Ubusanzwe Uwiteka Imana niwe washyizeho ubwami nyuma yuko ubwoko bwayo busabiye Umuhanuzi Samuel kubimikira Umwami nkayandi mahanga yose.Banga gukomeza kuyoborwa n’Imana batabona ngo ni uko ivugira mu Muhanuzi,noneho n’Umuhanuzi mu maso yabo bashaka kumufata nk’Imana nabyo birananirana.Biba ngombwa yuko Uwiteka Imana Nyiringabo abaha ubwami bwari buhagarariwe n’Umwami SAUL. Kuko yabonaga ubwenge bwabo bwishakira Umwami barebesha amaso yumubiri nubwo mu mitima yabo bari baziko,Imana ko ariyo yabakuye mu Egypty.
Ubwo byabayeho ngombwa yuko habaho ubwami n’ubuhanuzi,ariko ubundi Umuhanuzi nubwo atitwaga Umwami,yabayeho mbere yubwami n’Umwami.Kandi yarutaga Umwami kuko yavuganaga na bantu n’Imana.Ariko Umwami aje akajya avugana na bantu,byamukomerana bakajya kubaza bamenya.Nubundi bakomeje kwizerera mu Muhanuzi indirect ariko ubirebye neza hayoboraga umuhanuzi ayoborera mu bwami.
Igihugu kitagira Umuhanuzi nubwami,usanga cyuzuyemo urujijo nubujiji bwinshi cyane,haba huzuyemo akarengane kenshi nubugizi bwa nabi,haba mu mwuka cyangwa mu mubiri.Igihugu kitarangwamo Imana usanga gihorana umwiryane,kandi Umwami wicyo gihugu usanga ahorana ubwoba n’impugege z’abaturage ayobora ko batamwibonamo.Kubera iyo mpamvu usanga abayoboza igitugu akica abaturage amanywa nijiro ashaka yuko bamwemera kungufu!
Igihugu kidatuwemo n’Imana usanga abantu bihimbira gusenga no gukiranuka bidaturutse k’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo.Colosins 2:1-23, Igihugu kidatuwemo n’Imana uzagisangamo abahanuzi benshi biyitirira guhanura buri wese yigira Umuhanuzi!?Igihugu kidatuwemo n’Imana ugisangamo kwirarira kwinshi no kuticisha bugufi,usanga abantu baho bahorana ubwoba imitima yabo yaragiye mu mutwe aho kuba mu mutima.Igihugu kitagira Imana usanga abagituye nta byiringiro byejo hazaza bafite,kandi amahoro yabo,nayo bihimbira aho usanga bavuga amahoro kandi ari ntayo bagira.
Igihugu kitagira ubwami,ntikigire Umuhanuzi,abaturage bacyo barahona.Kandi imbabazi z’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo,usanga zibari kure,ibyago ari byo byasimbuye umugisha no kudahirwa ibyo nibyo bibahora hafi.Igihugu kitagura Imana (Umuhanuzi) urakibwira kuko uhasanga ibigirwamana byinshi kandi buri wese mu gukirnirwa kwe,usanga nta mutima wo kwicuza no kwihana uharangwa.
Ishyanga ritagira Imana usanga ryirali kandi ryiyemera cyane kurusha uko bemera Imana yabaremye,ku buryo banayibonye ntibabura gutekereza kuyica igihanga nkuko bihora mu mitima yabo.Ishyanga ritagira Imana,ntirigira ubwenge kuko ubwenge buturuka k’Uwiteka Nyiringabo Imana ya bakiranutsi.Ishyanga rishaka kwigira ishyanga kandi atari ishyanga rihorana ibyiringiro bikomoka mu mbaraga za bana b’abantu.
Mu gihugu kitagira Imana,uzahasanga harangwa na bakire bacye cyane,abakene aribo benshi cyane,kandi badashobora gutera imbere ahubwo na b’abakire bagenda bacyendera.Igihugu kitagira Imana bahorana inzara nyinshi kandi itajya itanga agahengwe cyangwa agahenge ahubwo ibyago bihora bisimburana iteka uko bwije nuko bucyeye.Ninde se wafasha ishyanga ryahose ari ihanga imbere y’Uhoraho ubu rikaba ritakiri ishyanga kuko ryaheze ishyanga rigahinduka abaretwa imbere yandi mahanga mu maso yabatagira Imana kugirango ubwo azabakiza bazamenye yuko ari we Mana yabo atari Umuhanuzi Moses?
