR Congo inshuro zingahe?Yarajyanywe niki,ko yarafite ubushobozi bwo kuba yafata agace kose mwambuwe na babiligi,akakagarura kuri gakondo yanyu,kandi ko icyo gihe amahanga yaramushyigikiye,nubwo yitwazaga ko yakurikiye abicanyi wagirango hari uwamurushije guhitana abantu benshi dore umubare wa ONU bamurega kuba amaze kwica abarenga miliyoni [5] zabaCongoman hamwe nabanyarwanda.

None uyu munsi nibwo yibutse kugaruza gakondo yanyu mwambuwe na babiligi?Uko niko Uwiteka abaza!Aho inyuma ye,ntabwo haba hihishe byinshi biriguterwa na babiligi bamaze kubona yuko ubwami bw’uRwanda bari bazi yuko bwasenyutse burundu,ahubwo bakabona ari bwo bugarutse bushinze imizi?Uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abaza!

Ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu,ikibazo kimipaka nicyo repubulika zabayeho zose zirisha kuko baziha inkunga imeze nk’Intonorano kugirango batazigera bazamura icyo kibazo gikomeye gishobora gukoza isoni amahanga.Nyamara dore igihe kiraje kandi kirasohoye ubwo ukuri kugiye gushyirwa ahagaragara ariko nta nubwo kuzashyirwa ahabona na mwene Rutagambwa,ahubwo Uwiteka niwe wagushyize ahabona kuva ijambo ry’Uhoraho ryatangira guca imanza mu isi yabazima uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Kuba rero mwene Rutagambwa ashaka kwitwaza izo mpamvu kugirango akomeze kuriganya ingoma yambuwe n’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo,akayigarura muri bene yo,ntabwo ijambo ry’Uhoraho ryigeze rivuga ko,mwene Rutagambwa utagira umugabane muri gakondo ko ari we uzayigarura.

Kuko iyo aza kugira umugabane,aba yaragaruje gakondo ya bakiranutsi,ahubwo yaremewe kuzabera gakondo ya bakiranutsi umutwaro uremereye kugirango abantu bamenye gushaka mu maso h’Uhoraho,kuko uburyo aremwemo,ari uburyo bw’abadayimoni ntabwo aremwemo mu buryo bwa bana b’abantu basanzwe uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.

Ushaka kubimenya neza ibye,wareba Igice cya (1-3) kuri egretNews.com “Ubuhanuzi umuhanuzi Majeshi Leon yahanuriye perezida Kagame,Urwanda n’ abanyarwanda”.. Ijambo ry’Uwiteka rirambaza riti,mwana w’umuntu nkwibarize,mu myaka [23] mwene Rutagambwa amaze ku ngoma,ubu nibwo yibutse kugaruza gakondo ya bakiranutsi?

Mu gihe yararimo gutegura ibyo,umwana w’UMUSITA nawe bamubwira yuko ngo Umuhanuzi AINESHA yamaze gushyira ahabona ibyuburiganya ashaka gukorera ubwoko bw’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo.Uburyo yamaze kugambana na bagambanyi (France)kugirango bigarurire gakondo ya bakiranutsi bayihe abatarayiruhiye uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rinzaho maze rirambwira riti,mwana “AINESHA”bwira Gen.Nyamwasa uti,ntiwifatanye n’umwana w’UMUSITA gutera Umwakagara kuko azakugambanira kandi uzisanga wararuhiye ubusa kandi bidakwiriye.

Dore arakurwanya ndetse nta nubwo ashyigikiye amahoro muri gakondo yawe,kandi arabizi neza yuko urugamba watangije byanze bikunze ugomba kurutsinda.Dore ategereje yuko watera Umwakagara,nawe akabona gutera yitwaje yuko ngo agiye kugarura amahoro muri gakondo ya bakiranutsi,kuko ashaka kwishyura intonorano za Bafaransa yariye kuko adashobora kuzisubiza.