Ndabizi ko hariho abanyantegenke bo gusoma,reka ndekereho ararekwa ntashira,igihe gishira kigaruka,kandi kikagaruka kigenda ibyo nabyo byakozwe n”Uhoraho ntiwamenya uko wabisobanura.Ariko uko igihe kigaruka ninako kigarukana ibyasigaye nibitarigeze gushyirwa ahabona kugirango abatarabibonye bizabahindukirire umubavu ubahumurira neza,ariko mu gihe gikwiriye byose bizatunganywa nkaho byari bisanzwe bitunganijwe.Ubwira abumva na batumva bose bagirirwa Ubuntu bwo kubyumva kuko atari bumva bwenge aho avugana ubuhanga n’ubwenge buhishwe abahanga bo mu isi ya bazima.
Umweyo w’ubuhanuzi mu banyamadini biyitiriye gukorera Imana itarabahamagaye!!!
Amakuru afite gihamya aturuka muri gakondo ya bakiranutsi,aravuga yuko Idini rya ADEPR abayobozi baryo bakuru barimo Bishop Rwagasana,Bishop Sibomana,numunyamabanga mukuru wiryo dini,ko bamaze gutabwa muri yombi kubera kunyereza umuntu wiryo dini ryakomeje kuba indiri yibisambo.
Iryo dini rya ADEPR Chama Cha RPF cyahoraga cyifuza uko cyakwiba umutungo wiryo dini,maze bakabura uko bakandagizamo akarenge,nibwo baje gukoresha murumuna wa Gen.IBINGIRA Fredy witwa Bishop Rwagasana maze bakora ibishoboka byose baramuseseza bashirwa ar’uko bamugejeje kubuyobozi bukuru bwiryo dini aba umuvugizi mukuru wiryo dini ryahindutse indiri ya mabandi bakorana na FPR.
Mbere yuko Bishop Rwagasana agera kuri uwo mwanya,afatanije na Bishop SIBOMANA Umuhutu wigisambo wacinyaga inkoro mu batutsi ba FPR,yagambaniye usabwimana SAMUEL bamukuru kubuyobozi kugirango we na Rwagasana babone uko bisahurira umutungo wa wiryo DINI arabahunga yigiri mu gihugu cy’UBUBILIGI ubu niho alimo gukorera umurimo w’Imana.
Ubwo Pastor Samuel Usabwimana amaze guhunga ayo masega ageze mu Bubiligi,Uwiteka Imana yamugiriye ikizere nkuko bsanzwe,amuha itorero ryakomotse kuri ADEPR mu Rwanda ryashinzwe na Pastor NSANZURWIMO wayoboraga ADEPR mbere y’intambara y’1994 mbere yuko agatsiko kitwaje intwaro kamabandi ya FPR kigarurira igihugu cya banyarwanda ndetse bikarangira gakoze genocide yakorewe abanyarwanda.Pastor NSANZURWIMO ibyo yakoreye umusaza w’umututsi wabaye Pastor wa mbere muri ADEPR witwa KABUTURA,warutuye ICYANGUGU nawe nibyo yakorewe.
Bigeze mu w’1959 babwiye uwo musaza bati mukozi w’Imana twamenye yuko hari umugambi wuko bamwe mu bahutu bari mu idini ryacu bamaze kupanga ku kwica.None hungisha ubugingo bwawe amaraso yawe ntazatubeho,naho bashakaga ko ahunga bagatwara umwanya we.Ubwo yarahunze agaruka FPR agatsiko ka mabandi kamaze gufata ubutegetsi.Ubwo 1994 NSANZURWIMO nawe inkotanyi zimaze gufata ubutegetsi aba Pastor b’Abatutsi basanga NSANZURWIMO bati twamenye yuko hari abatutsi bagiye kugufungisha none amaraso yawe ntazatubarweho ubwo nawe yahise ahunga yerekeza NAIROBI na bunginbo nubu yibera mu gihugu cy’Ububiligi.Ibyo ukorera abandi nawe nibyo uzakorerwa uko niko Umwami wabakiranutsi yasize avuze!
Uyu mweyo nta bwo wasize inyuma intumwa ya Satani Gitwaza Paul,dore ba Paul Uwiteka yabahagurukiye,nawe idini rye ryarasenyutse aho asigaranye imbarwa ya bakiristu nyuma yuko abakozi b’Imana bafatanyaga nawe umurimo w’Imana bamenyeye yuko Gitwaza akorana n’Ikuzimu,bahise bakuramo akabo karenge bakurikirwa nibihumbi byakakristu banga kuyobya intama bashizwe kuyobora mu nzira ijya mu Ijuru.
Bamwe mubo intumwa ya Satani Gitwaza yirukanye ariko bakaba bari bamaze kwitandukanya nawe nyuma yahoo bamenyeye yuko umuyobozi wabo mukuru yibera mu isanduku bashyinguramo abapfuye,nibwo bahisemo kwigira kuruhande ubu bakaba basengera muri Guest house yitwa Amani.
Niharuguru ya Gitwaza ho gatoya hasanzwe hari sale (Hall) yakiraga ibirori byubukwe nindi mihango yose ijyanye nabyo. Abirukanywe nkuko Intumwa ya Satani Paul Gitwaza abivuga ni ; Bishop Bienvenue Kukimunu, Bishop Claude Okitembo Djessa, Bishop Richard Muya, Bishop Dieudone Vuningoma na Pasiteri Kamanzi Patrick. Aba bose ngo ntabwo bakibarizwa mu muryango wa Zion Temple.
Intumwa ya Satani Gitwaza agira kandi ati :” Gusa, imirimo bazakora yose, ibyo bifuza kuzageraho bazabikore, ndabasabira amahirwe y’Imana, Imirimo yose bazakora Imana izabayobore bazajyane abantu mu ijuru ariko mu muryango Zion Temple ku Isi barahagaze.”
Intumwa ya Satani Gitwaza, avuga kandi ko nka Zion Temple bazashyigikira ibyo aba birukanywe bakora nihaba Umwuka w’Imana no guca bugufi, ko kandi ni bagaruka bazakirwa ngo kuko itorero rya Kirisito igihe cyose ari idirishya ry’Urukundo, idirishya ry’imbabazi.
Gusa na none ngo guca bugufi no kwihana kutarimo uburyarya no kubeshyana ngo nibyo byazatuma bakomezanya hamwe. Yahaye kandi uburenganzira umukirisito wese wumva ashaka gukurikira abagumutse bagacibwa muri Zion Temple kubakurikira.
Intumwa ya Satani Paul Gitwaza
Aha yagize ati :” Rero bakirisito ba Zion Temple, abarimo bajya gusengera kuri Amani guest house n’ahandi hose ndabasaba ngo abifuza gukorana nabo mwese mugende kandi turabaha urwandiko (Recommandation).
Uwumva ko Bishop ari umubyeyi we yaramufashije mu buzima, afitanye isano nawe, yifuza gukorana nawe, ndasaba adiministrateur Bulambo umwandikire urwandiko rwiza amushimire agende.” Gusa ngo ikitazihanganirwa ni ukurya hombi (kuhaba hombi). Ugiye ngo umwanya n’imirimo yari afite muri Zion Temple nta kongera kubitekereza, uzaza wese azaza nk’umushyitsi.
Ikinyamakuru inyangeNews kiributsa ko,aba Bishop uko ari [4] bose batangiranye na Gitwaza uyu murimo wo gushinga bitirira umurimo w’Imana,kandi icyo kugeza bitandukanije nawe,niwe wabayoboraga ubwo yamaraze gusenya idini rya Assembles de dieu rikorera inyamirambo kwa Pastor Evariste waturutse Tanzania.Ibyo intumwa ya Satani Paul Gitwaza yakoreye Assembles of God,y’Inyamirambo uburyo yatwaye abantu bose muri urwo rusengero none nawe nibyo bimugarutse havuyemo “MIGNOON WOMAN MINISTRIES”,havamo Pastor Muson JAMES washinze “Heritage Church” kwa “RASTA ONE LOVE MULINDI PROJECT”.None havuyemo ba Bishops [4];na Pastor umwe bose hamwe niba [5]; urumva ko nawe yishyuwe ibyo yakoreye abandi.