Nta byiza abifuriza mwebwe mwese mwifuza kugukuraho Umwakagara,abahutu bagiyeyo bajyanywe na Bafaransa barapfukama bakubita ibipfukamiro hasi bamwemerera kuzabayobora naramuka abahaye gakondo ya bakiranutsi.Nawe abibemerera bamaze kumuha intonorano zaturutse mu mushinga wo gucukura amavuta abibemerera bibwira yuko ngo agiye kubafasha naho ntiyashakaga yuko ubwami bw’uRwanda bwasubira ku ngoma kuko azi neza yuko byange bikunde ikinyoma cyabarepubulike kizajya ahabona bikamugiraho ingaruka niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Ijambo ry’Uhoraho rikomeza kunganiriza maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,ikibazo nicya kindi,gihora kigaruka ni cya kinyoma gikomeje gutegeka isi yose muri rusange,umwana w’UMUSITA arabizi neza nubwo imandwa ze zamaze kumubwira yuko ngo Umuhanuzi yamaze kumuvuma kugirango ntazakomeze gutegeka none dore akuye agahu kunnyo,yiyemeje gutera Umwakagara kugirango yereke abafaransa yuko ashaka kwimika Abahutu kugirango batazamwishyuza intonorano zabo yariye mbese aho azabishobora?Niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Niyompamvu ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rivuga ko,abashaka kujya kumashana bakwiye kuba baretse kuko iyi ntambara irimo uburiganya bwinshi mudashobora gupfa kumenya.Ninayompamvu bizatuma hapfa abantu benshi cyane birenze kwizera kwa bantu cyangwa birenze gutekereza.Kuko iyi ntambara hahishemo ibntu byinshi cyane uwasomye ijambo ry’ubuhanuzi rigitangira niwe ushobora kubyumva neza cyangwa uwasomye amateka atavangiye akongeraho ijambo ry’ubuhanuzi niwe ushobora kubisobanukirwa.

Nuko rero mwana w’umuntu uburire ubwoko bw’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo kugirango bamenye uko ibintu bimeze,ubabwire uti,ntimwiringire UMUSITA kuko arusha ubugome Umwakagara cyane,akaba umwicanyi ruharwa udasubirwaho ahubwo mwiringire Uhoraho Uwiteka Nyiringabo kuko niwe uzabagirira neza kuruta uko UMUSITA yabagirira neza.Dore nimumwizera azabariganya kuko niwe wabahaye Umwakagara kandi bitari biri muri gahunda y’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo.

UMUSITA niwe wakoresheje Umwakagara guhitana Intwari y’uRwanda Gisa Fred Rwigema,numugome wambaye umugomo,nta mbabazi zimurangwamo,numuriganya wabariganya,numwicanyi rwimbi asekana imbereka nta jya acya kumutima,avugana uburiganya kandi buhora kumunwa buri gihe ndetse umwitegereje neza ushobora kubona uburiganya bwe,avuga ibyo atemera nta nshuti agira mu isi ya bazima,ahinduka nkuruvu afite amabara menshi cyane ntushobora kumumenya niba yirabura cyangwa niba ar’umuhondo cyangwa nimba yera dede ninyamaswa muntu muzajye mu mugendera kure nibitaba ibyo azabakorera ibiruta ibyo imitima yanyu yibwira uko niko Uhoraho Nyiringabo avuga.

Ariko nimwiringira Uwiteka Imana yanyu,azabagirira neza,kandi azabakiza amakuba yose hamwe n’Umwakagara waturutse mubushake bw’abadayimoni kuko usibye Uwiteka ninde wundi Wabasha kubatabara akabakuraho umuvumo wa Bega bateje gakondo ya bakiranutsi numuvumo wo guhora mwirukanka hirya no hino ku isi nkabatagira gakondo kandi muyifite ariko mukaba mutajya muyiturizamo uko niko Uwiteka ababaza!

Nuko rero ntimube abana ahubwo mube abanyabwenge mu menye yuko iminsi ari mibi kugirango mumenye icyo Umwami ashaka kugirango muzabashe gukizwa amakuba kumunsi mubi wa makuba nibyago akaga no gukiranirwa bituruka kumwanzi uhora abarwanya ngo mutinjira mu masezerano uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.Dore mugiye gutungurwa no kugira neza k’Uwiteka Imana Nyiringabo kuko ibyo yavuze no kubikora azabikora uko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.

 

Save

Save

Save

RELATED ARTICLES
- Advertisment -
Google search engine

Most Popular

Recent Comments