Gitwaza yahise ateza imbaraga z’umwijima Pastor MUSONI JAMES amuhindura umusazi,ariko nyuma yigihe yaje gukira Imana imugirira Ubuntu arakira ariko idini yari yafunguye ryahise isenyuka kuko Gitwaza yatinyaga Musoni James akaba atarashakaga ko akomeza gukorera umurimo w’Imana mu murwa hafi ye.Abonye risenyutse ati nta muntu wavuye muri ZION nabi uzagira amahoro ngo agende ibyo azakora bitungane.Ariko yiyibagihe yuko Imana atar’umuntu nkuko we yibwira.
Umweyo wo kurisha bibiliya ukaba ukomereje kwa Rene Masasu umwana w’umwega nawe wigize indakoreka wakunze guhemukira abo bakoranye yitwaje yuko ngo Umwakagara ar’Umwega mwene wabo.Saho honyine ijambo ry’ubuhanuzi rkomeje kurikoroza ryikorera umurimo waryo nkuko Uwiteka yabitgetse.Twagiye twandika kenshi yuko abo tumaze kuvuga hejuru barimo Gitwaza ko akoreshwa ni myuka mibi,ariko abantu ntibabyemere bakabifata nkibihuha.
Rene Masasu yahemukiye abantu batangiranye idini rya Restoration Church ubwo yaramaze kubona acyuye igihe mandate ze ebyeri azirangije ahita ahindura STATUS ya Restoration Church ahindura nizina ayita “Evangelical Restoration Church”,ahindura naba member foundateur,yishyiriraho abo mugatsiko abega bena wabo nabandi bashoboye gucinya inkoro abandi arabirukana bava muri Restoration Church bararindagira ariko ngirango batangiye kubibona yuko ibyo ijambo ry’ubuhanuzi bwavuzwe bitangiye gushyirwa mu bikorwa.
Niba abanyapolitike bahindura itegekonshinga bikagira ingaruka kubaturage,ese abanyamadini batekereza bate!Ese niki barusha abanyapolitike niba bahindura STATUS y’Idini bagambiriye kutarekura ubuyobozi kandi biyitirira yuko ar’abantu b’Imana?!
Ahandi umweyo wakubuye rugikubita ni kwa Rwanda For a ikinzanye (Rwanda For Jesus) rwayoborwaga na Gashumba STEVEN wasambanije umukiristu we,w’umupfakazi,maze uwo mubyeyi umwuka w’Imana uramusanga ahitamo kwihana maze Gashumba yanga kwihana ahubwo ahungira mu Bwongereza.
Pastor Gashumba STEVEN yambuye Evangelist NAHEMIAH umurimo ubu witwa Rwanda For Jesus,aramuriganya ubwo yari yaje kwigisha Seminar aho kwa NEHEMIAH,nawe ararikirwa kujya kwigisha ahandi agarutse asanga Gashumba yamaze kwimura itorero afatanije numwe mu badamu bari baratangiranye iryo dini na NEHEMIAH.Amaze gufatirwa mu busambanyi bahise bamuhagarika murusengero agira ipfunwe ry’icyaha yakoze yanga kwihana ahitamo guhungira mu gihugu cy’UBWONGEREZA na magingo aya.
Idini ritahiwe naryo rigiye kujya kukarubanda,nidini rya VIVANTE CHURCH ryamaze gucirwaho iteka n’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo.Iryo Dini ryatangiriye mu gihugu cy’Uburundi ritangijwe na Pastor Ndaruhutse DAVID,maze inkozi z’ibibi ziramuhitana agwa mu mpanuka yindege yabereye mu MINEMBWE(Ruguru) maze GATAHA STRATON na mwishwa we KIVUYE EDIMO birukana umufasha wa nyakwigendera DAVID maze idini baryigarurira bashinga imizi baranezerwa cyane.Ariko ubusanzwe Gataha we akaba yaranasanzwe ari umunyamuryango wa ILLUMINATI mu gice bita “SOOTHYARES” bakoresha imbaraga zo mu maso bakabasha kumenya icyo umuntu atekereza bavuga ko ngo ar’imbaraga bakoresha muri science.
GATAHA STRATON nawe akaba yarabifashijwemo na Odette Nyiramirimo warukomeye mu butegetsi bwa Bega icyo gihe,maze madamu David baramucecekesha ngo kuko ar’umupfakazi akaba atagira kivugira maze idini rya Vivante baryiba gutyo nyuma yaho baroga PASTOR KALINDA wakoranaga na “NDARUHUTSE DAVID” bashaka kumukura kubuyobozi nyamara burya urujya kwica imbwa ruyiziba amazuru.Umuhanuzi Majeshi Leon yaramuburiye ko bagiye kumuhitana ariko yanga kumvira umwuka w’Uwiteka Nyiringabo kugeza bamukuyemo ubugingo.
Ibyo mu gihe bikomeje kuvugwa,hakomeje kuvugwa isenyuka ry’Idini rya Redeemed Church riyoborwa na Bishop RUGAGI watinyutse akagura imodoka yo mu bwoko bwa Range Rover ihagaze agaciro ka miliyoni 450,000,000 z’amanyarwanda mu gihe mu rwagasabo hari kuvugwa inzara yitwa Nzaramba ngo rukaba isigaye rukinga [8] kandi ibyo akaba yarabikoze urusengero rwe rukodesha aho rukorera.
Amaze kumva ashyizwe mu majwi nibitangaza makuru bikorera abaturage kubamenyesha imikorere yizo nkozi z’ibibi,ngo byatumye abafite bava muri urwo rusengero asigarana imbarwa nawe akaba ashyirwa mu majwi yuko yaba akorana na Satani bya hafi ku buryo ngo iriya modoka yayihaweho impano kubera abakristu benshi amaze gutanga ikuzimu ngo babagire ibitambo.
Undi mukozi wa Satani urimo gushyirwa mu majwi muri iyi minsi,havugwa madam MIGNOON KABERA wahoze akorana n’intumwa ya Satani Gitwaza Muhirwa Paul.Uyu mugore wiyita intumwa y’Imana kandi akorera Satani yamenyekanye cyane nyuma yaho umugabo we Kabera wahoze akora umurimo w’ubutagisiman mu murwa mukuru wa Kigali,yaje gukina film yerekana uko genocide yakorewe mu Rwanda mu minsi 100 hari hamaze kwicwa abarenga miliyoni bituma amenyekana atumirwa muri HOLLYWOOD ikigo gishinzwe gutunganya za CINEMA cyangwa za film mur’America.
Bisanzwe bizwi yuko Hollywood ar’ikigo cya “ILLUMINATI” Idini ryabakorera Satani.Kabera nk’umunyarwanda washakaga kumenyekana cyane kurenga hanze y’uRwanda,yahise abwira abayobozi ba Hollywood yuko umugore we ari pastor muri ZION Temple.Bamubwira yuko ngo ZION bayizi kuko numuyobozi wayo Gitwaza bamuzi kandi ngo akaba ari n’umunyaryango wabo (HollyWood) ubwo bahise batumira MIGNOON Kabera wari Pastor kwa Gitwaza intumwa ya Satani,ajya muri America bamuha amabwiriza bamusaba ko yafungura urusenegero rwe yitwaje gushyigikira abagore badahabwa agaciro nimyanya mu Rwanda nibwo yavuyeyo ahita afungura Women Ministries Foundation.
Bitewe nuko GITWAZA yari yamaze kumenya yuko MIGNOON yamaze kwigerera aho nawe yageze,yatangije “WOMAN MINISTIRIES” araruca ararumira.Ntabwo yigeze asakuza nk’uko asakuje atanduana na ba Bishops batangiranye umurimo yita ko aruw’Imana kandi akorera Satani.
Birashoboka yuko umweyo ugiye gukurikiraho ushobora gutangirira kwa MIGOON,cyangwa ukazaharangirira.Ariko icyo tuzi nuko,wa mugani wa Gamaliyeri ngo abatarahamagawe n’Uwiteka,gahunda zabo zisenyuka ntawubakozeho.Kuko umurimo w’Imana bidashoboka yuko wasenyuka.Igihe niki ubanza kigeze ngo ibyahishwe ni byavugiwe mu rwongorerano bigiye gushyirwa hejuru y’Inzu.
Ikinyamakuru inyangenews kirasaba uwamenya amakuru wese ajyanye nizo nkozi z’ibibi kuyatwoherereza kuri e-mail zacu inyangenewseditor@gmail.com kugirango dukomeze guhashya izo nyangaguhanwa zirwanya ubugingo bw’abakiranutsi kugirango zizabarimbure.






